Digiqole ad

Episode 14: Nelson arafashwe akubitwa bikomeye azira Brendah

 Episode 14: Nelson arafashwe akubitwa bikomeye azira Brendah

Episode ya 14 ……………..Brendah – “Sha Mama akigukubita imboni byabaye ibindi, yanjyanye mu cyumba maze ambaza aho nkuzi n’aho twamenyaniye maze ndirekura nanjye mubwira byose kuva ku ijambo rya mbere twavuganye, ako kanya nta kintu kindi yambajije ahubwo nimugoroba nibwo twicaranye maze yongera kumbaza koko niba ngukunda nongera kubihamya arambaza ngo ntabwo ushobora kuba warayobye? Nanjye ndavuga nti humura Mama ntabwo nayobye kuko Nelson abikwiye.

Mama nkimubwira gutyo yahise anta aho aragenda, niba yagiye ababaye, niba yagiye yishimye ntabwo mbizi gusa ikizima ni uko ngukunda kandi nzi ko uzambera byose maze tukereka bose ko urukundo ari kimeza.”

Njyewe – “Bre, humura nzabikora kandi Mama wawe ntiyagiye arakaye kuko wambwiye ko agukunda kandi akunda ibyo ukunda.”

Brendah – “Yooh! Urakoze Nelson, nari ntangiye gusa n’uhangayika nibaza byinshi ariko ubwo ngukabakaba nkakubona nta cyiza nk’icyo!”

Njyewe – “Oh! Urisanga Maama! Kandi igihe cyose uzahora ubona impumu yanjye mu gihe nk’iki”

Brendah – “Yego sha! Ngaho reka nsubire hariya ku kazi ibindi ni Online, si byo?”

Njyewe – “Merci Ma Bella!”

Ako kanya Brendah yahise yunama maze ampa ka kantu yari yaramenyereje ku itama arahindukira aragenda maze mukurikiza amaso mpaka arenze ubundi ndayagarura ntangira gutanga me2u.

Uwo munsi wari mwiza kuri njye, nibukaga bya byishimo bya Gaju, nkibuka ko ubuzima bwanjye na Gasongo bugiye guhindurwa na Sakindi ya yindi ibyara ikindi maze nzunguza umutwe nkubita agatwenge.

Nkiri aho nagiye kubona mbona Dovine afunguye umuryango w’igipangu cy’iwabo asa n’urunguruka ariko ntiyasohoka, nanjye nzamura akaboko ndamupepera ahita andembuza mpaguruka vuba ngenda musanga.

Nkimugeraho naramusuhuje maze ntegereza icyo ambwira ariko we agakomeza kunyitegereza mu maso hashize akanya.

Dovine – “Harya bakwita Nelson?”

Njyewe – “Yego!”

Dovine – “Ni wowe se Brown yambwiye?”

Njyewe – “Ngo Brown?”

Dovine – “Yego, ni wowe ngo mugiye kujya mwibanira?”

Njyewe – “Yego.”

Dovine – “Wow! Byiza cyane! Nabimenye rero!”

Njyewe – “Ngo wabimenye?”

Dovine – “Ko wikanze se?”

Njyewe – “Eh! Oya ndatunguwe ahubwo.”

Dovine – “Oh! Sha nyine Brown buri kimwe cyose cyabaye ngo angereho yarakimbwiye, yambwiye rero ko ngo yigeze kukwitabaza ngo umushakire numero zanjye, ariko aza kumva amazina yanjye ahita ansanga online.”

Njyewe – “Mumbabarire ni ukuri nabitewe n’ukuntu nabonaga ahangayitse bikomeye ndetse agowe n’umutima.”

Dovine – “Hhhhhh! Ahubwo se basi yarakuguriye?”

Njyewe – “Yego rwose yanguriye inzoga y’abagabo.”

Dovine – “Hhhhh! Ntiwumva se! Ubwo nyine nawe urumva ko uri umuntu w’umugabo.”

Njyewe – “Murakoze cyane.”

Dovine – “Yego sha! Ngaho rero mpa agakarita ka magana atanu!”

Njyewe – “Ntiwumva se ndakaguha rwose.”

Nahise nisakasaka vuba maze nkuramo agakarita ngahereza Dovine maze aranyishyura aransezera ndetse ambwira ko tuzajya tubonana kenshi kwa Brown ubundi ahita agenda.

Nahindukiye vuba nihuta nsubira ku mutaka, ngezeyo ndicara ndatuza n’abakiliya bakomeza kuba benshi nanjye nkabakira, muri abo bakiliya hari umugabo umwe waje aranyitegereza cyane mu kumureba nanjye mbona amaso atari ayo, nkigarura intekerezo ahita ambaza.

We – “Bite se?”

Njyewe – “Ni sawa Boss.”

We – “Ufite me2u zose se?”

Njyewe – “Ndazifite rwose.”

We – “Ok! Impa magana atatu hose dore ngizi numero.”

Nakiriye agapapuro vuba vuba maze nandikamo numero ndangije.

Njyewe – “Byakunze Boss!”

We – “Ok! Ngwino rero tumanukane nguhe amafaranga.”

Njyewe – “Niba atari kure Boss.”

We – “Reka reka rwose ntabwo ari kure ni hano hafi gatoya.”

Njyewe – “Nta kibazo Boss!”

Narahagurutse nkurikira uwo musore mu nzira nta wavuganaga n’undi, ahubwo twakomeje kugenda rimwe nkanamusiga mbona urugendo rukomeje kuba rurerure maze mpita mubaza.

Njyewe – “Boss, none se ko mbona ari kure kandi niba ariho mutaha nkaba nabonye twaciye ku mitaka myinshi?”

We – “Hhhhhhh! Nizere ko utananiwe, naho imitaka myinshi yo si ikibazo kuko umuntu agurira mu isoko ashaka!”

Twakomeje kugenda mbona ntituhagera, sinari naniwe ahubwo icyari kimpangayikishije ni umutaka wanjye nari nsize ku muhanda, numvaga ko wenda bashobora kuwutwara.

Njyewe – “None se Boss! Turabura urugendo rungana iki ko mbona hakabije kuba kure?”

We – “Uh! Ushaka kwisubirirayo se? Nta kibazo ubwo igihumbi cyawe uraba ugihombye.”

Njyewe – “Oya Boss! Ahubwo twihute niba ari kure mbone uko ngaruka vuba vuba.”

We – “Ngendesha gake wana, ntubona ko hari ibyondo?”

Twakomeje kugenda hashize akanya mbona dukase ahantu tureka umuhanda twarimo, tugiye nka metero ijana akingura igipangu cyari gifite urugi rushaje cyane bigaragara ku buryo no kurufungura byari ikibazo, nkinjira nakubiswe n’inkuba nsanzemo ibihuru n’ikizu kitagira abantu.

Njyewe – “Boss! Hano se niho muba mwambwiye?”

We – “Icyo upfa si uko nguha amafaranga yawe se?”

Uwo mugabo yamaze kumbwira gutyo numva ubwoba buranyishe umutima utera insigane ibyunzwe birashoka nshatse gusubira inyuma numva umuntu amfatiye amaboko inyuma ngiye guhindukira biranga numva umutego mu maguru nikubita hasi. Natangiye gutaka na bo banzirika amaboko inyuma niho nabonye neza ko nguye mu gaco k’abagiranabi maze ntangira kwinginga nsaba imbabazi ngo batware byose ariko bandeke ngende ariko ako kanya bahita bamfuka igitambaro mu maso no ku munwa bakomeza kwisekera no gutumura itabi.

Hashize akanya gato ntangira guhondagurwa numvaga imigeri n’ibibando nkagerageza gutabaza ariko bikanga ijwi ntirisohoke. Hashize umwaya utubaraga nari mfite twose turashira birumvikana nari nanoze ni uko numva ijwi rivuga ngo mube mumuretse gato. Ako kanya nahise numva ijwi ry’umusore rimbwira ngo.

We – “Hhhhhhh! Brendah ari he se ngo aze yongere anyiryeho agufashe? Wowe ntabwo ushobora kunsebya imbere y’abajama banjye! Wibwiye ko unsuzuguye ndetse unkubise inshuro ugatwara Brendah, ariko ubu aya ni yo masaha yawe ya nyuma niba hari n’akuka gake wari usigaranye vuga aya nyuma ubundi twivune umwanzi!”

Bahise bamfukura umunwa maze ntangira gusakuza ntabaza, barongera bamfuka umunwa wa musore ahita yongera arambwira.

We – “Niwiha gusakuza n’amahirwe wari usigaranye urayabura, ndashaka ko uvuga aya nyuma gusa!”

Barongeye baramfukura numva telephone ingeze ku gutwi, mba numvise ijwi rya Brendah ngize ngo mvuge ikiniga cy’agahinda kinsingira ubwo, umutima utaha umwijima izo ziba inkovu z’urukundo. Brendah yakomeje kuvuga Allo nyinshi maze ndihangana ndekura umutima maze ndavuga.

Njyewe – “Brendah!”

Ako kanya nkivuga gutyo Brendah yahise yumva ijwi ryanjye ikintu cyongeye kunyereka ko yankundaga by’ukuri, akimara kunyumva yariyamiriye ahita avuga.

Brendah – “Nelson, ni wowe? Wahuriye he na Bruce?”

Ngira ngo nsubize numvise imigeri mu nda maze ndataka cyane nsaba imbabazi ariko biranga biba iby’ubusa nari ndi mu maboko yabo. Nyuma yo kumvisha urusaku Brendah barakupye maze wa musore ahita avuga.

We – “Ngaho naze se yongere avuge ko uri umugabo nkaba imbwa!”

Njyewe – “Rwose mwambabariye koko ko ntari nzi ko Brendah ari uwawe!”

We – “Hhhhhhh! Kamitiyu we, wakinnye n’ikipe utazi nyine hama hamwe nkwere ubugabo bwanjye, nshaka kuguha isomo utazibagirwa mu buzima bwawe.”

Njyewe – “Wambabariye koko niba ntakwiriye Brendah ko ntakagombye kubizira, ni ukuri mumbabarire.”

Ibyo ntibigeze babyumva, ahubwo bakomeje kumpondagura ndetse batangira gufata amafoto bisekera. Hashize akanya gato bamfukura mu maso koko mbona ni wa musore Bruce twahuriye kwa Brendah ahita aca bugufi ambwirana umujinya mwinshi andeba mu maso.

We – “Wari wabona iki se? Ubu nyine uri mu maboko yanjye, urakosa gato ndakohereza kwa Rusuferi, ndashaka twumvikane, urareka Brendah burundu cyangwa nivune umwanzi?”

Njyewe – “Rwose mumbabarire, nakunze nkunze kandi nakunzwe igihe ntari nzi ko mbikwiye, mbabarira niba narakunze urudashoboka nemeye kubizira ukuri kwe kuzerekane impamvu ari we wankunze akandutisha abandi!”

We – “Nakubajije ngo uremera kumureka?”

Njyewe – “Brendah namuhaye isezerano rikomeye sinshobora kumureka!”

We  – “Eh! Ok! Wagize ngo ijuru riri hafi wenda, umva wowe Kimanuka, uyu muginga ntiyari yemera mumwongeze sha, nabishyuye ayanjye nikabananira ndakikorera.”

Ako kanya baje basa n’abatabaye maze bampurizamo bongera kumpondagura nkomeza gutakamba ariko biranga biba iby’ubusa ngwa agacuho nemera kureka Brendah ngakiza amagara yanjye. Bruce yarongeye aca bugufi maze yongera kumbwira.

Bruce – “Niko na n’ubu aracyabaye ibamba?”

Njyewe –  “Oya, rwose mwakire umwana wanyu mundeke nzakomeza kubaho nk’uko nagenewe kuzabaho, niba ari ugukunda nguku ndakubonye.”

Bruce – “Ahaaaa! Ntiwumva se! Kare kose se!”

Muri uwo mwanya nari nemeye kurekura maze nkareka Brendah burundu, wari umunsi w’agahinda kuri njye, byari ibihe bidasanzwe kandi byashenguye umutima wanjye. Hari umusore umwe wari  uri mubamfashe mpiri nzira urukundo, yegera Bruce maze aramubwira.

We – “Uuuh! Uracyari umwana koko! Ubwo se wibwiraga ko ari bugusubize iki wamunogeje gutya? Dore ahubwo ikigiye gukurikiraho, ni ukudufunga da!”

Bruce – “Gute se?”

We  – “Uramureka agende hanyuma adutange badufunge maze agumane n’uwo Brendah wawe!”

Bruce –  “Uzi ko ari byo! Dukore iki se ubu?”

We – “Kuraho nyine wirinde izindi ngaruka!”

Bruce – “Yeeh? Twice umuntu?”

We – “Nyine! Wowe urumva byagenda gute?”

Bruce – “Kuva yanyemereye kumwibagirwa burundu nta kindi  njye mushakaho, ariko se wa mugani adutanze bakadufunga naba nzize iki koko?”

We – “Si nk’ibyo byose se, nyine ongeraho amafaranga ubundi dukore akazi?”

Bruce – “Ayi wee! Ubu koko kuki nemeye kuza muri ibi?”

We – “Hhhhhhh! Umva Boss wana? None se waje muri ibi uzi ko uje mu kiliziya? Ahubwo se urayaduha?”

Bruce –  “Angahe se?”

We – “Ibihumbi magana atatu Boss! Ntihazagire urabukwa!”

Bruce – “Ayo nayabona ariko na none mushake ikindi kitari ukumwica!”

We – “Eheee! Abafungwa mbabona kare!  Nzagutanga bagufunge wenyine ndagashahurwa!”

Bruce – “Yeeeh? Ngo bamfunge?”

We – “Oui c’est ca! Winjiye muri Game utazi nyine ahasigaye niwanga kuyirangiza irakurangiza, kwanza banza utwishyure.”

Bruce – “Ngo mbishyure?”

We – “Twishyure nyine avance waduhaye twaje tumaze kuyimara kandi birumvikana ntiwaza kuri dilo nk’iyi ngo uze uri isugi mu mutwe, tugomba kubanza kumenamo akantu.”

Bruce – “None se ko mubizi ko ari week-end amafaranga akaba ari kuri bank ubu koko mwakwihanganye nkazayabaha ejo?”

Bose – “Aca hiyvo wana! Ibyo se byabaye he?”

Bruce – “None bigende gute?”

Ubwo undi musore yahise avuga.

We –  “Ariko mwari muzi n’ikindi? Njye ubu ndahumuye, twishyure cyangwa tukwereke akazi dukora!”

Bruce – “Muranyihindutse se kandi? Muhumure nabeshyaga amafaranga ndi na yo.”

Bose – “Kare kose se wigiraga amaki, erega twe ntabwo twahirirwa Boss!”

Bruce – “None se uyu musore tumugire dute?”

Bruce akivuga gutyo hari umusore umwe wari  ucecetse cyane, nabonaga asa n’ufite ubwoba, ubanza ahari atari amenyereye ibyahaberaga. Uwo musore ni we wazanye igitekerezo cyo kunshyira mu mufuka bakansiga aho, umugambi uranozwa maze bapfundagiramo baragenda. Ibyo ni byo nibuka kuko nyuma nongeye kwisanga kwa muganga, narahindukiye mbona Jojo iruhande rwanjye maze ahita anyegera yunama impande yanjye maze atangira kurira.

Nkibaza ibyo ndangaguzwa n’aho ndi, nahise mbona Brown na Gasongo na bo binjiye. Mu kunkubita amaso baza bihuta, mu kujya kuvuga biranga. Gasongo wasaga nk’aho amarira atemba ajya mu nda yegeye hino maze amfata ukuboko arankomeza.

Gasongo – “Nelson! Uracyahumeka?”

Mu kuvuga byaranze maze nzunguza umutwe nikiriza.

Brown – “Nelson, humura wagize amahirwe ageretse ku yandi maze utabarwa n’umwana muto wari uje kwirarira muri kiriya kizu.

Uwitwa Bruce n’abo bari kumwe batawe muri yombi nyuma y’amafoto boherereje Brendah, ariko bakomeza kubihakana, ubu inzego z’ipereza ziracyakora akazi, humura kandi ukomere umuryango wa Pascal ntako utagira ngo  umererwe neza……………………….”

Ntuzacikwe na Episode ya 15 muri Online Game……………..

 

***********************

25 Comments

  • Mng,Yewe Nelson nawe ndabona ntaho ataniye na Eddy yega agahinda weeee!!!!!!

  • Mbega agahinda ubwo se koko urwo ni urukundo rwabikoresheje Bruce koko?? Iyo abikorera uwamwanze se ko yamwanze na mbere yo kumenyana na Nelson? Nibabafunge bazawuheremo ahubwo!.

  • Mana weee,mbega ibigeragezo Nelson ahuye nabyo.mwakoze kuduha ino episode hakiri kare,mwisubiyeho .ndabashimiye

  • Wow.!

  • Haaaaaaaaaaa Nelson uri umuhanga kbsa, Coup de chapeau

  • Mukuri urukundo ruhura ninzitizi nyinshi kandi mukuri nelson yihangane nta ruhari Brendah yabigizemo aramukunda cyane kandi na nelson nawe aramukunda bakomerezaho rwose

  • Mundangire ukuntu nabona episode zarangiye

    • jya kuri page d acceuil a droite aho ubona turiya turongo dutatu dutambitse ukandeho . umanuke ukande ahanditse imkuru ndende ubona episodes zose.

  • En bon you are the first one

  • Uramutse wifuza kuba umwe mu bagize group y’abakunda inkuru ndende zandikwa ku museke (my day of surprise & Online game) uhawe ikaze kuri Group Watsaap:
    1) Nelson 0788573952
    2) Yussuf: 0784554485
    3) Jean Marie: 0788923806
    Turabakunda. Murakoze

  • mutumara irungu pee. gusa uwasonye eddy ahita yifuza indi nkuru Wenda ivuga Ku bindi bitari urukundo nka carrier journey, ubuzima muri quartier, uko abantu bakemura ibibazo bitandukanye,… ubutaha muzahe karibu nibyo nabyo. Niba hari umuntu wasomye inkuru yitwa 7shaddow, yabyumva. mukomeze dukunda umuseke.

  • murikuduha uduce dutoya

  • Mana weeeee,Mbega amarira Bruce aduteye ?Nshimishijwe nuko bafashwe bagafungwa naho Nelson ihangane kandi urware ubukira disi.Humura Imana iragukunda kandi muzabana Brenda ndabihamya.Brenda mukazana wacu humura azakira kandi warakoze kwanga Bruce kuko ntabumuntu bumurimo kbs

  • Dore inzira y’inzitane we!
    Gusa urukundo ruzatsinda…
    IMANA ishimwe ko Bruce n’abahohoteye Nelson bose bafashwe

    Thanks Umuseke

  • Umwanditsi wacu ko ari kuturesuma(resumer)ra!!?rwose uduce dukurikirana ni duto cyane umuntu arasoma yatangira kuryoherwa kakaba kararangiye!!mwisubireho niba umwanditsi ari eddy cg ari Nelson!!

