Abahanzi bemereye Police kubafasha gukumira ibyaha
Kacyiru – Kuri uyu wa gatanu ku kicaro gikuru cya Police y’u Rwanda, Police n’abahagarariye abahanzi banyuranye bumvikanye ko aba bagiye gufatanya na Police cyane mu kurwanya ibyaha no kubikumira.
Mu bumvikanye na Police harimo abahagarariye abanyamuziki, abanyabugeni, abakina cinema, abakora byendagusetsa ndetse n’abahagarariye abanyamakuru muri ibi byiciro.
Nyuma yo gusinya aya masezerano umuyobozi mukuru wa Police y’u Rwanda Emmanuel Gasana yababwiye ko abari kubyiruka bafite akazi gakomeye mu guhindura amateka y’u Rwanda.
IGP Gasana ati “ u Rwanda ntirwifuza kugira urubyiruko rwangiritse, ahubwo rukeneye urubyiruko rugira uruhare mu kurwanya ibyaha no kubikumira kugira ngo igihugu kigera ku iterambere rirambye. ubutumwa buha ababakurikira ni ingenzi cyane mu kurwanya ibyaha.”
Umuvugizi wa police y’u Rwanda, ACP Theos Badege yabwiye Umuseke ko amasezerano bagiranye n’aba bahanzi ari ingenzi cyane mu gukumira ibyaha.
ACP Badege ati “Ni abantu baganira n’abantu benshi batanga ubutumwa butandukanye ku buryo iyo babaye abafatanyabikorwa bacu baba bagiye gutanga ubutumwa bwo gukumira ibyaha byose. Ni abavugizi ariko ni n’abahuza hagati yacu n’abaturage.”
ACP Badege avuga ko ijwi ry’abahanzi rigera kuri benshi ku buryo ubu bufatanye buzatanga umusaruro ushimishije.
Ati “ Niba twajyaga tubwira wenda Abanyarwanda miliyoni umunani ubu ubutumwa buzajya bugera ku bantu nka miliyoni 10.”
ACP Badege avuga ko ubu bufatanye bwa Police n’abahanzi busanzweho ariko ko uyu munsi kwari ukubishyira ku mugaragaro.
Mujyanama Claude ‘TMC’ wo mu itsinda rya Dream Boys wari muri iyo nama, yavuze ko koko nk’abahanzi biyemeje gufatanya na polisi kurwanya n’ibyaha n’ikibitera icyaha.
Ngo bazabikora babinyujije mu bihangano ‘indirimbo’ bakora, mu mivugo, mu makinamico ndetse na buri hantu hose bakurikiranwa n’imbaga itari nke y’abanyarwanda.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
1 Comment
Kuki se bagomba guhindura amateka y’u Rwanda? Tuyakeneye uko ari yaba mabi yaba meza.
Comments are closed.