Umuyobozi w’ibitaro bya Rwamagana yavanwe ku buyobozi kubera umwanda
Dr Ndagijimana Claude yavanywe ku buuyobozi bw’ibitaro bya Rwamagana azira umwanda wahagaragaye mu gihe Ministre w’Ubuzima yasuraga ibi bitaro kuwa gatatu w’iki cyumweru.
Mu ngendo Ministre Dr Binagwaho akorera mu bitaro bitandukanye mu gihugu, kuri uyu wa gatatu yagendereye ibitaro bya Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba.
Dr Binagwaho n’abari bamuherekeje batembereye mu ma servisi atandukanye y’ibi bitaro nka materiniti (aho ababyeyi babyarira) igice kivurirwamo abana, uduhinja twavutse tudashyitse, ahobakirira indembe n’izindi servisi zitandukanye.
Mu ijambo yagejeje kubari aho nyuma yo gusuura ibi bitaro, Dr Binagwaho yababwiye ko ababajwe n’isuku nke asanze mu bitaro, yavuze ko atiyumvisha ukuntu ibitaro bigira umwanda, kandi umwanda nawo ari imwe mu ntandaro z’ibizana abantu kwa muganga.
”ibi bitaro biheruka amahugurwa ku kugira isuku kwa muganga mu myaka ibiri ishize, siniyumvisha uburyo byagira umwanda kugeza aha.” Dr Binagwaho
Bimwe mu byemezo byihutirwa byahise bifatwa ni uguhagarika Dr Ndagijimana Claude wari umuyobozi w’ibi bitaro, ndetse akazimurirwa mu bindi bitaro nk’umukozi usanzwe.
Ministre Dr Binagwaho, yaburiye n’abandi bakozi muri ibi bitaro, ko iki kibazo kitareba uwari umuyobozi gusa, ko n’abandi isuku y’ibitaro ibareba.
Umwanda uri mu byambere bitera indwara nyinshi mu gihugu cyacu nk’indwara z’impiswi, Malariya (ibigunda,amazi adendereye akurura imibu),…
Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Rwamagana baganiriye n’UM– USEKE.COM, ariko bakanga ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko koko ibi bitaro byarangwaga n’umwanda muri servisi zitandukanye, bityo ko bizeye ko nyuma y’ibibaye byaba bigiye kwikubita agashyi.
Corneille killy Ntihabose
UM– USEKE.COM
0 Comment
Yes yes Minister urakora ibintu byiza mumurimo wawe,ngusabe murebe nandi ma hopitaux akoramwo service zigenda nabi.mubisubiremwo.duhe abatugana service nziza.
Yeweee!dr Ndagijimana disi twarakoranye niyihangane ariko kandi koko umwanda se ubundi ntiyawurebaga?cg yari amaze kubona inoti yibagirwa icyamwirukansaga?niyihangane kandi nahandi azajya azamenyeko isuku ari ngombwa mu buzima.
Uzajye m bitaro bya kaminuza CHUB muri chambres za materinite na churirigie urebe utubati abarwayi babikamo uzumirwa jye ngereranyije twaba twarahageze mu mwkaka wa 1986 nta mazi agera muri za toilettes reka no kurondogora.
niko bimmeze tu ndatora inkoko!!!!!!!!!!!!!
ndagahamba isake mucyungo abo banyamwanda sinzzi impamvu babazana kwamuganga ahubwo babirikane kuk okwamuganga hagomba kuba isuku ihagije kapisa!!!!!!!!!!
nukuri birababaje kubona umuganga ahagarikwa kubera umwanda nabandi ni barebereho uyumunsi ni rwamagana ejo ni wawa
Yes , Yes Minister nda kwemeye peeee.
L’hygiène du milieu hospitalier est l’élément important pour un bon traitement des malades. Un médecin qui n’est pas conscient de cet enjeu est voué l’éviction. Merci encore une fois Ministre.
umwanda nuchike mu ma hopitaux ndagijimana ntababare nabandi barimunzira nibadahindura imikorere ni bagere no mubigo nderabuzima
minister uzatugerere hano ku bitaro bya POLICE KACYIRU aho bagupimisha ikaramu iyo ubahaye MITUELLE DE SANTE /winjira mu kumba kamwe bakagupimisha ikaramu bakakohereza ku idirishya ukahahurira n’ushinzwe kwarura utunini ku kiyiko /hakaba n’igihe yibeshya akaguha ibyo munda atariho wagiye kwivuza kubera ko bavura munda(AMIBE) N’UMUTWE erega agaciro tuvuga tugaheshe nibintu byacu .MUTUELLE NTIKAVURE INZOKA N’UMUTWE GUSA.
ibi bintu mwishimira muzaba mureba.kwirukana umuyobozi w’ibitaro ntabwo ari wo muti w’ikibazo kandi director siwe wakora byose.MINISANTE nirebe na infrastracture z’ibitaro nazo ubwazo zigira uruhare mu mwanda ugaragara mu bitaro byinshi.Minister amenyeko inkota yicisha nawe ariyo azicishwa.
inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo! kandi ugushungura ntakuburamo inkumbi. Kandi ngo zitukwamo nkuru. Dr Claude igihe yari amaze muri ibyo bitaro nibwo umwanda wahageze mumureke Niwe uzi aho ruzingiye.
N’umuturage arabizi ko isuku ari isoko y’ubuzima. N’ukuvuga ko umwanda n’isoko y’indwara. Ikintu cya mbere mu mavuriro n’isuku. Binagwaho rero ndamushimira icyemezo nka kiriya. Ikindi namusaba nukugenzura byimbitse imivurire y’abaganga, the quality of services. Uburyo amavuriro akora muri week end, n’uburyo bakora amazamu. Kandi hari n’ikindi, Abaaganga, medecins, ntabwo bagombye kuyobora ibitaro, ahobwo bagobye kuvura , ibitaro bikayoborwa n’abize administration ou gestion . ni ko mu bindi bihugu byateye imbere bimeze.
icecekere ntabyo uzi ubwo umuntu wize gestion yayobora morning staff gute? so abayobozi hanze baba ari abaganga ariko bagahugurwa leadership
BIRABABAJE KUBONA IBITARO ARIBYO BIGIRA UMWANDA KANDI BYAKAGOMBYE KUGIRA ABANTU INAMA Dr BINAGWAHO NDAMWEMEYE AFATA IMYANZURO MYIZA RWOSE.NDAMUSHIMYE KABISA.
URI UMUSAZI WOWE AHUBWO!!!!GUSA BIRABABAJE KUBONA Dr MUZIMA BAMURENGANYA BITWAJE ISUKU!!NGE NDABIGAYE KUKO KARIYA NI AKAGAMBANE KANDI BIRAZWI HOSE KO NTAMUNTU MWIZA NKA CLAUDE KUKO YUMVA IBIBAZO BY’ABANTU NDETSE AKANAJYA INAMA.NYAMARA HARI ABASHINZWE ISUKU URUGERO:PATRICK RWIYEMEZAMIRIMO WAHO NIWE WAKAGOMBYE KUBA ABIZIRA NAHO ABANDI BOSE BARARENGANA GUSA ICYAPANZWE CYAGEZWEHO!!
wakoze minister komeza ukurikiranane nabasigaye ,Nibyo koko igihe niki.ariko twasabaga ko uwo Dr mushya atayoborera kumagambo kuko aribyo biranga i bitaro bya Rwamagana.Iyo administration ntakigenda byaba byiza muyihinduye.
ariko mwagiye mureka kuvuga no gutanga comments ku bintu mutaziiNtabwo muganga Claude azize isuku,kuko hari abandi bayishinzwe,byongeye kandi biriya bitaro sibyo bifite umwanda kurusha abandi.Kariya ni akagambane nakarengane.
Ariko burya nubwomwihaye Dr Claude ntimwirengagize ko akenshi burya mwishyamba igiti kigororotse gitemwa ahubwo ikigoramye kigasigara kuko Director ntakora wenyine,nyakubahwa yareba neza kuko numva harigihe uwomugabo yaba azize amaherere
Birababaje cyane kubona ministre akora ibintu nka biriya.Niba bahagaritse umuntu ntibakagerekeho no kumusebya mu itangazamakuru bene kariya kageni.Nibatange impamvu ariko bareke kubeshya abanyarwanda.Yari calme,serieux,ikindi byongeye yumvaga nibibazo byabantu bose
Wakoze Minister,gusa wirengagije ko Dr Ndagijimana adakora wenyine.gusa ngo umutwe niwo uhagwa.ariko iyo bose babahagarika.kuko ndabazi twarakoranye uwo bita Mushonda( Administrateur waho),na H.R waho.
