Digiqole ad

Shasir Nahimana mu bibazo muri Rayon ashinjwa AMAROZI!!!

 Shasir Nahimana mu bibazo muri Rayon ashinjwa AMAROZI!!!

Shasir ati “ese ko njye kuri uyu mukino byananiye gutsinda imbere y’izamu? ni uko nari mbyanze se?”

Rayon Sports iracyari mu gahinda ko gutsindwa na mukeba muri week end ishize, ariko agahinda kanini ubu gafitwe na Nahimana Shasir umukinnyi wayo uba witezweho guhindura ibintu mu kibuga, uyu ngo mbere y’umukino bagenzi be basatse igikapu cye basangamo ‘ibintu’ maze bavuga ko ‘azinga’ abakinnyi bagenzi be ntibatsinde. We avuga ko bibabaje cyane, ndetse ngo niba Rayon ibona ntacyo amaze imusezerere atahe.

Shasir ati "ese ko njye kuri uyu mukino byananiye gutsinda imbere y'izamu? ni uko nari mbyanze se?"
Shasir ati “ese ko njye kuri uyu mukino byananiye gutsinda imbere y’izamu? ni uko nari mbyanze se?”

Shasir Nahimana umaze gutsindira iyi kipe ibitero 11 mu mikino 14 kuri uyu mukino wa APR FC batsinzwe ngo bamwe muri bagenzi be bakinana ubu gutsindwa niwe bakubaraho, akavuga ko bibabaje kurushaho kuba na bamwe mu bayobozi b’ikipe ari uko babyemera.

Mu kiganiro cyihariye n’Umuseke kuri uyu wa mbere, Shasir ukomoka i Burundi, yavuze ko imikino yabanje bagiye bakina atigeze atsinda wenyine, ariko bibabaje cyane kuba bageze aho gutsindwa kuri APR bakavuga ngo yazinze bagenzi be ngo ajye atsinda wenyine.

Ati “Imiknio yose nakinnye nafatanyije n’abandi ariko kuri uyu wa APR nibwo bavuze ngo ndoga abandi!!

Ku mukino wa Police {FC} natsinze igitego nyuma y’abandi, ku mukino wa AS Kigali Pierrot niwe wabanje gutsinda njyewe ntsinda nyuma, umukino wa Marines bwo nta n’igitego nabonye abandi nibo batsinze, umukino w’Amagaju natsinze igitego cya kabiri, kuwa Mukura ntabwo natsinze ni Camara watsinze, Gicumbi twayitsinze bitanu njyewe ntsinda bibiri bya nyuma. Ese aho hose urumva ari njye watsinze njyenyine? Ese aho ntatsinze abandi bagatsinda nabwo nari nabafunze?”

Nahimana Shasir avuga ko ikintu kibabaje cyane ari ukubona hari n’abayobozi bo muri Komite ya Rayon ngo bemera ibi byavuzwe na bamwe mu bakinnyi nabo bakagenda bavuga ngo Shasir aroga bagenzi be.

Ati “Niba rwose babona nta kamaro mfite mu ikipe nibanyirukane. Kubona umuyobozi avuga ngo njyewe naje kubarogera abakinnyi babo kweli? Byarambabaje.”

 

Babigushinja bate? Byagenze bite?

Nahimana Shasir yabwiye Umuseke ko umuntu wese uzi neza iby’umupira w’amaguru {muri Africa} aziko ibi ari ibintu bibamo, ngo abawukina abenshi  bagira uko birinda (protection) n’ibyo bemera, ngo amakipe menshi cyane arabikora.

We avuga ko atavuye i Burundi aje kuroga abantu, ngo yatunguwe no kubona mbere y’umukino wa APR FC abakinnyi bagenzi be baza bakamusakira igikapu bakavuga ngo babonye ibintu bizanira umwaku abandi bakinana.

Ati “Ese ubundi babwiwe n’iki ko ari bo byari kugirira nabi? Ese match zose zabaye mbere ko batazaga kureba ko mbifite?”

Umukino wo kuwa gatandatu wagoye cyane Shasir Nahimana
Umukino wo kuwa gatandatu wagoye cyane Shasir Nahimana


Ubundi byari ibiki?

Ati “Njyewe ibyo nari mfite ni ‘Dua’ (ni, igitabo cyangwa ikindi kintu cyose cyaba cyanditseho isengesho ryo mu idini ya Islam) no mu ikipe bamwe mu bayobozi bari babizi ko mba nyifite, n’ubu bayinsabye nayibaha bakayireba. Ntabwo ari ikintu kibi mu mupira bose barabizi. Byarambabaje cyane kubona babyita ko ari ibirozi.

Tumaze gutsindwa noneho barushaho kuvuga ngo ninjye wabaroze, ngo Shasir aradufunga, ngo Shassir yadutsindishije…

 

Ubu byifashe bite?

Ati “Umwanzuro si uwanjye, niba bo babona ntacyo maze banyirukane.

Kubona umuyobozi avuga ngo ntabwo anibaza uko ibitego 11 nabitsinze!! Niba abona narabitsinze ari uko naroze bagenzi banjjye cyangwa akabona ntacyo mbafasha n’ubu bambwiye ngo nintahe nataha.

Shasir Nahimana avuga ko uyu munsi bicaranye n’abakinnyi n’umutoza akababwira ko yababaye cyane kubera amagambo ayakomeje gukwizwa na bagenzi be na bamwe mu bayobozi ko yaroze bagenzi be.

 

We iby’amarozi ngo ntabyemera

Ati “Ibintu by’uburozi simbyemera, njye nemera amasengesho gusa, icyo nemera ni Dua, ndabyuka kare ngasenga Imana ibindi ni ukwiyizera.

Ntabwo nshobora kujya mu kibuga nzi uko biri bugende, njyewe mba nizeye ibivugwa muri coran gusa. Icyo gitabo gusa nicyo nemera, ibi bindi bavuga simbyemera.

Ibyo abandi bakora byose ngo batsinde ntabwo mbyitaho, sininjira mu buzima bw’abandi, iyo umuntu atsinze dukinana ndishima nkanamushimira, ariko kuba hari abantu badatsinda bakavuga ngo ni njyewe wabafunze birababaje, nonese njye ko {ejo bundi} ntatsinze? Sinageze imbere y’izamu? ni uko ntashakaga gutsinda se? ni uko nageze imbere y’izamu sintuze ngatera uko mbonye kubera igihunga cyo gushaka kwishyura…

Ariko nyuma y’umukino dutsinzwe ngo ibibi byose ni njyewe wabiteye.”

Ntabwo yumva uburyo bamushinja kuroga ikipe yose ntitsinde ariko kandi nawe ntatsinde, ngo abona ari imyumvire iciriritse
Ntabwo yumva uburyo bamushinja kuroga ikipe yose ntitsinde ariko kandi nawe ntatsinde, ngo abona ari imyumvire iciriritse


Masudi avuga ko iki kibazo bagikemuye

Umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma yabwiye Umuseke ko iki kibazo koko cyari gihari, ariko ngo bagikemuye.

Ati “Ibibazo bishingiye ku myizerere y’uburozi byari bihari ariko ubu ntibigihari. Shasir yari yagiranye ibibazo na bagenzi be bakeka ko abaroga ariko twabikemuye uyu munsi mbere y’imyitozo. Twaganiriye n’abo bireba bose kandi ibiganiro byagenze neza.

Iyo mu ikipe hari umwuka mubi nk’uku abo muhanganye baboneraho bakabatsinda byoroshye. Ngomba gushaka umuti w’ibi bibazo vuba bishoboka. Kandi ikizabivamo kizigaragaza vuba aha.”

Masudi wagize ibihe byiza ari umukinnyi abajijwe niba we abyemera ko umukinnyi yaroga undi kudatanga  umusaruro, yasubije ati:

Ni ibintu bivugwa kenshi abakinnyi bagakekana, birasanzwe mu mupira. Ariko simbyemera. Icyo nzi ni uko abakinnyi basenga bashobora kugira umusaza {umuntu mukuru mu idini} ubasabira ku mana ibyo muri Islam twita ‘Dua’. Usaba imigisha iva ku mana si uburozi rwose.”

 Nahimana Shasir yinjiye muri uyu mukino bagenzi be babanje kumusaka no kumushinja
Nahimana Shasir yinjiye muri uyu mukino bagenzi be babanje kumusaka no kumushinja kubaroga

Photos © Innocent Ishimwe/Umuseke

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

33 Comments

  • yampayinka iyo rayon itsinzwe ibibazo byose babiva imuzi ibyo ntibyampungabanya rayon izahora ari rayon.oooh rayon bakwangira iki rayon

  • Nari ngatangaye icyatumye mutsindwa !!!!Kumbi mwaje mukekana ko mwaroganye hagati yanyu?Nta esprit d’equipe mufite.Simfana rayon sport ariko ibi birababaje cyane.Shame on you

  • Njyewe nubwo ndi umufana wa rayon ariko sinkuda kubona abakinnyi bahora bakeka bagenzi babo ngo barabaroga nkuko Kamara yigeze kubigenza, none nuriya mwana Shassir batangiye kumubeshyera kandi aribo baba binaniwe ! Massudi iki kibazo agikemure kandi niba hari nu mukinnyi uhora akeka bagenzibe yirukanwe numuyobozi waba wizera ibyo bintu nawe ntakigenda rwose , ntitwagira umwuka nkuyu kuri match ngo tuzatware igikombe

  • AKABAYE ICWENDE NTI KOGA!!!!! SORRY TO SAY THIS COZ AM RAYON SPORT FUN

  • erega rayon bazagenda bivamo gacye gacye,, nibatubwire natubwire niba masoudi we ataroga , fiston aaahahhah sha gasenyi murabarozi ngo mugira umusaza hahahah

  • hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh niyo mpamvu mwabazanye kukibuga batatanye se?ubuse koko ikipe yaba irimo umwuka nkuyu mbere ya Match igashobora gutsinda hhhhhhhhhhh. Muri Rayon uwatsinze aba aroga abandi?Mwarangiza mugasakuza ngo babashinja amarozi? ntabakinnyi ntabayobozi ntanumutoza, Kuko Masudi ntiyakagombye kwemera ko abakinnyi bagiye muri Match baza batatanye kuriya,Mugihe nibura icyumweru mbere ya match abakinnyi bagombye kuba bari hamwe kugeza match irangiye!!!!!!!!!!!!! muri abambere.

  • Ariko Chief Editor we ntagira izina? Izo nkuru mubona ziba zimariye iki rubanda? Mwagiye mubafata amajwi mukabashyira ku msradiyo na TV bakavuga ayo mahomvu yabo? Niba bahisemo kuba abakinnyi b’itangazamakuru bazajye gukina muri Ajespor yanyu ariko mudukurire umwanda mu mupira. Twe kuwureba turariha, mwe abanyamakuru mu kinjirira ubuntu.
    Niba muri abagabo muzashinge ikipe ize ihatane muve mu matiku.

  • Ibyo by’amarozi ni sous-développement mental.

  • Ndagirango mbasabe abafana ba Rayon, nanjye ndiwe. ibi bivugwa kur’uyu musore Shasri ni ibimenyetso bya discipline nke iri muri equipe yacu. Ntabwo umuntu yashoka igikapu cyamugenzi we aho gushoka ikibuga aryana ngo atsinde, ngo uvuge ko atari intege nke za coach. Mwene uwo muntu uzana umwaka mubi aho gukina avuga ko bamuroga niwe uba aroga. so, Masoud iriya ntsinzwi ya Rayon kuri APR, n’izindi zagiye zimutsinda bitari ngombwa akwiye kubibazwa. Yatwara igikombe, atagitwara akwiye kwirukanwa si umutoza uri level y’ikipe nka Rayon. ntashoboye management y’abakinnyi, nawe ashobora kuba yemera amarozi mu mupira.

