Digiqole ad

Umurundikazi wafashwe ku ngufu mu Gatsata bikamuviramo gupfa, ‘ntarabona ubutabera’

 Umurundikazi wafashwe ku ngufu mu Gatsata bikamuviramo gupfa, ‘ntarabona ubutabera’

Ni inkuru yababaje abanyarwanda benshi cyane mu 2015. Uyu murundikazi byamuviriyemo gupfa, umugabo we ntiyabashije kumushyingura. Inkiko mu Rwanda zavanye ‘responsabilites’ kuri Guest House uyu murundikazi wari urwaye yasambanyirijwemo ku ngufu kugira ngo umugabo atabona indishyi akwiriye, urwego rw’Umuvunyi narwo rwavuze ko nta karengane rwabibonyemo, ibiro by’Umukuru w’igihugu byongeye kohereza uyu mugabo k’Urwego rw’Umuvunyi…

 

Iyi ni inkuru y’Umuseke yo mu kwa gatatu 2015:

 

*Manager w’imyaka 23  wa Guest House yo mu Gatsata yahamwe gufata ku ngufu umubyeyi w’umurundikazi w’imyaka 46.

*Uwo yafashe (Christine Ndabahagamye) ku ngufu yari umuclient wa Guest House bibera mu cyumba cya Guest House URUREMBO.

* Uwafashwe ku ngufu yari mu rugendo n’umugabo we ajya kwivuza muri Canada aho yari asanzwe atuye anivuriza.

*Ibyamubayeho byasubitse urugendo agenda nyuma y’amezi arindwi uburwayi bwararengeranye.

* Yitabye Imana kubera kutavurwa ku gihe nk’uko byemejwe n’ibitaro byamuvuraga muri Canada.

* Inkiko zahanishije uwahamwe icyaha gufungwa imyaka ine gusa.

* Inkiko zavanye ‘responsabilites’ kuri Hotel bityo umugabo w’uwafashwe ku ngufu ntiyabona indishyi abona ko akwiye.

Mu Ukwakira 2012, Abarundi; Maxime Rudacikirwa yari aherekeje umugore we Christine Ndabahagamye wari usanzwe aca mu Rwanda aje gufata indege imujyana muri Canada aho yabaga kuva mu 2007 avurirwayo ‘tumeur’ yari afite ku bwonko. Kuri iyi nshuro uyu mubyeyi w’abana batatu yafatiwe ku ngufu muri Guest House URUREMBO bacumbitseho mu Gatsata, urugendo rurasubikwa aguma mu Rwanda n’i Burundi mu gihe cy’ikusanyabimenyetso n’urubanza, uwaregwaga icyaha kiramuhama, nyuma uwakorewe icyaha agera muri Canada ‘tumeur’ yararengeranye bimuviramo gupfa. Umugabo we yasabiwe n’Inkiko indishyi z’akababaro zingana na miliyoni eshanu ariko anahanirwa icyaha cyo gusebya Guest House URUREMBO, ibintu we yita ko ari ‘akamaramaza’ ku butabera bw’u Rwanda.

Christine Ndabahagamye ubu yitabye Imana kubera ibyo yakorewe mu Gatsata
Christine Ndabahagamye ubu yitabye Imana kubera ibyo yakorewe mu Gatsata

Mu rubanza RP0104/13/TGI/Gsbo rwasomwe tariki 21/06/2013 n’Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo, no mu bujurire mu rubanza RPA 0510/13/HC/KIG mu Rukiko Rukuru ku Kimihurura rwasomwe kuwa 10/04/2014 hose bahamije icyaha Jean Pierre UWIZEYIMANA umusore w’imyaka, icyo gihe, 23 cyo gufata ku ngufu umubyeyi Christine Ndabahagamye w’imyaka icyo gihe 46. Izi nkiko zahanishije uregwa igifungo cy’imyaka ine n’indishyi za miliyoni 4,500,000 y’u Rwanda n’ibihumbi magana atanu y’ihazabu.

Inzandiko z’iburanisha zivuga ko uyu musore yahengereye umugabo wa nyakwigendera agiye hanze kugura udukoresho ashuka uyu mugore wari urwaye ko bababoneye ikindi cyumba cyiza we n’umugabo we, maze aramwimura aba ari ho amusambanyiriza ku ngufu nk’uko byemejwe n’Urukiko.

Umugabo we avuga ko yaje agasanga uyu Uwizeyimana Jean Pierre, Manager wa Guest House yakingiranye mu cyumba umugore we ari kumusambanya agatabaza ariko ntihagire igikorwa kuko uyu mugizi wa nabi, wabihamijwe n’inkiko, yahise atoroka agafatwa hashize amezi atatu.

Rudacikirirwa ati “Uyu musore wakoraga ibi ubwe tukigera kuri Guest House yari yadufashije kuvana madam mu modoka kuko yari arwaye, yarabibonye ko ari umunyantege nke, ariko ararengera amufata ku ngufu, umuntu umubyaye!!”

Mu rukiko rukuru ho, aho Maxime Rudacikirwa umugabo wa Christine Ndabahagamye yari yajuririye indishyi yahawe, bitewe n’uko Guest House itigeze iryozwa ibyayibereyemo, Urukiko rwahamije ko Rudacikirwa ubujurire bwe nta shingiro bufite ko ndetse ahubwo ari we uciwe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kuko yajyanye iyi Guest House mu manza NTA SHINGIRO.

Maxime Rudacikirirwa avuga ko ibyo inkiko zategetse ari ‘akamaramaza’ ku butabera bw’u Rwanda, aho avuga ko bitumvikana uburyo birengagiza amafaranga umuryango we watakarije muri uru rubanza, n’agahinda (moral damage) watewe n’icyaha cyakorewe umugore we kugeza bimuvuriyemo gupfa.

Rudacikirirwa avuga ko yagaragarije Inkiko, ndetse yaneretse Umuseke, inzandiko nyinshi zigizwe n’amatike y’indege n’imodoka yakoresheje we n’umugore we mu ngendo hagati ya Kigali na Bujumbura, ubwo yabaga azana umugore we mu ikurikirana rubanza n’iperereza nk’uko yari yarabisabwe na Polisi.

Kuva mu kwezi kwa 10/2012 kugeza mu kwezi kwa 07/2013 Christine Ndabahagamye yari akiri mu Burundi akazana n’umugabo we mu Rwanda muri iki kibazo nk’uko yari yarabisabwe ndetse bigaragara mu nzandiko z’inzira n’aho bacumbikaga byose bikibitswe n’umugabo we. Uyu mubyeyi, Rudacikirwa avuga yari asigaye aza n’indege kuko uburwayi butatumaga abasha gukora urugendo rurerure n’imodoka.

Christine yaje kuremba kuko ubuvuzi yahabwaga ku buntu (nk’uko ikarita yari yarahawe na Leta ya Canada umugabo we afitiye kopi ibigaragaza) atashoboraga kububona muri aka karere no muri ibi bibazo yarimo. Akaba yarahabwaga ubuvuzi bw’ibanze mu gihe yari akiri ino.

Umugabo we agaragaza n’inyandiko za kompanyi y’indege, ko ubwo umugore we yagendaga bishyuye ticket y’indege irenzeho amafaranga y’ubukerererwe (kuko iya mbere yari kugenderaho yari yararangiye) umugore we agera mu Bubiligi yagiye muri Coma.

Rudacikirirwa ati “Kumujyana mu ndege byabaye ngombwa kwandika dusaba Brussels Airlines kuduha ‘chaise roulante’ agendaho, yavuye mu ndege mu Bubiligi ari muri Coma, yamaze mu Bubiligi iminsi itatu mu bitaro, akangutse bamukomezanya urugendo agera  muri Canada aho yavurirwaga, agezeyo barababara cyane bamubwira ko bamubuze ngo akomeze avurwe, ndetse bamupimye basanga ‘tumeur’ yabaye nini cyane ntacyo bakimumariye bamuryamisha mu bitaro ngo ategereze urupfu.”

Christine Ndabahagamye yitabye Imana mu Ukwakira 2013, umugabo we mu gahinda kenshi yabwiye Umuseke ko atigeze anabasha kujya kumushyingura, ko byakozwe n’inshuti z’Abarundi n’Abanyarwanda baba Ontario aho yari atuye, kuko we nta bushobozi  yari agifite ngo nibura ajye gushyingura umugore we.

Ati “Ibi byose byansigiye ishavu rikomeye, byanteye ubukene no hafi kwirukanwa ku kazi, umuryango wanjye warababajwe cyane rwose, ibyatubabaje kurenza ni uko nta butungane (ubutabera) twabonye mu Rwanda kugeza ubu.”

 

Uwakorewe icyaha yahinduwe umunyacyaha      

Mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo ntibigeze baryoza Guest House URUREMBO inshingano yari ifite ku mukiliya wabo wahakorewe icyaha gikomeye, nubwo bwose aha muri uru rukiko bari bakomoje ku ngingo ibisobanura neza. Byatumye Rudacikirwa ajuririra mu Rukiko rukuru, mu ngendo yakoraga hagati ya Bujumbura na Kigali.

Mu myanzuro y’Urukiko Rukuru yo kuwa 10/04/2014 Rudacikirwa waregeraga indishyi avuga ko Guest House URUREMBO ifite ‘responsabilite’ mu cyaha cyakorewe umugore we mu cyumba cya Guest House, kigakorwa na Manager wa Guest House, gikorewe umukiliya wa Guest House, ariko Urukiko rwavuze ko nta shingiro ibi bifite ndetse rutegeka ko Rudacikirwa ahanirwa gushora iyi Guest House mu manza nta mpamvu. Acibwa miliyoni imwe y’indishyi agomba guha ba nyiri iyi Guest House yaboneyemo amabi akorerwa umugore we.

Mu nyandiko ndende y’iburanisha ryo mu rukiko rw’ibanza rwa Gasabo Urukiko rwanditse ko “rushingiye ku bivugwa mu gitabo 261 CCLIII ingingo ya 11 y’itegeko N°13/2004 ryo kuwa 17/05/2004 aho ivuga ko “ Ba shebuja n’abakoresha baryozwa ibyangijwe n’abakozi babo mu gihe bakora imirimo babashinze…” rusanga Manager wa Guest House URUREMBO Jean Pierre Uwizeyimana yaritwaje akazi yakoraga, yakoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato NDABAHAGAMYE Christine umugore wa RUDACIKIRA Maxime amufatirana kubera uburwayi, rusanga (Urukiko) kuba Rudacikirwa Maxime arega Guest House URUREMBO asaba indishyi NSANZUMUHIRE Theogene nyiri Guest House bifite ishingiro kuko serivisi yari yishyuwe kandi yagombaga guhabwa yangijwe n’umukozi wayo amusambanyiriza umugore kandi arwaye.”

Rudacikirwa aganira n’Umuseke ati “Mu gusoma urubanza ntabwo numva impamvu umucamanza yirengagije ibyo bari babonye mu iburanisha, akirengagiza pieces zigaragara nerekanye za miliyoni zirenga 20 y’amanyarwanda natakarije mu gukurikirana uru rubanza na madam, akirengagiza ishavu moral natewe n’ibyo nabonye mu Rwanda ndi umushyitsi, akirengagiza urupfu rw’umugore wanjye, akavana responsabilite kuri Guest House, akansabira indishyi z’akababaro za miliyoni eshanu gusa, bigeze mu rukuru hoho (mu Rukiko Rukuru) biba akamaramaza ho bampindura umunyacyaha.”

Mu nyanzuro y’Urukiko rukuru ku bujurire bw’indishyi Rudacikirwa aregera, handitse ko “Rusanga (Urukiko) nta kimenyetso na kimwe cyagaragarijwe Urukiko Rukuru cy’uburyo Guest House yaba yaragize uruhare mu kuba Christine yarasambanyijwe ku gahato na UWIZEYIMANA (uru rukiko narwo rwari rumaze kumuhamya icyaha mu bujurire yakoreye muri Guest House yari abereye Manager) ku buryo yacibwa (Guest House) indishyi.”

Uyu mugabo avuga ko bibabaje kubona arega abantu bamuhemukiye, akibaza uburyo Urukiko rumwe rwemeza ko yakorewe icyaha rukaba ari narwo ruhindukira rukamugira umunyacyaha muri dosiye imwe.

Umucamanza w’uru Rukiko Rukuru yavuze ko iriya ngingo ya 261, twavuze haruguru, n’ibyo umucamanza wo mu Rukiko rwisumbuye yayivuzeho, ngo asanga nta shingiro bifite kuko Uwizeyimana Jean Pierre nka Manager wa Guest House  NTA NSHINGANO yari afite mu kazi ke zo gusambanya umuntu ku gahato.

Bityo ko basanga Guest House YARAREZWE KU MAHERERE (ni ibyanditswe n’Urukiko) bityo rusanga Rudacikirwa yarashoye Guest House AMAREMBO mu rubanza nta mpamvu ndetse iyi Guest House itsinze Rudacikirwa Maxime (umugabo wa nyakwigendera) kandi aciwe indishyi z’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avocat bihwanya na miliyoni imwe y’amanyarwanda.

Gusa uru rukiko rugakomeza gusabira Rudacikirwa indishyi z’akababaro za miliyoni 4 500 000Rwf na 500 000Rwf y’ikurikiranarubanza bigomba gutangwa na UWIZEYIMANA (ubu afungiye muri gereza ya Gasabo) wakoze icyaha agahanishwa gufungwa imyaka ine.

Rudacikirirwa yabwiye Umuseke ko ibi biteye agahinda ndetse ari agashinyaguro kuri we n’umuryango we. Ati “Ku isi yose ni he wumvise Hotel iha inshingano umukozi wayo yo gufata ku ngufu abaclients bayigana ku buryo Urukiko ruvuga ngo nta nshingano yahawe mu kazi ke yo gusambanya abantu?!

We ahamya ko ibyo abacamanza bakora ari ugushaka kuvana ‘responsabilite’ ya Guest House URUREMBO mu byabaye ku mugore we kugira ngo indishyi z’akababaro ahabwa zikomeze kuba nto cyane kuko zibarwa ku wakoze icyaha gusa.

Rudacikirirwa ati “Ingingo ihana kiriya cyaha ihera ku myaka irindwi kugeza ku 10, ariko Uwizeyimana yahanishijwe imyaka ine gusa ngo kuko ari ubwa mbere yari akurikiranywe ku cyaha nka kiriya, namwe nimunyumvire!! Ibyo narabyirengagije.

Ariko kuba Inkiko zo mu Rwanda zivuga ko Guest House intsinze kandi ariho umugore wanjye yafatiwe ku ngufu, agafatwa na Manager wa Guest, mu cyumba cya Guest bikabera mu maso yanjye ndi umuclient wabo, biteye isoni n’agahinda.”

Umunyamategeko wigenga utifuje ko dutangaza amazina ye waganiriye n’Umuseke kuri iki kibazo yavuze ko nyiri iyo Guest House afite inshingano zo gucungira umutekano abagana iyi Guest House kwaka serivisi, bityo ko umukiliya uhagiriye ikibazo, nk’icyo Ndabahagamye Christine yahagiriye, iyi Guest House ifite kuryozwa ibyangijwe.

Inshingano yo kurinda umushyitsi wabagannye nk’umukiliya ntiyubashywe, inkiko nazo zarayirengagije. Photo/Umuseke
Inshingano yo kurinda umushyitsi wabagannye nk’umukiliya ntiyubashywe, inkiko nazo zarayirengagije. Photo/Umuseke

 

UMUVUNYI yasanze nta karengane karimo!

Maxime Rudacikira yeretse Umuseke ibaruwa y’impapuro 10 yandikiye Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda agaragaza icyo yita akarengane yaboneye mu nkiko z’u Rwanda.

Mu ibaruwa Urwego rw’Umuvunyi rwamusubije tariki 28/10/2014 babanje kumubwira ingingo ya 81 y’itegeko Ngenga N°03/2012/OL rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga, bityo ko basanga nta mpamvu yatuma urubanza rwe rusubirwamo, ndetse mu mwanzuro bati “Turasanga nta karengane kari mu rubanza (uru rubanza) ”  rwasomewe mu Rukiko rukuru.

Ikibazo cy’uyu mugabo wahuye n’isanganya mu Rwanda ari umushyitsi cyabaye mpuzamahanga, Rudacikirwa agaragaza amabaruwa arindwi Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burundi yandikiye iy’u Rwanda ibasaba gufasha no gukurikirana ikibazo cy’uyu muturage wabo.

Agaragaza ibaruwa Ambasade y’u Rwanda i Bujumbura yandikiye Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ibasaba gukurikirana ikibazo cy’uyu muturage w’u Burundi.

Agaragaza kandi ibaruwa we yandikiye Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda mu 2012 (yari Tharcisse Karugarama) amumenyesha ikibazo cye amusaba kugikurikirana kuko asanga arenganywa.

Kuri ibi byose avuga ko nta gisubizo cyangwa ubutungane yigeze ahabwa.

Ati “Abategetsi b’i Burundi barambwiye bati none ga Rudacikirwa uragira ngo dutere u Rwanda turwane?! twakoze ibishoboka ntako tutagize twarananiwe.

Abarundi bamenye ikibazo cyanjye barumiwe, bahora bibaza ko mu Rwanda ari ahantu hatandukanye, hari ubutungane (ubutabera) hari abayobozi n’inzego zikora neza, ariko booose ubu barumiwe mu gihe babonye ibintu nakorewe mu Rwanda n’ibyo ubutungane bwaho bwankoreye.”

 

UBU

Ingorane zabaye mu Burundi zatumye Maxime Rucikirirwa ananirwa kugaruka mu Rwanda gukurikirana ikibazo cye, aho abashije kugarukira mu mwaka ushize, Urwego rw’Umuvunyi rwongeye kumwandikira bwa kabiri ko nta karengane rwasanze mu kibazo cye.

Maxime Rudacikirirwa avuga ko kuba icyaha cyarabereye muri Guest House, kigakorwa n’umuyobozi muri iyi Guest House ari mu kazi bitavanaho inshingano z’iyi Guest House zo kumwishyura indishyi z’akababaro yatewe.

Rudacikirirwa yagejeje ikibazo cye no mu biro by’Umukuru w’igihugu, bongera kumwohereza ku rwego rw’Umuvunyi ngo rwumve ikibazo cye.

Mu ibaruwa Urwego rw’Umuvunyi rwamwandikiye umwaka ushize ruvuga ko

Kuba urukiko rwarashingiye ku ngingo ya 258 y’itegeko ryo kuwa 30/07/1988 ryerekeye ibyerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano aho iteganya ko ‘igikorwa cyose cy’umuntu cyangirijeundi gitegeka nyir’ugukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse’ rwaremeje ko kuba RUDACIKIRIRWA yarareze URUREMBO Guest House hari igihombo byayiteje cy’ikurikiranarubanza no gushaka abunganira mu nkiko kandi ataragombaga kuyirega, rukamutegeka kwishyura miliyoni imwe, NTA KARENGANE KARIMO.

Kubera impamvu zimaze gusobanurwa, turasanga nta karengane, kaba agashingiye ku mategeko cyangwa agashingiye ku bimenyetso, kagaragara mu rubanza rusabirwa gusubirwamo.”

Rudacikirirwa avuga ko akarengane ke kagaragarira buri wese abwiye ikibazo yagize ariko byagera ku ufata icyemezo ibintu bigahita bihinduka.

Avuga ko agifite ikizere hari ubwo ubutabera bw’u Rwanda buzabona akarengane ke bukamurenganura nubwo ikibazo cye kimaze imyaka ine, kandi atazacogora gukomeza kugikurikirana.

UM– USEKE.RW

48 Comments

  • Ku isi hose ikitwa “INN KEEPER’S LIABILITY” kirazwi, kereka abacamanza bo mu Rwanda nibo gusa batakizi urebye iyi case.

    Ibi ni agahomeramunwa ku gihugu.

    Komera muvandimwe Maxime, bizatinda uzarenganurwa igihugu cyacu kiracyarimo abagabo humura

    • Mu ISI hari ubucamanza, Ubutabera ni mu Ijuru kandi buri hafi; muri bariya bose (abacamanza,avocats, uregwa,…), mu gihe amavi yabo azaba apfukamye imbere y’UMUREMYI wacu, ibyo bakoze bizanyuzwa imbere yabo bacirwe urubanza (ntabyo kuburana, nta perereza ryimbitse, nta kujurira,yewe nta no gutoroka).

      • Nari nibagiwe kuvuga ko natwe twese hano, ari uko bizaba byifashe

  • Nyuma yo gusoma iyi nkuru ibabaje kuyumva n’uyisoma nsanga uyu Murundi yararenganijwe cyane n’abagombye kumuha ubutabera bose.

    Umukozi wakoze amahano yitwaje akazi akora hamwe nabo akorera bose icyaha kirabahama, ikindi gufata umuntu kungufu noneho umurwayi bigaragara ko ari umurwayi ni ishyano rikomeye iriya myaka 4 bamuhanishije iba yarikubye gatatu ikaba 12 kubera uburemere bw’icyaha n’ibihe uwafashwe kungufu yarimo.

    Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ryabonye icyaha ruhanisha umunyabyaha igihano gito kandi rugena indishyi y’akababaro itariyo. Urukiko rukuru rwabonye icyaha rwemeza ibihano urwo hasi rwafashe ariko rurarengera aho gutanga ubutabera nyabwo rushyiramo tena urega aba ariwe uba umunyabyaha kandi si we wenyine urenganiye munkiko nkuru.

    Urwego rw’Umuvunyi narwo niba rwarabikoreye nkana ntawamenya ariko ruba rwararenganuye uyu mugabo rwose hatagiyeho izindi ngorane ariko nyine uwabishaka yabyiyumvisha impamvu bafashe icyemezo nka kiriya.

    Iby’uyu Mubyeyi witabyimana kubera inkurikizi z’ifatwakungufu n’ibyazikurikiye byatumye atabasha guhabwa ubuvuzi yari atuye abona muri Canada ku gihe byo birenze ikindi cyose twavuga gusa Imana imwakire mubayo, bityo nkaba nifuza ko uyu mugabo yahabwa ubutabera akwiye.

  • Ikibazo uwo murundi yagize n’uko abacamanza Bo mu Rwanda barya ruswa mu buryo bukabije. Leta ifate ingamba kuko abanyarwanda n’abanyamahanga baraharenganira kubera iyo ruswa cyane cyane ku rukiko ruri i nyamirambo(Tribunal de Grande instance)

  • UMUVUNYI w’u Rwanda

    Mme CYANZAYIRE ALOYSIE ko uri umubyeyi, ko tuzi ko ushishoza kandi ushyira mu gaciro,

    WIGEZE WIBONANIRA NA MAXIME ngo wumve akababaro ke?

    Niba warabonye iyi nkuru ntubikore nawe Imana izabikubaza

  • Pole mzee ubwo guest house yatanze akantu nyine naho ubundi bigaragare ko warenganye

    • Mbega ibi bintu byabayeho! Jyewe nemeraga ko mu Rwanda dufite ubutabera ariko kuri iyi dossier abo bose batahaye ubutabera uyu mugabo bakabije kwirengagiza ukuri!

      Inshingano za Gest house ni umutekano w’ababagannye nkuko n’abo bagomba kuyishyura. Uretse no kuba uwakoze ishyano ari umukozi wayo, niyo aba undi wayijemo bagombaga kubiryozwa.

      Mutange ubutabera bunoze, dusanzwe twabizeraga.

  • Byongere bigaragare ko ubutabera bwacu nta bwigenge bufite.Kuba ibi byarabaye mu gihe Rwanda na Burundi bifitanye umubano mubi ntibisobanura ko Maxime yarenganywa kariya kageni. Urakoze Umuseke utugejejeho iyi nkuru.

    • Kagabo, reba neza igihe urubanza rwabereye ni uri 2013.
      Gusa biragaragara ko uru rubanza rubogamye cyane. biteye isoni, agahinda…. kubona Guest house ikurwaho responsabilities kand: uwakoze icyaha ari umukozi wabo, yabikoreye muri guest hous, abikorera umu client wa Guest house. yewe, harimo tena rwose.

  • Cyanzayire yarataba umuvunyi icyo gihe

  • Birababaje kubona umuntu arengana kandi nabakamurenganuye bakamutererana. Nimba ari amategeko afutamwe bayakorere ubugorora ngingo. Iki nigisebo Ku gihungu kivuga ko gifite ubutabera bukora neza.