Minister y’ubuzima ndayishima cyane nivuye inyuma,kungamba bari gufatira abayobozi.
wenda ubuzima bwacu bwazaba bwiza.gusa nange nifuzaga ko iyo commite yose ya Administation yose yahagarikwa nabandi bakorana baba nebwe batazi kwakira ababagana neza.Hopital ya Rwamagana byo bari baratinze.akarere karebe nabandi bakira uburyo bakiramo aba dwayi,agasuzuguro,no kutwereka ko turi injiji.no mubuyobozi abayobozi babo hari bamwe wagirango nibo bishyizeho.minister wakoze nabandi barye bari menge,ndibanda kuri administation yaho nge.
Sha uyu mugabo ntitumutindeho cyane aho ruzingiye si kumwanda! gusa kutubwira ko yazize ko mu bitaro hari umwanda bisobanuye ko Governor w’iBurasirazuba na Mayor nabo bagombye kubibazwa mbere kuko iBitaro biri muri service bashinzwe kandi twibuke ko aribo jisho ry’umuturage. mujye mureka rero gutinda kubintu nk’ibi kuko Politike y’iki gihugu ifite aho ikinirwa. gusa icyo ngaya nuko baharabitse umugabo ngo yazize umwanda kuko burya umunyamwanda umubona no munzira agenda nyamara abazi Dr Claude mwanyomoza ni smart. bamuhimbire ibindi ubundi icyari kigambiriwe cyo cyagezweho kandi baravuga ngo Rusigariye abaseka.
igendere claude wari intwali. uri n’umurokore pe. twarakoranye, imana izakujye imbere. ariko claude aracyari muto ejo bundi ashobora kuba ministre,cg ikindi maze amagambo ministre yakubwiye,akabyibuka. urabone iyo bajyana jeanine na mushonda baha bene wabo akazi kandi ari inka? isuku ituma usebya umukozi bene ako kageni? Claude arasenga cyane, hari icyo Imana yashatse kumurinda. Nakoranye na claude, ndagenda,ariko sinigeze mbona umuntu wicisha bugufi nkawe. Utoteza umuntu wimana azabona ishyano. ariko ubundi his excellence ibi bintu arabizi? abamugambaniye ntacyo ni bishime,twese tuzahurira ikuzimu tu. minister we mubyubahiro bye niyubahane.
thank you minister Binagwaho,but ntiwibagirwe ko atakoraga ibidakorwa wemnyine,subirayo vuba urebe ibibera muri administration yaho,R.H,NA GESTIONNAIRE.
ariko kweli ngo urwanda ruzatera imbere hakibarizwamo UBUGAMBANYI nkubu?claude ashobora kuzabona akarenze ako arekuye kuber ubwitonzi ; ubushishozi no gukunda IMANA muziho. kdi hopital ya rwamagana niyo hop igira isuku muma hopitaux yo mu ntara. muzicuza
Yewe hari umuntu uciye umugani mwiza hejuru ngo ntiwatema igiti kibi mu ishyamba ureba ikiza.Biriya bitaro nabikozemo ndabizi pe ariko igihe bikirimo mushonda na jeanine nta hantu bizagera pe ndababwiza ukuri ndagahamba isake mu cyungo.Naho ubundi se wakurahe umu Docteur mwiza nka Claude wize deontologie yarangiza akayishyira no mu bikorwa kandi yicishije bugufi.Gusa icyo nemeranywaho na bagenzi banjye na Ministeri nirebe infranstructure zayo itanga mu kuzamura ibitaro kuko hari igihe nazo ziba zidafatika.Ntabwo nshyigikiye umwanda ariko Dr Claude niba atariwo azize byaba bibabaje.
yego ariko minister yihuse yagombaga kubanza kumusaba kubikemura ariko dr numuntu utapfa guhagarika nkumushumba w inka kandi uyu mugabo numukozi mubitaro byose mubikore neza
MInister agerageza gukora ariko akwiye kwiga kubaha abo bakorana cyane cyane abaganga bayobora ibitaro n’abaforomo muri rusange!! Please Dr Claude ntabwo azize umwanda ahubwo azize abo bakorana! admin na HR ba Rwamagana ibyo bakora n’imikorere yabo idahwitse ntawe utabizi! Benewabo bahabwa akazi ntacyo bazi bakirirwa bazerera mu bitaro ngo bari kuri coordination!!! erega ibitaro bifite ibibazo byinshi!!
