Digiqole ad

Episode 16: Gaju ateje ikibazo gikomeye mu muryango wo kwa Brown

 Episode 16: Gaju ateje ikibazo gikomeye mu muryango wo kwa Brown

Nshuti basomyi, muratwihanganira Episode ya 17 iratinda kubageraho uyu munsi ariko iri gutunganywa ngo ijyeho vuba. Murakoze

 

Gasongo – “Gaju! Urabinyemereye?”

Gaju – “Gaso, nibitari ibyo nzabikwemerera kuko nawe wampaye icyo nari nkwiye mu gihe gikwiye.”

Gasongo – “Urakoze cyane Gaju!”

Njyewe – “Gaju, none se Kenny yaramutse ate?”

Gaju – “Sha byari ubuhamya bukomeye, wagira ngo Papa hari icyo apfa na we, uzi ko yari yanze ko yinjira no mu rugo? Byarangiye tumwinjije rwihishwa tugira amahirwe Papa azinduka agenda!”

Twese – “Yoooh!”

Ako kanya Mugaga yahise yinjira aje kureba uko twaramutse amaze kunkorera examen zose atwongeza umunsi umwe, uwo munsi nirirwanye na Brendah anyitaho bishoboka, Brown ntiyahasibye, Gasongo na we ntiyatirimukaga, ibyo byose byanyerekaga ubutwari budacogora bwabo.

Hashize akanya telephone ya Brendah irasona mbona arikanze ahita asohoka ajya kwitabira hanze, hashize akanya aragaruka ariko mbona aje asuherewe.

Njyewe – “Bre, bigenze gute se ko uhindutse?”

Brendah – “Sha nyine mvuye kuvugana na Mama!”

Njyewe – “None se bite ko uje ubabaye?”

Brendah – “Sha ngo aranshaka byihutirwa kandi na ko nyine ngo ntahe vuba arankeneye cyane!”

Njyewe – “Oh! Ubwo agukeneye nta kibazo wagenda dufite amahirwe ko Gasongo na Brown bahari.”

Brendah – “Ubu se koko ngusige mu bitaro?”

Njyewe – “Nta kundi humura ndi gutora agatege kandi ni ejo ngataha, genda urebe umubyeyi ndabizi na we aba agukeneye kandi ni inshingano zawe nk’umwana kumuba hafi kuko wavukiye kumugaragira.”

Brendah – “Yego sha! Byose umbwira ndabikunda kandi ndabyubaha, reka ngende ndaza kukuvugisha!”

Brendah yafashe utwangushye yari yaje yitwaje aransezera maze Gasongo na Gaju baramuherekeza nsigarana na Brown tuganira.

Brown – “Bro, Dovine nabuze aho muhera.”

Njyewe – “Uh! Na n’ubu se utaragira icyo umubwira? Ndabizi gusanga umuntu biragora kandi bitera ibyishimo iyo wakiriwe, ariko igihe cyo gusezeranaho ni ubutwari kuko aho wasezeye igihe cyose ugaruka wisanga, komera ufunge roho maze na yo ikwemerere umubwire ko nawe atari wowe ahubwo ari impamvu z’umuryango.”

Brown – “Yebaba weee! Online yampaye Dovine iranze irankurikiranye ngiye kumukunda ntamuri hafi koko? Ubuse nambura ntazashaka abandi bamwitaho umurima nabibye bakawusarura?”

Njyewe – “Humura Brown, umurima wabibye nzi ko ubwo udahari ngo ube umurinzi wawo, wo ubwawo uzirinda kuko uzi ko ufite umubibyi kandi yatanze igice gihenze kuri we ngo azabone umusaruro mwiza, humura rero nzi neza ko abashaka gusarura ari benshi ndabyemera ko n’umurima ukeneye abawitaho bakawubagara ndetse bakawuhira, muri ibyo byose karaga agatoki inshuro eshatu uhamye ukuri kwawe maze usige icyizere, wenda umugisha nkwifuriza waguhira ukazagaruka tukabagaragira mukurira indege ukajyana umusaruro wawe.”

Brown – “Eeeh! Nelson, urakoze cyane, maze mbonye ko nta mutwe umwe! Nibazaga niduhura icyo nzavuga, ariko ubundi iyo uvuga nandika wana?”

Twese – “Hhhhhhh!”

Njyewe – “Ariko se Brown, Kenny bite?”

Brown – “Nelson, njye ibya Kenny byanshanze, nyuma y’uko ngeze mu rugo Papa akazura umugara natangira kubaza ibye Mama na Gaju bakambwira ngo “tsiiiiii! ceceka batakumva,” nkibabaza icyabaye bati “Papa yanze ko yinjira tumwinjiza mu ibanga tumukingirana mu cyumba cy’abashyitsi”, nagize agahinda kavanze n’umujinya ngiye kubaza Papa ibyo byose Mama aranyinginga ambwira ko afite uko abigenza, si nzi rero amakuru ye gusa Jojo nazana ibyo kurya bya saa sita ndamubaza uko bimeze.”

Njyewe – “Oh my God! Uriya mwana nyamara yaba ingenzi mu bato yakurana amateka azafatsha benshi nkatwe!”

Brown – “Si nk’ibyo byose se nkubwira Nelson! Buriya njye ngikubita amaso Kenny byanyibukije amateka yanjye nkiri muto. Ndabyibuka nkiri muto ntangiye kumenya icyatsi n’ururo, sinigeze ntuza na gato kuko byose byabaga mbireba n’amaso yanjye.

Nelson, buriya Papa si ubu atangiye kuduhoza ku nkeke ahubwo byatangiye kera, sinigeze nishima mu buto bwanjye ahubwo naharaniye kuba hafi ya Mama narira akampanagura, ayo ni yo mahirwe nari mfite kandi nshimira Imana kugeza na n’ubu.

Iteka iyo navaga ku ishuri natahaga nihuta ngo ngere mu rugo kare, maze nahagera ngasanga Mama yigunze ndetse ngasanga amaso ye yatukuye, nanjye nkabyiringira amaso ngo ase n’aye.”

Njyewe – “Ohlala!”

Brown – “Nelson, Mama yazanye abakozi batabarika ariko bakagenda nta gihe kinini bamaze, ibyo nabibona nkabaza Mama nti “Ariko Mama ko aba Tantine bahora bagenda twari dutangiye kubamenyera bite?”

Mama akansubiza ngo “Byihorere mwana wanjye iby’aba Tantine na Sebuja wowe ntabyo uzi, ahubwo iga uzabe umugabo uhamye.

Nelson, ibyo byabaye ndora nari imfura mu muryango nari na bucura kuko ntawankurikiraga, Guju yaje kuvuka Papa ari iyo, tukifotoza tukamuha amafoto online,  nyuma y’igihe gito hari umu Tonton waje kuba mu rugo.

Uwo mu Tonton yaje aje mu kiraka cy’umwaka umwe mu bijyanye n’imishinga y’Abanyamerika yakoreraga, sha muri icyo gihe njye na bashiki banjye twari tubayeho neza pe! Yaraduteteshaga, akatuvugiriza ubuhuha, akadusohokana mbese byari amata ya gakondo ya yandi abyara ikimuri.”

Njyewe – “Yooh! Byari byiza disi!”

Brown – “Wahora niki Nelson! Icyo gihe nibwo Gaju nawe yari ari gukura, maze akura ahamagara uwo Tonto wacu Papa, disi yari azi ko ariwe Papa! Iyo yabivugaga Papa yaje Mama yararaga mu cyumba cy’abashyitsi, sinibazaga impamvu yabyo ubu nibwo mbitecyerezaho nkibaza ukuntu nahandura iryo vunja ryaseseye mu misokoro ya Mama nkabibura,

Nelson! Buriya si iby’ubu, Gaju yahuye nibibazo akiri muto nuko utabizi, Gaju akirangiza Primaire Papa yari ari gukorera ubucuruzi hano mu Rwanda, ndetse yahamaze imyaka ibiri yose, niba hari ikintu cyambabazaga ni uko yajyaga angurira jus ngiye kwiga akima Gaju akavuga ngo we ni muto ntakeneye kunywa no kurya.

Ibyo narabyirengagizaga ngafata igikapu nkajya ku ishuri byagera saa yine inzogera ivuze nkirukira ku ishuri bigagaho nkamutwara tukajya ahantu ngafata ya jus nkayipfundura tukayisangira nkamuhereza n’umugati akagabanyamo kabiri nkamuha umwe yagize munini kuko yari we muto kuri njye.”

Njyewe – “Yooh! Mana wee!”

Brown – “Ibyo byose byasigaye mu mateka yanjye kandi mbibona neza uko biri nta na gato gahindutse, Jojo buriya yavutse mu gihe cyiza kuko yavutse Papa ataha inzu nziza yari yuzuye i Kigali, byari ibirori biteye ubwoba gusa byambabaje biruseho kuko Gaju atari ahari nk’umwana twonse rimwe ahubwo bari baramwohereje kwa wa mu Tonton wabaga i Butare ari naho yakomereje amashuri ye abanza.

Nyuma y’uko ngiye kwiga muri secondaire byabaye ibindi, natahaga mbaza amakuru ya bashiki banjye nkukwa inabi na Papa cyane cyane iyo nabazaga aya Gaju wangwaga mu ntege, iyo byabaga naratuzaga kuko nari ndi umwana imbere ya se, maze nkisangira Mama mu cyumba aho yabaga asenga nanjye ngasenga ngaturumburwamo na Papa wabaga yaje yahaze agatama.”

Njyewe – “Oh! Pole my Brother!”

Brown – “Iminsi yaricumye Gaju na we ajya mu yisumbuye, ariko yajyanaga ibikoresho hafi ya ntabyo kuko akenshi Mama yirwanagaho ngo umwana we adasebera mu bandi mu gihe njye nagendaga njyanye ibikoresho birenze ibikenewe.

Maze kubona ibyo, mbere yo kujya ku ishuri twihinaga ku ruhande tukagabana ibyo nabaga mfite maze nkamuha ibihagije ndetse nkamuha kuri argent de poche babaga bampaye, kuko ayo bamuhaga yabaga ari nko kumusiga umwotsi.

Gaju amaze kugera mu wa kane yatahaga buri week-end, yagira amahirwe agasanga umugore wa Tonton yaje kuko yamukundaga cyane akamuha byose yabaga akeneye ndetse akamuha n’impamba ihagije imusubiza ku ishuri ibyo nabimenyaga mu kiruhuko natashye.

Twaje kwimukira inaha nabwo ku buryo butunguranye ari nabwo Papa yagiye agahera iyo, niba yari ari mu kihe gihugu simbizi, ariko twabagaho twirwanaho ari bwo na Gaju yabuze turarira turihanagura tubonye Papa asa nk’uheze Mama ashinga iduka ry’amatelephone ni uko arinyandikaho, iryo duka ni na ryo nshaka kubaha ngo rizabatunge mwebwe na Kenny igihe nzaba ntahari.

Byari ibihe bigoye gusa umubyeyi uko yaba ameze kose arwana intambara ikomeye ngo uwamukomotseho abe uwo yifuza kuba we, narakoze ngeraho nkoresha abandi ahasigaye nkamenya inshingano zanjye nk’imfura na ko nka Papa w’urugo!”

Njyewe – “Yeweee! Wakuze kera burya!”

Brown – “Sinari nkiteze imbaraga za Papa wambyaye ahubwo nari niteze ikizava mu nzira Mama yanshyizemo ngo wenda tubeho, maze Papa yaza ibintu bikaba ibindi, tukinjira mu bihe bitazasibangana twamazemo imyaka ine yose, iyo yageraga mu rugo hashize igihe kinini yazaga atura umujinya Mama maze umuriro ukaka.

Igihe nabaga nkiri gutekereza ibyo byabaga ngombwa ko nsha bugufi nkemera byose amahoro agahinda, sinigeze nyoba ngo mbe gica kubera ibyo nabonaga, ahubwo nabaye ingenzi buri cyose cyahengamaga nkaba inkingi, ibyo ni byo byatumye nkura ndi muto maze nkabona igikwiye rugikubita.”

Njyewe – “Oh! Burya bwose?”

Brown – “Nashyize imbaraga mu gushaka Gaju kuko nabonaga kuba adahari ari cyo giteza ibibazo byose mu rugo, ariko biranga ndamubura. Uzi ko buriya Papa atigeze anarangisha Gaju na rimwe? Ni njye na Mama twahoraga twiruka imihana ngaho za hehe na za hehe ariko birangira tumubuze Papa na we akaduhemba kutunnyega.”

Njyewe – “Oh! My God! Pole sana.”

Brown – “Tumaze kubona Gaju byabaye ibindi, urabyibuka ibyavugiwe hariya hantu, muri make igitego cyari kinjiye numvaga umuryango ubonye amahoro ari na yo mpamvu mbita intwari, none aho twari tugiye kwishimira ni ho haduteye gusuherwa, Nelson! Ayo ni amateka kandi uzajye uhora uyazirikana.”

Njyewe – “Bro, burya urugo si inzu cyangwa igipangu kirinzwe ahubwo urugo ni imbere mu barutuye, buriya ni ho hagomba kurindwa n’indangagaciro za kimuntu buri wese agahagarara ku izamu rye unsinzwe ntagwe ahubwo abavandimwe n’inshuti bakamuhagurutsa agakora imyitozo myinshi ejo agatsinda igihe nyacyo akamanika igikombe maze agashagarwa.”

Brown – “Yego Nelson, ndakumva.”

Njyewe – “Buriya kuba ibyo byose byarabayeho ubibona n’amaso yawe ntiwicaye ku ntebe y’abasimbura ngo utegereze uko umukino uzarangira ahubwo wakoze imyitozo ihagije wurira imisozi umenya igikenewe ngo umuryango wawe ugere ku nsinzi wifuza, none dore byarabaye kwa kwicisha bugufi kwawe unsanga ku mutaka maze mu kumpa karibu iwanyu njye na Gasongo duha Gaju karibu iwabo ineza yiturwa indi natwe tubona karibu.

Ntabwo byagutwaye imbaraga nyinshi yewe nta n’umutungo byagusabye ahubwo akantu gato umutima ukora gatanga byinshi kandi bikaza bigeretse ku bindi umugisha ukaza ubigaragiye.”

Brown – “Nelson, urakoze cyane ni ukuri ibyo narabyiboneye.”

Njyewe – “Humura rero komeza uhe agaciro umutimanama kuko ari wo ugize umuntu, uzabe ingenzi ubagarire igiti wateye kuva kera ndabizi Imana izagufasha kitazakubitwa n’inkuba itagira amazi!”

Brown – “Urakoze cyane. Nelson, ni ukuri undemye agatima ugaha ishusho nifuza, ni yo mpamvu ntazibagirwa abasore nkamwe.”

Njyewe – “Brown, kuri njye na Gasongo uwakwibagirwa umuryango wanyu yaba yaribagiwe ko ari umuntu.”

Gasongo – “Ibyo byo aho ho nti ubeshye. Nelson, ni ukuri kose pe!”

Brown – “Uh! Gaso waje ryari?”

Njyewe – “Nanjye ahubwo ndumiwe.”

Gasongo – “Ehee! Ntabwo mwambonaga se? Ariko birumvikana mwari muri mu bihe bikomeye byatambutse! Naje kare maze guherekeza Gaju ngo atahe kuko Mama yari amuhamagaye, nkigera hano dore nahise mpagarara hariya ku muryango maze nanjye nshyingura amateka akomeye mu mutima wanjye.”

Brown – “Ese burya byose wabyumvaga?”

Gasongo  – “Cyane rwose habe n’akavungukira kanshitse ngo kagwe hasi, ahubwo icyo nifuzaga kukubwira, ni uko ufite byose kuko uha agaciro uwo uri we ukamenya igikwiye mu gihe gikwiye, wakoze byose uharanira ko umuryango wawe ubona umutuzo ndetse ubigeraho, none dore hashize iminsi itari myinshi bisubiye rudubi.

Ibyo ni ibyerekana ko ubuzima atari inzira igororotse ahubwo ko ari inzira irimo amakoni, ahaterera n’ahamanuka, komera rero ushikame maze uharanire kongera gukora ibyo wakoze kuva kera kandi bizaze bigeretse ku bindi ndetse binasakaye mbega bizarambe.”

Brown -“Gaso! Urakoze cyane kandi aya magambo yose mumbwiye azangumamo, ariko se ubu koko kuki ibihe nk’ibi biza? Oh my God!”

Brown akivuga gutyo Jojo yahise yinjira.

Jojo – “Brown, ubaye iki?”

Brown – “Ntacyo da! Ahubwo urakoze kuza, Amakuru yo mu rugo se?”

Jojo umukobwa utaragiraga pardon mu kuvuga yahise atereka ibyo yari azanye ku kameza maze aricara.

Jojo – “Ehee! Uzi ibyabaye, ubu ibintu byose twazinze, Papa yavuze ko icyumweru kimwe ari cyo dushigaje hano mu Rwanda, ubu se koko Nelson na Gasongo bazasigara hehe koko? Ariko sha ntacyo ningerayo nzajya nifotoza mboherereze amafoto ariko buriya ni he tuzajya ra?”

Brown – “Ariko Jojo ubundi buriya uzatuza ryari ngo umenye ko uri umwari kandi nifuza ko utaba Birihanze? Ubwo ibyo ni byo byagushyuhije koko?”

Jojo – “Yiii! Tugomba kugenda sha n’ubundi njye nahoraga numva nzaba hanze. Eeeh! uzi ko Kenny agikingiranye! Ntabwo maze turatuma asohoka, Mama yagiye kumugaburira mu cyumba cy’abashyitsi.”

Brown – “Jojo rekera aho ayo magambo yawe acomekeranyije wagira ngo ni impombo y’amazi, ngo wabonaga uzaba hanze? Ubu koko uri uwo kubona abantu biruka ukabiruka inyuma? Narumiwe koko! Tegura tugaburire umurwayi ndumva byansaba imbaraga nyinshi ngo ngushyire ku murongo, ariko aho bukera uzahinduka!”

Jojo yateguye ameza turarya maze dusoje dukomeza kuganira ku mugoroba wa joro nibwo Muganga yagarutse nyuma yo kunkorera examen agasanga nta kibazo mfite yaradusezereye Brown ahamagara Mama we ngo aze kudufata nyuma y’akanya gato yari ahageze maze twinjira mu modoka turataha.

Tukigera mu rugo Kenny yaje kudusanganira maze aratwakira turinjira twicara muri salon dutangira kuganira bisanzwe hashize akanya hari indi modoka yinjiye Mama Brown ahita ajyana Kenny dutangira kwisuganya twakira Papa Brown.

Akinjira yahise atwitegereza maze aradusuhuza na we yicara aho ku ruhande aregama hashize akanya.

Papa Brown – “Mwabonye muva mu bitaro se?”

Twese – “Yego”

Njyewe – “Ni ukuri mwarakoze cyane, mwantabaye mu gihe nari ndi mu mage iteka nzahora mbyibuka kandi nzabasabira umugisha ubudatuza.”

Papa Brown – “Eeeh! Nta kibazo rwose ariko nizere ko kariya Gakobwa wakaretse sha! Nta mpamvu yo guhondagurwa uzira umukobwa kandi Isi yuzuye abakobwa!”

Brown – “Papa wowe ko wahisemo Mama nta bandi bakobwa wabonaga? Na Nelson rero yahisemo yemera guhondagurwa azira urukundo, ubu se wowe wahara Mama?”

Papa Brown – “Ariko sha! Urumva ukuntu umbwiye? Ngo mfite abandi bagore sha? Kandi wowe na Nyoko?”

Brown – “Papa! Rwose ni wowe ubyivugiye, ni ukuri nyumva neza!”

Papa Brown – “Naho muhera munsuzugura! Ariko ndashaka kubereka ko njye Pascal mwene Nkubito ndi umugabo mu rugo kandi nywa amazi nshatse.”

Brown – “Ntiwumva se, ubwo ugiye kutwereka ko uri Papa natwe tuzakwereka ko turi abana, ahubwo urakoze cyane.”

Papa Brown – “Hhhhhh! Ntiwumva se ahubwo zana ka Wisky tugasome ubwo wemeye ko ndi umugabo iwanjye!”

Brown – “Papa ndakazana rwose ahubwo ibiganiro biraje biryohe nanjye uyu munsi turagasangira ni ukuri.”

Papa Brown – “Hhhhhhh! Ntiwumva se jya ureka nyoko erega ube umugabo sha!”

Brown – “Oya Mama ntabwo namureka ahubwo nzaba umugabo na we abigizemo uruhare kuko ndabizi ni cyo anyifuriza.”

Papa Brown – “Eeeh! Uriya ushaka kubana na mayibobo? Uzaba umugabo ute utazi gufata icyemezo nk’icyo nafashe sha?”

Brown – “Nzaba umugabo mba inkingi ya mwamba mu muryango wanjye kandi ngaharanira kugwiza umuryango aho kuwusenya.”

Papa Brown – “Zana ako ka Wisky ni ko kazana ibitekerezo sha! Uraza kumva neza umusemburo uva muri iryo cupa, icupa rikava mu ruganda, uruganda rwiza pe!”

Twese – “Hhhhhhhh!”

Papa Brown – “Ntureba se ko musetse nanjye ngaseka, twakanyweye kuva kera erega tuzi no kukavugira!”

Brown yazanye icupa rinini nari mbonye bwa mbere asukira Papa we maze na we arisukira ndetse asukira na Gasongo ubundi ariyicarira.

Papa Brown – “Naho ubundi basore, buriya kuba umugabo bivuze kuba umugabo iwawe nyine, umugore ntagutegeke! Ni byo rwose.”

Brown – “Papa! Kwitwa umugabo ni ishema ku muryango wawe, kandi Mama na we aharanira ishema ryawe kuko ari umufasha wawe, ni na yo mpamvu atagutegeka ahubwo akunganira kuko aba ari umutima w’urugo.”

Papa Brown – “Umva kandi, ubwo se wakwemera ko umugore avuga uhari? Kaba ari agasuzuguro! Kuva kera sha ni uko utabizi nta mugore wavugaga umugabo ahari ahubwo umugore yubahaga umugabo icyo avuze cyose umugore agakoma yombi.”

Brown – “Eeeh! Ubu rero ntabwo ariko bikimeze, Umushinwa yaravuze ngo ibyahise biba byarahise, ubu umugore ahubwo agomba kuvuga ukamwumva na we ukavuga ukamwumva maze mwese mugakoma amashyi kuko muba mwarasezeranye kuba umwe.”

Papa Brown – “Ariko sha ko wowe na Nyoko mutajya muhinduka? Wahoze umbwira ngo uri umugabo ariko ubugabo bwawe nabubuze!”

Brown – “Ariko Papa ubugabo bwanjye narabuharaniye kandi ubu ndishimye kuko hari icyo nagezeho kandi nifuzaga kuva nkiri muto.”

Papa Brown – “Uranyumvira! Dore ibyo navuze! Wongeye kumbwira ko ndi ikigwari sha? Kandi ubu nahita na ko ubundi ndaje mbafatire imyanzuro.”

Ako kanya Mama Brown yahise yinjira.

Mama Brown – “Ooh! Mbese waje, urisanga mugabo mwiza! None se imyanzuro ni uko tutakigiye?”

Papa Brown – “Umva mbese ngo nawe uravuga, ibyo ni byo biguhora mu mutwe nyine ariko ntuzamenya icyo utamenye kera, erega tuza wowe uri umugore nkaba umugabo.”

Brown – “Ariko Papa kubwira Mama ngo urakoze mugore mwiza bigutwaye iki? Ariko ntacyo nzi ko umunsi umwe bizaba, kuba Mama yahoza mu mutwe kugenda kwacu ni uko atabona neza impamvu yabyo kandi nanjye ni ko mbibona gusa nyine uri Papa w’urugo tukubahira ko uri urubuto rw’imbonekarimwe kandi tukaba tuzi ko utavugirwamo.

Gusa nubwo umwana agenda nka se njye ku bwanjye ndumva naca iyanjye nzira kuko aho wanyuze nahabererekeye sinzagira nk’uko wagize nta n’uwanjye nifuriza kuzagenda ingendo yawe.”

Papa Brown – “Yeee! Ni uko umbwiye sha?”

Mama Brown – “Reka umwana avuge ariko, ko utinya kumva amaraso yawe uzumva iki?”

Papa Brown – “Ni wowe umwoshya ndabizi, ariko ntabwo uzigera unganza, Pascal iyo mvuze mba mvuze! Muba mushaka kuzana za mayibobo mu rugo rwanjye? Ubu se aba basore hari icyo babatwaye? Ko nabemeye se? Ni uko babikwiye njye sinjya mvugirwamo ibyo mubikarage mu matwi yanyu.”

Mama Brown – “None se aba basore wemeye ko baza umaze kumva ibyabo? Papa Gaju watuje koko ukemera tugahuza umutima?”

Papa Brown – “Eeeh! Ngo iki? Ngo nde? Ariko Suza, kuki unkorogoshora ukantesha umutwe koko?”

Mama Brown – “Ahaaa! Ngaho mbabarira mugabo mwiza ntabwo nagukunze nifuza kugukora mu mutwe.”

