Amafoto ya mbere ya Leonardo DiCaprio mu Birunga by’u Rwanda
* Muri iki gitondo basuye ingangi mu Birunga
Icyamamare muri Cinema ku rwego rw’isi Leonardo Di Caprio yaraye mu Kinigi mu murenge wa Kinigi. Mu rugendo arimo mu Rwanda ari kumwe na Miss World uherutse gutorwa Stephanie Del Valle na Miss America Deshauna Barber hamwe n’abandi bantu batandukanye bakomeye muri cinema ya Hollywood.
Umuseke wabonye amafoto ya mbere y’iki cyamamare kivuye gusura ingagi mu birunga, aragaragaza Leonardo Dicaprio ari ahitwa kuri ‘craft shop’, aho Abakerarugendo bahererwa certificate ko basuye ingagi ndetse bakanagura utuntu tunyuranye tugendanye n’ubukerarugendo.
Di Caprio yagaragaye agura umupira.
Aba bashyitsi baraye mu Kinigi aho kuri uyu wa kane babyukiye mu gusura ingagi zo mu Birunga umurimo barangije ahagana saa tanu z’amanywa.
Gufotora ikipe iri kumwe na Di Caprio byar bikomeye cyane kubera amabwiriza yatanzwe ku bantu bose babakiriye n’abo bari gukorana mu Rwanda nk’uko ubari hafi yabitangarije Umuseke.
Amakuru yizewe Umuseke ufite ni uko Leonardo Di Caprio yaraye muri “Five Volcanoes Boutique Hotel” iherereye mu Kinigi munsi y’ibirunga.
Mu ikipe bari kumwe, Di Caprio ngo ari kumwe n’abayobora film bane (film directors) basanzwe bakorera Holywood.
Muri aba bashyitsi harimo kandi Patrice Motsepe, umunyafrica y’epfo washinze unayobora “African Rainbow Minerals” ikora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Motsepe ngo ari kumwe na Di Caprio kuva mu minsi micye ishize kuko banaje mu Rwanda bavuye muri Africa y’Epfo.
Motsepe mu 2012 yatangajwe nk’umugabo ukize kurusha abandi bose muri Africa y’Epfo, uyu kuva mu 2003 niwe nyiri ikipe ya Mamelodi Sundowns y’umupira w’amaguru muri Africa y’Epfo.
Aho bari aba bashyitsi baherekejwe na Francis Gatare, umuyobozi mukuru wa RDB nk’uko amakuru agera k’Umuseke abyemeza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane aba bashyitsi bakaba batangiye gutembera muri Pariki y’Ibirunga bareba ingagi.
Aba bashyitsi baje mu Rwanda mu mushinga wo gukora ‘Documentary’ ku magare yo mu Rwanda by’umwihariko ku munyamerika witwa Jonathan Boyer ufatwa nk’uwazamuye uyu mukino.
Jonathan Boyer niwe munyamerika wa mbere wakinnye irushanwa rya Tour de France, iwabo afatwa nk’inararibonye (Legend) yubashywe mu mukino w’amagare.
Di Caprio afatanyije na Paramount (uruganda rukora cinema) umushinga wo gukora Documentary kuri Jonathan Boyer, aho bari mu Kinigi bakaba bari kumwe n’abantu benshi bo gukora iki gikorwa.
Biteganyijwe ko kizibanda cyane ku buzima bw’uyu Boyer washinze akaba anayobora umushinga wa “Team Rwanda Initiative” wahinduye byinshi mu mukino w’amagare mu Rwanda.
UM– USEKE.RW
44 Comments
wallah uyu mutype asazanye ubwiza budasaza!ndamukunda trop
Bitsimbye itangaza makuru ????????????
Ibi nta gitangaza kirimo ariko! Kuko no kubwa Habyara hazaga abastars buri gihe kandi ntibavuze iya bahanda.
Hhhh ariko urasetsa koko aba stars baje kubwa habyara se nkuko ubivuze ko utabavuze? Reka twemere ko baje ariko se umuco wubupfura wo kwakira abashyitsi no kubishimira habyara yari kuwukurahe ko yarahugiye mugutegura jenoside yakorewe abatutsi!!
Ikindi kandi ngirango ufite icyo yirata aracyirata rero umu star nka Di Caprio kuba aje mu Rwanda nuko haricyo yahashimye, biratunejeje rero apana wowe w’umugome gusa udashaka kubona ko haraho u Rwanda rwavuye n’aho rugana.
@Jerome we, urimo kuvuga ngo Habyara nta muco w’ubupfura yagiraga n’ibindi wongeyeho ngo bigaragaza ko atakundaga abatutsi…. Yebaye wari umuzi neza ntabwo wakwandika ibi. Habyara n’umuryango we, incuti ze z’inkoramutima yari afite zari abatutsi. Reba KATABARWA André, yari incuti magara ya Habyara kugeza n’ubwo umuhungu wa KATABARWA yashatse gushyingiranwa n’umukobwa wa Habyara ariko….. Reba KAJEGUHAKWA Valens, yari incuti magara ya Habyara, ariko nyuma uko byagenze murabizi…….Reba NSHUNGUYINKA Francois, yari incuti magara ya Habyara, nawe muzamwibarize, Reba MAJYAMBERE Silas, yari incuti magara ya Habyara, nyamara ariko mwabonye ko…… etc…,etc…. Habyara, abantu bamwe bashobora kuba bamuzi uko atari. Icyakora ntabwo muburanira. Abatutsi babanye nawe kandi bari incuti ze baramuzi kuturusha.
Kwa Habyara nta Internet mwagiraga na social Media yo kubitangaza, hari RTLM na KANGURA gusa, sorry Kabisa
ku bwa Habyara uwo ubanza utwibutsa ko hazaga abamufasha gutegura genocide,no kwakira inkunga yo kugura imihoro!
erega mwari muhugiye kuri ibyo nta mwanya wo kwakira abashyitsi mwari kugira!sorry fo u
So bring back your Habyara.
Hhhhhh! Aliko u Rwanda dufite abarwayi benshi kabisa! ubuse iyi nkuru na Habyarimana bihuriyehe! sha urwishe ya nka ruracyayirimo kabisa! nonese media zaba zimaze iki? twandike se aho bigaragambije cg aho bateye grenade ko ku bwa Kinani aribyo byahoraga kuri radio no mu binyamakuru! shame to you kabisa! gusa njye iyo nsomye comments nk’izi numva mbabaye cyane pe! ubu imyaka 22 ishize hari abanntu bagitekereza nkawe koko! Imana idutabare, aliko cyane wowe n’abameze nkawe kuko nta kiza na kimwe mubona mubyakozwe byose!
Uzongera kumubona hesha?
uzicwa n´agahinda gusa,waje mu rwanda tukakuvugutira umuti w´agahinda.
Ariko se ibya Habyara ubizanye ute? haraho ubona wamushyize muri nkuru ra?
uzasange habyara aho ari rero ndumva umukumbuye, asyiwe
@Kembaizo, uzapfa uturitse umutima kubera guhorana umutima mubi wo kugereranya ibitagereranywa. igihe cy’uwo Habyara na guverinoma ye yananiwe kugikoresha yubaka igihugu ahugira muguhekura u Rwanda none nawe uramuvuga. ibyo bikorwa bye ntabyo tuzi cyane ko nta n’ikoranabuhanga yazanye ngo abantu bajye bamenya ibyiza yakora. Ibitangazamakuru by’icyo gihe hari utazi ibyo byatangazaga? Hama hamwe rero ubeho ubabaye kuko wanze gufatanya natwe kurwaka.Tuzarugira paradizo wenda uziyahure kandi ntituzahwema kubyamamaza wenda uzamaneke.
Hahaaaaaa kubwa Habyara….
Haje Bande?
Uri uwo kwa Habyara koko.
Dore list yaba star bokurwego mpuzamahanga basuye ingagi kungoma ya habyarimana( bamwe ni abanyamerika abandi ni abongereza) aba bose baracyariho kandi baracyakina ama filmes usibye umwe muribo witabye imana ariko nubwo bamaze gusaza bamenyekanye mugihe cyabo nkuko Dicaprio mumyaka 20 irimbere ntawe uzaba akimwibuka
BRYAN BROWNS,
SIGOURNEY WEAVER,
Iain Cuthbertson,
Julie Harris,
Constantin Alexandrov,
ANTHONNY HOPKINS,
Iain Glen,
David Lansbury,
MICHAEL DOUGLASS,
Maggie O’Neill,
Michael J. Reynolds,
Helen Fraser,
Gordon Masten,
Peter Elliott,
Murapfa ubusa! buri gihe kijyana n’ibyacyo.Birtabaye ibyo bamwe bakwibaza aho za iphones na computers zari ziri mu ntambara ya kabiri y’isi. Ahubwo mumenye ko portables na laptops zabayeho ku bwinshi nyuma ya 1994. Mwibaze ahubwo aho coltan yo kuzikora yavuye murasobanukirwa.K
Ariko se ko amakuru yari uko baje uyu ugereranyije hari impaka bari bamugishije!
Aba star bahe bazaga ku bwa habyara !!!! ntukabeshye yarazi nicyo umustar aricyo?yarikuza kureba iki se???? keretse niba yari kuza kureba uko irondakoko rihaba gusa naho ubundi usibye umwiryane nta kindi cyari gihari.
ngo bari kuza kureba iki?Ubu se baje kureba iki? hanyuma se ingagi nazo zaje nyuma ya 94?
@gahozo,
Hari ikintu ngirango nkubwire ariko ndakora ukonshoboye mbivuge muburyo budafite aho buhuriye na politics fanatism kandi ndabikubwira ntaho mbogamiye:
UBWO ABAZUNGU BAZAGA MURWANDA basanze murwanda hari amashyamba ya cyimeza ataretewe numuntu runaka ahubwo yabayeho kuva isi yaremwa, abanyarwanda bicyo gihe iyo bashakaga kurya inyama banyarukiraga mwishyamba bakica impongo, ifumberi isirabo , inkura etc bagateka bakirira, umunyarwanda yaba ashaka inkwi akajya mwishyamba agatema ibiti agacana, yaba ashaka kubaka inzu akanyarukira mwishyamba agatemagura ibiti akaza akubaka!
Mumwaka wa 1929 nibwo umwami wababiligi witwaga LEWOPOLO WAMBERE yategetseko ishyamba ryibirunga ryitwa Parc des Volcans(pariki yibirunga) ashiraho abarinzi abaha bitwaga ABAGARADI(bivuye kujambo ryigifaransa GARDES, cg GUARDS mucyongereza) abo barinzi bahawe nimbunda ngo bajye barirnda pariki yibirunga izombunda zitwaga rubaho, kuva icyo gihe ingagi zatangiye kujya zisurwa nabamukerarugendo, habyarimana na kagame ntibari bakavutse,
Mumwaka wa 1934 tariki 24 zukwezi kwagatanu muruwo mwaka nibwo ababiligi bategetseko ishyamba ry’akagera nishyamba rya Nyungwe bihindurwa National Park, guhera icyo gihe ntamuturage wari wemerewe gusubira muri park kwangiza ibiti birimo cyangwa inyamaswa, uwashakaga gusura ayo mashyamba yitwaga umukerarugendo akinjiramo aruko atanze amafaranga, ,kera kungoma ya habyarimana habagaho amarushanwa yokuririmba indirimbo zisingiza ubwiza bwa pariki zurwanda ibyo byakuruye bamukerarugendo! Kungoma yakagame naho haje agashya ingagi zitangira kwitwa amazina bikurura bamukerarugendo!
Nundi uzajyaho nziko azashyiraho agashya ingagi zikarushaho kwitabwaho kuko nizo zambere zinjiriza amafaranga menshi igihugu kurusha amabuye yagaciro.
Nanjye uwampa ubushobozi niyo wangira minister ushinzwe ubukerarugendo nakora agashya ingagi zikarushaho kwinjiriza igihugu amadovize kandi zikarushaho kumenyekana kwisi yose, ariko sindibwirirwe mbyandika hano kuko ideas zanjye hari abahita bazifata bakaziyitirira bakazigira izabo zikabahesha umugati ntibanibuke ko arinjye babikesha
Ariko hari n ibintu bidafite agaciro kugereranya igihe cya habyara n ubu birahabanye wenda nk’abo yahaye amahirwe yo kwiga batanayakwiye umuhanda hariya iwabo nibo bandika ibyo bagereranya kuko amaso yabo ntabona akaga yateje igihugu ngo babone ubutohe n umugisha kagame agihesheje ibikorwa birivugira
reka dukore kdi itandukaniro ririho ubu ni ukureba ngo uwo muzungu waje turamwinjriza ho iki niba ukora ubugeni akugurire niba ukora aho yacumbitse mwakire neza azagaruke ubu twavumbuyemo ko ubukerarugendo aribwo petrole zahabu byacu buri imbere kera ntibyabayeho gutyo
rero tureke amatiku bafite ingenga ni ubumuga pe dukore byiza tuzaraga urda rw’ahazaza!
ariko se uriya uzanye Habyarimana niyi nkuru bihuriye he? avanze amata nubushera kbsa. puu
bivugiye ibyiterambere nawe ati Habyarimana turebe ibyubaka shahu nibyatuma abana bacu babaho neza ubundi twubake u Rwanda rwacu rwiza ruzira icyasha kuko urwanda ni rwiza ntabwo wwarugereranya nu rwakera kimwe nuko utafata Kagame Paul ngo umugereranye na nuwo waruroshye mu bwicanyi ntaho bahuriye rwose
Iyi nkuru ishobora kuba irimo ibinyoma kuko Deshauna Barber muvuga ko bazanye ari muri Philippines representing USA IN Miss Universe
bafatiwe mucyuho ( se faire penser en flag)
bafatiwe mucyuho, (ils se font pincer en flagrant délit)
Ngo se faire quoi en quoi ?? hahaaaaaa
mwami yesu , ni ikihe kirimi ubwo
Aba bastar baje baazanywz no gusura Ingagi,Habyarimana n’ibindi nibyo mubongereraho kuko sibyo bo bakurikiza.
Aliko nkuyumuntu abazanyemo ibya Habyara abikuye koko?ese urashaka kudusubiza kwa Habyara?Uzamusange aho yagiye niba umukunda.Shame on you, sinkunda gutukana aliko nkuyu mbanunva namwita umujinga cyane.
Uyu muntu uzana ibya habyara twamufasha, ndakeka I ndera harimo imyanya,,
Ndumva washatse kotuvuga Habyarimana kndi munkuru ntaho ihuriye nawe turabizi barazaga baje gufatikanya nawe kurimbura aboyitaga inyangarwanda(Abatutsi)bakaza baje nokureba igisunzuke namabingaye none mwemwababajwe nuko abaje kungomaye batavuzwe bagaruka gusurande se ko abafite ibisuzu nkibye namabinga mumutima wanyu mwanze kubana nabantu ngo imitima yanyu muyoze mukabishyira . gusa murantangaje muzanababazwa nuko ubu twandikisha Lap top kndi kubwahabyarimana mwarakoreshaga methode burgumestre muzapfanabi gusa
URI ICYOHE
mureke abapfu bahambe kd baririre abapfu babo,uwo muhahana wabona arimwene nyirazuba suzana cg agata kanziga,impumyi yasabye Imana isegonda rimwe ngo irebe ku isi nuko irabihabwa,ibumburira amaso ku nkoko yisake ihita yirahira ngontakintu kinini kibaho ku isi nkisake,uheruka murwanda mbere ya 1994 mushaka ababwire iki kindi koko konamwe mugondoza,ntimuzise ko numuntu asiga ikimwirukansa ikimwirukankana arko adashobora gusiga ikimwirukamo!yego rata aba stars baraje,mhhhh,harya murwanda haje baperezida bakomeye ku isi nka america na england ryari,ibyobihugu se byabayeho nyuma ya 1994,uretse mitera na boduwe batuzaniye gusa ingengas na papa paulII waje abasenyeri be nabapadiri nabandi babeshyaga ko ari inkone mucyayenge bamariye ku icumu kugeza mibiliziya byabo abo bigishije umusaraba nagatigisimu bakababatiza,ababonye alitari ninkuta zibiriziya muri 1994 bazambere abahamya,yewee abastars baraje koko!!!!
@Gahozo ndakwemeye urajijutse, ibyo uvuze nibyo bifite akamaro kuruta guterana amagambo atagize icyo yungura abasomyi.Ntangoma itagira iherezo munjye mureka kwijandika mubyo mutazi.