    • Najye mfana rayon ariko sinigeze nemera masoud na rimwe. Ibaze nawe umwuka mkuwo my bakinnyi. Uwo musaza we ra? Narabivuze wabonaga muri team nta team spirit yarimo kandi byose bibazwa coach

  • Ohhh!!! No mureke undi mwana. Mwagiye mwemera mukanafunguka mumitwe. Najye rwose ndababaye k’ubwuyu mwana w umuhungu!!!

  • ibintu uvuze byose turahuje kbsa,sinzi ipamvu aba rayon batabona ko nta mutoza tugira barayon ndabasabye muzagenzure masudi ntago ari kurwego rw rayon, unamubajije uko rayon ikina 100% ndizerako ataguha igisubuzo gifututse , afite amagambo akoresha aba rayon tukayasamira mubicu tukayitaho ntitumwiteho knd ariwe wambere udahwanye nikipe,mubyukuri artuzi ark twe ntituramusobanukirwa

    • ndahamya neza ko wowe utari umufana wa Rayon, Ceceka rero

  • abakinnyi ba rayon sport bakwiye kujya mu itorero

  • mwe gushwana ibyabaye byarabaye mutegure ejo hazaza, mwe kwitana bamwana,mukore imyitozo mutegure match zitaha, twababariye kandi tubarinyuma. gutsindwa 1 ntacyaha kirimo kabisa.

  • Ntanduru ivugira ubusa kumusozi

    • uyu musore bazamusabe imbabazi ahubwo nibobatumye adatsinda bsmutesha umutwe.

  • birambabaje cyannnnee nkUmukunzi wa Rayon pe ntansoni? uwambwira Abo Bakinnyi bavuga ko babazinga kuko nibo baswa bafite ubwenjye bucye. mwaneje ibikona uwabampa nabaceka mwaBaturage mwe Ubu muzi aho mwandaje?

  • njye nta na rimwe nari nabona yaba balcerona…Real Madrid……yemwe na za zindi zo mu bushinwa zishyura amapound atabaho ntizijya ziza zitatanye kuriya…baza hamwe buriya mbese mwahimbye agashyaaa????

  • Ariko jye mabazwa n’abantu bize bagira imyumvire irimo ubwenge buke cyane! Kuki bumva ko amarozi ariyo yahabwa intebe mu mupira w’amaguru? Kuba APR yarabatsinze si ibisanzwe, kuki biha undi mwana ngo yarabazinze? Ubuse Christiano ko ntawe urajya kumusaka mu myenda ye ngo barebe ko afite uruhereko? Mbona gutsindwa kw’amakipe yacu ndetse harimo n’amavubi uruhare runini twarushyira ku batoza, abayobozi b’imikino n’abakinnyi ubwabo! Iyo ugenda wumva ngo abakinnyi bamwe ntibararanye n’abandi mu kwitegura umukino runaka, ubwo mwumva atari umwanda bazana mu mupira wacu koko? Niba bumva bashyize imbere amarozi bagakomeza kwica umupira n’abakinnyi babica mu mitwe bazavemo hasigaremo amakipe ashoboye afite n’imyumvire itari iyo mu cyaro! Ubuse ko bavuga ko Mu gisaka haba uburozi ko kirehe idatwara igikombe cg ngo DRC ibe yaratwaye igikombe cy’isi? Hakenewe ingando cg itorero abatoza n’abayobozi b’amakipe bakavanwa uwo mwanda w’amarozi mu mitwe yabo! Bage bemera gutsindwa! Ubundi wumva umukinnyi yashyiramo izihe mbaraga kandi aziko umupfumu yabahaye intsinzi? Hahhahhahhaha! Sha jye mfite byinshi mbona mu makipe cyane cyane afite imyumvire mike nka Rayon, aho abakinnyi baba bafite ibirarane by’amezi nka 5, ukumva bazanye aba nya Mali bageragezwa kandi wareba ugasanga ntanaho bazwi! Nkaho bahembye abakinnyi ngo babone motivation bakine, ugasanga yose bayakodeshejemo V8 kubera ko uwazitanze yabungutsemo, nibindi nkibyo byo kugura mafaranga menshi dawa, kandi ukambura abakinnyi! Niho hava ko abakinnyi barya za ruswa bakitsindisha rimwe na rimwe ikipe yawe bayibetinze!

  • Gute Muvuga ngo Masoudi ntashoboye kd kuva champional yatangira atsizwe rimwe urabihera kucyi?ibyumwuka mubi wariwabonetsemo ntakipe nimwe kir’isi bitaba mo ahubwo jyewe icyo namwisabira nukubivamo vuba kd bigakemuka neza ubundi tukojyera tukabona itsinzi Nibisazwe

  • Iyaba Uwiteka yafasha Rayonsport ikava ku bintu by’amarozi gusa bizagorana kubona abayobozi ba eqiipe bitabira ibyamarozi?birababake gusa kubona habamo acakubiri ntibyatuma hari icyigerwaho.

  • ibi abasobanukiwe turabimenyereye kuko si mu mupira gusa biri kuko iyo hari umuntu, group y’abantu cyangwa ishyirahamwe ry’abantu runaka bashaka gusenya Burundu, Guca intege se , cyangwa gusubiza inyuma bakoresha intwaro 3:

    1) kwica mumutwe uwo muntu cyangwa abo Bantu cyangwa iryo shyirahamwe ry’abantu akenshi bifashishije ibihuha bya bamwemuribo cyangwa itangazamakuru.
    urugero
    —————
    Habura amasaha make 24 gusa ngo match ya rayon sports na APR ibe hatangiye gucicikana Ku mbuga nkoranyambaga inkuru y’urubanza rw’abafana ba rayon rwo muri 2014 ngo basabirwaga gufungwa 5ans.

    2)intwaro yabo yakabiri ni ugucamo abo Bantu ibice muburyo bwibanga kuburyo gutahiriza umugozi umwe cyangwa guhuza igenamigambi bisigara ari inzozi bakabateza amacakubiri n’umwiryane kuburyo group ivukamo A na B zigasubiranamo.

    ingero
    ————
    #aha wahera kurugero rw’amashyaka nka PS imberakuri, PL cyangwa n’amacakubiri ahora muri rayon burya naho baba ba yari inyuma.

    #aha nanone umuntu yatanga ingero Ku madini nka Islam na ADPR yaciwemo ibice igihe twendaga gutora wa mugabo witwa ferandumu.

    3) intwaro yabo ya 3 ni iterabwoba na ruswa akenshi bigakurikirwa n’inkuru zibihamya zica mwitangazamakuru iyo ari muri sports cyangwa mubutabera iyo ari muri politic.

    ingero:
    ————
    #late capt Jean marie ntagwabira yigeze kwiyemerera ko akiri muri APR batangaga ruswa kubasifuzi.

    # Bokota rabama yigeze kwivugira ko hari uwamuhaye $ ngo azagaruke Derby APR rayon yararangiye.

    # APR yigeze Gusa ba ko match yayo na rayon yimurwa ngo kuko stade regionale yinyamirambo ntabwisanzure ifite icyo gihe CSP rutikanga rogers wayoboraga police mu mugi wa Kigali yavuze ko Polise ntabushobozi buhagije ifite bwo kurindira umutekano I nyamirambo.

    none c bavandimwe basomyi dusangiye isano, ubwo murumva igitangaje ariki Kuba APR na rayon bigifitanye undi mukino ukomeye le 1/2/2017 none inkuru zose zikaba zivuga amarozi n’umwiryane muri rayon? se ubundi mubona urujijo ruri muri izi nkuru zivuga Ku amarozi muri rayon no Ku mikino ya rayon rutandukaniyehe nururi mu nkuru zivuga kegura kwa ba gitifu n’abandi abayobozi binzego z’ibanze kubushake bwabo icyarimwe Kandi mugihugu hose? mbonereho no kwisabira abakunzi ba rayon sport kudacibwa intege na comments zurucantege nagiye mbona zitangira zivuga ngo : njyewe rwose rayon nubwo nyifana, rayon nayikundaga ariko.., nizindi nkazo kuko ni abafana ba APR bazandika. Admin umbabarire ntunyongereintegent please!

    • Rumumba wifitemo ikibazo gikomeye kdi aho uganisha twahumvishe gusa uwabona ibyinshi wanditse wagirango uri umusesenguzi kdi se byahe!!!

  • Mugihe rayon sport itarajya mucyiciro cya 2 ntamahoro umupira wamagaru my rwanda uzagira.ibibyose kdi nitangazamakuru ribifitemo uruhari kuko ryahereye kera rikingira masudi na rayon ikibaba. Uyu mwana wumurundi bamuhe amahoro ahubwo yakagombye kurega izongegera zimusakira igikapu.umurozi wambere muri rayon sport ni camara

  • rayon niyo equipe nkunda mu rwanda,gusa biragaragarako ishobora kuba ikinamo injiji gusa,ndetse ntaretse nizo ngirwa bayobozi zitazi gutandukanya igitabo cy’Imana n’amarozi.ikigaragara abo bose babimuhamya barayakoresha,ariko mpamya neza ko ntamusaruro bayakuramo,Imana iruta byose.kubwanjye nkumwanzuro numva nkuwo mutoza uzana amacakubiri yagahanwe by’intanga rugero.kuko birumvikana ntabwo shasir azongera gukinana moral akiri kumwe nizo njiji zimushinja amarozi.

  • Mutuze mukine umupira wana mureke ibintu by’ubuswa.Mbabaze ese iyo mutsinda APR muba mwaravuze ayo marozi ? Mumbwire laissez les les conflits ndugu zangu mucheze kabumbu APR iyo mwayitsinze ntiyituriza igataha mwagiye mureka gushakira ibibazo aho bitari.

  • Ndi umufana wa Rayon sport.

    Gusa birababaje kubona abanyarwanda bata akazi kabo bakaza bakuzura Stade Amahoro baje kureba Rayon sport ariko abo baje kureba ntibabihe agaciro? Njye birambabaje kubona umwana nka NAHIMANA SHASSIR waje mu Rwanda ashaka kubaka izina ngo azajye no mu yandi makipe yo hanze y’u Rda n’u Burundi none ibibazo by’amarozi bikaba bishaka kumwicira Carriere ye.

    Ubundi se ko kuri Match twari duhar muravuga ngo yababujije gutsinda niwe wababujije no kugera n’imbere y’izamu rya APR FC? Masudi yiringira CAMARA kandi CAMARA n’umuswa umwe mubi.Sinzi n’ikintu yaje gukora mu ikipe yacu?

    PIEROT ko ariwe utsinda kandi akaba yarakinaga yugarira yari gutsinda gute? CAMARA nawe Rugwiro na AIMABLE bari bamuziritse,yari gutsinda gute? Mutubabarire mutagumya kongera agahinda twakuye kuri Stade Amahoro agahinda mwaduteye ntikarashira.

    Ivan Minaet yavuze ko Masudi atazi gutoza turabihakana none bitangiye kugaragara. Ubundi umuntu iyo ari umuswa mu kintu runaka ahora yiyemera ngo abantu bamenye ko azi icyo kintu njye nibaza niba Masudi APR FC niba yari yamuhaye Commission yo kwamamaza ngo abafana baze ari beshi. Amagambo Masudi yavuze niyo yatumye stade yuzura umuntu w’umuswa nka Masudi bivugwa ko yakinnye umupira uzi ko habaho GUTSINDA,GUTSINDWA NO KUNGANYA atinyuke avuge ngo nta mugabo wasuzugurwa kabiri kandi Match itaraba?

    Masudi sinaguhaye akazi ariko icyo nagusaba gabanya amagambo ibikorwa byishi ibikorwa birivugira naho kugira amagambo meshi atagira umumaro ntacyo bimaze.

    Shaka itsinzi kandi n’amarozi avugwa muri Equipe uyace ushatse kuzana iyo myemerere umuhane wihanukiriye.

    Murakoze.

  • Bavandimwe ba rayons nshuti zanjye mureke kubeshya rwose ntabwo amarozi akina umupira. Never ntaho byabaye kuko bibaho senegar yaba yaratwaye cyangwa Nigeria n’ibindi buhugu byizera amarozi byaba bitwara ibikombe. twaratsinzwe Acceptons Notre defaite! ubu se ko bo twabatwaye peace cup bari barozwe nande? shasiri yari Gaza?

  • biratangaje!ibi biragaragaza impamvu iyi kipe imaze iminsi yitwara nabi.Aho kureba imbere ngo barebe uko bagera kure mu bikombe bya CAF barye Ku mafaranga agaragara, bibereye mu matakaragasi y’amarozi!

  • Ibi biragaragaza imiterere y’ikipe ya Rayonsport:
    1. Ni ikipe idafite gushyira hamwe haba mu bakinnyi n’abayobozi-Niba bitegura match ikomeye bamwe mu bakinnyi (bigaragara ko babitumwe nuriya muyobozi) bakajya ku destabiliza rutahizamu ufite ibitego byinshi ni uko batifuza ko ikipe yabo itsinda, kuko bari barangije gupfa mu mutwe bashaka ko nabasigaye nabo bapfa mu mutwe.
    2. Ni Equipe itagira icyerekezo ahubwo ireba kubirenge byayo ntiharenze amaso- Ubundi imikino yose irangana, iyo urebye ukuntu batashyize imbaraga mu mu kino wa Etincelle ngo barashaka gutsinda APR, kandi umukino ari nkundi, bigaragara ko nta ntego bari bafite. Ikindi iyo urebye ibibazo bizamutse muri iyi minsi harimo guhagarika Gacinya, kuzana imifingo ngo iragerazwa kdi nabahari bitwara neza, … byose bigaragaza kureba hafi cg kutagira urukundo rw’ikipe
    3. Niba abayobozi barangwa no kudashyira hamwe, abakinnyi bakarangwa n’amashyari aho kwishimira ko barimo gutsinda, ubwo iyo kipe iragana he?
    Inama:
    – Hakwiye kubaho umwiherero w’abayobozi bagakemura ibibazo hagati muri bo
    -Head Coach akwiye kugaragaza abakinnyi bazamura amatiku/umwiryane muri bagenzi babo bagasezerwa
    -Gushyira imbaraga mu kugarura umwuka mwiza mu bakinnyi ndetse Shassir bakamusaba imbabazi kumugaragaro
    -Gukorera inyungu z’abafana kurusha kwikunda bo ubwabo
    -Gushyiraho Joint Committee ihuriweho n’abafana, abayobozi, aba coach n’abahagarariye abakinnyi bagomba gusesengura uko iki kibazo cy’amarozi giteye muri Rayon bagatanga na recommendations z’uko cyakemuka muri extra-ordinary General Assembly

  • YEWE AHUBWO ABAMUSHINJIJE UBUROZI NIBO BAMUTEYE UMWAKU NTIYATSINDA , ESE URUMVA YARAGIYE MUKIBUGA ARI MURI MUDU YO GUKINA KOKO

    IMANA IBABE HAFI ABAKINYI BA RAYON UBWO BUPAGANI IBUBAKIZE.

  • Jyewe icyo mbona kibabaje ni uko Shassir yivugira ko hari umuyobozi umushinja amarozi. Iby’abakinnyi wenda umuntu yabyumva ko bafitanye amashyari ko mugenzi wabo abarusha ibitego n’ubwo ibyo ari ukutagira esprit d’equipe kuko umusaruro w’umwe ubarwa ku ikipe yose, kandi nawe atsinda bamuhaye umuipira.

    Mureke tubabazwe n’uriya muyobozi uzana uriya mwuka w’imyemerere idasanzwe. Kandi niba yarabibwiye Shassir abibazwe kumugaragaro yisobanure. Niba Shasir amubeshyera nabyo bimenyekane. Jye mbona Shassir yarababajwe n’uko ubuyobozi bwahaye agaciro ibintu bishobora gusenya ikipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish