Digiqole ad

Abakobwa basigajwe inyuma n’amateka babatera inda ntibabafashe kurera

 Abakobwa basigajwe inyuma n’amateka babatera inda ntibabafashe kurera

*Nyiramatora abyaye gatatu ariko nta wo mubasigajwe inyuma n’amateka barabyarana *Abasore/abagabo bababuza kuvuga uwabateye inda, bakanabatera ubwoba
*Abana babaho nabi ba barerwa n’umubyeyi umwe ba se bidegembya

Ni ikibazo gisa n’icyahozeho ariko kidakunze kuvugwaho, mu basigajwe inyuma n’amateka hari abana benshi bavutse ku bagabo batari muri iyo miryango. Ahubwo bateye inda abakobwa cyangwa abagore bo mu basigajwe inyuma n’amateka ariko ntibafate inshingano yo kubafasha kurera. Abo mu mudugudu w’Uwintobo mu murenge wa Kibeho muri Nyaruguru babwiye akababaro kabo Umuseke….

Ababyarira iwabo ngo ntawujya abyarana n'umusore wahejwe inyuma n'amateka kandi ngo hari ubyara inshuro 3 batamenya base babana.
Ababyarira iwabo ngo ntawujya abyarana n’umusore wo mu basigajwe inyuma n’amateka kandi ngo hari ubyara inshuro gatatu batamenya ba se b’abana.

Ababa muri uyu mudugudu bo ntabwo bamerewe neza n’ubuzima, batandukanye n’abo twasanze mu mudugudu w’ikitegererezo wa Nyamyumba mu murenge wa Mata nabo Umuseke uheruka gusura.

Mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka aha k’Uwintobo uhasanga utwana twinshi twonka, incuke n’abageze igihe cy’amashuri abanza. Benshi ubabonaho ibimenyetso by’imibereho mibi, ba nyina ariko bemeza ko benshi muri aba bana bababyaranye n’abagabo n’abasore batari abasigajwe inyuma n’amateka.

Mu gihe abana babo bariho nabi barerwa n’umubyeyi umwe batazi ba se, abo babyeyi gito bo baba bidegembya barateye ubwoba abo bateye inda ko nibabavuga bazabagirira nabi cyane.

Imibereho mibi no kubafatirana n’ubujiji bituma benshi koko batarihingutsa ngo bavuge base babana, ahubwo bakihangana bakaba intwari bagasangira icyo babonye n’abana babyaye.

Iki kandi ngo si ikibazo bisangije kuko hari n’ahandi mu gihugu kiri. Aho abakobwa n’abagore bo muri iyi miryango babyara abo batateganyije muri ubu buryo, kandi bikaba ngombwa ko babarera bonyine. Kuri bamwe muri bo ariko batangiye kubibonamo ihohoterwa.

Nyiramatora Seraphine aba muri uyu mudugudu w’abasigajwe inyuma n’amateka witwa w’Uwintobo amaze kubyara abana batatu kuva ari umukobwa, bose ngo nta wo muri iyi miryango bigeze babyarana.

Ati “Nta mutwa turabyarana, ariko abo banyarwanda bose twabyaranye nta n’umwe umfasha kurera aba bana ahubwo banteye ubwoba ko ntagomba kubavuga. Ndirwariza nyine ubu.”

Consolate Musabimana nawe babana hano muri uyu mudugudu avuga ko aha iwabo hari abana benshi cyane bavutse muri ubu buryo ariko ba se badafasha uburere n’uburezi bwabo.

Aba bana bakura batazi ba se kandi bariho nabi kuko barerwa n’umubyeyi umwe, akenshi nawe udafite ubushobozi na bucye.

Benshi mu bakobwa muri uyu mudugudu ngo bajya gushakana n’abandi basigajwe inyuma n’amateka babyaye nibura nka kabiri cyangwa gatatu ku bo bita ‘abandi banyarwanda’. Ngo baba barabashukashutse bababeshya ko bashobora no kubatwara bakabagira abagore.

Babayeho nabi mu gihe ba se bidegembya, uyu mugabo yemeza ko abakobwa bo mu mudugudu wabo bajya kubikoza bamaze kubyara nka kabiri mu 'bandi banyarwanda'
Babayeho nabi mu gihe ba se bidegembya, uyu mugabo yemeza ko abakobwa bo mu mudugudu wabo bajya kubikoza bamaze kubyara nka kabiri mu ‘bandi banyarwanda’

Senateri Kalimba Zephrin uhagarariye imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka mu Nteko ishingamategeko umutwe wa Sena yabwiye Umuseke ko iki ari ikibazo kigiterwa n’imyumvire no kudasobanukirwa uburenganzira bwabo.

Yemeza ariko ko azakora ubuvugizi kuri iki kibazo kugira ngo ababyaranye nabo babafashe no kurera.

KOPORWA umuryango uhanira uburenganzira bw’abasigajwe inyuma n’amateka wemeza ko iki kibazo gikomereye imiryango yabo, ndetse ngo hiyongeraho n’icy’abaterwa inda bataragera ku myaka y’ubukure.

Musabyimaba Yvonne umuhuzabikorwa w’umuryango COPORWA avuga ko ubu hari gahunda yatangijwe muri iki cyumweru yitwa “IHANIRO” yo kujya bigisha urubyiruko rwabo kwirindi ibibazo nk’ibi harimo no kubasobanurira uburenganzira bwabo.

Avuga ariko ko bamaze no kubarura abana bose bafite iki kibazo cyo gutereranwa n’umubyeyi umwe bakabigeza mu buyobozi bukabafasha gushakira abana uburenganzira bwabo.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Niba abatwa barasigajwe inyuma n’amateka hari ababashinzwe (abassosiare) bashobora kuba baduha raporo y’uko babayeho muri iyi myaka 22 ishize?

  • Hari nabasigajwe inyuma namajyambere niko Rukokoma abyita.

  • Iri zina ngo abasigajwe inyuma n’amateka rintera ipfunwe. Ese ayo mateka yabasigaje inyuma yatangiye ryari azarangira ryari?

    • Ninvugo gusa kubera kubura inyito. Umutwa hari uwari wamutwikira inzu? kumurira ninkoko? cyangwa kumwambura isambu ya gakondo? Hari uwari wamumenesha mu Rwanda? Abashigajwe inyuma n’amateka ni abatutsi.

      • Rwasubutare ndamwumva ariko rero, ese abahutu bo ntibabaye abaja ubu bakaba barameneshejwe mu gihugu? Bategetse igihugu imyaka 30 gusa.harya ninde wavuze ngo ntacyo dusangira kuko icyo dupfana ari ukutubera abaja?

  • Njye ndAGIRA NGO abazambonera Umusaza Mpyisi bazamumbarize niba icyiswe ibaruwa y’abagaragu bakuru b’ibwami yarabayeho koko. Muri iyo baruwa ngo bavuga ko bakurukije amateka, nta sano iri hagati y’umuhutu n’umututsi uretse iy’umugaragu na shebuja. Biramutse bibaye byo (à confirmer), ingengasi yaba ifite imizi miremire….amahirwe ni uko u Rwanda rushya rutakibyumva gutyo!!!

Comments are closed.

en_USEnglish