Kigali: Abamotari baparika moto ku manywa bagakora ikoraniro rikomeye basenga
Iyo ubabona batwaye moto zabo wakwibaza ko ari nka kwakundi ngo ‘iyo amagara atewe hejuru….’ buri wese aba ahugijwe cyane no gushaka ay’uwo munsi, yenda bahuzwa gusa n’imisoro y’ishyirahamwe, ariko abakorera rwagati mu mujyi wa Kigali nibura kabiri mu cyumweru bigomwa igihe kigera ku isaha imwe bagateranira muri gare bagasenga cyane.
Hagati ya saa tanu na saa sita abamotari babishaka bahagarika akazi bakajya muri aya materaniro iruhande rwa gare yo mu mujyi wa Kigali. Umunsi ku munsi ngo bagenda biyongera, iteraniro ryabo rya none Umuseke wahageze.
Ubu ngo bagiye kumara ibyumweru bibiri bakora iri teraniro, ribera kuri gare mu mujyi no ku Muhima wahoze ari uw’impyisi. Intego yabo ngo ni uguhinduka bakagandukira Imana kandi bagakorana umwuga wabo umutima w’ubuntu.
Abamotari harimo abavugwa mu ngeso z’ubujura, gufatanya n’abajura, kwambura abagenzi, kunywa cyane ibiyobyabwenge n’ibindi.
Olivier Dusabimana uyobora aya materaniro yabo yabwiye Umuseke ko Imana ntawe itahindura nubwo yaba akora ibyaha bisa bite, ko basenga nk’abamotari kugira ngo bagire uwo Imana ihindura ufite ziriya ngeso.
Japhet Muhozi umwe muri aba bamotari wari waje gusenga kuri uyu wa kane yavuze ko abamotari bagenzi be bakora ariya mabi basebya akazi kabo ariko gusenga byonyine aribyo byabahindura.
Muhozi ati “Hari abatumye tugira isura ko turi abambuzi, dufasha abajura n’andi mabi…batumye twamburwa agaciro kacu niyo mpamvu twahisemo kukazamura biciye mu ijambo ry’Imana no gusenga.”
Dusabimana wigisha ijambo ry’Imana akanabayobora ati “Imana itugirira ikizere cyo gutwara abantu bakomeye, aboroheje n’abanyamahanga niyo mpamvu tugomba gusenga kugira ngo tuve ku mazina mabi bamwe batwita.”
Abantu benshi bagendagenda hano usanga bavuga ko uyu muhate w’abamotari mu gushaka Imana ari mwiza bawushimye.
Aba bamotari bo mu mujyi kuva batangira guterana bamaze gukusanya amafaranga 100 000Frw buhoro buhoro, bavuga ko namara kugwira bazajya ku bitaro bya CHUK kuyafashisha abatishoboye barwariye muri ibi bitaro.
Photos © D.S Rubangura/Umuseke
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
50 Comments
Bravo, Uwiteka abajye imbere!
Iyi ni imitwe yo kugira ngo bayabarye tu! Sha abarezi baracyari benshi koko!
Gigi gabanya kuvuga nabi kuko gusenga ni byiza,kandi Imana izabibitura.BYOSE BIHIRA ABAKUNDA Imana
Sinzi niba uri ibyo uvuga, Yesu ashobora byose, uzamwisunge urebe ko nawe ataguhindura
ni byiza pe
Aba bamotari n’abandi bose bakwiye kubigira ho kuko umuntu wese udafata umwanya ngo yibuke Imana cg azirikane Imana ni Utazi aho avuye cg aho yavuye!!!!Uyu rero bizanamugora kumenya aho yerekeza!!!
Koko ubu hari umunyarwanda udakwiye gusenga Imana ngo dushime ibitangaza iri kudukorera koko!!!!
Aba bamotari baranshimishije cyane. Imana ibagirire neza kandi ibongerere abakizwa
Imana Ibahe umugisha kuko burya Ikunda abayikunda kandi abayishakana umwete bazayibona. Nkozweho n’uyu murimo w’ububyutse Imana izanye muba motari
Baranshimishije IMANA ibahe umugisha
Mbega byiza biranejeje cyane kubona abamotari bagera aho bakibuka Imana rwose ibongerere abakizwa ndetse n’imigisha. Umurimo w’Imana ukomeze gutera imbere impande zose.
Mbega ibintu binshimishije courage muzagera kure
Ohhh!!!Byiza cyane ,nizereko basengana umutima utuje kdi rwose bahumure Imana irabumva kdi nabandi babigireho.
Ni ukuri Imana ibumve kdi ibagirire neza ibahe ibiraka byinshi, umugisha, ibarinde ababagonga kdi namwe mqitwararike mu nzira. Ndabikunze cyane pe
Ameeeeeen
Nibyiza ariko…………Ahaaa amaturo ntabwo abura….
Amen amen!bose bayobotse inzira y’isengesho wenda impanuka zagabanuka mu muhanda.
Nyagasani abafashe rwose
Aba ba motari nabo gushimwa byibutse twese ko uruhare rw’ Imana mu kazi kacu ka buri munsi turuzirikanye ari nokwiyongera kwimigisha byakwiyongera kuri bose rero twese duharanire kwera imbuto nziza tubana neza na bagenzi bacu twemera amakosa dukora tuyasabira imbazi guhana imbabazi no gusangira byose na bose dusurana twifurizanya ibyiza ………
Isengesho..ryiza..niryo..usengeye..ahirengeye..wenyine..hamwe n’Imana..yawe..naho amateraniro..ni aho kujya kwigira..Bible cg corohani…aba bamotari..rero..nimigishwe..gusengera..mungo zabo mugitondo cya kare bazindutse
Nonese nshuti yanjye Rucagu! Ko baba bari ku kazi bagafata akanya ko kwegerana basengera hamwe basengera akazi baba bakora ikibazo ni ikihe! Kandi Bible iravuga ngo aho babiri cg batatu bazaterana bavuga izina ryanjye nzaba ndi kumwe nabo.
Hhhh ubwo rero ukaba ubarushije ubwenge!! Kuki dukunda kwigira ba bamenya mu bintu byose? Abantu baraterana bagasenga, bakifuza gukora neza umwuga wabo, nawe uti ntibagiye ahirengeye!
Wowe n’uburyo wandika ikinyarwanda byonyine byerekana level yawe!
Imana ibakomeze kandi ibabashishe gukomeza kuyegera buri munsi , kandi ibahe ibyo basaba ibona ko byabagirira umumaro!!!! much blessings!
Yoooh!
Iyi nkuru iranejeje cyane! Bajye bakomeza badusengere Imana iturinde mu nzira kuri moto!
Ikinyica rero muraya madini yomu Rwanda ubabajije ahwayo maturajya nta numwe waguha ibisobanuro bifatika.
@Mbegeti, ikigaragara ni uko uba watanze comment utabanje gusoma inkuru! Iri wabonye ari idini? Amafaranga batanga soma inkuru urabona icyo amafaranga batura bazayakoresha!
ça s’appelle la comédie
Oooh Binkoze kumutima, Imana ibajye imbere inabahe icyo bayikeneyeho cyose. Nshimishijwe nabo.
Aba ba motari nukuri Imana ibahr umgisha utagabanije kuko aya masengesho yabo Ni ingirakamaro
Cyane.
ntagisa nabyo abasenga mu mwuka no mukuri IMANA IRABASANGA IKABEGERA
Ikanumva gusenga kwabo nabo bakomereze aho.
Mbegaaaa ibintu binkoze ku mutima. Imana ibahe umugisha pe!
Ndishimye cyane kandi intambwe abamotari bateye imana itere mirongo cyenda nicyenda ibasanga ibakureho icyasha, uwatanze ikigitekerezo imana nawe imuhe umugisha kandi imwagure mumitekerereze ye. Yesu abahe umugisha
IMANA Ibakomeze ,ni umugambi mwiza .
Mana ube hafi y’abanyantege nke; abashonji ubagwirize ibyiza abategetsi bakomeye ubahantanture ku ntebe zabo……………
Mana we ndishimye cyane kubwaba bamotari Imana ibagirire neza, ibahe umugisha kandi ububyutse bafite bukomeze kuko bazazana benshi mugakiza.
Mana we ndishimye cyane kubwaba bamotari Imana ibagirire neza, ibahe umugisha kandi ububyutse bafite bukomeze kuko bazazana benshi mugakiza.
Ahubworero, Ntubona ko ntawe utahinduka, gusa mwirinde kubyihisha inyuma ngo nimurangiza mugume mukora amakosa amwe kandi mwitwa ko musenga. Umuntu yitwaza Imana, agomba gukora ibyiza kurusha utayitirirrwa kandi akarangwa n’ururkundo.
Ndabizeye, mukomere.
ntimushobora kumva ukuntu nyuzwe naba bamotari birandenze nabahandi babigireho kuko mbere na mbere Imana n’ukuri!!!!!!
yoooo mbegibintu binshimishije, inzira z’Imana ninyinshi wabona umugisha wayo kulikigihugu Iwunyujije murababamotaro kenshitunasuzugura. Cyakora Imana Ibahe imigishamyinshi Isubize ukwifuzakwabo (nalingiye kuifata nibutseko abenshimulibo icyifuzocyabo arukuva kulimoto wenda bagatwarimodoka, kandiwenda umugishawabo Imana Yarawuteganyilije muruwomwuga wabo bayiheramo icyubahiro). Cyakora murakozecyane mumpayisomo rikomeye, ukuntumwigomwa umwanyawanyu namafranga mwarigukorera muruwomwanya mukaryagusenga IMANA kandi haribenshi mulitwe tudashobora gufata numunota mucyumweru wokuyihimbaza tulikukazi, dufite nibiro bili confortable kubarusha ahushobora kuiherera n’Imana yawe ukayiramya, ahubwukilirwa utakazumwanya kuliza facebook nibindi bidafitagaciro. Mana utubabarire nukuli turigaye
Imana yumve gusenga kwabo!
Yooo Nyagasani abagende imbere kandi abakomeze.isengesho rivuye ku mutima rigira imbaraga kandi ibihe turimo birakomeye cyane ni ugusenga dushyizeho umwete.turusheho kwiyegereza Nyagasani.
Ohhhh birashimishije kabisa Imana ikomeze ibabashishe. Nimutagwa isari muzasarura Uwiteka abane namwe muri byose kabisa. Bravooooo
Ibi bintu nibyiza ntawe utabishima cyeretse abahita bigira imbonerakure bagashakira ibibazo aho bitari nkaba gigi n’abandi..
Imana ibakomeze rwose ba motari burya mu gusenga niho dusubirizwa wasanga harabo Imana izakirizamo amaboko ya satani. Njyewe ndi gusoma iyi nkuru numvise rwose ngiye kujya mu mwuka ngo mbahanurire nubwo ntabazi,hhh! Imana ibafiteho umugambi rwose mukomereze aho kd mwirinde ababaca intege. Amen
Eucumenism (Impuzamadini, imyizerere imwe, gusenga kumwe, imana imwe, …) yateye intambwe ikomeye pe!
Murabe maso, mutazagwa mu ruzi murwita ikiziba.
Gusenga ni byiza; iyo bigamije guha Imana icyubahiro cyayo n’umwanya wabyo.
Ni musange amategeko y’Imana n ibiyahamya, ngo nibatavuga ibijyanye nayo ntamuseke uzabatambikira.
Kandi ngo nimunkunda muzitondera amategeko yanjye.
IMANA IBAYOBORE
KABISA NIBYIZA G– USENGA MOTO YICA NABI KABISA NA TWE DUTWARA MOTO NINI KIGALI FREEBIKERS IYO TUGIYE MURI TRIP TUBANZA KWIRAGIZA IMANA UBUNDI TUKA JYA ISAFARI
Lord bless them, Guide them to your ways and bless the works of their hands.Let your name be glorified through them.I pray in Jesus name Amen
Nta byiza nko kubona habaho abantu badatinya kugaragaza ibyo bemera, Mana ubarinde , wagure imbago zabo, bahore babona imbaraga zawe n’urukundo rwawe iteka ryose mw’izina Rya Yesu. Amen
Kuko umuntu WESE uzambaza Izina ry’Uwiteka azakizwa. Abaroma 10.13
ijambo ry *Imana* rizavugwa na bose kugera ku impera z’isi bakomereza aho, kdi n ‘abandi bakora imirimo itandukanye cyane yo gutwara abantu barebere ho!.
Njye ndumva bitangaje pe, kandi Imana ige ibafsha mu mwuga wabo kuko uburyo mbona banyuranamo n’ imodoka bagataha amahoro byonyine byabatera kuyishimira ku mugaragaro ndetse bikanabatera no kuyubaha
Gusenga ni bwo buzima knd muri bibiliya haranditse ngo mubanze mushake ubwami bw’Imana ibindi bizaza ari mperekeza. Imana ibagurire imbago
nibyiza cyane umwami Yesu abafashe ntamuntu ukina asenga bajye banatura; mubaroma 10:9-10.niwatuza akanwa kawe yuko Yesu arumwami,ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa…
Comments are closed.