Digiqole ad

Nishimiye kongera kugaruka mu rugo mu kazi ku iterambere ry’u Rwanda – Akamanzi

 Nishimiye kongera kugaruka mu rugo mu kazi ku iterambere ry’u Rwanda – Akamanzi

Muri iki gitondo ku kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, habaye ihererekanya bubasha hagati ya Francis Gatare na Clare Akamanzi wongeye kugirwa umuyobozi mushya wa RDB. Akamanzi yavuze ko azarushaho kwitanga mu kazi ke kugira ngo intego za RDB zigerweho.

Francis Gatare ahererekanya ububasha na Clare Akamanzi
Francis Gatare ahererekanya ububasha na Clare Akamanzi

Clare Akamanzi wagizwe Umuyobozi mushya wa RDB n’Inama y’Abaminisitiri, yavuze ko n’ubwo hari abongeye kumuha ikaze mu kigo yigeze kuyobora atari byo yakwishimira, ahubwo ngo yishimiye ko agiye kongera gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu.

Clare Akamanzi Umuyobozi wa RDB yavuze ko ashima ubuyobozi bwongeye kumugirira icyizere ngo yongere gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Ati “Hari abanyandikiye ubutumwa bambwira ngo wongeye guhabwa ikaze muri RDB ni mu rugo, ni byo koko RDB ni mu rugo, ariko ikiri urugo nyarwo ni urugendo rwo gukora ku iterambere ry’u Rwanda, ni ikintu naherewe impamyabumenyi, nagize umwuga, rwose nishimiye kongera kugaruka mu rugo mu kazi ko gukora ku iterambere ry’u Rwanda.”

Clare Akamanzi yabwiye abanyamakuru ko atarabona umwanya ngo arebe ahagomba kongerwa imbaraga muri iki kigo, ngo icyo ashyize imbere cyane ni ukongera umubare w’abashoramari no kongera ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.

Ati “mu gihe gito tugiye kureba uko ibintu bihagaze, kureba aho twakongera imbaraga kurushaho tuzabishyire mu bikorwa tubizi neza, ariko icyo navuga ni uko  dukurikije uko ubukungu bwacu bumeze hakenewe kongerwa ibyoherezwa mu mahanga, no kubyongerera agaciro, aho tuzibaza icyakorwa ngo hagire igihinduka.”

Francis Gatare asimbuye we yagizwe Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, ibya Gas na Petrol.

Francis Gatare yavuze ko yishimiye uburyo yakoranye n’abayobozi bariho muri RDB, ndetse abasaba ko bakomeza kugaragaza ubunyamwuga n’umurava bakoranaga.

Francis Gatare abajijwe aho gushyirwa imbaraga muri iki kigo yavuze ko muri raporo yatanzwe y’ibyakozwe, harimo ibyarangiye n’ibindi bitarakorwa byinshi, kandi ngo nk’umuntu ugiye gukomeza gutanga umusanzu we ku gihugu aho azasabwa inama arahari ngo azitange.

Ati “Inshingano za RDB nk’uko mu zizi ziragutse ariko zirasobanutse, ni ukugira ngo igihugu kibe mu bya mbere bihanganira kugera ku bukungu buteye  imbere binyuze mu kongera ishoramari ry’abikorera,  haracyari inzitizi mu gukangirira abashoramari kuzana imari yabo, kandi igikomeye kugira ngo tube igihugu gifite ubukungu buteye imbere ni ukuzana ishoramari ry’abikorera, urugendo ruracyahari….”

Aha kandi habaye ihererekanyabubasha hagati ya Serge Kamuhinda wari umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa n’uje kumusimbura Emmanuel Hategeka, uyu yahoze ari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda.

.... ahererekanya ububasha na Emmanuel Hategeka
Serge Kamuhinda ahererekanya ububasha na Emmanuel Hategeka umuyobozi mushya ushinzwe ibikorwa wa RDB
Clare Akamanzi yavuze ko ashima ikizere yongeye kugirirwa
Clare Akamanzi yavuze ko ashima ikizere yongeye kugirirwa

Si mushya mu ishoramari

Clare Akamanzi ni umunyamategeko wabyze ariko waminuje biruseho mu by’ubucuruzi n’ishoramari muri Kaminuza ya Harvard muri Amerika.

Mu 2004 yatangiye gukora nk’inzobere mu by’ubucuruzi i Geneva mu Busuwisi, nyuma atangira gukorera u Rwanda nk’umudipolomate mu biganiro by’ubucuruzi muri muryango w’ubucuruzi ku isi (World Trade Organisation) i Geneva.

Mu 2006 yaje mu Rwanda agirwa umuyobozi mukuru wungirije w’icyari REIPA cyahujwe n’ibindi bigo kikaba RDB mu 2008 aho yahise agirwa umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri RDB.

Mu kwa karindwi 2012 yagizwe umuyobozi mukuru wa RDB by’agateganyo asimbuye John Gara,  mu kwa 10/2013 aza gusimburwa na Amb Valentine Rugwabiza.

Mu muhango w'iri hererekanyabubasha ku kigo cya RDB
Mu muhango w’iri hererekanyabubasha ku kigo cya RDB

Photos © A E Hatangimana/UM– USEKE

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ariko yari yaragiye hehe Akamanzi ko atigeze asezererwa muri RDB?

    • Uko ni ukutamenya, mu kwa kane yagizwe umuyobozi ushinzwe Strategy and Policy Unit (SPU) muri Presidence.

    • Yari yaragiye kwiga agarutse bamwohereza in Presidents office

  • Welcome back dear Clare, much love to you

  • Agarutse mu rugo. Wonderful! Mama shenge we! Nta handi umuntu yasanga akarima yaragwa na se atari mu rugo. Welcome back beautiful woman.

  • Uyu mudamu ni hatari muri lobby na marketing. Nizere ko azatuma n’inshuti magara zari zisanzwe zitugira inama zongera kujya zidusura kenshi nk’uko zabikoraga mbere.

    • Numudamu cg numukobwa?

  • Welcome Clare. Ni wowe waburaga!

Comments are closed.

en_USEnglish