  • Mana we! amarira aranyishe!!!

  • Umuseke mukomeze mutugezeho ibyiza bitwubaka.
    Bruce abaye ikigwari kandi yabuze ubwenge kuko yakabaye hari isomo yakuyemo agaharanira gutera intambwe no guhindura imyumvire.Brendah yari yashishoje kwanga gufatanya urugendo nawe.Ineza y`umuntu niyo imutera gukundwa ntabwo ari amafaranga cyangwa ibintu . Imana ishimwe ko yaramiye ubuzima bwa Nelson kandi izakomeza kumurengera muri byose. Niba Imana iri muruhande rwa Nelson na Brendah ,abantu ntabwo bazabatandukanya.”Amazi menshi ntiyazimya urukundo rw`ukuri n`inzuzi zuzuye ntizarurenga hejuru”

    Mwanditsi wacu turagukunda ,ariko turifuza episode mubyukuri ifite amakuru ahagije (irambuye) kandi ndumva bishoboka kandi bitabujijeko amatsiko y`abasomyi akaguma kuba alive!

    Umugisha w`Imana n`ubuntu bwayo bubane namwe! Umunsi mwiza

  • Ni igitabo kabisa,Umwanditsi wacu numuhanga cyane Abanditse ibitabo bya Harlekin naza Barbara ni bindi nkosalik ndakwifuriza ikirenge mucyabo pe .

  • Biteye agahinda pee.arko mwagabanyije kabayegato

  • UMUNTU YITSINDIRA IGITI CYAMARA KUGWA NTAWAMUFASHIJE ABANTU BAGAHURURANA AMASHOKA!!!! NONEHO bRENDAH WE NTAZAKIRA INTAMBARA Y’ABAKOBWA BAZASHAKA KUMWAMBURA NELSON YIKUNDIYE BAM– USEKA, NAWE UJYE UNDEBERA IBIBERA MU ISI Y’UBWENGE BUKE

  • Yooooo pole ni imbaraga zurukundo

  • Yebabaweeeeee mbega ubugome
    ariko mwihangane mwongere nikagufi pee tanks

  • Nelson mwakoze pe uri umuntu w’umugabo,Bravo
    ariko Bruce nta kigenda cye kabisa ahubwo buriya ahaye ingufu urukundo rwa Nelson na Brendah tekereza nyine umugabno nka Bruce yakurira no mu nzu kubera ubugome,Bigaragarire buri wese ko nta n’urukundo yifitemo rwose!Brendah kunda ugukunda NAHO WARURUSHYE UWA kAVUNA IYO bRUCE MUBYUMVA KIMWE
    ARIKO MWAKAGIZE GATO PE

  • Kabaye gato amatsiko ni yose, gusa muri antu babagabo cyane kubera izinkuru mutugezaho ibi biranshimisha cyane gusa njye numiwe Bruce numwana koko umuntu udashobora kugira igitekerezo kizima cyabasha kugira aho kimugeza!? Kuba Brendah yaramwanze ntaruhare Nelson yabigizemo kuko uko mbyumva yamwanze mbere yuko amenyana na Nelson bivuzeko gukubita Nelson ntacyo bimaze kuko ntibyatuma Brendah amukunda ahubwo amwanga cyane nahame hamwe afungwe umunyururu umukande yumve umusaruro wo gushakira ibisubizo aho bitari. Nelson komera ufate umwana neza aho niho ubugabo bugaragarira. Mutugezeho nutundi basi nka episode2 per day. Thanks be over blessed friends kd nizereko turi kwiga turi benshi kuko njye ngeze kure peace!

  • Yooo pole sana Nelson komera uzakira ufite abarwaza benshi ndagukunda .naho Bruce Ni ntabwenge nabone ibyo yabibye. umuseke turabashimiye cyane .ariko kabaye kagufi ubutaha muzakagire karekare hhh thax

Comments are closed.

en_USEnglish