Gashugi Janvière amaze imyaka 23 atava ku buriri ariko ni umukozi ukoresha n’abandi
Kuri benshi ubumuga ni intandaro y’ubukene, gusabiriza no kubaho nabi, kuri Janvière Gashugi Uwumukiza siko bimeze. Amaze imyaka 23 yaragize ikibazo cya ‘paralysie’ y’umubiri we hafi wose ku buryo atabasha kuva ku gitanda. Umutwe we kuko ari muzima yatekereje umushinga abasha gukora umubeshejeho ubu, ndetse yahaye akazi abantu bagera kuri 20 bamukorera aho akorera mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma.
Imibereho ye ni urugero ku bamugaye n’abazima batagira ikizere cyo kwibeshaho kubera ko badafite ubushobozi ubu n’ubu.
Janvière Gashugi ubu burwayi bumaze kumufata kandi akiri muto avuga ko yihebye cyane akumva ko ubuzima burangiye, ariko ngo umutwe n’akaboko k’ibumoso nibyo byasigaye ari bizima. Atangira kubaho ubuzima bugoye.
Ubuzima bugoye kandi buvunnye abandi bwatumye atekereza icyo yakora kuko umutwe wari muzima.
Ati “Maze kubona ko ubumuga bwanjye butazakira nahise nshaka icyo nakora maze ntekereza salon de coiffure ngana Bank impa inguzanyo ndatangira.”
Janvière ubu ayoboye umuryango w’abana arera, abo babana kandi nibo bamwitaho mu kumukorera ibyo umuntu utava ku gitanda akenera.
Umwanya munini awumara kuri telephone agenzura ibikorwa bye akoresheje abari kubikora, gacye cyane nibwo ava aho atuye agiye nko kuri Banki.
Kugenda hifashishwa agatanda ka blancard bashyira mu modoka aba yatijwe n’umugiraneza cyangwa yakodesheje. Abasha gusinya no kwandika kuri telephone akoresheje ukuboko kw’imoso kwasigaye ari kuzima bityo agakurikirana ibikorwa bye.
Ati “Nubwo namugaye numva ntagomba kuba ikibazo ku bandi, nigirira ikizere ko ngomba gutekereza imishinga nkagerageza no kuyikora mfashijwe n’abandi ubuzima bugakomeza, gusabiriza sicyo gisubizo cyiza.”
Janvière yahawe inguzanyo yubaka inzu z’uruhererekane zikoreramo salon de coiffure ebyiri ubu afite mu mujyi wa Kibungo.
Nubwo atajya ava mu cyumba cye, uretse gacye cyane iyo bibaye ngombwa, abasha gukurikirana ibikorwa bye akoresheje ingingo nzima asigaranye.
Ikibazo agifite ni ukubona imodoka ijyamo agatanda ke igihe akeneye kujya nko kwa muganga, ubushobozi bwe bumutunze n’abe ariko ntiburamugeza aho yigurira imodoka nk’uko abivuga.
Yaba abafite ingingo zose ndetse n’abamugaye Janvière ni urugero rwiza ko byose bishoboka iyo umuntu atekereje icyo yakora ngo yigire, yibesheho aho gusabiriza.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma
18 Comments
komereza aho rwose.
Ni byiza disi. Kwigirira icyizere. Imana imugende imbere ikomeze imugirire neza
Komera rwose, Imana ikomeze ibane nawe.
nshimye imana cyane kuri janvier akomerezaho kandi ampaye isomo peeeeeeeeeee
Biranshishije cyn rwose, Imana numukozi w’umuhanga yo yamuteje iyi ntabwe gusa imwo imwongerere umugisha mubyo yerekeje amaboko kdi namubwira ngo courage nibitari ibyo Imana izabikora niyo modoka iboneke
Mana uri igitangaza gusa , Utagutinya nahere aha!
Warakoze Mana tuguhaye icyubahiro
nukuri Mana uzahora witwa Imana urahambaye icyubahiro nicyawe iteka niteka
uyu uko byagenda kose yicaye kuntebe yishuri anarerwa n ababyeyi bamuha icyizere. kuko ikibazo benshi dufite mu rwanda ni qualite y abantu. siko benshi yewe n abize bafite ubushobozi bwo gutekereza gukora umushinga. Allah imuhe kunezerwa nuko ameze kuko siko n abazima bose bameze neza
Nakomereze aho imana izamushoboza nibindi byinshi..
ariko uyu ntimwamugereranya n’ababuze ingwate batarwaye palaryse, iyo mudusobanurira neza, naho kuba yarafote ingwate, n ubwo yaba avuga ko azapfa ejo bayamuha rwose
Courage! Kandi Imana izakomeza kubigufashamo.
yitwa NTIHEMUKA,iyoniyo MANA YANJYE!!!
Mushimiye ubutwari no kwihangana yagize! Nifuza ko twavugana (Michel Niyibizi: tél: 0032496646995).
Mana reba uburyo ibikorwa bya Jamvire birimo kukuvugira maze umukize agukorere agenda imisozi.
mbisabye nizeye ko ubishoboye mu izina rya Yesu amina.
Nubwo ateye imbere yiteza imbere nagirango mubwire ko Imana itarahinduka nagato. izura abapfuye itanga ubuzima kubatabufite niyo muremyi wa byose ibiriho I
ubu ibizaza hanyuma. iyo Mana irahari yokugukura kuri icyo gitanda. nagirango nkubwire ngusabira ngo igukize. ikindi uyibwire ngo Mana nizeyeko ukiza unkizeee. palarysie niki imbere y’Isumba byose??? Ijambo ryayo muri abafeso 3:20 ibasha gukora cyane ibiruta ibyo dusaba…….. wayisaba icyo ushaka igakuba cyane. urasaba imodoka ikaguhagurutsa aho. izere kandi ujye uyibwira ngo byose nyuramo ubushake bwawe buganze Mana. inkuru yawe inteye agahinda ariko iranigisha. komera muvandimwe
Imana ifite uburyo bwinshi ikora ngo yigishe abantu bayo,mubumuga bwa Janvieri byanzd bikunze tubikuramo inyigisho zitangaje,ese ni mpamvu ki abafite amaguru n’amaboko birirwa basabiriza ariko Janvieri we akaba afite ubushobozi bwo kwiyoborera imishyinga?Ayo n’amayobera ya Nyiribihe
Muraho mwarakoze cyane kwandika iyi nkuru mbabaze uyu mukobwa yigeze agerageza kwivuriza mu bantu bitwa abagorozi simpamya ko bamuvura ngo ahite akira vuba ariko jye nzi ubuhamya bw’abantu bagiye bavurwa nabo bagakira kandi bari barembye cyane. nanjye baramfashije. kandi mu ntara zose barahaba. kandi bagira impuhwe pe, ababana nawe ndabingize bagerageze ndizera ko hari icyo byabafasha, gusa kuvurwa nabo bisaba gutegereza nturambirwe kuko iyo warembye ntago uhita ukira vuba ariko amaherezo urakira kandi ugakira neza. ndasaba ko mwe mwanditse iyi nkuru mumugezaho ubu butumwa ko hari icyo abagorozi bamufasha. IMANA IBAHE UMUGISHA.
Comments are closed.