Gicumbi: Ahora akubitwa n’umugabo we, igisigaye ngo ni ukumwica
Umugore utuye ahitwa Rusambya mu kagari ka Gihanga Umurenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi yabwiye Umuseke uburyo ahora akubitwa bikomeye n’umugabo we babyaranye abana batanu, avuga ko ubu atarabona amafaranga y’icyangombwa cyo gusaba ubutane, kandi abona umugabo we asigaje kumwica kuko akimukubita kenshi ndetse yamuvunnye akaboko…
Mu gahinda ati “Yangize ikimuga, ubu ankubita uko ashatse kuva yanamvuna akaboko, reba mu maso ibi ni ibiheruka vuba aha, urabona ataranyishe? urabona hasigaye iki?”
Inkuru irambuye kanda HANO uyisome hano kuri; Womenmag.rw ……
9 Comments
Ese mada ubwo si wowe nyirabayazana? Ngo mukutazibukira harya!!!! Bazongera kutubwira wapfuye
Uwo mugabo naramuka amwishe, Ubwo Ubuyobozi na Police bazatubwirako dukwiye gutangira amakuru kugihe.
Bayobozi, Police namwe CIVIL Society muvugira abahohotewe mutegereje iki koko ngo uyumubyeyi atabarwe???
Reba ukuntu yamugize akaboko?? Mbega Rwanda!!!!!!
Ariko Mana we uyu mubyeyi arambabaje peeeeee.
Nizere ko Police n’izindi nzego bireba babyumvise, nizere ko uyu mubyeyi atari burare akubitwa nanone.
Birababaje kdi biteye agahinda pe uyu mubyeyi natabarwe
ntimubizi se ko police itabara byarangiye buriya bazagerayo yashizemo umwuka bahite bakoresha inama ngo abaturage bajye batangira amakuru ku gihe. genda rwanda uri nziza ubwo se nabura amafranga yo kwaka gatanya azahama hamwe bamwice? mada nakugira inama yo kuba uhunze iyo nyamaswa muntu naho ubundi uzahasiga agatwe ngo utegereje za gatanya utazanabona vuba niyo wabona amafranga ntibizabura gufata indi myaka cg bakanayikwima ngo mubanze mwiyungeukazarinda unogoka wiruka inyuma ya gatanya
Mana ikomeye mbega umugabo uzica mama wacu sha ubugome buzamwica ahubwo nawe ark uretse kurenganurwa nubuyobozi Data ntiyakubita mama mbireba twajya inama wabyanga nabirangiza ibindi ubundi tu twahangana
Jye nagira inama uyu mugore kugana ubuyobozi bwa Polisi bumwegereye akayimenyesha ikibazo cye, kuko Polisi izahita imutabara kuko tuyiziho gutabara vuba.
Hari igihe wibaza ibyo tubamo bikagushobera. Wizirika ku muntu utagukunda, uhora agukubita akakumugaza ngo ugere kuki? Wabuze ahandi wajya ngo urengere ubuzima bwawe izo za gatanya zizabe ziza? Ese ubuyobozi bw’aho utuye bwo bumaze iki? Ku mugani ubwo tuzumva umunsi umwe mutubwiye ko yamwishe, muti bari basanzwe batumvikana, muti …..!!!
Yebaba we,iki ni ikibazo kabisa.icyo mpamya ni uko ubuyobozi bw’iz’ibanze bubizi.Ariko ntekereza ko Police ishobora kuba itarabimenya ,birangirira mu mudugudu cg mu Kagali.Uyu mubyeyi akwiye kurenganurwa, akavuzwa agakira.Kuko iri ni ihohoterwa, ni urugomo, ni ubugome kabisa
Comments are closed.