Digiqole ad

Kigali: Uwo bendaga kurushinga yamwanze ku ijoro ritangira 2012

Mu gihe abandi bishimiraga ko 2011 itambutse binjiye mu mwaka mushya, umwe mu basore utuye muri Kigali tudatangaje amazina ye, yawutangiye nabi cyane kuko mu ijoro ryinjira muri 2012 aribwo uwo biteguraga kurushingana yamubwiye ko bitagishobotse.

Byagenze bite?

Kubabaza umukunzi ni nko kumusogota umutima
Kubabaza umukunzi ni nko kumusogota umutima/ Photo Internet

Uyu musore wari ufite inkumi bari bamaze imyaka 5 bakundaba, bariyemeje kurushinga tariki ya 21/01/2012, yatunguwe n’ubutumwa yakiriye iminota micye mbere y’umwaka mushya, bwamwifurizaga umwaka mushya muhire ariko bugasoza buvuga ngo “ndashima Imana ko ikosa nari ngiye gukora irinyeretse ku munsi nk’uyu nkaba ngusabye ko wagenda ukwawe nanjye nkagenda ukwanjye

Umusore yahise ahamagara umukunzi we bwangu , umukobwa nawe ntiyazuyaje kuko yahise abimubwira ko atazabana n’umusore ukennye kandi utarize, dore ko we yaminuje amashuri, umusore we nubwo afite akazi keza akaba atarabashije kugera muri Kaminuza.

Umusore yagize ngo ni imikino y’abakundana, abikojeje bagenzi be nabo bahamagara umukobwa bamubaza impamvu ari gukinisha umukunzi bene aka kageni, nyamara umukobwa ababwira ko nta mikino ihari.

Icyakurikiyeho ku musore na bagenzi be ni ukwibaza impamvu imuteye ibi, mu gihe imyiteguro y’ubukwe yari igeze kure dore ko bwari buteganyijwe mu mpera z’iyi Mutarama.

Bakomeje kumutota ngo ababwire impamvu, umukobwa wasaga nkuwamaze gufata icyemezo, yahise ababwira ko yabonye undi mukunzi kandi umwereka urukundo kurusha uwo bendaga kubana.

Ibi ntibyanyuze umusore, maze yiyemeza guhita ajya kureba umukobwa, kugirango abimwibwirire amaso ku maso. Ubwo ibirori by’umwaka mushya mu ijoro byari birimbanyije mu ngo nyinshi zo mu mujyi wa Kigali, umusore we yari mu gihirahiro.

Mu kanya katarambiranye, umukobwa yabwiwe ko munzu hari abashyitsi,  ntabandi, yari wa musore hamwe n’inshuti ze bari baje kwiyumvira igitumye umukobwa yisubira.

Umukobwa ntiyemeye guhita aza kubaganiriza mu ruganiriro, bagenzi be bari aho, nibwo babonye ko umusore agahinda kamwishe, maze bamubwira ko umukobwa yahamagawe n’umusore w’umunyarwanda uba mu Ubuhinde,  akamubwira ko adakwiye kurongora umuntu utarize, kandi ko agomba kwitegura ko mu gihe cya vuba azaza kumutwara bakibanira.

Umusore byamwanze mu nda, ashaka kubona uwo mukobwa ( uwari umukunzi we) ngo abimwibwirire amaso ku maso,  dore ko bwendaga gucya, abari aho mu rugo bo basaga nk’abumiwe kubera ibyo bari bamaze  kumva.

Umukobwa yaje kwemera kubonana n’umukunzi we maze amwibwirira noneho ko, koko atagishaka kubana nawe ko hari undi musore azasanga kandi azaza kumutwara vuba cyane.

Umusore yakomeje kumwinginga ngo amubwire uwo musore wundi umukuyemo ku munota wanyuma, cyane ko ‘invitations’ z’ubukwe zari zasohotse, maze umukobwa amubwira izina ry’umukunzi we mushya uri mu Ubuhinde.

Buri wese wari aho amaze kumenya izina ry’uyu musore uri mu Ubuhinde, (nawe tutari butangaze amazina) yarumiwe kuko basanze uwo musore ari inshuti y’uwo avanye munzira, kandi akaba yari azi neza iby’urukundo rwabo.

Bugicya, ku itariki ya mbere 2012, umusore yahamagaye mugenzi we uri mu Ubuhinde ngo amubaze igitumye amuhemukira bene ako kageni. Icyatunguye uyu uri mu Ubuhinde ni uko ibyo yabwiye nyamukobwa yabimubwiye akinisha umukobwa, hanyuma we akabitwarira hejuru.

Ngo yashakaga gukinisha umukobwa ngo arebe niba koko ashikamye kuri ‘marriage’ ye n’umukunzi we, nkuko uyu yabitangarije zimwe mu nshuti ze dukesha iyi nkuru, ibabaje ariko kandi isekeje.

Kugeza ubu, impande zose zari zatangariye amabi yakozwe n’uyu muhungu uba mu Ubuhinde, ariko noneho zatangariye uburyo uyu mukobwa nawe yari yateye umukunzi we umugongo, iminsi mike mbere y’uko bakora ubukwe ngo yabonye undi i mahanga.

Kugeza ubu, umusore iby’ubukwe yabaye amenyesheje abari batumiwe ko bwigijwe ku itariki itaramenyekana. Kugeza ubu kandi, aba bakunzi ntibariyunga nyuma y’iki kigeragezo cyakozwe n’inshuti itabigambiriye, ariko kigakomera.

Abarushinga nimwitonde mukundane koko, hato mutubaka ku musenyi.

INEZA Douce
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • ni hatari bakobwa mwe mwitonde ariko mushishoza da

    • mukobwa ntukabone ishy’itamba ng’ute n’urwo wari wambaye!. Ariko da ngo umusimbutsi w’udukingo twinshi ntabwo aba azi akazamuvuna umugongo” Ncuti sinkwanga arikoutaye isaro.” arega ngo” akaryoshe kataye imbwa kuri Bugese” ibyo tubona byera byose si zahabu. Subirinyuma wongere ugarure ubwenge kugihe ureke kuba Mukundufite ariko se ibyo atarafite nibihe harya ngo washakaga kwiyandikisha nawe mubantu basuye Mahatuma Gandhi, yewe sha ” ngo ntawe upfa atamwaye urasebye. Nanjye ndi inkumi kandi ntabwo ndi mubicyane yewe mba hano Berlin
      ariko mbony’uw’ishorongi nazatukabana.

      • Hama sha nakugiriye inama uranangira none umutego twaguteze uragufasha,kandi nabyiye uriya musore warumusabye aho kugirango anyumve ahubwo ibyo twaganireye byose hatabuze nakimwe nkumva yabibyiye nyamukobwa ariko ntakibazo aramubonye.Basore mupfa kusama icyo mubonye nka poubelle muzumirwa dore aho nibereye.

  • oooh my God gusa ndizerako umusore abonye uwo yitaga fiancee uwo ariwe,sinon azicuza aramutse amutwaye,iyo nshuti ye yamugiriye neza kwaba ari blague cg ntayo sumukobwa wo kwiringirwa cad washyira mu rugo ,akakubera maman wabana bawe vraimenet niba aruku abakobwa basigaye bameze.NB ntuzamubabarire ndabigusabye pe,kuko sinkuzi ariko waba wibeshye.

    • CLAUDINE MBERE YA BYOSE NDAGUSHIMIYE KU BWIYO COMMENT UKOZE VRAIMENT NDEMERANYWA NAWE100%.KUKO URUKUNDO RURARUSHYA ABANTU NTIBAKARUKINISHE UKO BIBONEYE.THANK YOU

    • kwibeshya gusa!

  • ayayayaya nge uno uri mubuhinde ndamwemeye yarebye igikobwa mumutwe none kirisenyeye buriya wasanga cyari nikirara kuva kiga secondaire kirirwa kibeshya abahungu ari iki materialiste none cyari kigiye kubeshya umusore wabandi harya ngo ntago yize azabaze Chartier matheus yose abize uko bangana arebe nabo bashatse uko bameze ambwire niba urugo rw’ubakwa namashuri mbega ikintu kikoze munda gusa wowe musore warugiye kurongora aho kwangana numusore wo mubuhinde mukunde ahubwo kuko ubwo akweretse uko isi yacu iteye ahubwo shishoza urebe nubutaha uwo uzarambagiza…. uzarebe uko azaba ameze kuko nawe waba uri unjiji gufata icyemezo utariga kumuntu ngo umenye ikimurimo…sha nange ndi umusore abakobwa ni abatindi peeeee ubwo niba utabonye wamaze hihihihi ahubwo nakubwira nti happy new year kuko ndacyeka ntamuntu wigeze abikubwira bitewe namangambure warufite.

  • Icyaba cyiza nuko wamureka ukamuhanagura mu bwonko mukuri ntabwo agukunda ni ukubura uko agira!So,Ihangane!

  • Ni gitangaza pe!

  • umusore uri mu buhinde , akwiye guhembwa kuko yakweretse uwo uwo mukobwa ariwe ,n’icyo akunda . Ubwo rero numurongora yakugarukiye, uzamenye ko uwize ufite akazi keza namwifuza ,n’abana azabata. Ni rya buye ryagaragaye.komeza wihangane. Ijoro yavutsemo havutse benshiii

  • gusa uwaba afite number zabo bantu bari baguye kubana haba umusore cgwa iyo nkumi yaziduha kuko dukeneye kubaganiriza tugahura nabo tukabunga bibaye byashoboka! uzabasha kubona number zuwo musore watewe agahinda niyo nkumi azaziduhe, inkumi zubu ariko ko urukundo ruruta byose bari mubiki? ubuse ubuhinde buruta kuba murwanda akabana nuwamukunze? muzaba mumbarira inkumi ziri hanze ahaha

    • Ushaka kubunga kubera iki se ? Umukobwa ntashaka kubana n’umuntu udafite cash n’amashuri ! Urabunga se umuhungu arare yize arangize, agire amafaranga aruta ayo afite, ahite aba mu buhinde ?!! Ndumva wakagombye gushyigikira ko batandukana.

      • Tres bien Malabar!

      • Malabar uri umuntu w’umugabo ndakwemeye! ufite ama idees rwose naho uve kuri claude ngo ushaka kunga ra!

      • yes.

    • ubunga ibiki? cg nawe urashaka gufataho hein? urumva icyo ki demu kiri kuri gahunda umuntu ushidukira umuntu uri mu buhinde, nta nu rukundo afitiye jamaa ahubwo wasnga yaramumazeho uduceeri akaba agiye kumucika

  • ariko numusore wo mubuhinde sishyashya ko atari yarigeze abwira mugenzi ko yavuganye na fiancee wasanga nawe yagirango abajijishe,ubwose ntibari basigaye bavugana cheri chouchou kandi yari azi gahunda nyamukobwa afite,from india na la fille bose si shyashya njye simbizera.gusa wihangane kandi umukobwa aba umwe agatukisha bose hari nabahuye nibkomeye kukurusha gusa sinkubwira ngo umubabarire ufate igihe cyo kubitekereza,kandi wowe ntakibazo ufite ikibazo gifite la fille’gusa birababaje.

  • Ikigaragara uyu mukobwa ntabwo ari serious, Bigaragara ko atagukunze wowe mwari mwiyemeje kurushinga ahubwo akunda ibintu kuruta umuntu. Ikindi ni uko uyu mukobwa ari muri ba bandi bagira ngo kuba mu mahanga ni ukugera mu ijuru! Noneho biransekeje kuba ashidukira uri mu buhinde kabisa. Ubu se ahamagawe n`uri London, New York, Ottawa cg Quebec muri Canada, cg muri kimwe muri ziriya apays scandinaves zimeze neza nka Denmark, Sweden etc ntiyahita noneho amera amababa?

    Wa mugani wa Claudine n`ubwo ijambo ry`Imana riduasba kubabarira, nunabikora uzabikore uzi ko uzarwana urugamaba rukomeye mu rugo rwawe kuko hanze hari benshi bamuhamagara agashiduka. Nanjye niyo nibereye kdi iyo ndi haruta cyane India, ubanza muhamagaye yava hasi kandi nisaziye! Ndamuzi Kigali washatse umugabo byavugwaga ko arwaye Sida ( Byari byo cyangwa atari byo simbizi), kandi uwo mukobwa yari akiri agakumi rwose keza katigeze kanajarajara cyane kuko ndamuzi rwose. Icyo yashakaga kuri uwo mugabo nta kindi yamutwaye ikwaca ubundi yigira i Burayi.

    Uretse ko uriya mushuti wawe wo mu Buhinde wendawamurakarira ko yakwiciye ubukwe bikaba byaranagukomerekeje kuko iriya epreuve yahaye umukobwa atabanje kuyivuganaho nawe nk`umuntu mwari inshuti, ariko ubundi mbona yaragukoreye ikintu cyiza kikugaragariza uwo wifuzaga kubana nawe.

    Kuvuga ngo ntiwize Kaminuza nyamara ufite akazi keza ( niba ari byo koko nk`uko umunyamakuru yabivuze) njye numva rwose nta kibazo kirimo ku buryo uriya mukobwa atari kubyitwaza. Niba ufite diplome ya secondaire ukaba ufite akao kazi keza byari byoroshye kuri wowe kumara kurongora ukajya no kwiga kandi ugakomeza n`ako kazi kawe ukazarangiza wenda uhabwa promotion dore ko na experience uzaba uyifite. Uwo urangije university niba ari license afite ntabigukandagize kuko ashobora kumara 5 ans atarabona akazi nawe license warayibonye kandi ufite n`akazi.

    Ihanagane gusa icyo umutima wawe uzaguhata ukumva unyuzwe nacyo uazkore icyo icyo nzi cyo ngo ikitabuze mu rutoki ni amakoma, nubwo bose ari abakobwa ariko bose ntibababe abagore. Murajye mugira gushishoza ntibyoroshye!

  • Mbanje kubashimira ,

    Ubusanzwe njye ubundi iyi story nayumvisheho kuko mugenzi wanjye yabimbwiye , hari icyo batavuze hano. Uyu musore akimara gutanga invitation yaje kubwirwa ko umukobwa amuca inyuma ariko akabihakana kubera urukundo.

    Nkeka ko arinayo mpamvu yateye mugenzi we kumwereka uwo bazarushingana uko ameze mbere yuko babana.

    Namugira inama yo kureka kwinangira akareka burundu uyu mukobwa kuko bigaragara ko ari ikirara nubwo yamwimariyemo akareka gutoteza mugenzi we kandi kuko yamugiriye neza. Iyabaga twese twagiraga inshuti nkiyi.

    Murakoze

    • oyasha gytm kuberiki nimba yari ncuti ye atabi mwubwiye kare invitation zitarasohoka nawe yakoze amakosa

    • oya sha iyaza kuba incuti ye ntabwo yari gutegereza ko invitation zibanza gusohoka

    • yes.nimbayarabikoze ngoyereke uwo muhungu ukuri ndamushimye.

  • Uyu musore niyisubirahi akamurongora, azamenye ko arongoye sex atarongoye uwo bazubakana!!! kdi nagira inama abarongora n’abarongorwa kutajya bipasa muremure bagakundana nabo banganya level.

  • hahahahahahaha

    nyumvira vraiment kano ka expression ngo ‘Ijoro yavutsemo havutse benshiii’

    mario ntubaho kabisa

  • Ahubwo mwavuzeko uyu mukobwa yize, ariko kubwange numva agifite ubujiji, uyu ari muri babandi batunga document ariko ari injiji!!

    Uyu ntanicyo ateze kumara muri Society, kuko umuntu ariga kgo yiteze imbere ndetse na Society in general. Ahubwo uyu musore Imana imweretse inyinya!! jye uyu musore ndumva nta nama irenze ibyo yabonye nahuma, amahitamo ni aye.

  • uzajye kurya urusenda rwo mu buhinde sha uzumirwa,naho Man ahubwo urasubijwe buriya rero ikbababaza n’umwanya aba yaragutesheje gusa naho ibindi,arakwiyeretse peee

  • Mana we, mbega ishyano uyu mukobwa yateye umukunzi we? Ndagira inama uriya musore wuzuye agahinda ko yamwibagirwa kandi agashimira IMANA yamumukijije. Uriya mukobwa si umugore wo gushyira mu rugo ahubwo n’UWO GUSHYIRA MU MASHUKA!!!!!

  • Njye ndishimye cyaneee!!! uno musore uri mu Buhinde ntakintu kibi yakoze. yagerageje ino nkumi none ino nkumi iguye mumutego w’irari ry’ibintu. Ok.nanjye hari umukobwa wanyanze ngo ni uko ntari mu idini yabo ya ADPR.

  • Ibintu n,amashuri mu rukundo nta valeur.Gusa uriya mukobwa ni materialiste.Naho licence ni akabazo toto,icyangombwa ni mumutwe na minerval.Thx.

  • MUREKE AZABURA BYOSE NGO AMAFARANGA ,AMASHULI,WE WIZE KO NUMVA AMASHULI NTACYO AMUMARIYE?ABAKOBWA BAMEZE GUTYA NIBO BATUMA HARI ABAHUNGU BAVUGAKO UMUBNDI USHAKA INYAMA(CASH) AHASIGAYE IMBWA(ABAKOBWA) ZIKAZA ZIZIKURIKIYE,UTAVUNITSE UTERETA.

    • ariko rufonsi nawe ubanza nawe mu batarasomye urimo kuko inyandiko irabigaragaza.

  • ahhhhhhhhhhhh, uwo musore niyigurire icupa, Imana imutuye urusyo. ntazakore ikosa ryo kubeshya n’inkumi nkizo kuko ari nyinshi mu Rwanda.

  • Nzabandora rwose twe kujya tuvanga ibintu kuko ibyakubayeho ntaho bihuriye n`ibyabaye kuri uyu musore. Wowe uravuga ko umukobwa wo muri ADEPR yanze ko mubana kubera ko utari muri ADEPR. Urumva rero ko bihabanye n`ibyabaye kuri mugenzi wawe kuko bo bari bamaze gusohora invitations byumvikana ko bo nta kibazo k`idini bari bafite.

    Nagira ngo nkubwire ko idini ari kimwe muri factors z`ingenzi abantu bashingiraho mu guhitamo abo bazabana.Niba mutarabashije kumvikana rero ku idini wenda ngo nawe ugane ADEPR cyangwa ngo we agane muryo ubamo ntiwamurenganya kuko birasanzwe ko umuntu wo muri ADEPR uri committed agukundire kuhava cyangwa kuubera umugore utemeye kumusanga bitoroshye.

  • Mbega injiji?! Uyu muhungu agize amahirwe cyane kuko yari kuzamutesha umutwe babana. isuri isambira byinshi ikabura na duke. Ikibabaje ni uko abakobwa benshi ariko basigaye bameze. Arasebye gusa

  • CYORE! UYU MUKOBWA AKWERETSE UWO ARIWE… YEGO BIRAGOYE KWIKURAMO UWO WAKUNZE BIKAGERA NAHO MWEMERANYA KURUSHINGA…GUSA NKWIFURIJE GUHITAMO NEZA KDI UKUMVIRA UMUTIMANAMA WAWE. Ooh Mana Yanjye ibyurukundo biragoye koko…Gusa abasore bizera incuti zabo nkawe ubanza atari benshi pe! bakubwiye kenshi ko aguca inyuma wanga kumva none uriboneye! niba waranze amabwire se nibyo wiboneye ntacyo bikubwiye… YEWE IHANGANE.

  • Ohhh mon Dieu Isi irashaje peee! Amafaranga! Amashuri! ubwo se harumenya aho bwira ageze? cg ntazi ko bucya bwitwa ejo?
    Pauvre fille! On dit en Francais ceci””il est mieux d’etre seul au lieu d’etre mal accompagnee””
    ” il n’ya que le premier pas qui coute””
    On connait la valeur de l’homme apres son depart””
    “” les consequences corriges mieux que les conseils””
    “” Ne quitte jamais celui que tu aimes pour celui qui te plait, car celui qui te plait, te quiterra pour celle qu’il aime”

    In addition to this “” It is better to be with no one than to be with the wrong one””

    Comme conseil a notre cher collegue et ami, mukinyarwanda baravuga ngo umugabo mbwa aseka imbohe uyu musore mugenzi wacu ibyo yahuye nabyo n’ibyago kandi buri wese byamubaho, abakobwa b’ikigihe bateye ubwoba ariko bambabarire si bose, ariko bashiki bacu mwakwihanganye ko ibintu aribishakwa, ubwo se bangahe bashatse abagabo bafite amafaranga hanzaha ariko babuze amahoro, ubwo se ushatse umugabo ufite amafaranga akajya agusambanira mu maso ayo mafaranga yaba akumariye iki? Musore ihangane izabona undi mwana mwiza wowe senga Imana gusa izamuguha kuko uwo mwari hamwe atari “”BUCYURA MU BAKOBWA””

    • ntakindi nakongeraho gusa,uwomukobwa azumirwa.

  • Jyewe inama nagira uyu musore ni ukureka uyu mukobwa kuko icya 1: nta mugore umurimo kuko umutima we icyo utekereza ni cash gusa.2:niyo yagusaba imbabazi ntazigera ahinduka kuko ni infidèle niyo yabona undi Kaberuka umureshya yitwa umugore wawe azaguta.emera ubabare ariko bizashira si kimwe nko kubabara waramugejeje mu rugo.

  • iyi nkuru se ubu ni true story??? nge ndibaza ko ari ibyo nyir’ukuyandika yabonye nko muri film agahita abitangaza! gusa ni inkuru nziza umuntu wese akwiye kwigiraho,abakobwa twitonde cyane kuko burya mu buzima ntawumenya aho bwira ageze!! ubu se niba koko iyi nkuru ariyo koko, murambwira ko uyu mukobwa azabona undi mugabo?? ariko ubundi kuki mutatubwiye amazina?? ubanza mwayihimbye tuuuu… ariko harimo inyigisho nta ribi!! sha nukuri tujye twubaha Imana kuko hari ibanga rikomeye yaduhishe… kureba mu mutima w’undi!!!!!

  • aha!!uyu musore yabonye ishyano pe,ubu se koko urabona warubonye umugore??nindaya ya cyane ahubwo ugize amahirwe adasanzwe,yarikuzatuma ubyara abana badahuje banyina,yaribuzagutane uruhinja kdi nawe ukuri muto ukigira umugambi wo gushaka undi mugore bityo ukabyara abana b’amahari kdi utarabiteganyije.urahiriwe rero!basore murongora namwe bakobwa murongorwa,mwitonde cyane kuko imitego nimyinshi,birashoboka ko uriya musore wo mubuhinde yarasanzwe aryamana nikiriya kirara nambere hose nawe umwita inshuti yawe.ntuzigere wiyunga n’iryo shyano,tuza hanyuma uzafate icyemezo cyimbitse,niba aruku rongora rongora bivemunzira ureke igicucu gihobagire kuko nuwo mubuhinde ntazamurongora rwose

  • quant on n’a pas ce que’on veut on se contante de ce qu’on a! ntibibatangaze rwose ko marriage ari decision atari satisfaction!

  • njyewe inama nagira abasore n’inkumi nuko bakundana urukundo nyarukundo rutaryaryana,niba wiyemeje gukunda umuntu ntawubiguhase ariwowe wifatiye icyemezo mukunde uko ari kose,kuko uba wabitekerejeho bihagije,kandi mwa basore n’inkumi mwe mufate igihe musengere uwo muzabana,kuko icyo dusabye Imana irakiduha pe.nshuti mujye mukina mubindi byose ariko no mugera kurushinga mureke imikino.utekereza ko muba mugiye kubana imibereho yanyu yose!mugatandukamwa n’urupfu cg isi irangiye,rero ntogo ari umukino.

  • uwo mukobwa ntamukunda akunda amafaranga n’amashuri kurusha umuhungu ahubwo uwo muhungu nashake undi

  • Pole sana jamaa, uwo mukobwa ni nyirangiyogigiye, mureke naho ubundi azagutamaza ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.

  • sha aka ni agasobanuye tu hehe

  • Iyo nkumi izaze nyirangire imbwa isaka ibisasu yaminuje aha muri koreya

  • aha abakobwa bubu babaye ba gafaranga nta rukundo bakigira gusa nayo namahirwe yabikweretse mutarabana iyabikora nyuma wari gusara! ihangane uzabonuguhoza

  • musore wahuye nikigeragezo gikomeye ariko shimira Imana kuko ibibi warumaranye iyo myaka yose Imana yashatse ko winjira muri 2012 wera uyumwaka rero uzabona uguhoza agahinda sibose hari bacye cyane ariko beza

  • NdABASHIMIYE MWESE KURI COMMENTS ZANYU.WAMUSORE WE RERO URUMUYAMAHIRWE PE ibibazo warugiye kuzahura nabyo ntibigira iingano. uwomuko si uwo kubaka ni uwo kuburiri no kumutegura muri salon. ahubwo ni injiji irenze izindi. ariko weeee iyaba byabaga kubantubose bagiye kuruashinga bakabona umuntu wo kubageragereza uwo bagiye kurushinga. yewe muso ugize amahirwe rwose. gusa komera abakobwa bo barahari kandi beza va kukigoryi burundu.

  • Thanks be to God! iyi nkuru ntiyari ikwiye kwitwa gutya ahobwo mwari mukwiye kuyita :”umusore warusimbutse kubunani” Ubundi umugore asanga umugabo, ingurube ikajya ahari ibijumba, n’ihene ikajya ahari ibitovu. Uyu musore rero nashimire imana ko yamukijije iriya hene yari igiye kuzamuhenera ubuzima bwe bwose ahubwo uriya mugenzi we wayishukishije ibitovu nawe yarakoze kuko byatumwe ihene igaragaze ko ari ihene itari umugore.

    Nka Claudine uko yabivuze Plz i beg you NTUZATWARWE NGO UBANE N’URIYA MUKOBWA KUKO WAZABYICUZA UBUZIMA BWAWE BWOSE.

  • Sha ndemeye kabisa. mze wacu yabivuze ukuri injiji mbi ni izize. Uriya yari yariye ibiki kweri none se yari azi ko bari bahungu baziranye sha mbonye amayeri yo kumenya abakobwa b’iki gihe. Yewe muntu ushaka umunyeshyorongi, none se uhaheruka ryari? Sha menya utahazi ubu se ucyeka ko umunyeshyorongi wamukuraheee? Hasigaye abo muri Gishubi na Nyarubuye gusa naho ubu Shyorongi mbega uzi ko yabaye Nyarugenge igendwa n’abifite. Bas, uzapfe kuza ushake Sebyatsi we yapfa kukwemera ariko mukajya Nyabitare muri Gishubi kuko n’I Ndora HARASHIZE MY SISTER.

  • umuseke bravo, kuko uyu musore agiriwe inama zubaka binyuze ku museke, nizere ko atazaba nka mutima mucye wo murutiba, niba mwibuka indirimbo ya rugamba agaca, irangira agaya agaca kagize inda nini kakayizira, agaya nyirinkoko wisomeraga ku marwa kandi asahurwa, akagaya rusake…, uyu musore ba mubwiye ko bamuca inyuma arabyirengangiza, inshuti ye yo mubuhinde ibyo yakoze ntabwo yari yabisabwe cg ngo abibwire umusore nawe si shyasya, uyu mukobwa we azisangire kamoso i burundi

  • Njye birandenze pe kandi biratangaje ndetse biranababaje amafranga burya tutayitondeye yaba umuzi wikibi.Imana ibabarire umukobwa.ariko umuhungu yangane umukobwa nibye byose.benedada rero mwihangane isi nibiyirimo bigiye gukongoka dutuzwe mwisi itagira banyampinga nkabikigihe musore nyagasani akuganirize.ubuse!!ahaaaaaa!.mana gira udutabare,amen.

  • nshuti basore bagenzi banjye ibi ntibitangaje kuri iyisi yanone, kuko umusore wize kandi ufite n’akazi cg amafaranga azajya atwara intara yose y’abakobwa pcq les filles de ce monde sont de materialistes plus!!!gusa ngo umuhinzi ajya inama inyoni zijya iyindi tuzabavumbura muri ubu buryo bwakozwe n’uriya musore n’ubwo nawe atigeze agisha inama mugenziwe kuri uriya mugambi.

  • Nshuti zanjye,URUKUNDO si agakungu,igikinisho,ibintu…ahubwo ni UKUBAHO.Kubaho mu rukundo ni uko uba ushaka uwo ukunda kuko umukunda,umukunda kuko umushaka,URUKUNDO NYAKURI si urukundo nyabibintu ahubwo urukundo rw’ubuntu( L’amour gratuit).Iyo ukunda ugamije ibintu,ubwiza bw’uwo ukunda ntutinda kubona ko wibeshye.Ese ukunze ibintu by’umuhungu cyangwa umukobwa,ko bijya bibaho bigashira wabigenza ute??ese ukunze ubwiza gusa agakora impanuka agahinduka inkovu,ndetse akabura na bimwe mu bice by’umubiri we wakundaga wabigenza ute? No, ntitugakine n’URUKUNDO.

    • urakoze pe!

  • Ibitekerezo byose mwatanze, pe byose nibyo,nukumureka burundu.ntarebe ninyuma bye!!!

  • Yoo mbega inkuru ibababaje uwo musore banze yihangane kandi ashime Imana uwo sumugore kubana bisaba gukundana akiyegurira umukunzi wawe ntakindi utekereje mwakena mwakira ibyubu rero byo ni agahomamunwa pe mu rukundo ntakidashakwa ngo kiboneke twe tumaze igihe twubatse muzaze tubagire inama basore namwe nkumi ntimugakine mu rukundo uwo mukobwa ni umupfapfa namureke azashake umukunda byukuri

  • YARAMUHEMUKIYE CYANE PE

  • Icyonavuga cyo abakobwa barahari arko nukubababona bambaye amajipo gusa nabahungu nuko nukubona bambaye amapantaro gusa arko abazima nibake isi igeze kumusozo.

    • vraiment!

    • nukubabona bambaye amapantalo cg amajipo wivuga amajipo gusa.

  • mbega ikigoryi cy’umukobwa,puu mbega Rwanda,wamusore we uramenye.

  • “LOVE IS THE LANGUAGE THAT EVERYONE CAN UNDERSTAND OR SPEAK”, kandi ngo: “UMUSORE AHUMURA AHO YUMIWE!”. Uwo mu Type niyishyire mu mutuzo azabona indi nkumi!!!!

  • Iyi nkuru irababaje pe! Uyu musore ndamusaba kudaheranwa ni agahinda, akomeze gahunda ze zo kwiteza imbere atitaye ku byamubayeho, kuko uyu mukobwa yamwiyeretse uko ateye: Nta rukundo yari amufitiye, nta personalité afite, ni Nyamujyiyobigiye,etc. Humura musore uzabona undi mukobwa ugukwiriye!!!!

  • Hari n’abasore bigerezaho, ugasanga arikundishwa ku mukobwa w’ikizungerezi,urebwa na benshi barimo ba sugar Dadi kandi unamurusha amashuri, uvuka muri famille ikomeye, muri make umukobwa utaberanye n’umusore uvuka mu cyaro, mu bihingizi. Abasore rero nibajye bareba ibyo byose bareke kwigerezaho.

    • nukuri sindikumwe nawe!ibyo uvuga ntuzi ibyaribyo ariko wowe uzi URUKUNDO aha nukorutarakuyora wazaza unaryama kumuryango iwabo.

  • Uyu mukobwa ntabwo ari serieuese ahubwo uwo muhungu agize Imana kuko yari kuzamuta mu nzu n’abana agakurikira uwamushuka wese!!urugo si imikino iyo umuntunyiyemeje kubana n’undi bigomba kubakira k’urukundo rwabao bombi rukomeye kandi rw’ukuri icyo nakwita mu gifaransa determination nokumenya icyo wahisemo.ubuse uyu mukobwa imyaka itanu yose ntiyari yarabonye ko uwo muhungu atize????amashuri siyo yubaka kuko benshi bayafite ariko bananiwe ingo zabo!urugo ni urukundo ni umugishantidukwiye kubakira ku bintu kugira ngo twubake ingo zacu!!yawe ndumiwe.uwo musore ashimire Imana kuko yari kuzaruha uwa kavuna!

  • Kuba imbwakazi si ukumoka!

  • Yewe sha, ihangane! Akatabuze mu rutoki ni amakoma.

  • umva wa musore we reka uwo mu materialiste kuko ntacyo yazakugezaho nubundi nabona undi azaguta murugo amusange usigare uririra mu myotsi.numushaka uzicwa n’agahinda nta byishimo uzigera ubona.uzaba maganya.

  • Nuko mutazi buriya igitangaje, imyaka itanu bari bamaranye iyo kaminuza akogakecuru kitwaza disi buriya nuriya muhungu wayishyuye. Ngaho namwe nimumbwire kwica umuntu inshuro 100. Sha wabaye nkumufundi ihangane niwe wubaka inzu akayihera imbere akagenda ayisohokamo abandi bayinjira kugera ku irembo. Uyu muhungu nasoma iyi message yanjye ambabarire ambwire nukuri uyu mukobwa amwanze yaramuvunnye cyane, nyakunyagwa aho kugirango amwomore ibikomere amusogota umutima aramwahuranya. nshuti mureke Imana burya ihora ihoze, uwo mucuti wawe ntazamurongora kuko yaba yemeye icyaha kandi buri Imana imukweretse atararugeramo kuko wari kuzahura nibindi bibi bimuturutseho kandi warazanye ishyano mu rugo. Gusa nagusaba imbabazi uzazimuhe kandi umukobwa muzima wakumva iki kibazo ashobora kuguhoza marira.

  • Reka ishyano.

  • yooo ihangane gusa birababaje ariko muvandimwe wahuye niki kibazo ihangane kuko nubundi wasanga ari imana yashatse kukuburira mu marenga gusa komera umukobwa wawe arahari wo imana yaguteganyirije humura mama .

  • wa musore we ushimire Imana kuko iragukunda cyane, yakweretse ko atari uwawe! kandi uzabona uwawe muzabana mu byishimo ubuzima bwawe bwose! naho uriya iyo ako kazi kawe kari kuzahagarara yari kuzasubira iwabo!
    kandi nawe abonye isomo Imana iramuhannye! nawe ntibimworoheye namba! uwo yibwiraga ko ari uwe yaramukinishije! so Imana idufiteho umugambi mwiza! tugomba kubabara aiko haba hari impamvu nziza cyane ku buzima bwacu! nyuma y”agahindsa ibyishimo byinshi! so ishime cyane wa musore we! kandi numubabarira mugasubirana azagukorera ibirenze ibyo! uzicuza kurushaho kandi nta garuriro kuko biragaragara ko ntarukundo yari agufitiye. ni juju

  • erega ubundi ntarukundo rukibaho Abakobwa bubu birebera kumufuka naho urukundo rwo wapi kabisa.’umva basore bagenzi bajye nimureke dushake Amagufa imbwa zizizana.means nitumara kubona agafaranga tuzatereta aha dushaka.

  • Ariko wa mukobwa we ubwo urumva utagaragaye koko????wa muhungu we shima Imana kuko Igukunda byasaze,ubwo uwo ntiyari kuzagusambaniraho crise yaje koko!!!!! ntimugategereze ibitangaza nicyo ni ikindi Uwiteka Akweretse wa muhungu we!!!Kdi iyo ncuti nayo ntuyizere,utekereza ko yabikoze ahubutse koko??? Uwo muteka mitwe gusa,mureke Imana Izamukubita inkoni azumirwa

  • yego sha Imana byose iba yabibonye nicyo nyikundira.uwo mukobwa yanaguca inyuma tu.abana bazi ubuzima barahari sha yikwiheba niyihangane

  • Sha imana iragukunda musore ngewe uwo natoraguye numvise akazina ke keza yitwa ngirango numutima nuko kumbi ni kabunga ubu angeze mwijosi no kumwikura birangoye kuko tubyaranye kabiri
    asigaye ampenera akanansurira umusuzi nkabyemera,kandi n’urugo rwacu ntirugendwa abaturage basigaye bamwita nyirabishwi hababaje ibyanjye.

  • Burya byakabaye byiza mufashe icyemezo cyo gupanga date ya marriage wamaramaje.usibye kuba kuba yaguca inyuma niyo mpamu numva yagutera kuisubiraho. nahubundi uwo musore niyihangane.

  • Nshuti,Yesu aragukunda ndabwira uwo musore
    nanjye ndi inkumi nashatse gutuka uwo mukobwa ariko nsanga agakiza k’Immana gahe
    nda cyane,ariko igitutsi cyanshaririye mu
    kanwa nasabye Uhoraho imbabazi,dore indi nama nshuti ya Yesu,niba uwo mukobwa nta mariage civile irimo,nkabagenzi bajya mui
    juru imbabazi uzimuhe ariko ntibivugango
    uzabane nawe,senga Immana ikuyobore niyo
    yaba igikuri giturutse mubushake bw’Immana
    ni sawa,aho gushaka uzagusaza,burya accidents nyinshi ziterwa nibibazo byo mu
    ngo,naho nuba ufite amahoro murugo uziga
    kandi nugera murugo cherie akwiteho ubundi
    ujye uja gusenga Immana unezerewe.Naho uwo
    nyiramakaratasi we ntacyo azi,azatubaze twe,reka nguhe urugero mba hano muri Europe nsengera muri eglise irimo aba Docteurs barenze 13 kandi Umukozi w’Immana
    ndavuga Pasteur Responsable ntamashuri afi
    te Immana niyo yamwujuje Umwuka imwigisha
    gusoma no kwandika,bwira nyiramakaratasi uti Doctorats ziratwa aho zitari,naho aho
    bose bazifite n’impapuro nyine kandi no kutayigira nta complexe bitera.Ngusabye kumwibagirwa wivuye inyuma,ndakijijwe nuba
    na na Delila nakazi kawe,Ndakwifuriza kune
    zerwa ukanezererwa Immana yawe.Uryumve nkijwi ry’ubuhanuzi Immana izaguha uwo mu
    bana mu mahoro,mwene abo bagore bahenera abagabo,n’indi mirimo mibi yo kujya mubapfumu kugirango bacurike abagabo ntiba
    bone ingeso mbi zabo.Imman ikurinde

Comments are closed.

en_USEnglish