Impanga zatanze miliyoni 210Frw ngo zise nk’intobo none ziricuza
Anna na Lucy DeCinque bo muri Australia baramamaye cyane ku isi kubera uburyo basa cyane akantu ku kandi, ariko ngo byabatwaye agera ku 250 000 USD (ni arenga miliyoni 210 Frw) mu kubagwa kwa hato na hato ngo base neza neza. Uyu munsi baricuza ndetse barakora igishoboka ngo basubire uko baremwe.
Aba bakobwa b’ahitwa Perth batanze amafaranga menshi mu kwibagisha iminwa, amabere, amazuru, ibice bizengurutse amaso, amatama n’ibindi kugira ngo base hose hose.
Bakoze ubundi buvuzi buhambaye bugezweho bwitwa ‘Intense Pulsed Light’ (IPL) bwo gutunganya uruhu uko nyirarwo abishaka.
Ikinyamakuru NewIdea kivuga ko ubu bari kwicuza ibi byose, bakibwiye ko ubu bari no kugerageza gusubira uko Imana yabarembye kuko ari byo byari bifite ubuzima.
Bavuga ko ibyo batekerezaga ko ari byiza ubu basanze ari bibi.
Aba bakobwa ngo bamaze igihe bafata imiti igabanya kubyimbagatana cyangwa gufobagana kw’ibice bimwe na bimwe by’umubiri.
Aba bakobwa b’imyaka 31 bafite umuhungu w’inshuti yabo bombi witwa Ben, nawe uherutse gusetsa abantu avuga ko ashobora gusoma igitabo akakirangiza mu mwanya nabo bari kwita ku mubiri wabo.
Bati “Ubu dutewe isoni n’ibyo twikoreye, ariko ni ibyacu turakomeza kugerageza kubikira.”
ubusanzwe aba bakobwa bahoraga bagira inama abandi ngo batinyuke bibagishe bahindure indoro n’uko bateye bimere uko babyifuza.
Ariko ubu imvugo si yayindi….
UM– USEKE.RW
3 Comments
yoooo baribeze bariyangiza disi
mbega abakobwa bari beza cyera!!!! none barasa nka AVATAR neza neza, ubwo barungutse
EGOKO SUKO MUPFA MUZIZE AGAKUNGUUUUUUUUUUUU AGAKUNGU GAKONA YAMNYAMAS
Comments are closed.