Digiqole ad

Kanziga, Karugarama, A. Juppé, Mushikiwabo…bati iki kuri raporo yasohotse?

Nyuma yo kumurikira aba avocats b’impande zirebwa na Raporo y’impapuro 300 yasohowe n’abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux kuri uyu wa kabiri, impande bizwi ko zitabona ibintu kimwe zagize icyo zibivugaho.

Me Bernard Maingain avocat ku ruhande rw'abaregwaga kurasa indege na raporo ya Bruguiere
Me Bernard Maingain avocat ku ruhande rw'abaregwaga kurasa indege na raporo ya Bruguiere

Iyi raporo inyuranya niy’umucamanza Jean-Louis Bruguière yo mu 2006 yo yashinjaga ingabo za RPA (RDF ubu) kuba arizo zarasiye indege ya Habyarimana ku musozi wa Masaka, yo yavugaga ko uwarashe iriya ndege yari mu kigo cya gisirikare cya Kanombe.

Nyuma y’itangazwa ry’iyi raporo, Ministre w’Ubutabera w’u Rwanda, akaba n’umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Tharcisse Karugarama, yagize ati: “Iyi raporo irangije ikinyoma kimaze imyaka 17, imyaka 17 y’ibihuha, imyaka 17 yo gutera ubwoba, imyaka 17 y’ubugambanyi, imyaka 17 yo kubogama, kubw’ibyo turishimye

Mu gihe cy’amasaha ane, aba avocats b’impande zose bumva abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux i Paris, basohotse itangazamakuru ryabajije abo ba avocats uko bakiriye iyo raporo.

Me Philippe Meilhac, umwunganizi wa Mme Agathe Habyarimana, amufashe mu kaboko, yavuze ko kuba ubu bushakashatsi bugaragaza  ko ibisasu byarasiwe ku musozi wa Kanombe ari agashya.

ku bijyanye n’aharasiwe indege harimo igishya koko, ariko nanone hari ibyo iyi raporo ishimangira byavuzwe mbere, ko missiles zakoreshejwe ari izo mu bihugu by’Abarusiya, zasabaga amahugurwa arenze, atari yakabonywe n’umusirikare n’umwe mu ngabo z’u Rwanda icyo gihe” Philippe Meilhac

Agathe Kanziga n'umwunganizi we Me Philippe Meilhac bavuye kumva ibya raporo yasohotse
Agathe Kanziga n'umwunganizi we Me Philippe Meilhac bavuye kumva ibya raporo yasohotse

Kuri iyi raporo yasohotse, yakozwe n’impuguke, zirimo n’umudereva w’indege zo mu bwoko bwa Falcon 50, umwe mu bunganizi b’abaregwaga ku ruhande rw’ingabo za RPA (RDF ubu) Me Bernard Maingain yavuze ko bashimishijwe n’ibyasohotse muri iyi raporo.

Abakiliya bacu bari barashinjwe kurasa iriya ndege mu buryo butaribwo mu myaka ishize, ubu baratuje, iki kibazo kigomba kujya ku ruhande tugakomeza ibindi” Me Bernard Maingain

Alain Juppé,  Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa we kuri iyi raporo yasohotse yagize ati: “ Nitaye kuri iyi raporo. Njye icyo nifuza ni uko imibanire y’u Rwanda n’Ubufaransa yaguma kuba myiza, nkuko yongeye kuzahurwa bushya, ko yakomeza kurushaho, gusa nta byinshi numva natangaza kuri iyi raporo

Naho Louise Mushikiwabo w’u Rwanda, we yavuze ko iyi raporo yakozwe byibura n’inzobere zabashije kwigerera aho ibivugwa byabereye bitandukanye n’iya Bruguière ngo wayikoze atageze mu Rwanda, iyi ngo ikaba ikoze ku buryo bw’umwuga.

Iyi Raporo twayishimiye, nubwo ibyo yasohoye twe twari tuziko n’ubundi ariko kuri, kuko ntawurusha abanyarwanda kumenya ukuri kwabo. Iyi raporo rero twishimiye ko ishyize ukuri ahagaragara mu buryo bwakozweho ubushakashatsi n’abagaragaje ko ari abanyamwuga” Mushikiwabo

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Kanziga anazeheka kabisa nukuri mba ndoga Rwanyonga!

