Digiqole ad

Mubyeyi menya imikurire y’umwana wawe

Kumenya imikurire y’umwana kuva akivuka ku mubyeyi we ni inshingano. Aha tugiye kureba ku mikurirey’umwana ishobora gutuma umenya niba umwana wawe akura neza cyangwa yaragwingiye.

Imikurire y'abana
Imikurire y'abana

Ubusanzwe, abana bose ntibakura kimwe, ariko hari ikigero umwana ageraho bitewe n’ubumenyi afite n’ibyo ashoboye bikaba byagutera ubwoba no guhangayika.

Ni muri urwo rwego rero ari byiza kumenya igihe runaka umwana wawe yagombye kuba afite ubumenyi runaka.

Iyo atinze kubugira ugomba kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo barebe niba umwana wawe ntaburwayi bundi afite bumubuza gukura.

Imikurire y’umwana :

• Umwana ufite ibyumweru 6 kugeza kuri 8 : aba ashobora kwegura umutwe igihe aryamye yubitse inda.

• Ku mezi 6 kugeza ku mezi 8 : umwana aba ashobora kwicara.

• Ku mezi 8 kugeza ku mezi 9 : umwana aba ashobora gukambakamba.

• Ku mezi 10 : umwana aba ashobora guhaguruka afashe ku kintu.

• Ku mezi 12 : umwana aba ashobora kugenda ariko akagwa kenshi.

• Ku mezi 15 : umwana aba ashobora kugenda neza.

 

Iyi mikurire y’inyuma ariko ijyana n’imikurire y’ubwenge :

• Ku byumweru 6 : umwana aba ashobora gukurikiza amaso ikintu, aba anashobora guseka

• Ku mezi 4 : umwana aba asobora gufata ikintu ushyize hejuru ye, aba kandi ashobora kwivugisha(aaaa,bbbb)

• K u mezi 6 : umwana atangira gushyira ibintu mu kanwa, akanashobora guhindukira igihe yumvise urusaku.

• Ku mezi 7 : umwana aba ashobora kuvuga ati: papa, mama

• Ku mezi 12 : umwana aba ashobora kuvuga amagambo byibura 2 atari ‘papa’ cyangwa ‘mama’ gusa. Aba ashobora kandi kwinywesha mu gikombe.

• Ku mezi 18 : umwana aba ashobora kwerekana byibuze ibice 2 by’umubiri we, aba ashobora kwirisha ku isahani ye.

• Ku myaka 2 : Umwana aba ashobora kumenya ko ashaka kwituma.

Ibi ni bimwe mu byerekana imikurire y’umwana bisanzwe, niba umwana wawe ari inyuma cyane mu bumenyi n’ubushobozi bwavuzwe haruguru kandi agite imyaka cyangwa amezi, wamujyana kwa muganga bakareba nib anta kindi kibazo afite.

Source:ubuzima.com

Corneille killy NTIHABOSE
UM– USEKE.COM

2 Comments

  • merci

  • umwana ufite amezi 4 ariko ukaba utamuterura ahagaze ngo abishobore ntakibazo yaba afite? (iyo umuhagaritse ahita ahina amaguru)

Comments are closed.

en_USEnglish