Kamonyi: Kuva yaraswa na Local Defence akameneka amaso n’ubu nta bufasha
Kizito NZAKAMWITA ukomoka mu mudugudu wa Cyintama, akagari ka Kigusa umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi ntabona na busa, ubu agenda asabiriza mu mujyi wa Muhanga arandaswe n’umwana we w’imyaka itandatu, hashize imyaka 10 ahumye kubera kuraswa n’abitwaga Local defense.
Uwamurashe ni umu Local Defense wari mukazi ariko ngo ntiyabishakaga kuko yashakaga kurasa imbwa yasaze. Byamuviriyemo guhuma burundu, gutakaza ubushobozi yari afite bwo kwishakira ubuzima, ubu akaba ageze aho gusabiriza n’umwana we akamuvana ku ishuri ngo abimufashemo.
Nzakamwita wo mu kigero cy’imyaka 30 gusa, afite umugore n’uyu mwana umwe w’umuhungu, araswa yari yagiye gupagasa i Rugobagoba muri Kamonyi.
Uyu mugabo avuga ko amaze kuraswa Leta yamuvuje mu bitaro bya Kabgayi no mu bikuru bya Kaminuza i Kigali (CHUK) hose bagasanga amaso yombi yaramaze gupfa. Ubu ngo nibwo bufasha aheruka kuri iki kibazo.
Nzakamwita ati “sinashoboraga kubona ubushobozi bwo kwiburanira cyangwa ngo nshake umwunganizi ngo mbone uko ntanga ikirego kuko namaze igihe kinini ndyamye mu bitaro.”
Uwamahoro Prisca umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi, ndetse na Munyakazi Epimaque Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka aho uyu muturage akomoka, bavuga ko ari bwo bwa mbere bakumva iki kibazo.
Ariko ngo biteguye kumuha inkunga y’ingoboka ibindi bikazakurikiraho nyuma.
Hagati aho, Nzakamwita avuga ko kubera ikibazo cy’inzara yahisemo kujya mu mujyi wa Muhanga ngo ahari abantu benshi ashobora gusaba bakamuha ikimutunga uwo munsi.
We n’umwana we babayeho nabi cyane, umwana akaba atiga ahubwo agenda arandase umubyeyi we bashaka ifunguro ry’uwo munsi.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Kamonyi
4 Comments
yooo! birababaje. gusa hari gahunda za leta zifasha abafite ubumuga nawe bamugereho. kubakirwa, girinka, VUP kimwe nizindi mbona byamufasha. yegerwe kandi yigishwe asubize umwana mu ishuli unuryango umukeneyeho byinshi n’igihugu nuri rusange. umuseke namwe Imana ibahe unugisha kunutabariza. murakoze.
Ariko rwose abayobozi bacu bose bazamenya kuvugisha ukuri ryari ngo bareke gutobera abakora neza!. Koko; nigute Leta yakwishyurira umuntu ibitaro,ntimuhe n’ubufasha bukwiye mugihe bikwiye? oya, aba bayobozi bikwigiza nkana ngo:”Ntabyo bari bazi”. ibyo ntibibaho. ubwose, Raport z’inzego zibanze zibaho? niba zitangwa, zijya he? Reka nisabire ababishinzwe musoma ibi mukore ibikwiye. Ariko bene aba bayobozi ntibakwiye igihugu cyacu. kuko usanga aribo bica gahunda z’iterambere igihugu cyifuza kugeraho , bagatoba ibyiza, bakimika ubutindi n’ubuhemu.Mbega abayoboziii!!!!!! bayobora iki?????????
Umuseke muri ku isonga mugutabariza abahejejwe inyuma n’abagizibanabi. njye sinabita abayobozi rwose.
Mukomereze aho niho ho!!!!
rwose uno muntu arababaje ndetse bikabije ariko afite umugore w’umunebwe pe bigaragare uyu mugabo nubundi yari yaragowe rwose niwe warutunze urugo wenyine ko atarwaye yakuye amaboko mumufuka agakora ubu azjya ajya hafi yumugabo aho arimo asaba ubuse apfuye uyu mugore ntiyabaho cg nawe yajya gusaba njye umugore simushyigikiye sinanamwunva rwose afite amaboko nakore arebe ko batabaho neza
rwose uno muntu arababaje ndetse bikabije ariko afite umugore w’umunebwe pe bigaragare uyu mugabo nubundi yari yaragowe rwose niwe warutunze urugo wenyine ko atarwaye yakuye amaboko mumufuka agakora ubu azjya ajya hafi yumugabo aho arimo asaba ubuse apfuye uyu mugore ntiyabaho cg nawe yajya gusaba njye umugore simushyigikiye sinanamwunva rwose afite amaboko nakore arebe ko batabaho neza
Comments are closed.