Digiqole ad

Abanyafurika bageze ku kayabo k’amadolari mu ikoranabuhanga

Umugabane w’Afurika ufatwa nk’umwe mu yasigaye inyuma mu iterambere. Hamwe mu hantu uyu mugabane wasigaye inyuma ni mu bijyanye n’ikoranabuhanga, gusa ubu hari ikizere ko bamwe mu rubyiruko rw’Afurika bamaze kugera ku rwego rw’abaherwe ku isi bitewe no gukoresha ikoranabuhanga rya Internet.

Ayisi Makatiani umwe mu bashinze Africa Online (Photo Internet)

Ayisi Makatiani umwe mu bashinze Africa Online (Photo Internet)

Ikinyamakuru Forbes cyo muri Amerika cyakoze urutonde rw’urbyiruko rw’Abanyafurika 10 bamaze kugera ku rwego rwo kwinjiza akayabo k’arenze miliyoni y’amadolari buri mwaka binyuze mu gukoresha Internet.

Nk’uko bigaragara ku rutonde, Abanyafurika bamaze kugera kuri byinshi biganje mu bihugu bivuga Icyongereza.

Ibihugu nka Afrique du Sud, Nigeria na Kenya biyoboye urutonde mu kugira urubyiruko rwahanze umurimo binyuze muri Internet.

Impundura matwara mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga muri Afurika ariko hari ikizere ko yototera n’ibindi bihugu nka Senegali na Cameroun, ndetse n’u Rwanda rwabishyizemo imbaraga.

Dore bamwe mu rubyiruko rw’Afurika bayoboye abandi n’akayabo k’amadolari babyaza Interenet.

Abasiama Idaresit (Nigéria) yashinze kandi ayobora ikompanyi ‘Wild Fusion’ imwe mu zifashishwa mu kumenyekanisha ibicuruzwa mu Afurika.

Abasiama Idaresit washinze Wild Fusion (Photo Internet)

Abasiama Idaresit washinze Wild Fusion (Photo Internet)

Kompanyi ‘Wild Fusion’ yashinzwe mu 2010, ikorera mu bihugu bya Nigéria, Ghana no muri Kenya.

Mu mwaka wa 2012 nyuma y’imyaka ibiri gusa iyi kompanyi yagaragaje ko igeze ku mutungo wa miliyoni esheshatu z’amadolari ($ 6000 000).

Adii Pienaar (Afurika y’Epfo) uyu ayobora kompanyi ‘Woothemes’ ikora ibijyanye no kwamamaza ibicuruzwa ndetse ikanakoreshwa mu gutanga imirongo ya Interenet ya WordPress na Tumblr yifashishwa mukubikwaho amakuru.

Ikompanyi ya ‘Woothemes’ buri mwaka yinjiza akayabo ka miliyoni eshatu z’amadolari ($ 3000 000).

Ayisi Makatiani (Kenya) yashinze ikompanyi ‘Africa Online’, iyi ni imwe muzatangiye gutanga serivise zishingiye kuri Internet ku mugabane w’Afurika mu 1994.

Uyu mugabo ayobora kuri ubu ikigega kigamije ishoramari ‘Fanisi Venture Capital Fund,’ kikaba gifite imari shingiro y’akayabo ka miliyoni 50 z’amadolari ($ 50 000 000) aho zifashishwa mugutera ingunga mu mishinga itandukanye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Gary Levitt (Afurika y’Epfo) yashinze kandi afite imigabane mu isosiyeti ‘Mad Mimi’, ikoreshwa mu kohererezanya ubutumwa binyuze kuri Internet ikaba yarashinzwe mu 2008.

Iyi kompanyi ifite abayikoresha 150 000 kandi mu kwezi kumwe ikoreshwa mu kohereza ubutumwa busaga miliyari. Ifite abakozi bahembwa 20 ikabasha kwinjiza buri mwaka akayabo ka miliyoni esheshatu z’amadolari ($ 6 000 000).

Herman Heunis (Namibie) yashinze ikompanyi ‘MXit’, imwe mu zikomeye muri Afurika mu mbuga nkoranyambaga, ikaba ari nayo yambere yavukiye muri Afurika.

‘MXit’ buri munsi yifashishwa n’abantu miliyoni 10, yaje kwegurirwa Abanyafurika y’Epfo bo muri kompanyi ‘World Of Avatar’ mu mwaka wa 2011, ikaba yaratanzweho akayabo ka miliyoni 50 z’amadolari ($ 50 000 000).

Jason Njoku (Nigeria) yashinze ‘iRokoTV’, imwe mu mateleviziyo asohorerwaho amafilimi yo mu gihugu cya Nigerian no muri Ghana.

Iyi kompanyi ifite abantu bafite ifatabuguzi 500 000 aho buri wese atanga amadolari 5 buri kwezi. Iyi sosiyeti yabashije kugaragaza miliyoni 12 z’amadolari mu rugaga rw’abikorera ku giti cyabo.

Justin Clarke (Afurika y’Epfo) we na Carey Eaton (Kenya) bashinze kandi bafite imigabane muri sosiyeti ‘One Africa Media’ (OAM).

OAM ibarirwa ku gaciro ka miliyoni 80 z’amadolari ($ 80 000 000), ikaba yifashishwa n’izindi mbuga za Internet mugutanga amatangazo atandukanye.

Njeri Rionge (Kenya) imitungo yayikuye muri kompanyi ‘Wananchi Online’, yagize uruhare mu gushinga.

Iyi sosiyeti itanga serivise zijyanye na Internet n’amatelefoni muri Afurika y’Iburasirazuba. Mu 2011 iyi kompanyi yagurishijweho 50% byaguzwe na sosiyeti Emerging Capital Partners (ECP) yo muri Amerika ku kayabo ka miliyoni 26 z’amadolari ($ 26 000 000).

Ronnie Apteker (Afurika y’Epfo) yashinze ‘Internet Solutions’, imwe mu masosiyeti yatanze serivise za Internet bwa mbere muri Afurika y’Epfo kuva mu 1993.

Nyuma y’imyaka ine yaje kuyigurisha ku kayabo ka miliyoni 65 z’amadolari. Ronnie Apteker, afite n’izindi kompanyi ashoramo amafaranga ndetse yanashoye muri filimi zisaga 10.

HATANGIMANA Ange Eric

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Man inkuru nkizi nizo tuba dushaka kbsa

  • Google ibarizwa he? nayo irakoreshwa cyane

Comments are closed.

en_USEnglish