Digiqole ad

57 baguye mu ntambara z’ amoko muri Sudani y’amajyepfo

I Juba  – Abantu bagera 57 nibo biciwe mu ntamabara zishingiye ku makimbirane y’ amoko muri Leta ya Jonglei, muri Sudani y’amajyepfo, izi ntambara ngo zikaba zanakuye abasaga 6.000 mu byabo, ibi bikaba byatangajwe na leta ya Sudani y’amajyepho kuri uyu wa gatanu.

Abana n'abagore bari mu bibasirwa n'intambara z'amoko muri Soudan y'amajyepfo
Abana n'abagore bari mu bibasirwa n'intambara z'amoko muri Soudan y'amajyepfo

Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters byatangaje ko  byabaye kuwa gatatu  ubwo abo mu bwoko bw’ abitwa Murle bagabye  igitero mu duce 3 aritwo Lou Nuer, Uror, ndetse no mu majyaruguru ya leta ya Jonglei, ibi bikaba byatangajwe n’umuvugizi wa leta ya Sudani y’ amajyepho Barnaba Marial Benjamin.

Yagize ati :”Leta ntabwo yagenzura byose. Iki gihugu ni Kigari, abagabo 11 bishwe, abandi bagore n’ abana nabo bahasize ubuzima’’.

Barnaba Marial Benjamin yongeyeho ko abasaga 53 nabo bakomerekeye muri ibi bitero. Leta ngo ikaba yohereje ingabo gutabara hafi y’umupaka wa Sudani na Etiyopiya.

Andi amakuru aturuka ku ruhande rwa leta ya Sudani y’ amajyepho n’ umuryango w’ abibumbye akaba avuga ko abasaga 6.000 bo mu bwoko bw’ aba Lou Neer aribo bateye agace kitwa Pibor kiganjemo abo mu bwoko bw’aba Murle.

Amajyepho ya Sudani yabonye ubwigenge mu kwezi kwa 7 k’ umwaka 2011 nyuma y’ amasezerano y’amahoro yaramze igihe kirekire kuko yatangiye muri 2005.

Aya masezerano akaba ari nayo yatumye habaho  irangizwa ry’ intambara nyuma y’ imyaka itari mike iki gihugu kivugwamo intambara za gisivile hagati ya Sudani y’amajyepho n’iy’ amajyaruguru. Ubu sudani y’ amajyepho ikaba yigenga.

Jonas MUHAWENIMANA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • They support their army(USA/NATO/AMISOM/Kenya), so muslims should also support their army.
    Sinumva ukuntu kujya muri al shabab ari icyaha. Wenda ndakeka ko no kujya mu nkotanyi byigeze kuba icyaha, ariko amateka arahinduka.
    Sinzi niba uwaba yarabikoze ubu abyicuza cg abyigamba akanabihemberwa.
    Aba Islam bose bakagombye gushyighikira izi ngabo za Al shabab kuko ziharanira gushyiraho Shariah kandi iyi ikaba ari inshingano ya buri mu islam wese.
    Ziramutse zikora andi makosa nko gufata abagore kungufu(CONGO), Guca abantu amazuru babahhora ubusa(LRA-Uganda), ndemeza neza ko naba uwambere mu kubarwanya.

Comments are closed.

en_USEnglish