Digiqole ad

Mayor yeguriye kuri Facebook amaze iminsi 37 mu mirimo

 Mayor yeguriye kuri Facebook amaze iminsi 37 mu mirimo

Dan McQueen weguriye kuri Facebook

Kuri uyu wa gatatu Mayor w’umujyi wa Golf Coast muri Leta ya Texas yatangaje ubwegure bwe abicishije mbere na mbere kuri Facebook, ni nyuma yo kunengwa cyane ku mbuga nkoranyambaga imikorere ye n’imibanire ye n’abandi n’itangazamakuru. Yari amaze iminsi 37 gusa atowe.

Dan McQueen weguriye kuri Facebook
Dan McQueen weguriye kuri Facebook

Yitwa Dan McQueen w’imyaka 57, yahoze ari umusirikare ariko yari yinjiye muri politiki vuba, mukwa 11/2016 yatsinze amatora yo kuyobora umujyi w’abantu 325 000 muri Leta ya Texas, ariko ikibazo cya mbere yahuye nacyo cyatumye yegura;

Gucika kw’itiyo iva mu ruganda rw’ibintu bishobora kwangiza ibidukikije byanduje aho amazi y’umujyi aturuka, byabaye nyuma y’iminsi ibiri arahiye ku itariki 13 Ukuboza nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Usatoday.

Mu nama kuri iki kibazo yatutse cyane abo bafatanya kuyobora, nyuma gato mbere ya Noheli yanze no kongera kugira icyo abwira itangazamakuru, ahubwo ajya kuri Facebook arandika ati;

POLITIKI – Ndaha amakuru itangazamakuru ribi cyangwa ndakemura ibibazo by’umujyi?…Bizarangira ari uko amafaranga ahabwa itangazamakuru ribi kandi risenya ahagaze….Sinzakorera Itangazamakuru.”

Uyu mugabo nyamara bivugwa ko ari umuntu wize ku rwego rwa kaminuza.

Kuwa mbere w’iki cyumweru yanditse kuri Facebook ko amaze iminsi 35 asagarirwa n’abo bakorana bamwita ko agira irondaruhu kandi agira ivangura ashingiye ku bitsina. Ndetse ko n’itangamakuru rikomeje kumuvuga nabi.

Mu nama rusange y’Aabrepublikani muri Texas kuwa mbere yavuze ko nta bitekerezo ari butange kuko itangazamakuru rihari.

Byakomeje kumubana bibi hagati ye n’itangazamakuru bigera aho kuwa gatatu yanditse kuri Facebook ati;

“Nimwakire ubwegure bwanjye. Ndeguye aka kanya….Mvuye ku mwanya wa Mayor.”

Ubu butumwa ngo ni nabwo yahaye umunyamabanga w’umujyi kuri e mail, nawe arabwakira anemera ubwegure bwe.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish