Digiqole ad

Kuki ibirangirire (superstars) byifuza kuyobora ibihugu?

Nubwo byinshi mu birangirire bitayobora ibihugu byabyo, ndetse ahubwo bigafasha ababiyobora kubugumaho, cyangwa ababushaka kubujyaho, nabyo birabwifuza ubwo buyobozi nkuko bimaze kugenda bigaragara ahatandukanye.

Youssou N'DouR witeguye guhangana na Wade
Youssou N'DouR witeguye guhangana na Wade

Kuyobora igihugu, bikugira ikirangirire, mu birangirire bitayoboye hari ibyifuza icyo cyubahiro bitaboneye kuri ‘Scene’ cyangwa ku bibuga by’imikino. Ibi bitungura benshi, nubwo bidatangaje cyane.

Uburyohe buba mu kuyobora igihugu, njye ntarumvaho, nibwo butuma Youssou N’Dour, Eric Cantona, Wyclef Jean, George Weah, schwarzenegger n’abandi bashaka kumva iyo nzoga bataranywa uko imeze.

Muri rusange, si ukuvuga ko baba bagiye kwishimisha no kwimenyekanisha, kuko n’ubundi barazwi, ndetse abenshi muri bo usanga imigambi yabo bashyira imbere iba ari ntamakemwa. Ahubwo icyo nibaza ni mpamvu ki ituma abo muri iki kiciro cy’ibirangirire nabo bifuza intebe y’ubuyobozi bwo hejuru?

Youssou N’Dour, ikirangirire muri Muzika ati: “Icyambere ndi umwenegihugu wa hano, kandi ndareba ibintu hano bizamba, uburenganzira bwa muntu busuzugurwa, sinzicara rero ngo ndebere, nubwo ntiza Kaminuza, kuyobora ni umurimo si umwuga”

Iyo ni impamvu nziza cyane yatumye ashyira umwirongi n’inanga hasi, atebeza ishati ngo ahangane na Abdoulaye Wade umaze imyaka 11 ayobora Senegal.

Eric Cantona we uzwi cyane muri Manchester United na bagenzi be Beckham,  Nicky Butt naba Paul Scholes, ubu arashaka kujya avugana naba Obama, Angela Merkel, Poutine cyangwa se Paul.

Cantona we, avuga ko aje kuba umurengezi wabatagira aho baba muri Paris n’ahandi muri iki gihugu giteye imbere, akavuga ko azabubakira amazu menshi , ibyananiye Sarkozy.

Usibye aba bashaka ingoma, hari ibindi birangirire byagerageje biranga, nubwo umuntu atavuga ko byashizwe, yenda bizongera. Abo ni nka Wyclef Jean na George Weah.

Wyclef Jean, ikirangirire mu kuririmba no gukora muzika no gukina film, yabyiyambuye gato maze ajya no gukina na politiki mu 2010, ngo ayobore Haiti yari mu kangara tete, ntibyamukundiye kubera imyaka yose yibereye muri Amerika yaragiye gupagasa akanahabera ikirangirire.

Wyclef amaze kuba ikirangirire iyo muri US, yumvise ko iwabo bicika, ati: “Uwasubirayo nkabayobora”. Yavugaga ko natorwa azakoresha amafaranga mu guhashya inzara yari imeze nabi, aho kuyasesagura mu ntambara no kugura intwaro, akanunga amadini adacana uwaka muri Haiti. Ibi ntibyamukundiye.

Wyclef yashakaga kuyobora Haiti
Wyclef yashakaga kuyobora Haiti

George Tawlon Manneh Oppong Ousman Weah, umunya Liberia w’ikirangirire muri ruhago y’isi, mu 2005 yitwaje ubu buhangange kuma stade ngo ayobore Liberia, umugore witwa Elen Johnson Sirleaf amutura hasi.

Nkiri muto nibwo numvaga ko gutegeka biryoha, kuko nategekaga bakampereza umuneke, narira bakampa umwumbati cyangwa ikijumba. Maze gukura mbona ingorane abayobozi bahura nazo nkibwira nti “umenya nabyo nta buryohe bwabyo”,  ariko nabona ibi birangirire bishaka kuyobora ngakeka ko hari icyo baba bakurikiye, gituma bamwe mu bayobozi banagundira ubutegetsi, byaba ngombwa bakanaburirimbira (Mugabe na Museveni)

Kuyobora igihugu cyose, ndanzura ko ari byiza, ari nabyo bihagurutsa ibyo bihangange bifite byose. Ariko kuyobora nabi ni bibi kurusha kuba umuyoborwa mwiza.

Uzayobora u Rwanda, yaba ikirangirire cyangwa ntabe cyo, azazirikane ko rubanda tutitaye ku muntu ubwe, ahubwo icyo tumuvanamo; amahoro, iterambere n’uburumbuke, kurusha narakinnye, nararirimbye cyangwa ibindi.

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Ngenzi ngushimiye uko ushoje inyandiko yawe. Ngushimiye kandi iyi nteruro aho ugira uti ” kuyobora nabi ni bibi kurusha kuba umuyoborwa mwiza”.

    Naho ubundi Ngenzi umunyarwanda ureba kure yaravuze ati ” BIRYOHA BIRYANA”. Buriya rero n`abayobora ibihugu hari uburyohe buhambaye babibonamo butuma ibiryana byibagirana.

    Kandi burya umuyobozi w`igihugu nawe aba ari ikirangirire hakaba n`aho arenga ba bastars basanzwe kuko we hari aho agera byoroshye kubarusha.

  • uZI G– USESENGURA GUSA NGO HABAMO UBURYOHE BUTANGAJE KUKI BATAHAVA. BURIYA NGO ARIYA MASHYI YO MURUGWIRO, WHITE HO– USE NGO NI HATARI HAHAAAAAAA

Comments are closed.

en_USEnglish