    • Urakoze nshuti: Iki ni igisebo ku GIHUGU cyacu rwose. abanyamategeko barimo baradusebya mu rwego mpuzamahanga, kuki muha abanzi b’u Rwanda icyuho cyo kuba badusebya

  • Ntibikenewe no kumenya amategeko kugirango ubone ko uwu muvandimwe w’umurundi yarenganye bikabije. Gusa abaciye uru rubanza bakwiye kubibazwa kuko ndabona barangirije isura y’ubutabera bw’U Rwanda kabisa. NYAMUNIKA IYI DOSSIER YUGURURWE ISUBIRWEMO BAREBE NIBA NTA NA RUSWA YAJEMO.

    • Urakoze nshuti: Iki ni igisebo ku GIHUGU cyacu rwose. abanyamategeko barimo baradusebya mu rwego mpuzamahanga, kuki muha abanzi b’u Rwanda icyuho cyo kuba badusebya

    • Theogene yivugiye numva ngo: Nta amafranga yanje yojya abarundi, nzayaha abanyarwanda. Arasubira aravuga ngo: N’ubundi yarafite ikigore kibi, naze(Maxime)ndamushakire undi mugore. Vraiment munyumvire!

  • sha reka mbambwire kagame ntako atagira pe ngo buri munyarwanda cg umunyamahanga agire ubutabera.ariko ruswa ikiri mumitwe yabamwe niyo idusubiza inyuma. ikigaragara nuko bamurenganyije pee birababaje biteye nagahinda

  • Dukwiye kwizera ko ubutabera azabubona ubwo byageze ku musaza n’aho abandi ibyabo ntibyumvikana!Mwari muziko umushumba iyo yonesheje nyir’amatungo ariwe wishyura!!

    Ahubwo se ruriya rubanza si urucabana. N’anjye ndemeye aka ni akarengane gakabije.
    Iyi dossier uwo yanyuze imbere wese afite icyo yayikoraho abigayirwe.

  • Ruswa iravuza ubuhuha mu bacamanza bo mu Rwanda, leta n’ukuri ifate ingamba kuko akarengane kari mu nkiko karakabije kandi akarengane iyo kageze ku rwego rw’umuvunyi ntakindi babikoraho nta mwanya bafite yo gukurikirana ako karengane bahita baha umugisha ibyo umucamanza yemeje kandi hagaragara akarengane.

  • @Paulin, Jya kumuseke urebe ahagana hasi ahanditse Inkuru ndende.Kuri iyo section urabona za episodes niya 15 irimo

  • Muraho mwese abasomyi b’iki kinyamakuru. Maze gusoma comments zanyu, nashimishijwe nuko mu banyarwanda abenshi bagira impuhwe kandi ari abantu beza muri rusange, gusa amategeko yo nta mpuhwe agira kuko akoreshwa hatitawe ku muntu uwariwe wese n’ikibazo icyaricyo cyose. ntabwo ndi umunyamategeko ariko nk’umuntu usesengura kandi wasomye ingingo z’amategeko zashingiweho,nsanga urubanza rwarakurikije amategeko cyane cyane ingingo ya 258 na 260 z’igitabo cya III cy’urwunge rw’amategeko y’imbonezamubano (CCLIII) ziteganya ko Igikorwa cyose cy’umuntu cyangirije undi gitegeka nyirugukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse kandi ko Ba shebuja n’abakoresha baryozwa ibyangijwe n’abakozi babo mu gihe bakoze imirimo babashinze. Kuba rero, Manager w’URUREMBO GUEST HO– USE ari mukuru kandi igikorwa cyo gusambanya ku gahato yakoreye Christine nk’umukiriya, kidahuye n’inshingano y’akazi yahawe ndetse kikaba kidafitanye isano na servise Christine yagombaga guhabwa, nsanga nta kuntu Guest house yagira uruhare mu kuryozwa indishyi umusaza Maxime asaba.

    Ikindi kandi kuvuga ngo hatanzwe ruswa, byo ntacyo ntabivugaho kuko n’ubivuga nta gihamya yatanze, gusa icyo nakongera kuvuga nuko nta kuntu Inkiko zarenganya umuntu ngo n’urwego rw’umuvunyi rushigikire ako karengane. RIP KU MUBYEYI Christine kandi abasigaye mwihangane.
    Amategeko ku isi yose, akoreshwa in abstract way kandi in general.
    Amahoro mwese, ku bakunda u Rwanda, mukarwifuriza ibyiza n’ubutabera bunoze budashingiye ku marangamutima.

    • Nkurikije ubusonobanuro bwawe ndumva ibivugwa byarakurikije amategeko. Ariko rwose niba ariko rimeze ryari rikwiye gusubirwamo.Kuko ndumva ryaba ryaragiyeho rigamije kurengera ibigo cyangwa abakoresha muri rusange.
      Kuko niba umukozi akoresha ububasha afite agatanga services ashinzwe bikaba inyungu z’umukoresha, igihe azishe yitwaje ububasha afite ntibigire icyo bivuga ku mukoresha byaba ari ikibazo.

      Mu nkuru twumvise ko yamwimuye mu cyumba amubwira ko yimuriwe mu kindi yari yimuwe mu izina rya Hotel na services zose yahabwaga zari mu izina rya Hotel.Aha hose hakoreshwaga Authority ahabwa na Hotel.
      Anyways I did not study law,and am saying this not based on what it says.
      IRI TEGEKO RYARI RIKWIYE GUHINDUKA PE NKUKO NANDI AGENDA AHINDUKA.

    • Iyi nkuru nyisomye inshuro eshatu zose kugirango numve KO ntari kurota inzozi mbi, birababaje kandi binateye isoni kubona uwakaguhaye ubutabera ariwe ubukwima. Gusa njye ubutabera buri muri uru Rwanda bukomeje kujyenda buntangaza iyi cas niyo iba igiye ahagaragara naho izo tutamenya nizo nyinshi dore rero ngo ugiye mû manza n’umuntu ukurusha amafaranga, birutwa no kubyihorera kuko ntushobora kuzapfa utsinze kabone niyo waba ufite preuves.ubuse tuzaceceka kugeza ryari koko?

    • wowe ussenguye aya mategeko ibyo uvuga nibyo pe ahubwo wagirango warayize, ariko rero twibuke n’inshingano za hotel zo kurinda umutekano w’abayigana. reka nkubaze uraye muri hotel ukibirwamo ntibafite inshingano zo kugusubiza ibyawe wabuze?

      None se ubwo niba muri hotel nta mutekano uhari twaba tujya kurarira iki mu mahotel?! hotel yagombye kubazwa impamvu itita ku mutekano w’abakiriya kuko niba iyo hotel igaragaza ubusembwa bwo kutagira umutekano ahubwo njye nanayifunga kuko irica ubukerarugendo bw’abanyamahanga baza iwacu yangiza n’isura y’igihugu.

      Abashinzwe iby’amahotel bazabyigeho batwereke inshingano za hotel niba hatarimo gucunga umutekano w’abayigana ahubwo ntituzongre kuziraramo kuko bazaturangirizamo.

      Umuvunyi ntekereza ko yagize ubunebwe bwo kureba itegeko rigenga amahotel cg ntaribaho mu Rwanda.

    • John uri umunyamategeko ndabibona, ariko abanyamategeko ni abantu kandi amategeko ateganya ibihano runaka ariko ntateganya indishyi, ibyo natwe turabizi ko hakora ubushishozi bw’umunyamategeko.

      Ariko nyemerera nanjye usome ibi

      Ingingo ya 197 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda igira iti
      “Umuntu wese ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka cumi n’umunani (18) y’amavuko ahanishwa igifungo KIRENZE imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

      Iyo gufata ku ngufu byakozwe ku muntu ugeze mu zabukuru, ufite ubumuga cyangwa w’umurwayi, igihano kiba igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

      Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe uburwayi budakira, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15).
      Iyo gufata ku ngufu BYATEYE UWABIKOREWE URUPFU, uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu.

      NONE UWAHEMUKIYE CHRISTINE BIKAMUVIRAMO GUPFA YAKATIWE IMYAKA INE!!!
      None uragira uti “Amategeko ku isi yose, akoreshwa in abstract way kandi in general”

    • Mr John,nagomba ndakumenyeshe ko ari jewe Maxime avurwa muri iyi dossier.Amategeko uvuga ngaha,niyo abancir’imanza bavuga kugira iyo hotel yezwe.Ico nogusaba n’uko wosoma neza Article 261 ya Code Civil Livre III ivuga.Iyo ngingo ivuga neza ko Ba sebuja canke abakoresha baryozwa imvyangijwe n’abakozi babo mugihe bari mu mirimo babashinze.None se ko yaba ari Juge Juru wa Kimihurura,yaba ari abasesanguzi b’Umuvunyi Mukuru ,basigura ngo viol yakorewe Mme wanje ngo basanga bitari mw’ishingano bahaye Manager w’iyo Guest House.Ikibazo canje n’iki.Viol ko tuzi twese ko ari crime canke une infraction.Wewe hamwe n’abo navuze hejuru,mwitiranya gute icaha n’umurimo?Viol jewe mbona ari dommage twakorewe kandi bitegerezwa kuryozwa i hotel.Ntabwo ari tache canke attribution ihabwa umukozi.Amakosa rero menya ko ari ngaho nyene.Benye nkuncir’imanza bakwiye kumenya ko bitiranije ibintu n’ibindi.Kubona Manager aduhindurir’icumba kugira akore ayo mahano,wewe ugomba kunyemeza ko atari mu mirimo yiwe yahawe nka Manager?Mbwira nimba twahinduriwe icumba n’uwutabirekuriwe.Uce umbwira ico iyo nkozi y’ikibi yariko ikora aho mur’iyo Guest nuburyo yaronse ico cumba yakoreyemwo kirya caha narirya atari umu client w’i hotel.

  • Shame on those shameless judges!mbega akumiro!ntabwo narinzi ko u Rwanda rwacu bashima no mu mahanga hagaragara abanyamafuti b’abacamanza nkabo!n’Umuvunyi koko!?

    Iyi nkuru irambabaje kandi it’s obvious bariye ruswa ariko bamenye ko bariye umuriro ntabwo agahinda kuriya mubyeyi w’umurundi kazijyana ubusa,koko the heart of a man is very wicked, ngo atange indishyi zo gusebya guest house n’ibyo bakoreye umudamu we!

    Oh Jesus Christ if you have to come back just come now!

    Mbega mbega!mbuze icyo mvuga!

    Please Umuseke ndabingize ni mwebwe jwi rya rubanda rutabasha kwigererayo,uyu mu papa mukomeze mu mukorere ubuvugizi in fact niba bishoboka iyi topic mwayigumiza kuri front page abantu bagakomeza gutanga ibitekerezo kugeza ubwo bizagera kuri His Excellency uyu mugabo abone ubutabera bw’ukuri nabo bacamanza babiryozwe.

  • Ariko se bajyaga mu macumbi yo mu Gatsata, babuze ahandi bacumbika. amacumbi yo mu gatsata bishyuara macye cyane, ariko…..ntabyo mvuze!

    • @ Kalisa, uvuze nabi cyane, Imana ikubabarire. naho uriya mucamanza Juru Rugema Cecile we arazwi ko arya ruswa gusa nyine afite izindi ngufu zimushyigikiye. Birababaje kubona umugore ari we wabikoze kuko yagombaga kwishyira mu mwanya wa mugenzi we wahuye n’ariya mahano. Imana yonyine niyo izi uko izabimubaza kandi ndayizeye izabikora.

  • Yebababa weeee aka ni akumiro pe! n’umuntu utarize iby’amategekeko uru rubanza yaruca kuko ibyarwo birigaraza ni urucabana. ariko nyine namwe murabyumva ntabwo umucamanza yagukuraho dossier nk’iriya utamuhaye nibura kimwe cya kabiri cy’ayo wagombaga kwishyura uwakureze kandi bigaterwa na nyiri iyo guest house uwariwe.ubwo si UBUTABERA ni UBUBEERA. KAGAME wenyine utagira uwo atinya niwe warenganura uwo muryngo naho abandi baba banga kwiyubikira imbehe bariraho. ni akamaramaza.

  • Ariko ntimugacane umuriro mutazota. Abavuga ko uyu muntu yarenganijwe n’inkiko sibyo nagato kuko ingingo zagaragajwe ziramutsinda. <>. Aha rero ayo mabi yakozwe nicyo kigoryi kitagira umutima, gitegekwa n’imboro yacyo ntabwo ari Guest house yari yabimutumye.

    Ndunva neza agahinda k’uyu mugabo kandi nifatanije nawe mukababaro, ariko kandi natandukanye uwa mukoreye ibyaha, n’igihugu. Aravuga ko m’Urwanda nta butabera buhaba, ashingiye gusa ko batakoze ibyo yifuza. Ariko kandi niba atari ukwirengagiza, arazi neza ko amategeko akurikizwa uko ameze ata marangamutima ajemo. Niyo uba uri n’ahandi hatari m’Urwanda, wajyaga kuronka ubutabera buhwanye n’ibyo amategeko ateganya.

    Niba ibyo usobanura ari uko byagenze, ntabwo warenganyijwe. Ahubwo mbona urimo gukora amakosa yo guharabika inzego z’ubutabera ndetse n’igihugu. Sibyiza. Rekera aho kuko Niyo uza kuba uri m’Uburundi, ntabwo wari kurenganurwa birenze uko bakurenganuye mu Rwanda.

    Gusa kandi nange ndanenga ubuke bw’ibihano byahawe iyo nkozi y’ikibi. Ntabwo imyaka itanu ikwiye k’umuntu nk’uwo wafashe umuntu kungufu… Ibyo byo ni akamaramaza. umuntu nk’uwo yagombye guhanwa byintanga rugero ndetse akishyura ibyakoreshejwe byose m’urubanza. Imyaka itanu ni iyo bakatira umuntu bafashe acuruza ibiyobyabwenge, ariko umuntu wafashe umuntu kungufu ndetse bikamuviramo no gupfa, akwiye gufungwa ubuzima bwose. N’iki kivuga ko atari asanzwe akora bene ibyo bikorwa by’imbwa.. Ubu rero nibamufungura azakomeza ibyo yakoraga nk’aho ntacyabaye….

    Amategeko ahana bene izo mbwa yagombye gusubirwamo kuko harimo akarengane k’uwafashwe kungufu, kandi kubaha uduhano duto ni ukorora ibigoryi no gushyigikira imbwa ngo zibane n’abantu.

    • Umunsi ba….. nyoko kungufu bakanagerekaho kumwita umunyacyaha ntabwo uzongera kuvuga amahomvu nkayo.
      RIP kuri nyakwigendera

    • Nyakwubahwa KIZAKINYAMBO,nagomba mbeshuze ivyo uriko uranyagiriza aho uvuga ko navuze ko mu Rwanda ata butabera buriho.Ntanarimwe nigeze mvuga ivyo bintu,haba ari i Burundi haba ari mu Rwanda;Ico ahubwo twemeza n’uko igihugu c’u Rwanda tukizi neza kandi ibintu nkavyose tuzi ko arico gihugu dutangangako akarorero keza murikano karere kacu duherereyemwo,mbese no muri Afrika.Iyo mvuze rero ko atabutabera ndabona kuri iyi case yanje,ntibisigura ko mba mvuze ko ata butabera buriho mu Rwanda.Aho nukuri wandengeye kury’umunani nkuko abarundi dukunda kubivuga.Ushima jewe nemera inzego z’i Rwanda,gushika magingw’aya,ndacafise icizere ko ubutegetsi bw’i Rwanda buzotinda bundenganura.Eka vraiment ,sindat’icizere.

  • Niba nta karengane karimo(nubwo karimo) amategeko yacu yaba akennye cyane kd abayategura baba bayarusha ubukene kubyo akarengane ko sibyo kugibwaho impaka(ngo imyaka ine?? Warongoye umubyeyi wawe agera aho gupfa?? Ngo ni amategeko!!! Uraryamana nuwo mwumvikanye ngo burundu bw’umwihariko?? Hanyuma wakwica umukecuru ngo imyaka ine! Shame on these judges!!!

  • Mujye mureka amarangamutima yanyu mwebwe abasomyi kuko ubu mwumvise uruhande rumwe arirwo rwa Maxime.Naho urukiko rwumvise impade zombi ndetse zishingira no kubimenyetso rwahawe. Numva twaha agaciro ubushishozi inzego zacu zakurikiranyemo iki kibazo tureke kubeshywa na Maxime kuko ntumva ko aho cyageze hose icyo kibazo cye batariye ruswa cyane ko harimo n ubushinja cyaha.Jyewe nabonye ahubwo iyi nkuru yuzuye amarangamutima cyane. Murakoze Kuba mbyumvise bitandukanye na benshi

  • iyo muvuga umuvunyi ndaseka gusa!!! ruriya rwego ntacyo rumaze sinzi nicyo barushyiriyeho!! Kwari ugutanga akazi. nonese nta muntu ndumva rwarengeye!! Haruwo nzi bamusenyeye inzu hashize imyaka nimyaniko ariko ngo ntibamuriha. abacamanza bariye urubanza ngo nta ndishyi!!inzu yari yarabaruriwe millioni 15!!! Umuvunyi ati ntabwo uzishyurwa! rubish!! kujyayo wakiyicarira ugahebera urwaje. j

  • Ariko reka twibaze gato. Ubu iyo uriya mubyeyi agira agatege akabona nk’igiti akagikubita mumutwe uriya manager ari nko muburyo bwo kwirwanaho, undi akahasiga ubuzima; niba sebuja yarajyaga amutangira umusanzu mu kigo cy’ubwiteganyirize(RSSB), ubwo ntibari kuvuga ngo yaguye kukazi maze icyo kigo kikishyura akayabo?
    Twibuke kandi hariya muri Austrarie aho Kilizia Gaturika yishyuye akayabo imiryango y’abana basambanyijwe n’abapadiri mugihe babaga bari muri sacarisitiya. Bayishyuye nyine kuko bakoze ibyo byaha bari mukazi nyirizina. Nkeka ko abacamanza bacu bakwiye kongera bagasuzumanywa ubushishozi iki kibazo kimaze kufata indi ntera maze bagatanga ubutabera bunoze kandi bakareba no muri rusange ko bihesha isura mbi umurimo wabo dore ko duhora tuvuga ko ibindi bihugu bitureberaho.

  • Mbega ubutabera bw’igihugu cyacu nkurikije iyi nkuru bushakirwe irindi zina pe, uyu muryango urambabaje gusa ntakindi navuga. Gusa iyi nkorakibi yakoreye amahano uyu mubyeyi uyibyaye izapfa nabi. Iyo mushyiraho ifoto ye ababyeyi bakamumenya bakajya bamugendera kure kuko ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe kuko ibyo yakoze ntibikwiye.

  • Abantu nka john,kizakinyambo ndetse na François biragaragara ko muri namwe mu bacamanza baciye urwo rubanza!!mu by’ukuri murumva uyu nyakwigendera star are ng any in we?cg se muremeza ko atapfuye umugabo we Maxime akaba abeshya!!niba koko yarakorewe icyaha nyir’ukugikora kikamuhama,uwahohotewe bikamuviramo gupfa,1st of all igihano yahawe murumva ari cyo?icya 2:icyaha ntiyagikoze ari mu kazi?kuki yaciwe indishyi z’urubwa gusa kdi mu by’ukuri yaritwaje akazi agakora icyaha kdi akagikorera mu kazi??rwose abacamanza barakabije,cyeretse uwavuze ko twumvise uruhande niba maxime abeshya ko umugore we yapfuye akaba atarapfuye.Gusa birababaje ariko Imana yonyine izamurenganura

  • mbega inkuru ibabaje weee umubyeyi koko yewe ntawusaza atabonye koko

  • nonese abavuga ko babuze ibimenyetso bya ruswa bashingira kuki??!!!; buri muntu wese iyi dossier yaciye imbere ndabihamije ko yariye ruswa, kdi nabakwiye gukurikirana ibya ruswa bagakwiye kumuhana nta kindi babajije. Muvandi ihangane kdi ukomere, twizere ko umunsi umwe uzabona ubutabera.

  • Maze gusoma iyi nkuru na comments zayanditsweho ndasanga tugifite ibibazo byinshi :siniyumvisha ukuntu icyaha cyo gufata ku ngufu abantu bumva ko cyahanirwa uwagikoze n’umukoresha we?
    Usibye n’umukoresha n ‘ umubyeyi we ntabazwa ibyaha umwana we wamaze gukura yakoze ( majeur). Mutandukanye icyaha n’ikosa. Iyo yenda uriya mubyeyi aba yarazize uburangare Bw’abakozi Ba Lodge, Yenda baramuhaye Ibiryo bidafite Isuku, yaratwitswe n’amazi, … byabazwa lodge. Naho gufata ku ngufu ni gatozi keretse niyerekana ko nyirayo hari uruhare yabigizemo. Naho uwitwaje imirimo ye agakora amahano nanjye ndumva igihano yahawe ari gito.

    • Ivyaha vyinshi,iyo bibaye,murakunda guca mwihutira kuvuga ko ari gatozi.Nogusaba gusoma neza,commentaires nagiriye John.Amategeko yanyu yanditse neza kandi ari mu majambo yumvikana,ico nsaba n’uko adasomwa bayacuritse.

  • Mbega inkuru iteye ubwoba. Ndayisomye meza urumeza sinarinzi ko mu Rwanda hakiri inkozi z’ibibi bene ako kageni yatinyutse gufata ku ngufu umubyeyi w’umurwayi.
    Ahubwo se niba yaramutye SIDA ? Ari nko mu bihugu byateye imbere uriya nyakwigendera yakorerwa otobusi (otopsie) bakamenya ko nta SIDA yatewe noneho ibihano by’umugiziwanabi bikiyongera ndetse n’indishyi zikiyongera. Njye ntacyo mvuga ku bucamanza kuko ntazi amategeko cyakora tout profane en la matiere ahita abona ko ari agahomamunwa ndetse n’agashinyaguro. RIP Christine

  • Mbega inkuru iteye agahinda, mu Rwanda ubutabera bavuga bwari bwazindukiye hehe? Ibi bintu koko byabayeho kandi bikozwe n’umukozi uyobora guest house kandi muri guest house? umukiriya uri muri hotel na police ije kumufata ica kuri manager mbere yo kumukacira bivuga ko uri muri hotel wese aba ari sous responsabilites ya Hotel. kandi niko bimeze ku isi hose. binyibukije mu rukiko rw’ubucuruzi i nyamirambo aho urubanza rwamaze amezi namezi na Rwiyemezamirimo (BERCO*SEBULIKOKO) hanyuma kumunsi wo kurusoma, Abacamanza bati : TWASANZE TUDAFITE UBUBASHA BWO KWAKIRA IKIREGO)!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! nuwo mutama w’umurundi ntiyihangane ahubwo dusabire Nyakwigendera. Imana imushyire mubayo, naho iyo ngirwa Manager cg nyiri guest house, uzabategereze i bujumbura ubahe isomo batazibagirwa.

  • IHANGANE MUVANDIMWE, IMANA YO MWIJURU IZAKURENGERE, KANDI HUMURA UBUTABERA UZABUBONA, UZAZE MU RWANDA NIWUMVA PRESIDENT WACU YASUYE ABATURAGE UBIMWIBWIRIRE IMBONANKUBONE KUKO IBYINSHI BARABINIGA NTIBIMUGEREHO,KDI AZAKURENGANURA KUKO NI UMUBYEYI.

  • mbega akaga,njye ndabona amategeko yarakurikijwe uko ari.ahubwo amategeko niyo ubwayo afutamye bazayakosore kd nigihano yahawe nigito cyane pe,pole muvandi umunsi uzagera byose birangre

    • Iyo Mme Juge Juru RUGEMA Cecile,avuze ko ifatwa kungufu ryakorewe Christine,we abona ko ari nka accident.Akongera kugirango yeze irya hotel avuga ko iyo i hotel ija kumenya ko aja gufatwa kungufu yarikumukorera umutekano(cfr point 17 de l’arret qu’elle a rendu).Ntiwumva ko yabaye Juge yongera aba Avocat wa hotel à la fois.None uyo mutekano avuga ko tutawukorewe,n’uwari kuwudukorera akaba ariwe nyene yahungabanije.Mbega viol iraba accident canke n’ikintu catekerejwe mu mutwe;donc kiri prémédité?Amategeko uriko uravuga ko wubahirijwe,je ntanahamwe ndiko ndayabona.Ivyangiritse vyararangiritse,abakozi b’i hotel barorera,ntamutekano w’aba clients batugiriye,i hotel yaratijije incumba inkozi y’ikibi ngo agikoreremwo amahano.Ngize ndavuga ko iyo hotel yaduhemukiye,vyaciye vyitwa amaherere.Ncika umunyacaha.

Comments are closed.

en_USEnglish