Ibyaha bikomeza gukorwa kuko hari ababirebeera gusa – DIGP Dan Munyuza
- Mu mujyi wa Kigali muri Mutarama hagaragaye ibyaha 519
- N’abapolisi hari abakora nabi ntibakoreshe amakuru bahawe mu gukumira ibyaha
Umuyobozi mukuru wungirije wa Police y’u Rwanda Dan Munyuza yabwiye abayobozi bo mu nzego zose mu karere ka Nyarugenge ko ikibazo cy’umutekano mucye hato na hato giterwa no kuba hari abantu babona ibyaha biba cyangwa bigiye kuba bakikomereza ntibagire icyo babikorwaho, bagahangayika ari uko ikibazo kibagezeho nabo.
Mu nama njyanama yari yahuje abayobozi bose batowe muri aka karere kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere, inzego zishinzwe umutekano zitandukanye ndetse na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka haganiriwemo byinshi birimo umutekano, imiturire n’imyubakire, isuku, imibereho myiza n’ibindi…
Deputy Inspector General of Police (DIGP) Dan Munyuza n’uhagarariye ingabo mu mujyi wa Kigali Brig. Gen Denis Rutaha bo bagarutse ku byaha bihungabanya umutekano cyane ngo bikomoka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Ibyaha by’ubujura, gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rikorerwa mu ngo no gufata abana ku ngufu byinshi ngo bikorwa n’abakoresheje ibiyobyabwenge.
Nyamara ngo abantu aho batuye usanga bazi cyangwa babona aho bicururizwa ndetse n’ababinywa n’aho babinywera ariko bakabyihorera ntibagire icyo bavuga kugeza ibyaha bibikomokaho bibaye.
DIGP Dan Munyuza ati “Impamvu ibyaha bikomeza ni uko tuba tutabihagurukiye ngo tubigire ibyacu, tutarebeera abandi babikora niho umutekano mucye uhera. Kuki utaba igisubizo aho kugira ngo ube indorerezi?”
Police nayo ngo hari abakora nabi bigateza ikibazo
Deputy Inspector General of Police (DIGP) avuga ko hari na bacye mu bapolisi bakora nabi ntibakoreshe neza amakuru bahawe yo gukumira ibyaha kugeza bibaye.
Ati “abapolisi bose ntabwo ari intungane bose nabo hari abaza muri polisi badafite imico myiza cyangwa se badakora neza batari intangarugero mu mikorere.”
Ngo niyo mpamvu hari abapolisi birukanwa buri gihe kuko bitwaye nabi.
Mu kwezi gushize kwa Mutara mu mujyiwa Kigali hagaragaye ibyaha 516, byiganjemo ibifitanye isano n’ibiyobyabwenge birimo gukubita no gukomeretsa, amakimirane yo mu ngo, ihohotera, gusambanya abana ku ngufu, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge.
Muri ibi byaha 516 harimo ibyaha by’ubujura bworoheje 115, gukubita no gukomeretsa cyane cyane bijyanye n’ibiyobyabwenge aho hagaragaye amadossier 99, ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge 75, ubujura buciye icyuho 36 no gusambanya abana bitandukanye n’ihohoterwa hagaragaye ibyaha 30.
Mu mujyi wa Kigali kandi hagaragaye ibyaha 18 bijyanye n’impapuro mpimbano by’agaciro ka miliyoni 800 Rwf. Ibi byaha ngo nubwo bitaba byinshi ariko ibikozwe bihombya cyane igihugu.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW