Digiqole ad

“RIMBA Design” inzu y’imideri nshya y’umuhanzi Anais Nishimwe

 “RIMBA Design” inzu y’imideri nshya y’umuhanzi Anais Nishimwe

Nishimwe Anais  umuhimbyi w’imyambaro itandukanye “fashion designer” akaba ahimba n’ibiherekeza imyambaro byose bigaruka ku mico itandukanye y’abanyafurika. yatangije inzu itunganya imideli n’imirimbo itandukanye yitwa Rimba Design.

Anais Nishimwe mu myambaro ategura ya kinyafrika
Anais Nishimwe mu myambaro ategura ya kinyafrika

Rimba Design ikora kandi igacuruza imyambaro n’imirimbo itandukanye igaragaza imico  y’abanyafurika.

Nishimwe Anais avuga ko impano ye yari imaze igihe kinini yaratsikamiwe n’imyambaro ya caguwa, ngo kuva Leta itangiye guca imyambaro ya caguwa  yifuza gukoresha ayo mahirwe  akambika abantu ibyakorewe mu Rwanda ndetse yemeza ko ibihangano bye bifite umwihariko.

Anais kuva ari muto ngo yakundaga kwambara neza ndetse n’igihe yarari mu mashuri y’isumbuye ngo yakundaga kugaragariza impano ye abo bigana ndetse icyo gihe yakoraga imyambaro mu mashuka ubundi akayimurika mu bitaramo byo kwerekana imideli byabaga byateguwe kw’ishuri ryabo.

Guharanira kurimbisha abantu ngo nibyo byamuhaye imbaraga zo gushinga inzu ihanga ikanagurisha ibihangano bitandukanye byo kwambara.

Ati ” Rimba design ni igitekerezo nagize nyuma yo gusanga mfite impano yo guhanga imideli mishya, nkiyemeza k’ubishyira mu ngiro nambika ibihangano byanjye abantu batandukanye

Umwihariko wa Rimba Design ni uwo kugurisha imideli y’abagabo, abana n’abagore ndetse n’imitako y’abagore (amaherena, ibikomo, inigi zo mu gatuza)  ikoze mu bikoresho bitandukanye cyane cyane ibyinshi biba ari ibigaragaza imico itandukanye ya kinyafurika.

Nishimwe avugako agitangira yahuye n’imbogamizi zitandukanye nko gukora ibikoresho byinshi ariko abaguzi bakaba bacye  ndetse rimwe na rimwe kwimenyekanisha bikamugora kuko  byamusabaga ingufu nyinshi.

Mu mwaka umwe  Rimba Design imaze  Anais ngo yize  byinshi  ndetse bimwe byagiye bimufasha gukura no kumenyera neza akazi.

Imyambaro iri gukorwa na Rimba Design
Imyambaro iri gukorwa na Rimba Design
Ni imyambaro ya Kinyafrika kandi ihesheje agaciro uyambara
Ni imyambaro ya Kinyafrika kandi ihesheje agaciro uyambara
Amakanzu akoze mu buryo nk'ubu akora na Rimba Design
Amakanzu akoze mu buryo nk’ubu akora na Rimba Design
Bakora n'indi mirimbo iherekeza imyambaro
Bakora n’indi mirimbo iherekeza imyambaro

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish