Episode 4: Online Game
Gasongo-“Oya, ahubwo uriya mukobwa wabonye hariya yitwa Gaju, twiganye ku kigo kimwe hariya nize”
Njyewe-“Uuuh! Nonese hari icyo bitwaye niba yari Girlfriend wawe…..!
Gasongo-“Oya se kandi winsha mu ijambo, nyine kuriya wamubonye yari umwe mu bakobwa beza twagiraga mu kigo kuburyo uwagiraga amahirwe yo kumuvugisha yabigenderaga icyumweru. Bro, ntakubeshye nanjye namugezeho antera indobo nzinga amabinga nyahisha munsi y’amaza twari turiho,
Twaje kwimuka tugera muwa gatanu twisanga mu ishuri rimwe, ngira amahirwe umwarimu aba atwicaranyije ku ntebe imwe, ewana kuriya umureba namuririyeho ibi bya nyabyo, abamushakaga bose baranguriraga ngo mbibagiremo maze nanjye nkabizeza ibitangaza, namugera imbere nkaba cya Sematama nkaruca nkarumira”
Njyewe-“Hhhhhhh!”
Gasongo-“Ubwo buhoro buhoro nagiye muvugisha nganisha ku rukundo ariko wapi umwana w’umukobwa wari ufite ubwiza bw’agatangaza akankatira ku isuku ngapfuka umunwa ngafata ikayi nkiga,
Mu gihembwe cya kabiri yazanye aga telephone keza cyane, yewe ubanza ari nabwo bwa mbere ahari nari mbonye telephone mobile,
Yagakuragamo nkarangara, numvaga ari ishema kwicarana n’umwana ufite aka mobile, kandi koko byari byo!
Bro, yahoraga yandika utu message buri kanya, kabisa niyo twabaga turi gukora test imeze ite yarekaga kwandika agasubiza massage yarangiza kuko namukopezaga nkamuhereza ibyo nakoze nawe akandikura,
Buri week end yaratahaga, kumubona mu kigo byari imboneka rimwe mu mwaka, cyakora iyo yazaga byabaga ari ubukwe kuri njye, yanzaniraga ibyo twitaga ibipolezo birimo imigati, amandazi, kuburyo namaraga kurya nkanga gukaraba ahubwo nkagenda mpumuriza abantu bose”
Njyewe-“Hhhhhhhh! Nuko?”
Gasongo-“Igihembwe cya kabiri kirimo kirangira, ndabyibuka hari kuwa gatanu nimugoroba, nigumiye muri class, mbona Gaju arinjiye birantungura kuko nari nziko aba yatashye maze araza yicara mu ntebe uko bisanzwe mubajije impamvu atagiye arambwira ngo byahindutse azagenda ejo kandi ashobora kuzaza atinze kuko ngo iwabo hari hari ubukwe, nibwo yansabye kuzamufatira notes nkanamukorera ama test,
Icyo gihe yansigiye inote ebyiri z’igihumbi nawe urabyumva nari ndi Boss! Nageraga muri cantine nkifata mu mayunguyungu ngatumiza icyo nshaka,
Bwaracyeye umwana w’umukobwa aragenda, umunsi umwe urashira, ibiri, itatu ndetse icyumweru kirirenga atari yagaruka,
Njyewe-“Yampaye inka! Ubwo se byaje kugenda gute?”
Gasongo-“Ahaaa! Ndacyakubwira, ubwo sibwo abarimu bose binjiraga bamumbazaga nkababwira ko atashye mukanya arwaye!
Bro, byageze aho birasakuza, bamenya ko amaze icyumweru atari mu kigo, ubwo abarimu nabo bati ukadusobanurira aho akorera ano ma test!
Ubwo nabuze icyo nsubiza, bampitishamo kwirukanwa no kuvugisha ukuri, ndemera mvuga byose!
Bro, bahise bahamagara iwabo igitaraganya, maze umunsi nari nicaye mu ishuri mbona ikimodoka kiza kinjira mu kigo kiruka, aho nari ndi ntangira gutitira”
Njyewe-“Yebaba weee!”
Gasongo-“Ubwo abandi bana barahagurutse barebera mu madirishya ariko njye ubwoba buranyica nkomeza kwicara, hashize akanya Animateur ngo baa! Ati “Nkubone wageze mu biro bya Directeur vuba”
Njyewe-“Inka yanjye! Ye?”
Gasongo-“Bro, nkigerayo bampase ibibazo mbura aho nkwirwa, birangira nsinzwe bafata umwanzuro wo kunjyana mu buyobozi,
Bro, uziko buriya uriya mukobwa namufungiwe iminsi ibiri babura ibimenyetso byerekana ko nagize uruhare mw’ibura rye bakandekura”
Njyewe-“Eeeeh! Bro, burya waranafunzwe?”
Gasongo-“Byihorere sha! Ubwo nagarutse mu kigo nkomeza kwiga bidatinze nsoza uwa gatandatu, kuva ubwo sinigeze nongera kumenya amakuru ye kugeza uno munsi”
Njyewe-“Eeee! Ubwo icyo gihe cyose yarari hehe? Ahubwo se umukuye hehe?”
Gasongo-“Bro, uyu munsi nari ndi hariya mu mugi nk’ibisanzwe nishakira abantu nitwariza imizigo, sinzi ukuntu umutwaro nari nikoreye wavuyemo voca iransiga ngenda nyikurikiye, mbona umukobwa arayitoye ayishyira mu mupira yari yambaye, nanjye ndamwomeka mu kumuhindukiza ooohlala! Nahise nkubitwa n’inkuba nsanze ari Gaju nzi!”
Njyewe-“Ayiwee!”
Gasongo-“Ubwo nawe yahise abura aho akwirwa ashatse kugenda ndamufata, ndamuhumuriza niko kumuzana hariya mu rugo, Bro umbabarire nafashe umwanzuro ntakubwiye”
Njyewe-“Eee! Nta kibazo humura rwose! Ahubwo iyo uramuka utabikoze sinari kukubabarira, nari kukohereza kumushaka kugeza umubonye”
Gasongo-“Urakoze kubyakira Bro! Dusubireyo rero atabona dutinze akagira ubwoba”
Ubwo twarazamutse gacye gacye tugezeyo dusanga birahiye maze turicara dutangira kurya, dusoje dukomeza kwiganirira hashize umwanya Gasongo ahita avuga,
Gasongo-“Gaju, uyu musore turabana, humura n’umuntu wanjye ntugire ikibazo”
Gaju-“Urakoze Gaso! Imana iguhe umugisha”
Gasongo-“Urisanga disi! Nonese Gaju, ntago wambwiye, cya gihe ugenda byaje kugenda gute? Nonese niki cyatumye ubu umeze gutya?”
Gaju-“Gaso, ni ubuhamya bukomeye, sha mburya nkimara kugenda feri ya mbere nayifatiye ku kivu aho nari ngiye kubonana n’umusore twakundanaga ariko tutaziranye, byose byaberaga online”
Gasongo-“Eeeeh! Burya wandikaga message buri kanya wandikiraga umuntu utazi?”
Gaju-“Wahora niki sha Gasongo ko ribara uwariraye, uwo musore yambwiye ko akora muri company icukura amabuye y’agaciro, akanyizeza byose mbega nabonaga agiye kumpa urukundo nkurwo muri film za romantics nakundaga kwirebera,
Yari yambwiye ko turahura gusa tukamenyana ubundi ngahita nitahira mu rugo kuko twari dufite ubukwe bucyeye bwaho,
Nkigera ku kivu rero nicaye ahantu uwo musore yari yambwiye ko turahurira, ntegereza amasaha agera kuri ane ari nako bwatangiraga kwira, ubwo ndambiwe mu ku muhamagara nsanga telephone yayikuyeho, ngiye Online mbona aherukaho mu gitondo, sha umutima wananiwe kwakira ibyo ubwenge bwanjye bwawuhereje, nsa nkutaye umutwe,
Bwakomeje kwira cyane, ntaho nari mfite ho kujya ndetse nta n’umuntu nari nzi aho hafi, sinari no guhamagara mu rugo ngo mbasabe amafaranga muri iryo joro ngo ntege ngaruke mu kigo cyangwa ngo ntahe iwacu I Kigali, nibwo nigiriye inama yo kwerekeza mu kabyiniro ku nshuro yanjye ya mbere ngirango wenda nicaremo bucye ubundi ntahe,
Ubwo nicayemo ijoro rirajwigira nkomeza kureba ababyina bigeze aho numva ndiyanze mu dufaranga ducye nari nasaguye ku itike yari yanyoherereje naka Uganda warage ngo niyibagize ibyari bimaze kumbaho, uwo munsi ni ubwa mbere nari nyweye ku nzoga!
Njyewe-“Eeh! Mana wee!”
Gaju-“Sha nagumye aho, amasaha akomeza kwicuma ari nako ngenda numva mu mutwe byikaraga, sinzi umukobwa waje aranyegera maze arambwira”
We-“Bite mukobwa mwiza! Ko mbona unaniwe ntumenyereye amajoro?”
Ubwo numvishe ukuntu uwo mukobwa avuga atuje numva ni umuntu mwiza ungiriye impuhwe, mba mubwiye ko amajoro ntayamenyereye.
We-“None se wazanywe hano niki kandi utamenyereye amajoro?”
Gaju-“Sha uwo mukobwa amaze kubwira gutyo numvishe ntayandi mahitamo mfite, numva ko wenda yaba ari amahirwe yo kubona uwanshumbikira maze ntangira kumubwira byose uko byagenze nawe anteze amatwi, nsoje kumubwira byose yaramwenyuye ndikanga, aba abwiye umu serveur ngo azane indi Waragi nshatse guhakana, ansecyera ambwira ko ari buntahane n’imodoka ye nta kibazo!
Ubwo numvishe nishimye cyane, waragi barayizanye ndetse we ubwe ansukira mu kirahuri ntangira kunywa, agacishamo akavugira kuri telephone, gusa numvaga avuga igi swayili,
Ibyo byonyine nibyo nibuka, mu gitondo nisanze mu cyumba nkabakabye hirya no hino mbura umuntu,
Numvaga umutwe undya cyane ndetse nkumva ndazengera, gusa uko naje nambaye ni nako nari nkimeze, narahagurutse ndazungera nitura hasi ndongera ndasindagira nfungura akadirishya ndeba hanze mbona ikirere ntazi, ubwoba buranyica nkinga vuba vuba nshakishije ka ga telephone kanjye ndakabura, nkoze ku rugi narwo numva rurakinze”
Gasongo-“Inka ya Data! Ye?”
Gaju-“Nagumye mo aho ariko amarira, agahinda, ibitecyerezo, ubwoba byari byambanye insobe isobetse ikibatsi cy’inama umubyeyi wanjye yahoraga angira iyo nabaga ngiye ku ishuri, muri uwo mwanya byose byari bimaze kuba amasigaracyicaro”
Njyewe-“Yoooh!”
Gaju-“Sha, ubwo nkiri aho nagiye kubona mbona umuntu arakinguye, mu kwinjira nakubise amaso umusore w’imisatsi itukura, aza ansatira nanjye mpungira mu nguni ari nako induru nyiha umunwa,
Uwo musore yabonye mfite ubwoba bwinshi abura aho ampera, atangira kumbwira mu gi swayili ibintu ntumvaga mpita menya ko ari umunyamahanga, abonye ntabyumva akajya anshira amarenga maze bimurambiye arasohoka aragenda”
Gasongo-“Ayiwe Data weee!”
Gaju-“Ubwo nagumye aho, ndarira ndihanagura ngeze aho ngwa agacuho ndasinzira, uwo musore yaje kugaruka nimugoroba akoze ku rugi mpita nkanguka, arakingura arinjira, ntangira guhunga ariko mbona ashyize igikapu aho arongera arigendera,
Negereye cya gikapu ngo ndebe ikintu kirimo, nsanga harimo imyenda, amavuta, n’ibindi byo kurya, ubwo ndiyakira nkuramo imyenda njya muri douche yari iri aho mu cyumba ndoga, mvuyemo ndisiga ndogera ndambara mpita mfata tumwe mutwo kurya yari yazanye ntangira kurya, nsoje nararyamye ariko mu byukuri nti kwari ukuryama ahubwo kwari ukuryamira amajanja,
Sha Gaso, iminsi yabaye itanu umusore aza nkarwana nawe ashaka kumfata ku ngufu, yakumva urusaku rubaye rwinshi akagenda, umbabarire aha iyo mpageze binanira kwihangana”
Ubwo Gasongo yegereye umwana w’umukobwa wari wasutse amarira, aramwiyegamiza atangira kumwihanganisha kuri njyewe ho numvaga birenze ubwenge bwange, maze hashize akanya gato,
Gaju-“Ubwo umunsi wakurikiyeho, uwo musore yaje yasinze aza ansanga hahandi mu cyumba nari ndi, mbonye ko yasinze mwakira neza, mukuramo agashati mbona arishimye cyane, yicara ku buriri mukuramo inkweto mbona byamurenze, ako kanya aba yirambitse ku buriri, Gaso urabizi ko nari ndi umukobwa w’umusirimu, nahise ntangira kumukorera massage nkuko nabibonaga mu ma film narebaga, ntibyatinze umusore yahise ashyirwayo arasinzira, mukora mu mufuka nkuramo urufunguzo rwonyine ndakingura ndasohoka ndongera ndakinga, nkomeza muri solon nkingura urugi rwo hanze niruka ntazi aho ngana,
Ubwo nageze hanze mfa guca inzira mbonye aho nduhiye kwiruka nicara aho, bwacyeye ndeba maze nkomeza kugenda, bwongeye kunyiriraho nuko nshaka aho ndara ndahabura ntangira kwifuza na hahandi nari ndi,
Nicaye ku kabaraza k’inzu, hashize amwanya utari muto numva amazi amenetseho, numva umuntu uvuze ngo Yesu weee!
Ubwo numvishe avuze ngo Yesu we, numva ibyo aribyo byose azi ikinyarwanda, mba ndamwegereye ntangira kumutakambira ngo anshumbikire, disi ntiyazuyaje yambereye umwana mwiza aranyumva anjyana mu nzu ampa amazi ndakaraba n’imyenda ndambara, arangaburira, nanjye mutecyerereza byose uko byagenze ambwira ko hari abantu bagurisha abantu ku banyamahanga! Ndetse ko ahubwo ngize Imana,
Aho nahamaze imitsi itatu, uwa kane ampa itike inyambutsa musabira umugisha ubundi ndambuka ngaruka ku Gisenyi, nkihagera nabuze amerekezo, nibwiye kuba nagaruka ku ishuri ariko mbura aho nahera, nibazaga ndamutse nje nahagera bakanyaka ibisobanuro byaho mvuye nkabibura nzahita nirukanwa, mpitamo kwigira mu rugo iwacu I Kigali nkababwira ko ndwaye ndetse nkabasaba ko nakwiga ntaha mu rugo,
Sha nafashe imodoka nerekeza I Kigali, ariko nari narahindanye birumvikana, ngeze nyabugogo mfata imodoka ijya I remera aho twabaga, mu kugera murugo ndasona iminota irenga mirongo itatu ntawe ukinguye, nkiri aho hari umubyeyi twitwaga Mama Salome waje, ankubise amaso aratungurwa, ambaza aho nabaga mubwira ko mvuye ku ishuri maze ahita ambwira,
We-“Yoooh! Disi se ubu ntabwo wamenye ko mu rugo iwanyu bimutse? Bagiye ku Gisenyi da! Ubuse koko ntabyo wari uzi?”
Ubwo akimara kumbwira gutyo umutima waransimbutse ndijijisha nshaka uburyo namusezera nshaho njya ku mwana w’inshuti yanjye twakundaga gusurana nkiri mu rugo, ngezeyo baranyakira mpamara icyumweru kimwe icya kabiri niyemeza kuza gushaka umuryango inaha,
Sha nageze ino nkomeza gushakisha, mbabuze ndatuza kubw’Imana mbona akazi ko mu rugo, aho niho nabaye umyaka wose nirengagije ubuzima bwiza nari ndimo mbere”
Gasongo-“Yebaba weee! Ihangane Gaju”
Gaju-“Sha nyuma byaje kungora, umugabo waho nakoraga ashaka ko ndyamana nawe ndabyanga maze mpitamo kureka akazi ngakomera ku busugi bwanjye niko kuhava ndigendera gusa, naje kubona akandi kazi ko gucuruza mu kabari ariko naho mu gihe nahamaze narwanye intambara nyinshi, nuko numvishe naniwe mbivamo.
Sha Gaso, mbabwiye ibyanjye bwakwira bugacya gusa mbashimiye aho mwankuye, Imana ibahe umugisha, ………………………..
12 Comments
1to read this nubgo jye hakiri ijoro
Murakoze umuseke ibyo tunyuramo biragwira gusa nubwo Gaju yahuye nakaga ariko kurundi ruhande yagize amahirwe ntawamufashe kungufu
Yooo pole sana Gaju
Gasongo abonye umugore wisugi
Ni byiza biraryoshye ariko muri mo murabigira bigufi cyane bigatuma umuntu ataryoherwa
Mukomereze aho turaba kuricyiye Gatanu kuri Gatanu
Mukomereze aho turaba kuricyiye Gatanu kuri Gatanu
murakoze cyane kandi mukomereze aho
ndumva Gasongo amasoniye arayacyera,fata umwana neza kandi wirengagize ibyo Ku ishuri byo kuba yaraguteye indobo ahubwo umube hafi cyane,umuhe gutuza kuko arabikeneye.weekend nziza kuri mwese
Muraho neza Bakunzi ba online game?
Ubwo Gaju ntiyaba ari mushiki wa Brown! Kabaye kagufi kuvuga kumuntu umwe episode ikarangira ndumva mwaza byigaho mukajya muduha episode ndende ifite ibirungo byose.
Umuseke turabakunda. Big up
najye ndabona Gaju ari sister wa Brown kbsa
Niba wifuza kuba umwe mu nshuti z’iyi nkuru uhawe ikaze kuri Group Watsaap: Admin Jean Marie 0788923806 na Nelson 0788573952
Comments are closed.