Digiqole ad

DRC: General Leodomir Mugaragu wa FDLR yishwe n’umu Commando

Uyu mugabo wari mu bayobozi bakuru b’ingabo za FDLR yishwe ku mu ijoro ryo kuwa gatatu n’umusirikare w’umucomando wo mu mutwe wa Mai-Mai nkuko byemejwe n’ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa muri DRCongo, MONUC

Umwe mu barwanyi ba FDLR mu mashyamba ya Congo/photo Internet
Umwe mu barwanyi ba FDLR mu mashyamba ya Congo/photo Internet

Gen Mugaragu ngo yishwe asanzwe mu nzu yabagamo, nyuma y’uko uyu mwishi we abashije kwinjira mu birindiro bya FDLR biri Walikale mu burasirazuba bwa Congo.

Mugaragu uyu, umusirikare wabitorejwe ku mugabane w’Uburayi, yari mu bari kumutwe wa FDLR mu batanga amabwiriza ku barwanyi ba FDLR.

Mugaragu ngo akaba yari mu basirikare bazi intambara muri ngabo zahoze zitwa FAR (Forces Armées Rwandais) mu gihe cy’intambara y’1990 – 1994.

Urupfu rya Gen Mugaragu rikurikiye iyicwa rya Colonel Jean Marie Vienney Kanzeguhera bitaga Col Sadiki wishwe mu Ugushyingo 2011.

Mugaragu uyu wishwe yari mu bihano byo kutagira aho yerekeza (kudatembera) yafatiwe n’inama y’umutekano y’Umuryango w’abibumbye

MONUC ivuga ko urupfu rwa Mugaragu ari urucantege ku barwanyi ba FDLR bamaze iminsi bica abaturage mu burasirazuba bwa Congo.

Source: AfroAmerica Network

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nta gitangaje kirimo urushyize kera ruhinyuza intwari!nabandi bazacaho kandi bizarangira batashye tuu! ariko naho baragororokerwa !ngaho nibatwaze nzaba numva!

  • Urwishigishiye ararusoma! N,abandi bazabona bazicuza ibyo bakoze n,ibyo bakorera mur,ayo mashyamba!

  • Nabandi nibumva ibiri kuba kuri bagenzi babo bizabatera ubwoba batahe mu rwababyaye.

  • Ntawe usangira n’udakoramo,umusirikari wese yitangira abandi akabapfira.

  • nihagire uwihandagaza avuge ko atazapfa! yatahiwe n’abandi ni ejo

  • Ariko ubundi abo bagabo baragwa mumashyamba baziriki baje murwagasabo bakazazira izabukuru nkabasaza bose koko.

  • Biratangaje, kubona umuntu nk’uyu yicwa muri buriya buryo! ubwo se nta bamurinda yagiraga, bizababere isomo.

  • ntagihombo

Comments are closed.

en_USEnglish