Rusizi: Banki yagiye guteza cyamunara uruganda abaturage barigaragambya
Iburengerazuba – Abashinzwe umutekano, abaje kugura n’abakozi ba Banki bashushubikanyijwe birukanwa n’ikivunge cy’abaturage kibatera amabuye ubwo kuri uyu wa gatanu ku gicamunsi bari baje guteza cyamunara uruganda rutonora umuceri ruherereye mu murenge wa Muganza mu kagari ka Gakoni muri Rusizi. Abapolisi babiri n’umuturage umwe bakomerekeye muri iyi myigaragambyo.
Iyi myigaragambyo y’abaturage bangaga ko uruganda bitaga ‘rwabo’ rutezwa cyamunara yarimo gutera amabuye no kuvuza induru, ibikorwa byakomerekeyemo abantu batatu umwe akajyanwa kwa muganga.
Banki ya Kigali yari ije guteza cyamunara uru ruganda rw’uwitwa Nkusi ngo utarabashije kwishyura mu gihe cyumvikanyweho umwenda wa miliyoni 560 z’amafaranga nk’uko byavugirwaga aho.
Uru ruganda ngo rukaba rwari mu ngwate yatanze kuri uyu mwenda.
Iyi ni inshuro ya gatatu bari baje guteza cyamunara uru ruganda, inshuro ebyiri zabanje zaburijwemo nabwo n’abaturage. Iyi ntayo yaburijwemo.
Aba baturage bavuga ko badashaka ko uruganda rwabo rutezwa cyamunara kuko ngo niho bavana amaramuko n’imibereho nk’uko babibwiye Umuseke.
Nkusi nyirarwo avuga ko iki kibazo yakigejeje mu rukiko rw’ubucuruzi ngo kuko iyi Banki imwishyuza yamuhohoteye, avuga ko Banki yamuhaye icya kabiri cy’inguzanyo yari yamwemereye bigatuma ibikorwa bye bidindira.
Akavuga ko yatunguwe no kubona amatangazo ateza cyamunara ingwate yari yaratanze.
Uruhande rwa Banki ya Kigali rwari rwaje rwavugaga ko cyamunara yamenyekanishijwe inshuro eshanu bityo basaba nyiri uruganda kubahiriza ibiteganywa n’amategeko birimo n’iyi cyamunara kuko yananiwe kwishyura inguzanyo yahawe.
Ubwo imyigaragambyo y’abaturage bari bashyigikiye nyiri uruganda yari ihosheje, abashinzwe umutekano babwiye abaturage ko nta wemerewe kwitambika imbere y’ubutabera.
Byarangiye bemeranyijwe ko bagiye gukora inama hagati y’imapnde zombi bagashaka ubwumvikane.
Umuybozi w’Umurenge wa Muganza yabwiye Umuseke ko ibi byabaye byahaye isura mbi Umurenge muri rusange, ubuyobozi ngo bukaba bugiye gukoresha inama y’abaturage kuri iyi myitwarire idahwitse, ndetse ngo abagize uruhare muri uku kwigaragambya bashobora gukurikiranwa.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Rusizi
8 Comments
imyitwarire nk’iyi ntago hwitse habe na gato! niyo mpamvu abagize uruhare urwo arirwo rwose muri iyi myigaragambyo bakwiye gufatwa ndetse bakabihanirwa hakurikijwe amategeko! nta munturage n’uyu n’umwe uba ukwiye kwitambika imbere y’amategeko kuko nta n’umwe uru hejuru y’amategeko y’igihugu!
Wowe ngo ni Williamuri kuvugiki koko? Umuntu wese afite uburenganzira bwoguharanira ake.Ese iyo dossiye wowe ntayuzi? Nibutayizi rero ubaze muri kariya karere ibyabaturage baho bakorerwa mbere yokuza kudukina kumubyimba.
Ese wowe William ushinzwe iki? Umuturage wese afite uburenganzira bwo guharanira ake iyo dossier y’urwo ruganda niyigweho neza kuko BK isigaye ari abariganya n’ubujura bwinshi.hari ingero nyinshi zijya gusa niyo dossier ziba ariko abantu bagatinya kuvuga. Abo baturage ndabashimiye umurava n’ubufatanye bafite.
Nibabanze basuzume wasanga abaturage bafite raison
Kwamagana abongereza biremerwa.nibindi byose bishyigicyiwe nareta kandi bifitiye inyungu leta bikemerwa. nimureke nabashaka kurengwanywa bagaragaze akababaro kabo
Tujye duharaniruburenganzira bwacu.
aba baturage jye ndabashyigikiye .ahubwo kuba batinyutse guhangana bidasanzwe ubu ni ubutumwa bukomeye kandi bufite icyo buvuze kuri leta . nigire ibyo ihindura cyane ibifitanye isano n’imibereho y’abaturage , (imisoro ihutiyeho kuri business zitarashinga imizi,ihungabanywa ry’abashka amaramuko barimo abazunguzayi, kwaka abaturage uburenganzira kubutaka bakabukodesha , …..n’ibindi bigoye .nyamara leta ndayikunda ariko ni ukuri nizere ko impinduramatwara yo mubihugu by’abarabu yasize isomo.
NIBA KOKO NKUSI AVUGA KO MUNGUZANYO YATSE YARAHAWE IGICE YAKONGEWE ANDI AGAKOMEZA IMILIMO YE AKABONA UKO YISHYURA BK BITYO RETA NIKURIKIRANE ICYO KIBAZO GIKEMUKE NTAWUHOMBEYEMO