Digiqole ad

Ingabo z’u Rwanda n’iza Misiri mu bufatanye

Kigali- Kuri uyu wa kane ministre w’ingabo w’u Rwanda Gen James KABAREBE na Ministre w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri Mohammed Kamel Amr, bagiranye ibiganiro bigamije ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’igisirikare.

Ministre Kabarebe na mugenzi we Mohammed (ibumoso)
Ministre Kabarebe na mugenzi we Mohammed (ibumoso)

Nyuma y’iyi nama yamaze umwanya muto ku kicaro cya Ministeri y’Ingabo, Mohammed Kamel Amr yatangarije abanyamakuru ko yishimira imibanire hagati y’ibihugu byombi ari myiza, ko kandi bagiye kongera ubufatanye no mu bya gisirikare.

Turashaka gukoresha ubunararibonye bwacu tugafatanya n’u Rwanda mu gukora ibikorwa bya gisivili n’ibya gisirikare . Twaganiriye byinshi kandi twiyemeje kuzakomeza ubufatanye, haba mu myitozo ndetse no kongerera ubushobozi ingabo z’u Rwanda”. Mohammed Kamel Amr.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Col. Nzabamwita Joseph, yavuze ko ibiganiro hagati y’impande zombi byibanze ku bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi, nk’uko basanzwe babihuriraho. Yongeraho ko mu minsi iza bateganya gukomeza kwagura uyu mubano no mu  zindi gahunda zigamije iterambere.

Kuva ku buyobozi bw’uwari President Hosni Mubarak, u Rwanda na Misiri byagiye bigirana imibanire itari mibi, president Kagame w’u Rwanda akaba yaragendereye Misiri mu Ugushyingo 2009, nubwo mugenzi we Mubarak (icyo gihe) we atageze i Kigali.

Gen James Kabarebe aha ikaze Ministre Muhammed
Gen James Kabarebe aha ikaze Ministre Muhammed

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • koko nibyiza ko bafatanya mubyagisirikare
    kubera ko igisirikare cyacu kikiri inyuma cyane kubijyanye nibikoresho.naho ubundi imana ikomeze kubarinda

Comments are closed.

en_USEnglish