Abafata ku ngufu bakwiye urupfu – Museveni
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yamaganye yivuye inyuma ibikorwa byo gufata ku ngufu abicira urubanza rukomeye kuko ngo ababikora bakwiye urupfu.
Yabivuze mu birori by’isabukuru ya 36 y’umunsi bita “Tarehe Sita” bizihizaho igihe Perezida Museveni yatangirije intambara yo guhirika ubutegetsi bwa Obote hari tariki 6 Gashyantare.
Yagize ati “ufata ku ngufu ni umwicanyi nawe akwiye kwicwa.”
Avuga ko impamvu ingabo za Uganda zikomeye ari ukubera ikinyabupfura nk’uko bivugwa na Monitor.
Ati “UPDF yubaha abaturage. Iyo wishe umuntu turakwica. Wowe (musoda) nufata umugore ku ngufu tuzakurasa.”
Museveni yavuze ko abafata abagore n’abana ku ngufu banatera ikwirakwira ry’indwara zandura ku bantu barengana.
Gusa ingingo ya 22 y’Itegekoshinga rya Uganda ivuga ko ‘nta muntu uzamburwa ubuzima bigambiriwe kereka mu gushyira mu bikorwa itegeko ry’urukiko rwemewe ku cyaha cy’ubugizi bwa nabi kandi igihano cyemejwe n’urukiko ruruta izindi.’
Mu gitabo cy’amategeko ahana muri Uganda ibyaha bikomeye 15 birimo; ubugambanyi, ibyaha ku gihugu, gufata ku ngufu, kwangiza abana, ubwicanyi, ubujura bukabije no gushimuta bihanishwa kwicwa.
Tarehe Sita bizihizaga ku nshuro ya 36 nibwo inyeshyamba 27 za National Resistance Army (NRA) zaje kuba UPDF zari ziyobowe na Museveni, kuri iyo tariki mu 1981 zateye ikigo cya gisirikare cya Kabamba mu burasirazuba bwa Uganda, iyi tariki yibukwa buri mwaka. Museveni na NRA baje gufata ubutegetsi tariki 26 Mutarama 1986.
UM– USEKE.RW