Papa Brown – “Ngo Mbabarira mugabo mwiza nagukunze …Nta n’isoni?”

Mama Brown – “Papa Gaju! Ni ukuri nta soni mfite zo kukubwira ko nagukunze uko uri ni na yo mpamvu nemera guceceka ngaca bugufi kugira ngo ugire ijambo, ibyo byose si uko ntazi kuvuga ahubwo mbikora kuko nzi ko utavugirwamo.

Wabaye Papa w’abana banjye kandi nta kizakubuza kuba we, naguhamagaye kenshi cyane ngo nkubwire ikindi ku mutima ariko unyitaba gacye, gusa icyo si cyo cyaduhuje ahubwo nzi ko twahujwe n’urukundo, niba se ari urukundo izi ni zo ngaruka zarwo?

Papa Gaju, ndakwinginze menya ko ndi akabavu ko mu mbavu zawe ni ukuri ndagukunda kandi nifuza ko wahinduka abana bawe bakazakura bagenda nkawe.”

Mama Brown akivuga gutyo urugi rw’igipangu rwarakingutse maze hinjira imodoka twese turakebuka turongera tureba imbere, hashize akanya urwo muri salon na rwo ruba rurakingutse, tubona hinjiye umugabo ubyibushye cyane maze Brown, Jojo na Gaju bamwirundiraho baramuhobera natwe turahaguruka turamuhobera mu kwegera Papa Brown amuhereza ukuboko uwo mugabo akwakirana ibyubahiro maze aricara.

Gaju – “Yeeeh! Tonton mbega wowe! Wabaga he koko?”

Brown – “Tonton ni ukuri twari tugukumbuye cyane ntiwabyumva?”

We – “Eeeh! Nanjye nari mbakumbuye cyane gusa nabaga kure hanze y’igihugu ariko muhumure nabazaniye utuntu tubashimisha, akira urufunguzo ugende urebe mu modoka!”

Gaju yasamiye urufunguzo hejuru we na Jojo biruka bajya muri parking maze twe dusigara aho ntawe uvuga hashize akanya Mama Brown arinjira.

Mama Brown – “Eeeeh! Jules ni wowe?”

We – “Eeeh! Mama Gaju ni njyewe rwose muraho neza?”

Mama Brown – “Yoooh! Amashyo!”

We – “Amashyo ngore!”

Mama Brown – “Eh! Waragiye urabyibuha ubu winjiye muri uyu muryango ute koko?”

We – “Hhhhhhh! Si cyane Mama Gaju, ni umutuzo ariko na Ange wanjye aba yanyitayeho bihagije!”

Mama Brown – “Yego shenge ni byiza, urisanga disi! Ariko buriya bariya bana baba bagiye he ra? Brown, ntabwo uzi kwakira abashyitsi?”

Brown – “Oh! Mama mbabarira nari nkimwitegereza, uzi ukuntu nari mukumbuye! Tonton nizere ko utahinduye icyo unywa si ka citron se?”

We – “Hhhhhh! Wabimenye ni ko rwose, koko wabaye umugabo sha! Ndabona wowe usigaye unywa ka wisky. Eeeh, genda mu modoka uzane agahisho ka Papa!”

Papa Brown – “Brown, icara aho!”

Brown – “Uh! Kubera iki se Papa?”

Papa Brown – “Ndakubwiye ngo icara aho!”

Brown – “Papa ni iki he kibazo gituma utakira impano bakuzaniye?”

Papa Brown – “N’ubundi ibyo mwamenyereye kubikora ntahari ariko rimwe kabiri gatatu kane kugeza ku ijana mu rugo rw’umugabo, no! Ndabyanze!”

Mama Brown – “Mwana wanjye Brown tuza dore so yizihiwe!”

Papa Brown – “Ngo? Uravuze ngo nasinze?”

Mama Brown – “Oya rwose ntabyo mvuze mugabo mwiza, ahubwo se mbongere akandi?”

Papa Brown – “Ongera Papa Gaju ntumubona se?”

Aho twari turi twese twarikanze tuyoberwa ibibaye Brown wasukiraga Jules Tonton we ikirahuri yari afite kiramucika cyikubita hasi………………

Ntuzacikwe na Episode ya 17 na  Online Game…………..

29 Comments

  • Wow.

  • aaaaaaaaaah iyi episode yo irimo amayobera rwose,uyumugabo umwana yarabuze arahangayika,none arabonetse ati ndabona asa numwihakana ko ataruwe!!!!!!!!!! Ariko ndabona yaramenyereye kugira nabi Brown nubwo ari umwana we ndabona nawe ashobora kumwikiza ,kuko ntamworoheye aramubwiza ukuri bikamurya,Gasongo na Nelson bo bumiwe ,ariko na Tonton wabana nawe ndabona bimucanze,Brown na nyina nibo bamenyereye Game ,Jojo we ninyamujya iyo bigiye!!!!!!Kenny ndakeka nubwo ari kurya akaryama neza ariko ntiyishimiye uko uno mugabo yamwakiriye!!!!!!!!!