Jye muzambwire Jack Bauer naza nkumbuye 24 h chronos.
izi coment zanyu zose nzinyeretse ko abanyarwanda urwego tugezemo tumaze kumenya aboturibo ko ntamuntu wakongera tuduterenya ngo tumemwemerere,binyeretseko ikiturajinshinga arukbaho gushakicyadutezimbere,twirinda amacakubiri nibindi bitadufitiye akamaro.erega nubundi iyisi siyacu duharanire kugira iherezo ryiza nimbere yimana tuzabe abere tubeho ubuziraherezo.
abavugako kinani yakundaga abatutsi hari icyo yabakundiraga. amakuru yizewe dufite nuko habyara yabyawe na musenyeri bigirumwami w’umututsi kuko nyina wahabyara yarashinzwe gusasira musenyeri nase agashingwa gutekera abapadiri. niba mubihakana muzarebe igihe uwitwaga ko ari se wa habyara (ndanga kuvuga izina rye kuko ari umwungura kandi ari mugitondo) nta konji yatanzwe ariko umunsi musenyeri bigirumwami apfa twabonye konji mugihugu hose.
Isebanyabubingwa! Ubona se Habyara asa n’abatutsi?! Hhhh…! Wibasebya sha! Ubu bari mu gihugu cyabo kandi bitwa abanyarwanda, si nka cya gihe, bari baraciriwe ishyanga! Gusa mbabajwe n’igihe mwataye kuri Nyakwigendera! Yego na we yubatse u Rwanda, aruvanye mu ishyamba ruhinduka imiturire, ariko ibitekerezo byavutse za 1957 yakikiye aho kubirandura, byatumye rusenyuka mu 1994, agendana narwo, n’ubwo natwe tuzamusangayo (RIP)! Ubu rero turi mu Rwanda rushya, n’ubwo atari twe tuvumbura izo Internet na telephone mobile atabashije gutunga, turi mu gihe biriho, na nyuma y’ubu hazaza ibindi byiza, mureke tubikoreshe twubaka, aho gusenya! Je vous aime bien
KUKI MUVUGA IBYO MUTAZI WOWE WIYITA JOLIE.WIGIZE USOMA CG NGO WUMVE AHO BAVUZE KO HABYARIMANA ARIWE WATEGUYE GENOCIDE.CG BIZWI KO GENOCIDE YATEGUWE KU NGOMA YA HABYARIMANA
UJYE UVUGA IBYO UZI.
wowe wiyita kadogo, bayiteguye se asinziriye?? Niwe nyine
MANA NYAGASANI,wowe Nyir’ububasha Nyir’imbaraga, ni wowe ureba mu mitima yacu, ukamenya ibyo dutekereza byose, kandi ukamenya ibizatubaho byose mu gihe kiri imbere, ngwino wirirwe iwacu i Rwanda, wiriranwe natwe abana bawe b’Abanyarwanda, kandi urarane natwe ibihe byose, udukize ibitekerezo bibi bituruka kuri satani, uturinde inzangano ndetse n’amashyari, twese hamwe tubashe gukundana nta buryarya nta vangura, kandi uduhe kwibuka ko twese twaremwe mu ishusho yawe,kugirango niturangiza igihe gito cy’inyongezo dusigaranye muri iyi si mbi y’icyaha, uzabashe kutugirira imbabazi ku makosa yose n’ibyaha byinshi twirirwa tugucumuraho, kandi uzatwakire mu Bwami bwawe buzira iherezo. Mbigusabye n’umutima wiyoroheje mu cyizere cyinshi,AMEN.
Kumwaza umuntu ngo igihe cya Habyara ngo nta Internet yari ihari, ni nkuko waseka umuntu ngo arashaje cg ararwaye!! Kuko wanamubaza icyo gihe we aho yari ari nicyo yakoraga!!
Kandi ndumva atanazi ko Ibihe biha ibindi!!!
Wa mugani abanyarwanda turarwaye, turwaye indwara y amateka!!
Miss America Deshauna Barber, ko ari muri Philippines mu irushanwa rya miss universe ageze mu kinigi mu Rwanda ate? Byari byiza ariko mukosore ayo makuru Deshauna Barber kuri ubu ntari murwanda kereka aje nyuma ya miss universe
Mu ikipe bari kumwe, Di Caprio ngo ari kumwe n’abayobora film bane (film directors) basanzwe bakorera Holywood. (((((HOLLYWOOD))))))
Comments are closed.