claude yatubereye umuyobozi mwiza kdi Imana izabimwibukireho naho umwanda wo ni uguharabikana gusa yari asanzwe afite ibaruwaa imwohereza gukora masaka hari hashize icyumweru cyose kdi nubundi ntiyize kuyobora yize kuvura agiye muri domaine ye rero nta kibazo ahubwo ministre agabanye kwijundika abantu kdi abandi bayobozi bawzamuhugure kuri leadership kirazura ntago u,untu asebya undi muruhame niyo yaba umukozi we wo murugo agomba kumwubaha kuko aba agusigarira kurugo
nONE SE IKIZAMI CYA rADIOGRAPHER, NDETSE NI ICYA nURSING BYAKOZWE MU RWIHISHO ABAKANDIDA TUTAMENYE AHO BYACIYE BYO MWIBUTSE KUBIMUBAZA NDETSE NA EQUIPE ADMINISTRATIF YE
bETTER TO SACK ALL OF THEM
tks
No comment !
rwose ayoyose ni amagambo iyisi tuyibaho igihe gito,mubuzima ntawureba hose nkimana,kandi ijisho ridahumbya ntirihaka
Yewe ndumiwe koko, nkaho utagiye za Nyagatare na Ngarama ho hava ama peritonite(nindwara iterwa nuko bakubaganye umwanda) ateye ubwoba ngo ugiye kwirukana Dr Ndagije wa Rwamagana!
Pole Rwamagana Hospital ibuze umukozi vraiment wumwana mwiza
Abo bantu bitwa MUSHONDA na JEANINE nibo kibazo k’ingutu muri ibi bitaro.
Claude ihangane! ariko se uwo bazanye haricyo azahindura, azakora mumufuka we yubake se? gusa amazu yubatswe kera ntibyoroshye kuyarinda umwanda! nayo aba ameze ukuntu!
gusa umwanda ntabwo bazi aho uba, ugereranyije nandi ma district hospital ntamwanda ugaragara muri rwamagana district hospital,yaba ariwo ntabwo umwanzuro wari uwo!!
claude wagiye nabi wihangane.gusa buriya imirimo yawe niyo iguherekeje.abashinzwe gutanga
amasoko bazaze barebe aho i rwamagana kubitaro isoko ripiganirwa abaritanze
ubugenzuzi bwimbitse mumyishyurire ya ordre des missions muri iki kigo(rwamagana hospital) irakenewe!iyo itazwe nyuma yamezi ane harya ubwo iba yafashije iki nyirukoherezwa mubutumwa bw’ akazi???? aha imikorere iragwira!!!!!
ubwo se uwo mu dr bazanye azi icyica rwamagana? arakaza neza mu matiku ya mushonda na jeanine.nadaha bene wabo akazi azamera nka claude. niba hari umugabo wakundaga akazi claude ni uwa mbere. mwabonye aho medecin directeur ashyiraho icyumba cy’amasengesho? pour dire que icyubahiro cy’iyi si atakigenderaho.ubundi se jeanine ko yari comptable wa global fund yaje kuba ate HR? ni amayobera.
twasabaga ministre kwiyubaha nk’umubyeyi,azabaze imfura SEZIBERA na NTAWUKURIRYAYO uko bakoranaga n’aba medecin directeur,kumuhamagara akamubwirira mu bireau amakosa ye atamwandagaje ntacyo byari bumutware.
none se ko ibitaro bya rwamagana se wa minister yakozemo,yumva ko ibyo bitaro bitasaza mu nyubako? ubwo koko wakumva ko ministre ari busure ibitaro uyobora ntukore isuku niyo waba uri umunyamwanda? none se ko abanyamahanga benshi baboherezaga i rwamagana bagira ngo baheshe isura u rwanda, ko nta wagiye avuga ko hari umwanda? MINISANTE se ko iza muri evaluation ko ntabyo yabonye? minister yaduciye intege, kuburyo imikorere igiye gusubira inyuma cyane ko ari n’urusenda minister aba avuraho neza. noneho twese azaze atwirukane cg afunge ibitaro.
kuko twababaye cyane kumva ibitangazamakuru bivuga ko turi abanyamwanda.nkora rwamagana, bazaze barebe uko claude yakoranaga n’abakozi be,ndetse n’akababaro dufite ko kumusebya ari imbere yacu. iyo imyigaragabyo iba ishoboka twari buyikore,byaratubabaje cyane.
nti byumvikana ukuntu ministre ya yavugako ahagaritse claude kubera umwanda kandi we ubwa yaramwandikiye ibarwa imuhindurira ahandi akaba yari yazanye nibarwa ishyiraho docteur muyango nkumuyobozi mushya wibyo bitaro yarangiza agashyiraho n’undi . nubwo yashyizeho undi ntazashobora biriyabitaro mushonda na jeninne bakibirimo kuko abo nibo babizonze ibyo nibisambo kabuhariwe byandika 1 bikabika 9 namwe mwibaze ni akumiro
biriyabitaro biheruka kuyoborwa neza sahaha agihari kuko we ntabwo mushonda na janine bamuvugiragamo ariko abakurikiyreho bahuye ningorane zagatsiko gakomeye kabibohoje ariko hr ,mushonda na janinne bafite amasoko yibyobitaro akaba arinabo bashyiramo abakozi naho uvuze mushonda aka mushonda amuha mitationyimyitwarire mibi nikimenyi menyi ministre ahari abakozi batinye kuvuga ngo mushonda atabirukana abinyujije mukarere
minister turabasaba kutubwirira administation hospital rgna ko natwe dukeneye kubaho nitwe turinyuma mumihemberwe ndavuga umushahara ugereranyije nahandi nitwe dufite umushahara wo hasi kdi buri approche tubona amanota meza hafi kuzuza ariko tugahora kuri salaire imwe mudutabare bageze aho
Erage ushobara gusanga Minister amatihi ya MUSHONDA na Jeanine ataruyumvise kubera kwirya kwe!!!Dr Claude akabizira kuko niba Minister atazi ururimi rw’igihugu cye biroroshye kumva amabwire kuko amatiku ayafata nkukuri,Dr Claude pole uzize ubusa kabisa ariko buriya hari IMPAMVU ntuteshuke.
ARIKO JYEWE NARUMIWE MUSHONDA,JEANINE;MUSHONDA,JEANINE;MUSHONDA,JEANINE ABO NI BANTU KI BABUZA ABANDI AMAHORO UROYE COMMENT ZOSE ZIRAVUGWA KURI ABA BANTU BIGIZE ITAKOREKA.
IKI N’IKIBAZO GIKOMEYE CYANE NIBA ABANTU UMWE BABIRI BAGARUKA KUBANTU BAMWE BAVUGA IBIBI BAKORA BIGARAGARA KO ABA BA MUSHONDA SIJUWI JEANINE BAFITE IKIBAZO
KDI SHA IKIBAZO GIKOMEYE DUFITE MU RWATUBYAYE NICYABANTU NKABA BATUNZWE NO GUKORA IBISA BITYA MU NZEGO ZOSE NTAHO UTASANGA BA MUSHONDJEANINE ARIKO NABAGIRA INAMA KO NIBA BASOMA IZI COMMENT BAKWIYE KWISUBIRAHO BAKAREBA IBIBAREBA NAHO UBUNDI IHEREZO RYABO NIRIBI KUKO IYO UTUNZE UMUNTU URUTOKI RUMWE IZINDI ENYE ZIBA ZIKUREBA.
vraiment,i don’t know like that,what is that,mushonda jeanine?
bisubireho bareke amatiku
nagira inama Minister ko iyo ujya gucyaha umukuru umujyana ahiherereye
ikindi kandi niba yaramwandikiye ibaruwa imusaba kumwimura niki gitumwe ateshwa agaciro kuriya wana ils font kumenya ko
ibyo ukorera abandi nawe ubikorewe bitakunezeza
Minister gushyira mu bikorwa inshingano sikibazo,but how should she make the decisions without……….??????????????????
OK THX
Buriya iyo umuyobozi ahari wize adm adashoboye,gukoresha technique mu kazi akora yewe ntabwo aba akwiye.no kuyobora wenda agahugu ni umuco waho nkaho muri France buri mwaka bakora urutonde rw ibitaro bikataje mu isuku,mwabirebera kuri :www.lexpress.fr numero 3100 semaine du 1è au7 decembre cyangwa ukandika
classement des hôpitaux les plus sûrs .nonese ko mbona batandagaza ababaye abanyuma ,cher confrère ihangane kandi naho miseke uwo ministre yige déontologie kandi ntayivange na politique .kandi se muri carrier médical tutubahanye byabyara iki.
Twese ntiturishyashya .
Claude kugenda si ikibazo cyane, ingoma zirasimburana. ariko mugihe mushonda na jeannine bagihari, nta terambere muri biriya bitaro. agahenge yari claude utakomezaga ubuzima,akabareka bagaha bene wabo akazi bakamudomina, ubundi akabareka,yishakira amahoro. claude akunda akazi,yabanje kuba umukozi w’ibitaro,akora pediatrie, ari umuhanga cyane, nubwo yari directeur yambaraga itablier akavura, uwo avuye agakira atarafata n’imiti kubera umutima mwiza we, nta kibazo na masaka hospital bazabyibonera ko claude akora. ariko ndibaza ministre yamuhaye lettre imuhagarika ku buyobozi le 9/1/2012, le 12 aza mu bitaro avuga ko aribwo amukuyeho kubera umwanda, amaze no ku musebya mumaso y’abanyarwamagana bose. ibyo ministre yakoze byaratubabaje, twarabinenze cyane.nubwo yigize umuzungu kungufu ntarusha president wacu ubwenge, ndetse no kwiyoroshya.so twubahane.guhungabanya umukozi wo mu bitaro bishobora kugira ingaruka mbi ku murwayi,kandi sicyo kigamijwe.
wisky nke mukazi,ibikorwa byinshi,kubahana kwinshi, umwanda muke.Claude nawe niyihangane bibaho,ntamugabo upfa adasebye. kubaha uwiteka nibwo bwenge, kdi kuva mubyaha niko kujijuka. ibindi rero,ni ukwiruka inyuma y’umuyaga. ntawe utagira date d’expiration muri iyi si. dusabe nyagasani aduhe kutishingikiriza ku by’iyi si!!!
NDAGIJIMANA ararengana ahubwo babuze gukuraho abaryi nka MUSHONDA [ADIMINI] NA JEANINE[CHEF DU PER] KUKO NIBO BAGIYE KURIMBURA IVURIRO AHUBWO NIBA BAKURAHO NIBAKUREHO BOSE KUKO NUNDI NTACYO YAGERAHO ARIKUMWE NIRIYA ADIMINISTRATION.
Hanyuma se umuntu ntazira ibye undi akazira ibye? MUSHONDA arazira iki? Umusi bazamugenzura bagasanga nawe yica inshingano ze, nawe azakurwa ku mwanya we. Cyakora icyo nemera n’uko gutanga akazi kwa MUSHONDA, bigira icyene wabo. Ariko nagatanga abo agahaye ntibagatunganye, ntibazakaramiraho. Ubwo umusi we uzagera. Gusa nawe yakagombye guhindurirwa kuko ahamaze igihe kinini, ku buryo ashobora no kunva ko ari umurage. Imyaka ibaye myinsi. Bazamushire no mu bindi bitaro twunve uko azavugwa.
Mbabajwe n’uruya mu jeune wirangirije vuba none bakaba bamwohereje mu matiku. Cyakora abavuga ko medecins atari abashumba bo gupfa kwirukana, baribeshya kuko kuba medecin s’ukuba igitangaza, nawe n’umukozi nk’abandi. Akoze4 nabi yagawa , yakora neza agashimwa nka comptable cg mwarimu. Umuntu ahabwa icyubahiro bitewe nuko ateye, ntabwo biterwa n’amashuri yize. Medecin ni Licencié nk’abandi bose.
iryo ni ishyari
Erega buriya nukukutubeshya minister yari yabiteguye arangije aza aje gushakisha impamvu zidashinga gusa ikibazo kiri kubo bakorana barimo jeannine nabandi ntakumve amabwire.
tujye tureka kubeshya uyu muminisitiri yari asanzwe ari bumukureho ahubwo yazanye urwitwazo cyokora hari icyo navuga kuri uyu mu minisitiri akwiye kwitonda mu gufata ibyemezo ndetse no guhubuka kwe kuko ntabwo yarushaga imbaraga MUTSINDASHYAKA azamubaze aho ubu ari kandi ajye yibuka ko ubamba isi adakurura mu baminisitiri bayoboye MINISANTE usibye NTAWUKURIRYAYO abandi barangwa n’amatiku hari ho nuwavuyeho ariruka ajya mu mahanga kubera ingengabitekerezo ubwo rero undi we azazira amatiku.