  • EGOKO NDUMIWE KOKO ES BURYA PASCAL NTABWO ARI PAPA GAJU ? MBEGA AGAHINDA NTIRIREMA NONEHO? MERCI KARIMO IMPANURO NYINSHI

  • MBAYE UWA MBERE NOEHO

  • Ah ndumva gukira nkokwa brown byarorera ariko ukabona amahoro da gusa isi niko imeze njyewe jyashima Imana yamfashije simenye data kuko buriya wasanga nta kiza yari buzatume ngeraho ni ukuri iki gice kirambabaje kdi kinyibukije uwo ngomba kubawe nkaba mwiza mu ngendo zanjye z’ubuzima kdi murakoze kubwino nama nziza munyunguye .
    Ndabashimira kdi ko mwahinduye script noneho kuko ubu twumva ubuzima bwa buri umwe ubu mwagize benshi kuko ubushize byari Eddy gusa byose byaba bovugako inkuru yubu ishingiye kuri Brown na Dovine kuko niyo mateka Nelson arimo kutuganirira kugeza aya magingo ese maye Dovine yaje kuba gute igicumba? Yaje gushinga akabari gute? Ese Brown yaragiye arahera , yarapfuye se urukundo rwabo rwarangiye rute ayo yose ni amatsiko ndi kwibaza kweri naho Nelson yareka Brendah kuko buriya haryoha ubuzima.

    • To Ange, Comment yawe iteye gutuma nanjye ngira icyo mvuga. Ubuzima ni ishuli rikomeye nta myaka yo kuryiga ibaho kuko ni ubuziraherezo. Icyangombwa ni ugufungura amaso ukitegereza ibikubaho mu buzima,ibiba ku muryango, abaturanyi,mu igihugu no ku isi ubundi ugaca bugufi mu mutuzo , ubundi ugahitamo ikiza ikibi ukakirekera ku ruhande. Icya 2 ni uko amategeko 10 y’Imana agomba kuba imbere y’amaso igihe cyose .Ngako kabando k’iminsi. Naho ubundi ubukire uko bwaba bungana niba bubuza umuntu guca bugufi, kugira ubumuntu, gufashanya, kubaha Imana n’abantu ntacyo bumaze. Ni ukwirira bike umuntu akaryama kare kandi umuntu akamenya ko ni undi ari umuntu nkawe. Benshi turabyibagirwa.
      Humura kandi papa wawe uramufite kandi murahorana: Imana isumba byose.
      God bless u,miss.

  • Yampayinka mbega noneho kwa Pascal ko bikomeye! Gaju se ni uwa Jules ni ifuha se rya Pascal? Can’t wait new episode tomorrow! Pascal ntasanzwe ariko abagabo baragwira kbsa yewe abagore baragowe pe.

  • ariko se pascal ko mbona yigize intare murugo ninde wamubwiye ko aribyo byubaka urugo rugakomera bavandimwe namwe murebereho mujye mwitwara neza imbere yabanyu sinabifuriza kuba nkuyu musaza rwose

  • Ngaho da ibi byo nibiki bakobwa bakowe?None c Tonton niwe se wa Gaju koko cg nikumwe Abantu bakekera abandi ubusa?Sha Pascal we burya koko umujura abona abandi aribo bajura koko!Ariko c kowanze Kenny ukaba wongeyeho na Gaju amaherezo yawe nayahe Simon we?Yewe njye ndabona uyu mu Tonton arengana pe ntiwaba Uzi ko haricyo wikeka ngo uze murugo rwabandi

  • Nelson, ibyo byabaye ndora nari imfura mu muryango nari na bucura kuko ntawankurikiraga, Guju yaje kuvuka Papa ari iyo, tukifotoza tukamuha amafoto online, nyuma y’igihe gito hari umu Tonton waje kuba mu rugo.
    ese Gaju yaba yarabyawe na Tonto cg Pascal yasize ateye inda? Inyigisho zirimo zirubaka abanyarwanda twese ngo turusheho kugira umuryango ubereye bose.wow

  • mbega pascal nicyorezo pe gaju arabuze atoteje umugore ngo ngaho watumye umwana wanjye abura abonetse ngo umwana wa jules ariko abagore babona byinsho kweri ahaaaa

  • Pascal nubwo agira Amahane ariko afite n`ubujiji.Ntabwo yemera kuganira n`umugorewe ngo amwumve nawe amubaze ibyo ashidikanyaho amenye ukuri. Gusa ndumva bigiye gusobanuka akava kw`izima ipfundo ry`ikibazo ahunga rigapfunduka hagashakwa umuti uganisha kumahoro y`umuryango. Kenny nawe yihangane kandi azatabarwa, Maman Brown afite umutima wakimuntu byose abirenza amaso akagira umuntima w`imbabazi.
    Dutegereje n`amatsiko menshi ipisode ikurikira.
    Basore beza Nelson,Brown na Gasongo mukomeze ntimucike intege muzagera kucyo mwaharaniye.

    Umwanditsi wacu akomerezaho kuko ibi byose ni ubuzima buriho mu muryango.

    Umunsi mwiza. Be blessed

  • COURAGE MUSORE MUTO, KUVA KURI MY DAY OF SURPRISE WATUBEREYE UMWARIMU MWIZA NATWE TUZAKOMEZA KUBA ABANYESHURI BEZA, TUZIGA GUKURIKIZA INAMA DUKURAMO, ARIKO NARI NAYOBEWE AHO BROWN YAKUYE UMUTIMA WO KWICISHA BUGUFI KUGEZA UBWO ABINSHUTI NA NELSON WO MURI ME2U!! KUMBE NAWE ISI YAYIMENYE KERA YABAYE IMFUBYI KDI AFITE ABABYEYI NAHO UBUNDI ABAKIRE BENSHI IMYITWARIRE Y’ABANA BABO NINK’IYA JOJO NTACYO UHINDUYEHO RWOSE, NTABWO ARI BOSE ARIKO GUSA NI BENSHI. BURYA ABANTU DUSHATSE NTITWAKWINUBIRA IBIGERAGEZO KUKO IYO UBISOHOTSEMO NEZA UBONA ICYIVUGO CY’UBUZIMA KDI UKAMENYAKO AHURI N’UNDI YAHAGERA CG AHO MUGENZI WAWE AKIRI NAWE WASUBIRAYO KUGIRANGO WIGE IBYO UTIGEZE WIGA, JYE MBONA JOJO HARAHANTU AKWIYE KUZASUBIRA KUGIRANGO YIGE IKINYABUPFURA AMENYE N’UBUZIMA ICYARICYO ABONE GUHA AGACIRO BURI MUNTU WESE UFITE UBUZIMA

  • Mbega umubyeyi!!Pascal konumva afite umutimamubi, Gaju arabuze amahoro abamake mumuryango abonetse nabwonuko ahubwo atangiye kumutwerera Jules, Kenny sewe yamwangiye iki?nge nkurikije ukuntu kariyakana kabwira afande amatekayako Pascal agasa nuwikanga bigasa nibibyutsa umutimamubi agatangira gupanga ibyokwimuka ndabona uriyamwana(kenny)ashobora kuba ari uwa Pascal.gusa ahaharimo amasomo kuriburiwese ugize umuryango nyarwanda

  • Ariko se mwene Nkubito ko kwihangana byabaye umugani iwe mu rugo amaherezo azaba ayahe ko ndeba kwizihirwana n’abe ari ikizira kuri we! Harya ngo ibitekerezo bizanwa na wisky? Aha tubitege amaso! Gusa umuseke mukomereze aho iyi nkuru ni ingirakamaro mu mibereho yacu ya buri munsi!

  • jye ndabashimiye cyane Ku bw’inyigisho nziza muduha ariko abantu bateye nka pascal nabasaba guhinduka bakareka gushaka guhisha ibyo bakora bateza umuka mubi mu muryango kuko bidacyemura ikibazo ahubwo kibyongera kikiruta byose n’ugusaba imbabazi

  • Mumfashe aho nabona episode ya 15 mumurakoze sinifuza gucikwa n’ijambo na rimwe! Murakoze

  • @Jado, jya kumuseke urebe ahagana hasi .Ahanditse inkuru ndende urabona za episode niya 15 irimo.

    Thanks.

  • Mwaramutse!!! umwanditsi nadufashe yihutishe episode ya 17 kuko tuyitegerezanije amatsiko menshiiiiii.
    fasha abasomyi rwoseee amaso ahezeeeee !!!!!!!!!!!

  • ariko noneho uyumunsi ko mwatwicishije amarsiko byagenze bite mwambabariye mukaza inkuru koko ko irunguvrimereye nabi

  • Ngo twihangane turageza saa ngahe buriya numiwe

  • mwiriwe, umwanditsi tubwire rwose uko bimeze kuko amasaha aragiye ntibyari bisanzwe!!! cgwa uzazisohorera rimwe ejo kuko turareba burikanya ariko twahebyeee. dutabare uzane iyo episode kuko nubwo batandika ariko abayitegereje turi benshiiiii.
    murakoze

    • MWAKKABYARAMWE BYAGENZE BITE UYU MUNSI KO TWAHEBYE, NONE SE TURAGEZA RYARI CG NI AHUBUTAHA UYU MUNSI BYANZE? MUDUFASHE RWOSE

    • MWAKKABYARAMWE BYAGENZE BITE UYU MUNSI KO TWAHEBYE, NONE SE TURAGEZA RYARI CG NI AHUBUTAHA UYU MUNSI BYANZE? MUDUFASHE RWOSE

  • umwanditsi rwose unomunsi mwatubihirije amaso yaheze online ariko twahebye byabagendekeye gute?

  • ndumva rwose amatsiko yenda kunyica ndimokurunguruka kurubuga burikanya ariko twose ntawemenya ukobyagenze

  • mfite igitekerezo kubakunzi dufatanyije gukunda online game mbere yabyose mbanje kubasuhuza muraho neza my ideas is this”mwazaretse tugakora whats’app group hangina tukazajya tuyihuriraho mugihe online game yatinze kuza tukaba twungurana ibitekerezo kuri episode zatambutse? “that’s my idea. your comment are needed about that idea. thx

  • jye ndatuje na matsiko menshi Jules we ndabona arengana tu Pascal ni gupfuha gusa .

  • Mbega irungu ni banguke pe!
    muratwishyura 17 izane na 18.

Comments are closed.

en_USEnglish