Digiqole ad

Bamwe mu bashinjwa gutera grenade i Kigali bakatiwe gufungwa burundu

Kuri uyu wa kane, urukiko rukuru rwakatiye RWANDANGA Froduard, RUZABAVAHO Alexis, HARERIMANA Cleofas, NDAHIMANA Jonas, KARUTA innocent, NSHIMIYIMANA MPAKANIYE David, MUNYANEZA Theophile, HAVUGIMANA Alexandre, KAYISIRE Anatore, NIYITEGEKA Philip, bakatiwe gufungwa ubuzima bwabo busigaye.

Bambwe mu baregwaga/ Photo Daddy Sadiki
Bambwe mu baregwaga/ Photo Daddy Sadiki

Abitwa MUKESHIMANA Jean Berchimas, MUTAKAMBA Elias, MUNEZERO Donat, KANYARUGUNGA Fadhiri bo bakatiwe igifungo cy’imyaka 20.

NAHIMANA Naftar we yahanishijwe igihano cyo gufungwa imyaka 15.

BIRIMUNDA Charles na NSENGIYUNVA Jean Baptiste, bakatiwe igifungo cy’imyaka 10.

NGARAMBE Jean Damascene na BASABOSE Jean Damascene, NDARAMA Jean Bosco na Charles RIRIMUNDA bo bakaba bakatiwe gufungwa imyaka itanu.

Naho NYIRIMBIBI Francois , BYIRINGIRO JMV, SEBANANI Athanase, HARERIMANA Janvier, MATABARO Deo, MUNEZERO Jean Damascene, NSENGYUMUREMYI Jean Damascene, MUSAFIRI Gaetan na HABIMANA Jonathan  aba bagabo bo bakaba bagizwe abere.

Aba bagabo n’abandi bagenzi babo, bose  bashinjwaga gutera grenade mu bice bitandukanye bya Kigali, gukorana n’umutwe  w’iterabwoba wa FDLR no kubuza Igihugu umudendendo.

Umwe mu bavugwa cyane muri uru rubanza ni Froduard RWANDANGA  wemerera ko yari umusirikare wa FDLR,  kandi ko yagize uruhare mu iterwa ry’ ibisasu bya gerenade mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo yireguraga imbere y’ Urukiko taliki 30 Ugushyingo umwaka ushize, RWANDANGA yemeye ko yateye grenade ku rwibutso rwa Gisozi, iyi ikaba yarahitanye umupolisi, atera indi ku Kinamba.

Rwandanga ahakana ariko ko ibi yakoze atari iterabwoba, akemeza ko yari ahanganye n’abasirikare nk’umusirikare uri ku rugamba. We kandi avuga ko FDLR ari umutwe wa gisirikare atari uw’iterabwoba nkuko bivugwa.

RWANDANGA yemeye ko yari ayoboye abandi basirikare ba FDLR i Kigali,  barimo uwitwa Bosco,  bagiye batera grenade ahantu hatandukanye nko ku Muhima ahari akabari kirwa ‘Bar 6 Heures’, mu Mujyi rwagati hafi ya Alimentation Chez Venant, no kwa Rubangura muri 2010.

Abatanyuzwe n’imikirize y’urubanza bakaba bemerewe kujurira mugihe kitarenze iminsi 30 nyuma y’uko urubanza rusomwe kuri uyu wa gatanu.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Barahemutse bamennye amaraso atariho urubanza.

  • Abo bahemu bkanirwe urubakwiyw

  • None se umusirikare uhangana n’undi bisonanura kwica inzirakarenagane, ubwo nabwo n’ubujiji kuko ntabwo yarazi icyo arwaninira, so narangize ubuzima bwe muri geraza nibyo bimukwiye!

  • Nizere ko muri abo bakatiwe burundu ntawe tuzahurira Uganda ari kwidegembya kuko hari uwo twahahuriye kandi bizwi ko afunzwe nta nuwigeze avuga ko yatorotse.
    Nibiba ngombwa mureke iyi comment itambuke

  • ako n’akotsi kabagira gutyo

  • ubu se bavuze icyabateye kwica inzirakarengane? igihugu cyacu mbona kigerageza gukora ibishoboka ngo abanyarwanda barangwe numutekano.abo bantu ntibagakorere TIG hanze ya gereza batazatoroka cyangwa ngo bongore bakore amahano.

  • NI ABAJINGA! KERETSE UWABARASA GUSA!

  • nimatatizo kabisa abanyarwanda bateye ubwoba narinzi ko inyuma ya genocide ntabindi bisasu none hajemo tena jye nifitiye ubwoba pe,abasenga ni musenge .

  • nukuri birababaje biteye nubwoba.

Comments are closed.

en_USEnglish