I Rusizi Abamotari batakambiye Guverineri ngo abavuganire ku kurenganywa
Abamotari bagera ku 1 300 cyane cyane bakorera mu mujyi wa Rusizi bagaragarije Guverineri Alphonse Munyantwali ko barenganywa bagahanirwa ko badafite ibyangombwa bibemerera kuba amamotari kandi ngo bamaze umwaka babyishyuye batarabibona.
Abamotari b’i Rubavu nabo ejo bari bagaragarije iki kibazo Umuseke.
Aba bamotari bagiye berekana inyemezabwishyu bishyuriyeho icyangombwa kibemerera gukarata nk’abamotari ariko bakaba bamaze umwaka batarabona icyo cyangombwa nk’uko babivuga.
Babwiye Guverineri Munyantwali wari kumwe n’uhagarariye ingabo Iburasirazuba Maj Gen Alex Kagame ko barenganywa kuko bagifatwa n’abashinzwe umutekano mu muhanda bakabahanira ko badafite iyo ‘autorisation’ yo gukora kandi barayishyuye.
Aloys Muhimana umwe muri aba bamotari avuga ko amaze kubihanirwa kabiri agacibwa 20 000Frw buri nshuro kandi yerekana inyemezabwishyu yakishyuriyeho mu kwezi kwa gatatu k’umwaka ushize.
Aba bamotari bavuga ko bamwe muri bo bagiye i Kigali kuri RURA gusaba iki cyangombwa bishyuriye bakabizeza ko bizabageraho vuba ariko bagategereza amezi arenga atanu kugeza ubu.
Guverineri Alphonse Munyantwali yabwiye aba bamotari ko bagiye gukurikirana iki kibazo cyabo.
Ati “ni ibya ya mitangire ya serivisi ikiri hasi nk’uko ubushakashatsi bwabyerekanye, gusa tugiye kuganira nabo bireba harimo RURA na RCA turebe ko byakemuka kandi vuba.”
Aba bamotari b’aha i Rusizi bavuga ko hari bagenzi babo bataye aka kazi kubera ibihano nk’ibi bagasezera batavuze.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Rusizi