Digiqole ad

Episode 11: Brendah yeretse umuryango we Nelson, ibyari ibyishimo biba ibindi…

 Episode 11: Brendah yeretse umuryango we Nelson, ibyari ibyishimo biba ibindi…

Nasigaye aho nkomeza akazi bisanzwe amasaha akomeza kwicuma butangira gusa nubwira, ikitaramvaga mu mutwe ni gahunda ya Brendah, nkibitekereza nagiye kumva numva message muri telephone yanjye nyifashe nsanga ni numero ya Brendah nyifungura vuba vuba, yagiraga iti:

Nelson, nizere ko witeguye nanjye ngiye mu rugo gato, kandi witege kuza gutungurwa nibyo ubona

Nkimara gusoma nahise nsubiza vuba vuba ngo;

Bre! Humura ndahari kandi buri jambo ryose riturutse kuri wowe ritera umutima wanjye gutungurwa no kunezerwa, urisanga kuko wasanze ugusanganiza ibiganza ngo umuhe icyo abandi batamuhaye

Nkimara kwandika nahise nkanda send ndahaguruka nzinga umutaka nshyira ku rutugu nzamuka nihuta ngana mu rugo, nkigerayo nsanga akazu twabagamo karakinguye birantangaza kuko nari nzi ko nta muntu uhari, ubwo nkinjira buhoro nsa nufite amacyenga nahise mbona Gaju yicaye atuje.

Njyewe-“Eeeh! Gaju bite ko watashye aya masaha?”

Gaju-“Ayiwee! Nelson, ni wowe? Urankanze weee!”

Njyewe-“Oooh! Humura ni njyewe none se byagenze gute?”

Gaju-“Sha sinababwiye ko ntajya ntinda hariya, uyu munsi nanaranguye kabiri pe! Ariko dore bahise bazimara mbura aho ndangura nditahira.

Njyewe-“ Uziko umuntu nakoherereje ngo akugurire ubu yakubuze?”

Gaju-“Yoooh! Yihangane kandi wari ukoze, wowe se ko utashye kare?”

Njyewe-“Hari umuntu dufitanye gahunda mukanya, nari nje kwitera utuzi vuba ngasubirayo”

Gaju-“Eeh! Ese!”

Njyewe-“Ahubwo reka ngire vuba vuba ntamucyereza

Gaju-“Ahaaa! Uwo muntu ko numva wamwiteguye cyane ra? Bikagusaba no kuza guhindura imyenda koko? Nelson! Nyamaraa?”

Njyewe-“Hhhhh! Ntubizi se ko… nako uzamubona rimwe naza hano!”

Gaju-“Yego sha! Uzamuzane disi mwirebere, uzi ukuntu nakwishima! Nanjye rata nkumva usigaye urara wisetsasetsa

Twese-“Hhhhhhhhhh!”

Nahise nikoza muri Douche nimenaho utuzi ndagaruka nditunganya neza ntangira gushaka umwenda nambara ugaragara neza ariko ndawubura nitabaza Gaju ampitiramo maze ndambara nimeza neza nsezera Gaju ndamanuka ngera ku muhanda, ndakata manuka muri ka gahanda kagana aho nacururizaga mpita mbona Moto iparitse imbere yanjye, mu kureba neza uyivuyeho mbona ni Brown maze arayishyura iragenda nanjye mba mugezeho.

Brown-“Eeeh! Ntibisanzwe! Aha na he se Nelson?”

Njyewe-“Hhhh! Ngiye hariya imbere gato!”

Brown-“Uuuuh! Ikintu cyatumye ufunga umutaka kabisa ndifuza kukimenya!”

Njyewe-“Ahubwo I am Sorry mbaye ngitaha nsanga Sister yibereye mu rugo ngo imbuto yazimaze”

Brown-“Nanjye nagiye ngezeyo nshakisha umukobwa winzobe, muremure w’agapira gatukura ndamubura mfa kugura izo mbonye”

Njyewe-“Pole sana, nuza kunsura uzamubona ubutaha nujya ujya kugura imbuto ujye ugenda wisanga”

Brown-“Nta kibazo ahubwo reka ngere mu rugo mfashe Jojo kwita kuri Mama buriya tuzabonana ejo, Uuuh! Uriya mukobwa si Brendah mbona uzamuka ra?

Njyewe-“Ari hehe se? Eeh! Uziko ari we!”

Brown-“Wooow! Nkunda ukuntu yambara neza! Ni nka Dovine wanjye Online yangabiye”

Njyewe-“Hhhhhh! ntiwumva se! Njye mbona banasa!”

Twese-“Hhhhh!

Brown-“Ariko ashobora kuba aje kureba Jojo, reka tumurinde naba aje nawe urahita uza udusure mbe nguhaye pass ukine witonze

Njyewe-“Hhhhh! Bro, ubu ndi gukina ahubwo sindi n’umusimbura ahubwo mbanzamo!”

Brown-“What?”

Njyewe-“Yes! Uko ni ukuri kabisa”

Brown-“Ibi ni iki ra?”

Njyewe-“Ahubwo twari dufitanye gahunda reka aze agusuhuze ubundi tuzabasure ejo”

Brown-“Eeeh! Muvandi, ubu se mvuge iki?”

Brown akivuga gutyo Brendah yahise atugeraho ndebye ukuntu yari yambaye ndashyugumbwa ndahindukira atega amaboko nk’inyambo angwamo numva uko mbaye maze Brown wandeberaga inyuma ye yishima mu bwanwa mbega yaratunguwe bya nyabyo.

Brendah yahise ahindukira ahobera na Brown,

Njyewe-“Bre! Wambaye neza cyane bitangaje! Felicitation!”

Brendah-“Oooh! Merci sha, kandi nawe waberewe ni ukuri!”

Njyewe-“Koko se?”

Brendah-“Cyane rwose!”

Njyewe-“Urakoze sha! Bro, Brendah se ntumuzi?”

Twese-“Hhhhhhh!”

Brown-“Kuri iyi nshuro ndabona ntamuzi pe, nonese ko ndi kumureba nkabonamo isura yawe?”

Twese-“Hhhhhhhhh!”

Brendah-“Urabona nahindutse se?”

Brown-“Cyane ahubwo, kuva ryari umwe yisiga undi kugeza aho mutangiye kujya muncanga umwe nkamubona muwundi?”

Njyewe-“Nta gihe kinini gishize gusa nanjye niko nifuzaga gusa ntakoresheje amavuta cyangwa ngo nisige irangi”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Muri ako kanya Brendah yahise andya akara maze ahita avuga,

Brendah-“Brown! Urihangana rero Brother wawe ndamutwaye hari urubanza mfite nshaka ko amberamo umugabo!”

Brown-“Woooow! Byiza cyane nawe ubwo uramubera umugore niko byanditswe mu mategeko”

Twese-“Hhhhhhh!”

Twahise dusezera Brown yambuka umuhanda agana iwabo maze Brendah ahita amfata ukuboko ahagana hejuru gato y’inkokora turakata tumanuka hepfo twerekeza aho yari aje aturuka.

Brendah-“Yoooh! Disi iyo wabishatse wambara neza ukaberwa! Wooow! Nishimiye kugendana nawe!”

Njyewe-“Ooooh! Merci Brendah mwiza! Njye biba byandenze nanjya kuvuga nkitsa umutima kuko ibyo njya kuvuga umutima uba wateye ubisimbiza kare!”

Brendah-“Nelson! Sha uzajye ubireka bisesekare no ku munwa, uzi ukuntu nkunda wavuze! Maze mpita nibuka urakire yawe wambwiye cya gihe umvugisha bwa mbere!”

Njyewe-“Twese!”

Njyewe&Brendah-“Hhhhhhhhh!”

Twakomeje kumanuka ari nako Brendah agenda ahura n’abantu bamuzi bakarangara nawe akabapepera mbona neza ya proudness yahoraga ambwira ko ndiyo, numva sinkigendera ku butaka ahubwo ndi kugendera mu bicu.

Twarenze hahandi kuri restaurant yabo mbona turi mu nzira igana iwabo maze Brendah ndamuhagarika mureba neza mu maso nawe ahita amfata mu biganza maze arambwira.

Brendah-“Nelson! Ko uhagaze bite? Utinye iki?”

Njyewe-“Oya ntabwo ntinye ahubwo mbwira, tugiye mu rugo iwanyu?”

Brendah-“Yego!”

Njyewe-“Bre! Ugiye kunyereka Mama wawe se?”

Brendah-“Humura Nelson! Wowe ngwino ni murugo kandi witse umutima utuze utekane uri kumwe nuwakuremewe”

Brendah yamaze kumbwira gutyo koko ntuza umutima yongera kumfata kwa kundi turakomeza turagenda, mbona tugeze ku kayira kagana iwabo, turamanuka arasona barakingura mbona abantu benshi batandukanye ntangira kugenda biguru ntege.

Tukigera ku muryango Brendah yahamagaye umusore umwe aza adusanga maze aramubwira,

Brendah-“Fabri! Twara uno muntu maze umwicaze ndaje”

Mu kugira icyo mvuga Brendah yari yagiye cyera, mukurikiza amaso uwo Fabrice bari bampaye ahita ambwira,

Fabrice-“Eeh! Bite Djama? Nonese uri mwene wacu tukaba tutakuzi ra?”

Njyewe-“Yego birashoboka!”

Fabrice-“Nonese uri mubyara wa Brendah ngo mpite nkubwira isano dufitanye? Ubu hano turi umuryango gusa nta muntu wo hanze uhari, uko biri kose dufitanye isano!”

Njyewe-“Eeh! Turi umuryango byo! Nawe urabizi ko turi bene Adamu

Fabrice-“Ok! Bro, ko numva usa nk’ukuze Madame wamusize hehe ra?”

Njyewe-“Ndamugendana kuko ngendana ikindimo kandi nawe kikamubamo, urumvako tutajya dutandukana!”

Fabrice-“None se ukora iki? Ukorera hehe?”

Njyewe-“Njye ndi Agent wa Tigo, MTN, Airtel ku bintu byose wakwifuza bijyanye na service batanga nagufasha.”

Fabrice-“Eeh! Ukorera Company eshatu zose koko? Ubwo contract yawe imeze ite? Usibye na Contract ndumva uhemberwa ku gitiyo!”

Njyewe-“Uko biri kose biruta kwitwa umushomeri”

Fabrice-“Nonese na service urazigendana ngo nkwisabire akazi?”

Njyewe-“Me2u yo ndayifite hano”

Fabrice-“Hhhhhhhhh! Ngo me2u?”

Njyewe-“Yego, ndazifite na Mobile money rwose!”

Fabrice-“Uuuuh! Nonese ukorera hehe kuburyo ugendana me2u koko?”

Njyewe-“Nkorera hariya hirya ku mutaka umanuka ujya kuri restaurant yo kwa Brendah”

Fabrice-“Yampaye inka y’igaju? Ngo ku mutaka?”

Njyewe-“Yego, nta mayobera ahari rwose niba utuye inaha kalibu rwose muzaze nzabakirana yombi”

Fabrice-“Hhhhhhhhh! Agent wallah, ngaho ngwino nkwereke aho wicara da! Nta bukwe bubura abavumba buriya impuhwe za Brendah hari igihe zijya zituvangira mu birori nkibi!”

Fabrice yagiye imbere nanjye ndakurikira ngeze muri salon nsanga harimo abantu benshi ankatana inyuma y’abandi tugezeyo dusanga nta ntebe ihari maze arambwira,

Fabrice-“Ba uhagaze hano intebe niboneka ndayizana kandi nitaboneka wihangane ikizima nuko ubona icyo kurya nicyo kunywa utishyuye sibyo?”

Njyewe-“Nta kibazo rwose”

Nakomeje guhagarara aho inyuma, bidatinze mbona Mama Brendah arasohotse yambaye neza cyane bamuha amashyi nanjye ndayakoma cyane abari bari impande yanjye barahindukira bose barandeba.

Umusore umwe yahise ahaguruka maze ahita avuga,

We-“Murakoze cyane ko mwahisemo ko ari njye uyobora ibi birori by’umuryango, rero icyaduhurije hano ni ukwishima ndetse no gusoza umwaka dusangira, kuba twahuriye hano kwa Mama Brendah nuko hari akantu kandi kankorogoshoye ntifuza kuvuga nako ababishinzwe bandebere niba njyewe wo mu gikari ntumva!”

Ako kanya bose batangiye kuvugira mu matamatama uwari M C ahita akomeza,

We-“Ok umubyeyi we anyongoreye ko akiri ku bise Imana ishimwe umwana nti yari yatangira kumva, rero reka abo mu gikari bazane akantu kamanuka mu muhogo kakagorora amajwi yacu tukabasha kuganira, tugatera ubuse ndetse byanarimba tukanatarama murakoze!”

Aho nari mpagaze inyuma nahise mbona abakobwa beza n’abasore basoretse baje bafite ibinyobwa by’ubwoko bwose, maze batangira guha buri wese.

Nakomeje kwitegereza abari aho bose, maze umutima umpatiriza ko nari nkwiye guhagarara koko! Wa musore Fabrice yangezeho nyuma aza anzaniye agafanta maze arambwira,

Fabrice-“ Fata kano ga Fanta ukanywe urabona ko ibindi bifite abo byagenewe, wowe rwariza aho nugira amahirwe urabona akandi, sibyo me2u we?”

Njyewe-“Yego murakoze cyane!”

Fabrice yahise yahise apfundura aga Fanta maze ndagasoma ndagacurura ari nako nkomeza guhagarara inyuma y’abandi, abari aho bose ntawe utarambonye cyeretse abari mu gikari.

Hashize akanya katari gato abakobwa beza bazana ibiryo byiza bategura ku meza, maze bahera ku b’imbere amafunguro atangira gukorerwa icyo yagenewe.

Nakomeje kuguma aho ndeba ukuntu byari byiza, maze nshiduka bari kwandurura ibyo bari bateguye, nyuma y’agahe gato M.C yahise afata umwanya maze ahita avuga,

We-“Ndizera ntashidikanya ko mwese mumaze kugera ku nyota ntibagiwe no ku nzara, ntagirango nsabe Mama Brendah atwereke abasangwa ndetse nabashyitsi bamwe tutari tuzi

Mama Bendah arahaguruka atangira kwerekana abashyitsi ari nako dutanga amashyi  maze asoje M.C asubirana ijambo.

We-“Murakoze, ubu hano twese tumaze kuba abasangwa, ndagira ngo nsabe Mama w’umwana niba yaruhutse dukurikizeho undi muhango ukomeye ari nawo watumye duhurira hano by’umwihariko.

Nahise mbona umukobwa mwiza atambuka afite gateau nziza maze abari bari aho bose barakangarana batangira kwisuganya, nkireba ibyo numva batangiye kuririmba ya ndirimbo nari mperutse kuririmba njye na Gasongo ariyo happy birthday, ngitungurwa numva muri iyo ndirimbo harimo Brendah agatako kanjye ndetse kakaba ibanga kuri abo bose bari bari aho.

Naratunguwe ntangira kwisimbukuruza ngo ndebe, maze mbona Brendah asohotse agaragiwe n’abandi bakobwa beza, yari yahinduye imyenya yambaye agakanzu k’umutuku keza cyane abari bari aho bose bakoma amashyi.

Brendah akihagera yahagaze imbere y’abandi maze nabo bakomeza kumwishimira kuri njye byari byandenze ndetse nabaye nkuca bugufi nigira hasi, maze M.C ahita yongera afata umwanya Brendah ahagaze hagati yacu,

M.C-“Twabyaye, hano hari akana kavutse ndetse kavuka kagenda, kavuga, karya ndetse kananywa, kitwa Brendah! Ni nayo mpamvu kagiye kutugaburira tukarya ubunnyano bugezweho.

Bre! Ndabizi nturi nyakamwe kandi hano hari abantu benshi bakugaragiye, tera intambwe imwe utere ebyiri ndetse wenda n’eshatu maze uhitemo ugufasha ndetse uzagufasha kuba uwo wifuzaza kuba we maze natwe tumwishimire.

Ako kanya Brendah yatangiye gucisha amaso mu bari bari aho maze mbona umusore umwe arahagurutse bose bakoma amashyi, njye natangiye gusa nuwihisha ariko mfite amatsiko y’ibyari bigiye gukurikiraho, muri ako kanya undi musore wari uri impande yanjye yarahagurutse maze ndamubisa ahagarara yemye ari nako abandi bose batanga mashyi.

Nyuma y’akanya gato uwa gatatu yarahagurutse amashyi arakomwa bitangaje, ako kanya Brendah yahise atera intambwe aza agana aho wa musore wari uri imbere yanjye yari ari maze urusaku rukomeza kwiyongera Brendah nawe akomeza kuza wa musore wari uri imbere yanjye arambura amaboko, Brendah arunama ayaca munsi asingira ukuboko kwanjye aho nari mpagaze inyuma y’abandi !!!!

Abasakuzaga bose baracecetse abari hanze barinjira ntambuka numva meze nk’usinziriye ntazi ibiri kuba n’ibiri kumbaho maze tugeze imbere y’abandi ahegereye ya gateau bazana icyuma Brendah afata ikiganza cyanjye cyatitiraga tuyikata twitonze, amashyi hafi ya ntayo arakomwa ibintu biba ibindi.

M.C-“Woooow! Ndagirango nongere mbasabe twishimire ibi byiza biza bisanga abeza bari hano, Brendah yesheje umuhigo yerekanye ko ntacyo yageraho atari kumwe nuwo yifuje ko amubera inkingi  mu kubaho kwe kwejo hazaza, nyuma yuko bakase uyu munsima ndabasaba ko batambuka bakicara aho bose bababona maze inka zigakamirwa nyirazo

M.C akivuga gutyo Brendah yamfashe ukuboko atera intambwe maze nanjye ndamukurikira twicara aho bari baduteguriye, numvaga birenze ubwenge bwanjye.

Hashize akanya mbona umurongo wabafite impano ntangira gukanaguzwa maze nicuza impamvu naje imbokoboko, gusa sinari kwirenganya kuko nyiri ubwite yari azi impamvu, bose batangiye kuzihereza Brendah ndetse ubanza ari njye wasigaye, buri mpano Brendah yakiraga yanyuraga mu biganza, icyo cyari ikimenyetso gikomeye kuri njye.

Bidatinze M.C yatanze umwanya kuri Brendah, ngo avuge uko yakiriye umunsi yibukaho ivuka rye maze Brendah ahaguruka yemye aratambuka ajya imbere y’abandi, araterura aravuga,

Brendah-“Murakoze! Ndashimira mwe mwese mwateye intambwe ndende mukaza kunsimbiza ndetse no kumvugiriza ubuhuha, Imana ibahe umugisha! Ndashimira cyane byimazeyo umubyeyi wanjye wanyibarutse wandeze ubu nkaba mpagaze hano kubwe Imana yonyine izamugenere ikimukwiye,

Nkuko mubyumva ijambo rigaruka kenshi ni ugushimira, ariko ndagirango nsoreze kuri Nelson! Yihangane ahaguruke.”

Aho nari nicaye nahagurutse ariko mu by’ukuri nararanganyije amaso mbona agaciro k’urukundo niho naboneye ko koko nshobora kuba mbikwiye,

Brendah-“Uyu mureba hano rero yitwa Nelson, nta gihe kinini gishize mumenye ariko ku mutima wanjye yafashe umwanya munini kuko nifuzaga umuntu nkawe, uyu n’umutako umbereye niyo mpamvu nishimiye ko angaragira uyu munsi. Nelson, uyu ni umuryango wanjye nifuje kukwereka uyu munsi kandi nzi neza ko ari impano ikomeye nifuzaga kuguha uyu munsi.

Brendah yarangije kuvuga atabishaka ahubwo ari ikiniga kibimuteye, maze arampobera amashyi akomwa na batatu mu kurekurana twaricaye mu bari bari muri salon hatangiye gusohoka umwe ku wundi mu gihe gito hari hasigaye abakuze gusa Brendah ahita ambwira.

Brendah-“Nelson! Ibi bitaguca intege nari mbyiteze, niyo bagenda bose nagumana nawe kandi nzabiharanira igihe cyose nzaba nkigufite mu biganza.

Brendah akimbwira gutyo Mama we yahise aza,

Mama Brendah-“Bre! Ngwino nkubwire”………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 12 ejo mu gitondo

18 Comments

  • Woooow iri nitungurana ndakubwiye nimunezerwe bana beza mwumve umunezerwe wurukundo .

  • Brendah ndamwemeye kbsa ni umukobwa udasanzwe uzi urukundo icyo aricyo, Nelson uca bugufi nkakwemera urabona Fabrice ukuntu yagukoze mu bwonko ukituriza ukanahagarara!Arinjye mba nahise nsohoka simbabeshye!Gusa aba mbere bazaba abanyuma koko bakwimye intebe wihagararira inyuma Brendah akwicaza imbere ahatigeze hicara undi kbsa wibera umwami mu birori.

  • Wow

  • a bon! Reka Nyina amuhugure!!!

  • wow munsubije muri korea Drama show nibo bagira inkundo nkizi gusa zikazamwo kidobya bivuye mu miryango no mu butunzi bwi miryango .
    Thanks .

  • Brendah arimurukundo cyane,Nelson afite umugisha wogukundwa numukobwa ucabugufi.

  • amba! Nelson se Maman Brenda we aramufata ate bakobwa bakowe!

  • nelson uko byagenda kose azatsinda kuko na eddy muntambara nyinshi zinyuranye yaratsinze yegukana jane

  • Wawwouuuu mbega umunezero Brendah ndasanzwe ariko byose birashoboka.Fabrice ko yabaye Destine ndagira nte? wirinde kugarura urucantege kuko amasomo Destine yaduhaye arahagije. Imana ikomeze ubucuti bwa Nelson na BRENDAH. Courage turabakunda

  • Wow wow wow Nelson courage

  • wooow mbega byiza urukundo nyarukundo ntirwihishira

  • wooow mbega byiza urukundo nyarukundo ntirwihishira

  • Ark Mana Eddy ejo narabivuze ko uzavuga ngo Brown yabuze Gaju. Sha tubabarire babonane vuba. Gusa Brendah yerekanye ikintu gikomeye ark aha niho urugamba rutangiriye mururwane turabashyigikiye

  • Umwinditsi wacu komerezaho. Intambara murukundo ntizibura ariko Ukuri kw’imitima izira uburyarya kuratsinda. Nkunze Umutima wa Brendah ni umwari uha agaciro icyo ashaka itataye kumaso y’abantu.Ntangajwe n’abasore bari bareze agatuza bumva bihaye ibyicaro badafite mumutima wa Brendan no kwihangana kwa Nelson wahawe agaciro n’umutima umwishimira rubanda rwakamutesheje.
    Gaju nagire abonane n’ababyeyi be.Brown naze gusura Nelson ahasange Gaju avuye gucuruza maze atungurwe. Dovine na Jojo basa nabibagiranyeho muri iyi nkuru nibagarake twumve ibyabo. Murakoze weekend nziza. Be blessed

  • Muraho neza nshuti basomyi b’iyi nkuru? Tubahaye ikaze kuri Group Watsaap y’abakunda iyi nkuru:
    1) Nelson 0788573952
    2) Yussuf 0783554485
    3) Jean Marie: 0788923806
    Turagushyira ku rubuga rukubuza kugira irungu. Turabakunda cyane

  • Ibintu ni uburyohe umuseke turabakunda mukomerezaho,Nelson na Brendan ni abana bashimishije mbahaye courage bazahirwe muri byose.

  • Hello kuri mwese!

    Umwanditsi yabikoze, iyo Brown aza gusanga Gaju ku isoko, inkuru yari gusa nk’igeze ku musozo.

    Brendah na Nelson bashobora kuba batangiye kurwana urugamb rw’Urukundo. Bagiye kwangwa kahave, imitego mitindi yiyongere, ariko urukundo nyarwo ruzatsinda ruyishibukane.

    Mama Brendah ashobora kuba azabanza kwanga Nelson, ariko nyuma akamugarukira. Gaju ababyeyi be bagomba kuamubona nyuma nyuma, yaramaze gufatisha iseta (Gutera imbere). Kandi nabwo ntibamubone aribo bahuye gutyo gusa. Nelson agomba kuzabigiramo uruhare. Byazaba byiza Nelson abwiwe na Brown uko mushiki we babuze yitwaga cg se muri kayi ya Me2U yanditseho amazina y’ababyeyi be, Brown aguye kuri ka gapapuro mu gihe yaje ku mutaka gusura mushuti we. Akikanga abonye amazina y’iwabo. Ubwo Nelson akaba aritaye mu gutwi, kera kabaye akazabwira Brown ko azajya kubasura, cg se akareba umunsi kwa Brown hari ikirori bose bahari. Nelson agasaba Gasongo na Gaju kuza kumuherekeza mu kirori, we agakomeza kwibikaho ibanga. Cyakoze byaba byiza nyuma abibwiye Gasongo ko yamenye iwabo wa Gaju ahubwo brother we ari umufriend wa Nelson. Icyo gihe surprise yakorwa neza.

    Ariko rwose bazabonane Gaju yaramaze kugera kuyindi ntera. THX

  • Ambaaa!Brendah agati akarambitse mu ntozi da!urukundo nkur ntirukibaho nta mukobwa wabona uteye nka bendah pe,byarangiranye n’ikinyejana cya 20!komeza amatsiko ni meshiiii!

Comments are closed.

en_USEnglish