Rwanda: Bariga uko abantu bajya bafungirwa hanze mu ikoranabuhanga
*Ukekwaho icyaha ngo yajya yidegembya ariko kandi ataciika
Leta igowe no gufunga abantu bakekwaho ibyaha kuko haba harimo n’abere, bagatakaza ariko na Leta igatakaza ibyo ibatangaho tutavuze aho kubashyira. U Rwanda ariko ubu ngo ruri gutekereza uburyo hakwifashishwa ikoranabuhanga mu gukurikirana umuntu ukekwaho icyaha ntafungwe ariko kandi atanabasha gucika ubutabera.
Ubu buryo bukiri kwigwaho ngo bushobora gutangira gukoreshwa vuba kubera umusaruro bwatanga nk’uko Anastase Nibahire Umuhuzabikorwa w’ubunyamabanga bukuru bw’Urwego rw’Ubutabera mu Rwanda yabitangarije Umuseke.
Mu gukurikirana ibyaha akenshi abakekwa batabwa muri yombi, ndetse mu nkiko z’u Rwanda hakaba kuburana ifungwa (iminsi 30) n’infungurwa ry’agateganyo ku uregwa. Ikiba kivugwaho ni ukureba niba aramutse arekuwe ngo akurikiranwe ari hanze atacika ubutabera.
Ibi usanga ahanini bituma za gereza zibamo abantu benshi bakurikiranwe ku byaha batarahamwa nabyo.
Nibahire yemera ko mu magereza atandukanye hashobora gufungirwamo abere bakurikiranyweho ibyaha ariko banarengana.
Intego y’igihugu ngo ni ukugabanya umubare w’abantu bafungwa kuko ubwabyo atari byiza iyo hashobora kubonekamo abarengana ndetse binahenda Leta.
Mu gukemura iki kibazo, Urwego rw’ubutabera ngo ruri gutekereza ubundi buryo bunyuranye burimo nko; gufatiira ibintu runaka by’ukekwa nk’ingwate ubundi agakurikiranwa ari hanze, ndetse no kumufunga hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo atacika ubutabera ariko ari hanze.
Ubu buryo bwa kabiri ni ubwo gukoresha ‘bracelet electronique’ akuma umuntu yambikwa ariko bidashoboka kukamuvanaho kandi kakereka aho aherereye kuko hari aho aba atagomba kurenga. Yabigerageza agafatwa.
Izi nzira zombi zakoreshwa mu buryo bunyuranye ngo zatanga umusaruro mu kugabanya umubare w’abafungwa by’agateganyo bakekwaho ibyaha, rimwe na rimwe hakaba hari uwaba anarengana.
Nibahire avuga ariko ko hari ibyaha bitaba birebwa na bene ubu buryo nk’ibyaha bikomeye ubikekwaho ashobora gusubira muri sosiyete akongera akabikora n’ibyaha uwabikoze ashobora gusibanganya ibimenyetso.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ibi ni sawa buriya na munyangire yaba ibuze imbaraga kuko umuntu yabaga ashaka kuguhemukira bakagushakira ibyaha ugahita ufatwa ubwo akazi ukaba uragatakaje wazaba umwere ugasanga ibyawe byarangiritse cg se ukamara imyaka n’imyaka ngo barashaka ibimenyetso.ibi ni sawa kabisa ubutabera ni mukomereze aho.
Bahite babikoresha ku bagore batwite n’abafite abana batoya bataragera ku myaka itatu. Bityo ikibazo cy’abana babana na ba nyina muri gereza kibe kibonewe umuti.
ntabwo bizashoboka bitewe nuko abanyarwanda batuye mukajagari kandi murwanda abantu bakaba badatuye kumihanda ifite amazina na nimero( usibye kigali centre honyine kandi naho amazu yaho ntanimero agira) ibi bikorwa mubihugu abaturage baba batuye kumihanda ifite amazina numuntu akaba afite nimero yinzu abarizwaho bityo noneho ibyogajuru bikaba bizi ngo kanaka ari aha naha. none se murwanda. Why Rwanda wants always to jump steps and at the end nothing changes
Ibyo byo washaka kwirengagiza imbaraga z’ikoranabuhanga! Ubwo se GPS yaba imaze iki? Nibatangize ubu buryo bushya ahubwo urebe ngo Igihugu kiraterambere amahanga agatangara!Vive la Justice
Anastase Nabahire ni umushakashatsi azabigeraho,icyangombwa ni ukubyigaho neza kuko na america yashyizeho guantanamo kd ubu buryo bwose iziko ibufite kd bushoboka,ni ukureba nibyaha ibyaribyo kuko hanze aha hari ikoranabubingwa abana babanyarwanda barakataje ku ikoranabuhanga