Claude yazize ubusa kuko ntacyo yageraho agikorana na Jeanine na Mushonda bazi kureba ku mafaranga gusa.Kuba yarahagaritwe kuriya tubireba byaratubabaje.
Ahubwo musure ibigo nderabuzima kuko nibyo bikora nabi.duhe abatugana service nziza.
humuuuuuuuuuuuuuuuu,Dr claude nta leardership yarazi biriya BISABA impano yo kuyobora,namugira inama yokuvura gusa cg se akibera Pasteur,ahubwo yahemukiwe n’uwamushyizeho.naho gutinda kumibanire myiza iyo igira akamaro mushonda,jeannine ntibari ku byica akakageni.Nkumuyobozi haricyo atakoze,yimenjiremo agafu……………
la facon dont Dr.Claude a ete remercier me rappelle la culture l’humiliation qu’on retrouve dans les dictatures :le regime de idi Amin Dada en Uganda et Polpot au Cambondge .le but de la visite de son excelence etait d’humilier non de corriger.On veut nous faire croire que Dr.Claude est responsable de tous les insuffisances de cet hospital. Si oui pourquoi il ete virer avant la visite du ministre? Vraiment la pilule est grosse ,personne ne peut l’avaler.Ce qui m’inquiete est que tous les coraborateur du ministre ne soient capables de monter un dossier solide pour virer le pauvre medecin.la finesse svp!
NASOMYE IZI COMMENT ZOSEEEEE NSANGA HARIMO IBINTU BIBIRI BY`INGENZI
ICYA 1:MUSHONDA NA JEANNINNE,ICYA 2 ISUKU
NONE NASABA KO NK`UM– USEKE.COM WAZATUGEREZA KIRIYA KIBAZO CYA MBERE CYA MUSHONDA NA JEANNINNE,KWA MINISTER.ANALYSE YINDI NAKOZE RWAMAGANA HOSPITAL,NA MA CENTRE DE SANTE YAYO YUZUYEMO BENEWABO WA MUSHONDA NA JEANNNINNE BINJIRA KUBURYO UTAZI. NUKURI NANJYE NARI NARABUZE AHO NABARIZA ICYO KIBAZO CY`UKUNTU BAJYAMO (ABO NI abanyamu nyamu inka yange.)
umuseke.com uzadufashe werekane ko ikibazo cy`isuku kirahari koko ariko .MUSHONDA NA JEANNINNE ni kindi kibazo gikomeye uzabigeze kwa dr BINAGWAHO.
nanone ibinyamakuru bigera kure bizaturebere tubwire aho twatanga makuru y`ibibazo birir hano i kubitaro kandi bikomeye,murakozeeeeee
IKINDI KINTU NAVUGA ESE KO ABANYARWANDA BIZE CONGO BATABAHA AKAZI,KUKI BARIYA BENE WABO WA MUSHONDA NA JEANNINNE BAKABAHA KANDI DIPLOME BAFITE ARI IZAHO?ESE AHO DOSSIER BATNGA BO NTIZIGARUKIRA KURI ABO BANTU BABIRI TWAVUGAGA.REKA MBASETSE NAKOZE IKIZAMINI CYA KAZI HARIYA MUBITARO,DUTSINDA TURI BENSHI ARIKO HARI ABANTU BUJUJE ECRIT benewabo nyine wabo ba directeurs,presidents generaux bibyo bitaro(to mean that they had already exam)NONEHO TUJYA MURI PRATIQUE NUKURI UKO BARI BATATU BUJUJE IYO EXAMEN ECRIT MURI PRTQUE NTA NA NA UN QUART( 1/4) BABONYE, ARIKO AHO RUZINGIYE NUKO BOSE BAKORERA KUBITARO.IBYO BYOS EDR CLAUDE NTIYABAGA BIZI KUKO HARI BA RUTAMIZABIRI BAMUKORANMAG ARARENGANYE ARIKO WABONA ABAYE NKANJYE KUKO BYAMBAYEHO ARIKO AYO NKORERA AKUBYE 5 FOIS AYO NAKORERAGA,DR CLAUDE AHUBWO NIMBISHOBORA NZAKURANGIRA AHO HANTU NAWE UHIYIZIRE.KDI NTIRENGANYA.MINISTRE NAWE NTAGASEBYE UMUNTU W`UMUGABO MURUHAME,MUTSINDASHYAKA NAWE YARAHUBUKAGA NONE ARIHE?(Ingoma zicara zihinduranya imirishyo!!!!???????????)ngaho sura nahandi turebe ko uzajyenza nkuko wabikoze hariya!?
