Digiqole ad

Gicumbi: Ibiyobyabwenge bya Miliyoni 23 mu nkambi y’AbanyeCongo byangijwe

 Gicumbi: Ibiyobyabwenge bya Miliyoni 23 mu nkambi y’AbanyeCongo byangijwe

Abayobozi b’Inkambi ya Gihembe bagize uruhare mu kubyangiza

Kuri uyu wa gatatu inzego z’umutekano z’u Rwanda n’ubuyobozi bw’ibanze zangije ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 23 byafatiwe mu nkambi ya Gihembe icumbikiye AbanyeCongo, aba bakaba bagiriwe inama yo kudasubira mu bikorwa nk’ibi byo gucuruza ibiyobyabwenge mu nkambi.

Ibiyobyabwenge byinshi byafatiwe mu Nkambi ya Gihembe no mu nkengero zayo byiganjemo inzoga zitemewe ziva muri Uganda
Ibiyobyabwenge byinshi byafatiwe mu Nkambi ya Gihembe no mu nkengero zayo byiganjemo inzoga zitemewe ziva muri Uganda

Iyi nkambi icumbikiye impunzi 12 698 niyo yabereyemo kwangiza ibi biyobyabwenge no gushishikariza abayirimo n’abayituriye kwirinda gukoresha, gukwirakwiza no gucuruza ibi bintu byiganjemo cyane cyane inzoga zisindisha bikomeye zitemewe mu Rwanda.

Izi mpunzi n’abaturiye iyi nkambi basobanuriwe kandi amategeko y’u Rwanda ahana gucuruza, gukwirakwiza no gukoresha ibiyobyabwenge, ko harimo igifungo kigera no ku myaka itatu.

Iki gihano ariko umwaka ushize kikaba cyarakemanzwe kuba gito n’inzego zitandukanye zirebana n’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo ku muryango nyarwanda.

Izi nzoga zose zambuka zivuye muri Uganda maze ngo aha mu nkambi zigahishirwa kuko nta uba ahakekera kuba indiri y’ibi biyobyabwenge.

Uhagarariye urwego rwa Police ndetse n’uwingabo babwiye abaturage n’impunzi ko  izi nzego ziri maso kandi zizakomeza gutahura no gushyikiriza ubutabera abafatirwa muri ibi bikorwa bose.

Maj Donat Bikaga uhagarariye Ingabo muri Gicumbi ati “Nubwo iyi ari inkambi y’impunzi mumenye ko uw’ariwe wese uri ku butaka bw’igihugu yubahiriza amategeko akigenga. Ibiyobyabwenge mu nkambi yanyu birahari kandi hari n’ama ‘depot’. Gusa mumenye ko yaba umunyarwanda cyangwa impunzi ibiyobyabwenge bihungabanya umudendezo, mureke dufatanye kubirwanya.”

CSP Dan Ndayambaje uyobora Police mu karere ka Gicumbi avuga ko inzego z'umutekano ziri maso abakora ibi bikorwa bashatse bacogora
CSP Dan Ndayambaje uyobora Police mu karere ka Gicumbi avuga ko inzego z’umutekano ziri maso abakora ibi bikorwa bashatse bacogora

Benihirwe Charlotte  umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza yababwiye ko ikibabaje ari uko usanga ababirangura batabinywa ahubwo babiha abaturage babinywa bikabica nabi.

Ati “Mu nkambi, igihugu cyabakiriye mugomba kugendera ku mategeko yacyo. Kandi n’abana banyu barahangirikira, none nimwerekane abo babicuruza tubikumire.”

Aho byangirijwe hanerekwanywe ababifatanywe bagaragaje ko bicuza ibi bikorwa kandi biteguye guhinduka nibarangiza ibihano bazahabwa n’inkiko.

Ibiyobyabwenge byafashwe ngo ni intandaro y'urugomo n'ibindi byaha ndetse no kwica mu mutwe urubyiruko
Ibiyobyabwenge byafashwe ngo ni intandaro y’urugomo n’ibindi byaha ndetse no kwica mu mutwe urubyiruko
Abayobozi b'Inkambi ya Gihembe bagize uruhare mu kubyangiza
Abayobozi b’Inkambi ya Gihembe bagize uruhare mu kubyangiza
Bafatanyije n'abayobozi b'inzego za Leta n'izishinzwe umutekano
Bafatanyije n’abayobozi b’inzego za Leta n’izishinzwe umutekano

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

5 Comments

  • Amafranga y’ibiyobyabwenge abarwa ate? Ngo ibiyobyabwenge bifite “agaciro ka….”!!!! Bishoboka bite ko tuvuga ko ikintu gifite agaciro ari kibi?????
    NB; byaba byiza bavuze uko bingana mu biro (Kg) cyangwa Litiro (Lt)

  • Bizongera bibe, ubu se igiterimpunzi gutunga kanyanga inganitya niki?
    Igisubizo murakizi , NINZARA. Sinumva ukuntu nyirigihugu yakwicwaninzara impunzi yo iba yaraboze…

  • Sha Isibo ubivuze ukuri peee!!!!!!!!!!!!!!

  • Muri iriya nkambi haberamo n’ibindi byinshi biruta n’izo KANYANGA.Mukeka se ko izo mpunzi zibikora zidafite abo zifatanya nabo bibera hanze y’inkambi. Ibyo birazwi. Hari n’impunzi zitari nke zifite indangamuntu y’u Rwanda. Ndetse hari n’impunzi zihabwa sevices zimwe na zimwe zitagenewe impunzi. Nihakorwe iperereza ryimbitse.

    • Wowe Makoro uri umushinyaguzi gusa ntampuhwe ugira. Indangamuntu se uvuga barayirya nigaburo rya buri munsi bahabwa?. Service se zitagenewe impunzi nizihe ko nabo baremwe kimwe nawe ahubwo bakurusha ubumuntu, ibitekerezo nkibyo nibyo gusubiza igihugu inyuma gusa ndagusabira kugira ngo ube wagira ubumuntu kuko abantu nkawe muri iki gihugu ntabwo bakenewe. Naho ibyo bacuruza ntibyemewe kandi bagomba kubaha amategeko y’igihugu bahungiyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish