“RIMBA Design” inzu y’imideri nshya y’umuhanzi Anais Nishimwe
Nishimwe Anais umuhimbyi w’imyambaro itandukanye “fashion designer” akaba ahimba n’ibiherekeza imyambaro byose bigaruka ku mico itandukanye y’abanyafurika. yatangije inzu itunganya imideli n’imirimbo itandukanye yitwa Rimba Design.
Rimba Design ikora kandi igacuruza imyambaro n’imirimbo itandukanye igaragaza imico y’abanyafurika.
Nishimwe Anais avuga ko impano ye yari imaze igihe kinini yaratsikamiwe n’imyambaro ya caguwa, ngo kuva Leta itangiye guca imyambaro ya caguwa yifuza gukoresha ayo mahirwe akambika abantu ibyakorewe mu Rwanda ndetse yemeza ko ibihangano bye bifite umwihariko.
Anais kuva ari muto ngo yakundaga kwambara neza ndetse n’igihe yarari mu mashuri y’isumbuye ngo yakundaga kugaragariza impano ye abo bigana ndetse icyo gihe yakoraga imyambaro mu mashuka ubundi akayimurika mu bitaramo byo kwerekana imideli byabaga byateguwe kw’ishuri ryabo.
Guharanira kurimbisha abantu ngo nibyo byamuhaye imbaraga zo gushinga inzu ihanga ikanagurisha ibihangano bitandukanye byo kwambara.
Ati ” Rimba design ni igitekerezo nagize nyuma yo gusanga mfite impano yo guhanga imideli mishya, nkiyemeza k’ubishyira mu ngiro nambika ibihangano byanjye abantu batandukanye”
Umwihariko wa Rimba Design ni uwo kugurisha imideli y’abagabo, abana n’abagore ndetse n’imitako y’abagore (amaherena, ibikomo, inigi zo mu gatuza) ikoze mu bikoresho bitandukanye cyane cyane ibyinshi biba ari ibigaragaza imico itandukanye ya kinyafurika.
Nishimwe avugako agitangira yahuye n’imbogamizi zitandukanye nko gukora ibikoresho byinshi ariko abaguzi bakaba bacye ndetse rimwe na rimwe kwimenyekanisha bikamugora kuko byamusabaga ingufu nyinshi.
Mu mwaka umwe Rimba Design imaze Anais ngo yize byinshi ndetse bimwe byagiye bimufasha gukura no kumenyera neza akazi.
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW