Digiqole ad

Hari abo uzi cg wibuka muri izi ntwari z’urugamba? AMAFOTO

 Hari abo uzi cg wibuka muri izi ntwari z’urugamba? AMAFOTO

Uyu munsi abanyarwanda barazirikana intwari z’u Rwanda. Nta mafoto ya Ruganzu Ndori warengeye u Rwanda cyangwa Kigeli  Rwabugiri warwaguye, ariko hari amafoto y’ababohoye u Rwanda, bamwe bakiriho n’abatakiriho, abo bose barazirikanwa none, cyane mu izina ry’Intwari y’Imanzi y’umusirikare utazwi na Gisa Fred Rwigema aba baruhukiye ku gicumbi cyazo i Remera.

Imbere uramuzi cyane, uri inyuma ye ni inde?
Imbere uramuzi cyane, uri inyuma ye ni inde?

Mu mateka bazahora bibukwa ko bahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, mu gusigasira umurage wabo Abanyarwanda bakesha amahoro bafite ubu kubibuka no kubibukiranya birakwiriye.

Kuri aya mafoto harimo bamwe bakiriho, harimo n’abatabarutse.

Abatazi izi ntwari z’urugamba rwo kwibihoza biganjemo abari kubyiruka, ni byiza kubamenya amazina barebye amasura yabo icyo gihe.

Ku babazi babanye nabo kandi bakiriho ni byiza gufata umwanya wanyu mukababwira abato bagakura babazi babazirikana kandi bigira ku butwari n’ubwitange bwabo mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Aya ni amafoto macye Umuseke wabashije kwegeranya, hari andi ufite atari muri aya Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko bakeneye kubona bakamenya abayariho, niba hari ayo ufite wayaduha kuri [email protected] nayo akongerwa kuri aya.

1. Aha ku Murindi w'intwari, muri aba bari abayobozi wibukamo nde na nde?
1. Aha ku Murindi w’intwari, muri aba bari abayobozi wibukamo nde na nde?
2. Usibye Maj Gen Paul Kagame n'uwari umugaba w'ingabo Kayumba Nyamwasa hari abandi uzi kuri iyi photo?
2. Usibye Maj Gen Paul Kagame n’uwari umugaba w’ingabo Kayumba Nyamwasa hari abandi uzi kuri iyi photo ya nyuma y’urugamba rwo kwibuhora?
3. Ni ifoto izwi cyane, ariko se uyu mwana ateruye hari umuzi?
3. Ni ifoto izwi cyane, ariko se uyu mwana ateruye hari umuzi?
4. Hari abo uzi muri aba?
4. Hari abo uzi muri aba?
5. Baritanze ku rugamba, hari abo uzi kuri iyi photo?
5. Baritanze ku rugamba, hari abo uzi kuri iyi photo?
6. Bamaze gufata ibice byinshi by'igihugu, kuri iyi photo hari uwo wibuka?
6. Bamaze gufata ibice byinshi by’igihugu, kuri iyi photo hari uwo wibuka?
7. Ni afande nde?
7. Ni afande nde?
8. Hari benshi bamuzi ariko hari n'abato bakeneye kumumenya
8. Hari benshi bamuzi ariko hari n’abato bakeneye kumumenya, bafashe
9. Uretse ubarangaje imbere abandi uzi cyangwa wibuka ni ba nde
9. Uretse ubarangaje imbere abandi uzi cyangwa wibuka ni ba nde
10. Hari uwo wamenye muri izi nkotanyi ku rugamba
10. Hari uwo wamenye muri izi nkotanyi ku rugamba
11 Yenda mu bari imbere hari uwo wakwibuka, cyangwa se wari umwe mu bari hariya, fasha abato kumenya amateka
11 Yenda mu bari imbere hari uwo wakwibuka, cyangwa se wari umwe mu bari hariya, fasha abato kumenya amateka
12. Bitegereze, wasanga ubazi cyangwa ubibutse. Ni bande?
12. Bitegereze, wasanga ubazi cyangwa ubibutse. Ni bande?
13. Yego, Rose Kabuye aragaragara kandi arazwi cyane, abandi se waba hari abo uzimo
13. Yego, Rose Kabuye aragaragara kandi arazwi cyane, abandi se waba hari abo uzimo?
14. Izi ntare rukangirashyamba wasanga wari uzirimo cyangwa hari uwo uzizimo, ni uwuhe?
14. Izi ntare rukangirashyamba wasanga wari uzirimo cyangwa hari uwo uzizimo, ni uwuhe?
15. Urugamba rwa Politiki narwo rwarimo bamwe bahabaye intwari
15. Urugamba rwa Politiki narwo rwarimo bamwe bahabaye intwari.
16. Usibye Afande Mugambage (wa kabiri imbere uvuye ibumoso) hari abandi wamenye?
16. Usibye Afande Mugambage (wa kabiri imbere uvuye ibumoso) hari abandi wamenye?
17. Uyu ni inde wahaga Interview umuyobozi w'urugamba?
17. Uyu ni inde wahaga Interview umuyobozi w’urugamba? Waba umuzi?
18. Urugamba mu rugano, hari abo uzi kuri iyi photo?
18. Urugamba mu rugano, hari abo uzi kuri iyi photo?
19. Hari uwo waba uzi muri aba?
19. Hari uwo waba uzi muri aba?
 20. Ntawe waba uzi muri aba bahungu?
20. Ntawe waba uzi muri aba bahungu?
21. Iyi photo benshi barayibonye ariko bacye cyane bashobora kuba aribo bazi uyu musirikari
21. Iyi photo benshi barayibonye ariko bacye cyane bashobora kuba aribo bazi uyu musirikari
22 Ntawe wamenya muri aba
22 Ntawe wamenya muri aba?
23 Politiki yagize uruhare rukomeye mu rugamba aba uribuka ba nde
23 Politiki yagize uruhare rukomeye mu rugamba aba uribuka ba nde
24 Biragoye kubamenya kereka wari ubarimo cyangwa hari uwo uzi neza
24 Biragoye kubamenya kereka wari ubarimo cyangwa hari uwo uzi neza
Intwari zituvukamo, Gisa inyuma yari n'umugabo usanzwe nk'abandi ariko imbere akaba Intwari y'Imanzi cyane
Intwari zituvukamo, Gisa inyuma yari n’umugabo usanzwe nk’abandi ariko imbere akaba Intwari y’Imanzi cyane

UM– USEKE.RW

30 Comments

  • 8. Yooooooo, ni Late Kayitare Vedaste Intare batinya

  • kwifoto ibanza hejuru ni Lt Col Fred IBINGIRA

  • ese umunyemari watanze umutungo we kugira ngo igikorwa cy’intwari z’urugamba gishoboke nawe si intwari?

  • uriya uri kuri iriya foto ni njye.

  • Bakoze ibikomeye pe.ariko ko ntabonamo I picture ya papa yitwaga sigiranumwe said,muheruka 1990 agiye y Uganda, ndamukumbuye.

  • 24, ntawaduha amateka/amakuru yiyo ntama yumweru ko igaragara yarakamiritse Palade, mwaba mutwubatse

  • Ariko buriya igihe zizahindura imirishyo mu Rwanda, aba bose mwita intwari bazakomeza bitwe zo? Ndabivugira ko hari abahoze bitwa intwari kuri republika ya mbere n’iya kabiri, none bakaba ntawukibavuga baribagiranye, ku buryo wakwibaza niba intwari ari iz’abanyarwanda bose cyangwa niba buri ngoma igira izayo.

    • Bavuge kuko hari ikigo kibishinzwe (CHENO), kandi amakuru nkayo arakirwa agakorwaho ubushakashatsi.

  • Afande Kabarebe ku ya 18 hagati, Afande Dodo na Jackson Rwahama ku ya 22!
    Richard Gasana, Inyumba, Polisi, MUsoni P, Mzee Tito ku ya 23!

  • HARIMO NA LET HAPPY RUVUSHA 18 NO KU 9

  • Iyo mwongeraho n’amafoto y’intwari z’inshuti zadufashije urugamba: Kaguta Museveni, Bill Clinton, Tony Blair, Julius Nyerere, Meles Zenawi, Issays Afewerki, n’abandi ntarondoye.

    • Kutavuga nabana bomuribyo bihuguse baje kudufasha kurwanna?

  • Iriya Rugeyo y’umweru buriya yari ifite iyi ranka?

  • Inyuma yamuzehe Maj Lidyia wambaye t shirt yubururu

  • kwifoto yambere ibanza: urikuri micro ni Late Col Alex KANYARENGWE, 2. Late Col NDUGUTE, 3. Maj Gen Sam KAKA, 4. Late BISERUKA, 5. Col MUSITU, 6. Col Twahirwa DODO, 7. Late Col NGOGA, 8. Lt Gen Fred IBINGIRA, Rtd Lt Gen Charles MUHIRE.

  • NIBUKA CYANE AFANDE MWENYEWE, AFANDE GISA RWIGEMA, AFANDE ROSE M. KABUYE,
    etc etc…

  • halimo Rose B. kabuye, honorable Tito Rutaremara, Dr. Emile Rwamasirabo, etc etc..

  • 23. Dr Emile Rwamasirabo, Inyumba Aloysie, Polisi Denis, Musoni na Sen Tito

  • Abatabarutse Nyagasani abakire, kandi abarerere. Abakiriho mbasabiye umugisha mwese n’imiryango yanyu.
    Uzi umufande witwaga Ignace irindi sindizi, gusa nemenye ko atakiriho, ampe agaphoto ke, niwe waje ayoboye ingabo zaje kutubohora mu gace narimo mu Mugi wa Kigali. Nifuza gusura nibura abana be, jye nabo twari kumwe.

    • Sha Nanjye Ignace, Ndamwibuka Cyane yari Umuntu mwiza cyane. Sinzi niba akiriho ntawe ndabo. Muheruka 1992

      • Ignace, yari IO wa alpha, yitabye Imana nko muri 2000, yakorerega mu bice by’iburasirazuba.

  • 23. Uwa gatatu ni Col Twahirwa Dodo

  • Tuzahora tuzirikana ibikorwa byanyu mwakoze by’indashyikirwa
    kurimwe mukiriho nabatabarutse
    May God Bless you

  • 4. Late Afande Kayitare yegeranye na Afande Nyamwasa

  • 7. Ni afande Nyamurangwa niba nibuka neza

  • 14. Ku ifoto hagati umuremure wambaye akagofero ka green ni late Col. Steven Kalisholisho Ndungutse alias Ndugute wari ushinzwe Operations. The very brave fighter RPA ever have, him & mzee Col Musitu ubu uri muri RCS.

    Mwarakoze ntwari

  • mwarakoze cyane ntwari! ikivi tuzagikomerezaho! murabo kubahwa!

  • 21 late Adjudant Didas

  • Iyo ataba mwe, ubu simba nkoresha iri koranabuhanga! Abatabarutse RIP, abakiriho, mukomeze kutubera urugero rwiza.

  • Mwebwe mubazi se kuki mutatubwira abo aribo? Kwerekana amafoto y’abantu ntimubabwire abo aribo se biramarira iki nk’umwana ufite imyaka 22 cyangwa hejuru yaho gato cyangwa hasi yayo. Byari kuba byiza iyo muyashyiraho munavuga muti uyu ni runaka nuyu ni runaka naho ubundi……

Comments are closed.

en_USEnglish