ni akumiro peeeeee!!!!!!!!
reka dushake ibisubizo
Minister nibyiza gufata icyemezo ndakuka ariko kandi ugashyiramo na diplomacy,ntabwo wari kwirukana Dr buriya buryo kuko naho wamushyira centre de sante isi yose imukeneyeho service,nuwagaciro rero kdi kanini,nibarize minisante:1.ubundi ibitaro bya rwamagana ntabwo bigira admini nkahandi hose?2.ntabwo bigira unshinzwe HR&A?niba umuyobozi w’ibitaro arinawe ushinzwe izo nzego mvuze haruguru zose wenyine urumva wowe harakamaro warubamariye mugihe inzego zituzuye?3.niba inzego zuzuye kuki Dr ariwe answerable kukibazo cy’isuku?4.kuki Binagwaho atakuyeho izo nzego zose mugihe zitujuje inshingano zazo zose?nuko Dr ariwe warukenewe kuvanwaho byihuse?Minisante akwiye gukora kuburyo Mushonda na Jeanine bavaho ndetse burundu kuko boretse iterambere ry’Akarere kuko rwamagana nibitaro by’abaturage bose
ntamakuru uherutse
sha minister yaratubabaje cyane; nta deontology yize.we were so disapointed.
minisante ni ifate ibyemezo rwose ndabona birimo biza nitugira amahirwe wenda yazaza na CHUB KUKO ho turapfuye turashize kubera mutimukeye miheto jean claude amafuti agira ni menshi cyane ubusambanyi ku bantu aha akazi,ruswa kubo yanze kwishyura.yewe ntawarubara .
Minister usihane imbere y’abagabo kabisa biriya s’ibintu wakoze, uziko wagirango ntiwigeze umugabo murugo rwawe,kuki utagishinama abakubanjirije!! ngobakwigishe kuyobora? gusa Dr claude tuzamusengera IMANA azamusubiza icyubahiro wamwamburiye muruhame. abana bawe ntuzabigishe kuyobora kuriya.
umuseke nkamwe mudufashiji iki ibitekerezo dutanga mugire icyo mubikorera kuko tugeze ahantu habi kandi turengana bigeze aho noneho abakozi bose bomubitaro bamburwa agahimbazamutsi[prime] kubera amakosa yabayobozi babi ubuse twe turazira iki kweri?urugero bagukuyeho ihumbi 40000frws byaburi kwezi se ubwo surupfu ?mudufashe
aho inzovu zirwaniye ibyatsi birahagwa mushonda na jeanine bararya ministrer yabimenya abakozi bakishyura .ariko wenda umusaza ashyira abimenye dore ko ntakabi katamugeraho.
Ikibazo kiboneka nuwo tuvuga ko arimo akosora abandi , jyewe simbona icyo arimo atugezaho. wagira ngo ministeri y’ubuzima yabaye ikibuga cyo kwiga kwipfusha ubusa. ubu hirya no hino mubigo by’ubuzima ni ibibazo gusaaaaa? nta bisubizo byajyanye na jean Damascene akiyobora niho twarimo tubuja.
Njye njya numva ngo Dr Binagwaho yahahamuye abakozi babarizwa muri iyi Ministere. Nta muntu atinya kwandagaza, yewe n’umuruta ntatinya kuharabika imbere y’abandi bakozi. Tujye twiyubaha kiandi twubahe abandi n’ubwo twaba dufite ibyo tubarusha.Ikindi abo ba MUSHONDAJEANNINNE kuki rwose batesha umutwe abanyarwanda? Ministere igomba gukurikirana iki kibazo. mugire amahoro ya NYAGASANI.
jeannine (R.H)akwiye ingando yo kwiga kuyobora kuko yifatira abayobozi maze akababwira amagambo gusa ntakindi azi,niba ugira ngo ndabeshya uzaze uzabisanga kuko bireze k’d ibyo byaranze ibitaro bya rwamagana igihe kirekire nakumiro pe hmuuuuuuu….
Comments are closed.