Senegal yangiye Ububiligi icyifuzo cyo kuburanisha Hissène Habré
Kuri uyu wa gatatu nibwo urukiko rw’i Dakar muri Senegal rwanze ubusabe bw’Ububiligi bwifuzaga kuburanisha uwahoze ari President wa Tchad Hissène Habré.
Ministeri y’Ubucamanza muri Senegal ibinyujije mu rukiko rukuru rwa Dakar, yavuze ko Ububiligi butujuje ibisabwa n’amategeko Senegal ivuga ko yakurikizwa mu kuburanisha uyu mugabo, bityo ko atakoherezwa muri kiriya gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi.
Hissène Habré ushinjwa ubwicanyi bw’ibihumbi by’abantu mu gihe yari umuyobozi wa Tchad, ari mu buhungiro muri Senegal kuva mu 1990.
Umwe mu bayobozi b’uru rukiko rwatangaje ibi yagize ati: “igihugu cy’Ububirigi nticyubahirije ibisabwa nta yandi makuru kuri icyo kibazo”
Abdoulaye Wade, president wa Senegal, mu cyumweru gishize yabwiye France 24 na RFI ko yacyiriye ubusabe bw’ igihugu cy’Ububirigi, buvuga ko bwiteguye kuba bwaburanisha HissèneHabré.
Minisitiri w ububanyi n’ amahanga w ‘Ububirigi tariki 10 z’ ukwezi kwa 7 umwaka ushize, akaba nawe yarasabye ko Habré yaburanishirizwa mu bubiligi.
Muri Nzeri umwaka ushize, abahagarariye ibihugu byabo mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika I Malabo, basabye u Rwanda ko rwaburanisha Habré, ibiganiro hagati y’u Rwanda n’abayobozi babishinzwe ntacyo byagezeho.
Leta ya Tchad n’abahemukiwe na Hissène Habré bakomeje kwifuza ko yakoherezwa mu Ububiligi, aho bavuga ko urubanza rwe rwakwihutishwa.
Hissène Habré yayoboye Tchad kuva mu 1982 kugeza mu 1990, aha bivugwa ko yayoboye nk’umunyagitugu ndetse ashinjwa kuba hejuru y’urupfu rw’abantu barenga 40 000
Hissene yaje gufatirwa muri Senegal nyuma yo gukurwa ku butegetsi mu 1990. Mu 2008 urukiko rw’I N’Djaména rwo rwamukatiye igihano cy’urupfu.
Jonas MUHAWENIMANA
UM– USEKE.COM
0 Comment
dore dore,uyu nawe ni nka Mugesera kubwerabwera bashaje kubera ibyaha bakoze,noneho azazanwa murwa Gasabo?just the begining of the game
Jye ndabona byose ari ubusa ubu se nanaza bakamukatira urugero 40 imyaka, azayimara?ikindi iyo rwara yamufashe akimara ko azoherezwa mu rwanada, nimufata bamaze kumukatira, feri ya mbere azayifatira Fayisal noneho yibereyo nashaka anahagwe, azaba yungutse iki, jye ndabona bamwihorera kuko nurumwishe si ruto.
Comments are closed.