Digiqole ad

Ruswa nini yaburanishijwe mu nkiko ni iya 500 000Frw!!! – Prof Sam Rugege

 Ruswa nini yaburanishijwe mu nkiko ni iya 500 000Frw!!! – Prof Sam Rugege

Prof Sam Rugege avuga ko Inkiko zitajya gushaka ibyaha bishinjwa ibifi binini

*Abamotari n’abashoferi nibo benshi bagejejwe mu nkiko ku byaha bya ruswa,
*Ruswa nyinshi yari hagati ya 3 000 na 5 000Frw gusa,
*Ruswa y’igitsina ngo ntizwi mu nkiko no mu bucamanza…

Abanyamakuru bahise bamubaza impamvu abakiriye cyangwa abatanze ruswa nini cyane bakunda kwita ‘ibifi binini’ batagaragara mu nkiko, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Prof Samu Rugege yavuze ko Inkiko zitajya gushaka ibyaha ahubwo ko ziburanisha imanza zashyikirijwe. Ati “Inkiko ntizagenda zishakisha ba big fishes ngo tubaburanishe.”

Prof Sam Rugege avuga ko Inkiko zitajya gushaka ibyaha bishinjwa ibifi binini
Prof Sam Rugege avuga ko Inkiko zitajya gushaka ibyaha bishinjwa ibifi binini

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’inama Nkuru y’Ubucamanza, Prof Sam Rugege yaganiraga n’Abanyamakuru muri iki gitondo mu rwego rwo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko ku nsanganyamatsiko igira iti “Uburenganzira ntibugurwa dufatanye guca ruswa.”

Prof Rugege yasobanuye ko mu mwaka ushize, ibyaha bimunga umutungo w’igihugu byarezwemo abantu 1 385, abagera kuri 1 009 (73%) bahamwa n’icyaha naho 376 (27%) baba abere.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga avuga ko kuva muri Gashyantare kugeza uyu munsi haciwe imanza 324 za ruswa, hakaba hasigaye 51.

Mu bikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko, hazaburanishwa imanza 27 zo muri izi zisigaye,  naho 24 ziburanishwe nyuma kuko zagiye zigenerwa amataliki.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga avuga ko mu gihembwe gishize cy’ubucamanza, imanza za ruswa nyinshi zaciwe ni izatanzwemo/zakiriwemo amafaranga ari hagati ya 3 000 na 5 000 frw naho ruswa nini yageze mu nkiko muri iki gihemwe yari iy’ibihumbi magana atanu (500 000Frw).

Muri iki gihembwe gishize, abenshi bagaragaweho gutanga ruswa ngo ni abamotari n’abashoferi babarirwa kuri 14 muri 35 baburanishijwe.

Abanyamakuru bifuje kumenya igituma abatanze/abakiriye ruswa iri hejuru (bita ibifi bikini)  batagaragara mu nkiko, Prof Sam Rugege yavuze ko urukiko rw’Ikirenga rutabazwa iki kibazo.

Ati ” Twe tuburanisha imanza, twashyikirijwe… Inkiko ntizigenda zishakisha ba big fishes (ibifi binini) ngo tubaburanishe, abaza mu nkiko zacu turababuranisha twasanga ibimenyetso bihagije bagahamwa n’icyaha bagahanwa.

Perezida w’inama y’ubucamanza uvuga ko inzego zishinzwe gutahura aba bantu bamunga umutungo w’igihugu zikwiye gushyiramo imbaraga kugira ngo Ruswa iranduke.

Avuga ko kuba inkiko zajya gucukumbura ibyaha bitamenyerewe ahubwo ko zishobora ugusaba inzego zibishinzwe n’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha kuzana ibimenyetso by’inyongera bishinja aba bantu bahawe izina ry’ibifi binini. Ati ” Inkiko ntizajya gushaka ibyaha…”

Prof Rugege avuga ko n’ubwo ruswa mu nkiko igenda igabanuka ariko hatabura bamwe mu bakora mu bucamanza bakunda umugayo.

Avuga ko kuva mu mwaka wa 2005 hamaze kwirukanwa abakozi 38 barimo abacamanza 16 n’abanditsi 22. Mu gihe mu mwaka ushize gusa hirukanywe Umucamanza umwe n’abanditsi babiri.

Ati ” Bamwe muri aba birukanywe kubera ruswa n’indi myitwarire iganisha kuri ruswa cyangwa kwica nkana amategeko n’amahame agenga umwuga w’Ubucamanza.”

 

Ruswa y’igitsina ngo ntigera mu nkiko no mu bushinjacyaha…

Raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta yasohotse mu mwaka ushize, igaragaza ko ruswa ishingiye ku gitsina ari yo iza ku isonga aho yari iri kuri 44%.

Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Prof Sam Rugege avuga ko Ubucamanza bwumva ko iki kibazo kibasiye umuryango nyarwanda ariko mu nkiko iki kibazo kitaramenyekana cyane.

Avuga ko iki kibazo kivugwa n’imiryango ishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane nka Transparency International Rwanda n’Umuvunyi. Ati “ Ku giti cyanjye ntabwo nzi imanza ziza mu nkiko zirebana n’iki kibazo.” Yasabye abandi bakozi mu bucamanza kugitangaho amakuru.

Avuga ko abakorerwa iki cyaha bashobora gutinya kugaragaza akarengane bakorewe. Ati ” Bashobora kutagira ubutwari bwo kubivuga, bakagira isoni cyangwa ababashuka ko batabigaragaza, ikibazo ni aho kiri ntikiri mu nkiko.”

Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Agnes Mukagashugi avuga ko imanza z’abakorerwa iki cyaha cya ruswa y’igitsina zitajya zigera ku bushinjacyaha.

Ati ” Impamvu dukeka ni uko bene gukorerwa ibyaha nta na rimwe batinyuka kubivuga, ni imanza ziba ziruhije kubonera ibimenyetso kuko ujya gusaba ruswa ishingiye ku gitsina ntabwo abishyira mu ruhame nk’uku duteranye.”

Muri iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, hateganyijwe gahunda zitandukanye zirimo kuburanisha imanza za ruswa no gutanga inyigisho zitandukanye zikangurira abaturarwanda gutanga amakuru kuri ruswa no kuyirinda.

Umushinjacyaha wungirije, Agnes Mukagashugi avuga ko ibyaha byo ruswa y'igitsina bitajya bibageraho
Umushinjacyaha wungirije, Agnes Mukagashugi avuga ko ibyaha byo ruswa y’igitsina bitajya bibageraho
Umugenzuzi mukuru w'Ubutabera, Regis Rukundakuvuga yitabiriye iki kiganiro
Umugenzuzi mukuru w’Ubutabera, Regis Rukundakuvuga yitabiriye iki kiganiro
Perezida w'Urukiko Rukuru Kaliwabo Munyantore Charles na we yari ari muri iki kiganiro gitegura icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko
Perezida w’Urukiko Rukuru Kaliwabo Munyantore Charles na we yari ari muri iki kiganiro gitegura icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko
Bamwe mu bacamanza mu rukiko rukuru bitabiriye iki kiganiro
Bamwe mu bacamanza mu rukiko rukuru bitabiriye iki kiganiro
Abo mu nzego z'Ubucamanza bazatanga inyigisho muri iki cyumweru
Abo mu nzego z’Ubucamanza bazatanga inyigisho muri iki cyumweru
Insanganyamatsiko ni ugukangurira Abaturarwanda ko batagomba kugura uburenganzira bwabo
Insanganyamatsiko ni ugukangurira Abaturarwanda ko batagomba kugura uburenganzira bwabo

Photo © M. Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • bazabivuge neza ko ayo mamiliyari atariruswa tubimenye, kandi byakumvikana kuko abayarya barazwi

  • wa mugani wabona tutirirwa tubuga ngo Ruswa y’igitsina kandi itabaho Iwacu ari ugukunda byacitse gusa

  • Ntabwo ruswa mu Rwanda ikabije rwose. NKa buriya ni nde wari wayaka Sam Rugege?

  • Umuntu bamusabye ruswa ajyana atuzuye habuzemo 200milles kuri miliyoni 2.Agezeyo baramusubiza bati,umuntu watumye ashobora kuba yanyereye kuko atasohoje ubutumwa neza.Nyumvira nawe uwomuntu ukuntu arindashima.Muri miliyoni habuzemo 200.000.Indahaga ziragwira.

  • Aba mbere baka ruswa bazwi n’abayitanga, kandi bari mu bitwa ko bayirwanya. Ariko icyo gihe ntiyitwa ruswa, yitwa umusanzu cyangwa inkunga, nyamara ugasanga ibyibushye kuruta umusoro wa Leta uteganijwe n’amategeko.

Comments are closed.

en_USEnglish