    • anazeheka juya mawazo mengi. kuba impunzi ntabwo muzi manaake mwebwe. Kandi wari president w’igihugu. ni hatari

  • Uko niko kuri,kikulaco ki nguoni mwako,rafiki yako ndiye adui yako,twe turaruhutse nibinyoma bya brugierre Imana niyo nkuru.

  • kanziga ubukana ndakeka bwarashize ari gusukuma kabisa eeeeh

  • Glory to God that the truth has been revealed. long live Rwanda, long live our president. Now we are looking foward to develop our country.

  • Aho abagabo batari Imbwa ziyita amazina koko, maze kubibona burya hari abazungu bake cyane beza kurusha Burguire n’abasa nawe bose, n’abatekereza nka we bose.

    Ibibi byose byakozwe bari babyubitseho agatebo babyitirira RPF, none baragaragaye.

  • Les victimes du génocide sont là.Quoi que soit la mort d’ un seul homme ne doit pas occasionner le massacre de la population.
    c’ est honteux .

  • Great things done.

  • Umuvugizi uratangaza iki?Rudasingwa we se arabeshya iki n’ubuhamya yatanze nk’umuntu wabihagazeho.Ntakiturangaje noneho muze dukore twiyubakire igihugu.Imbwa ziyise amazina abagabo,badahari ubwo abagabo baje zigiye kubwejura.

    • Muba bazima cg ? Batangaje aho igisasu gishobora kuba cyaraturutse.Harimo na kanombe. Ahandi hose wagirango bahavuze mufunze amatwi.
      Uwarashe indege ntabwo aramenyekana kugeza na nubu. hamenyekanye gusa aho yaba yararasiwe.

      • bigutwaye iki se wowe ubaza niba abantu ari bazima? nawe vuga ahawe maze turebe ko ukuli kureka kuba ukuli!

        • ntibyashobokaga ko ibisasu birasira mukigo.ikindi zirriya missil zaguzwe nabagande abagende baziguriye muburusiya.

      • none se aho yarasiwe hari bande? kandi abakoze raporo bavuze ko kumenya aho igisasu cyarashe indege cyaje gituruka bifasha kumenya uwakirashe. None se muri baracks za kanombe hari inkotanyi yari ihari?

  • Njye se ko mutambajije ?

    • batarinze bakubaza se wagizicyuvuga niba hari cyuzi abantu bekwirirwa batumutwe

  • Ndakica Umwami KAGAME AZAHORA ATSINDA!!!!!
    ARIKO SE UBUNDI KO ATARIBWO BWA MBERE YABATSINDA ? YABATSINDIYE MU BIRUNGA! ABATSINDIRA RYABEGA! ABATSINDIRA KU MURINDI WA BYUMBA! ABATSINDIRA KU MUSOZI WA REBERO! ABATSINDIRA KURI MONT KIGALI! ABATSINDIRA KU MUSOZI WA NYAMAGUMBA! ABATSINDIRA KURI MUHE! ABATSINDIRA KURI RUBAVU! ABATSINDIRA KW’IBERE RYA BIGOGWE! ABATSINDIRA KU MUSOZI WA HUYE! NONE ARANZE ABATSINDIYE I PARIS KAGAME WE GENDA KAGAME WAROKOYE ABANYARWANDA KAGAME WE GENDA! KAGAME WUNZE ABANYARWANDA KAGAME WE GENDA IMANA IZAGUFASHE IZAKURINDE N’UMURYANGO WAWE WOSE

    • KAGAME GENDA WARATSINZEEEEE

    • nuko nuko !!!!!!!!!

  • C’est vraiment révoltant et dénigrant kubona tugomba guhora dutegereje ko ukuri guturuka mubazungu gusa . Kuki abanyarwanda ba rashe riya ndege batabivuga bonyine ngo banabisabire imbabazi ? ninde utaruzi ko arahahutu bo mukazu babikoze? Birababaje cyane kubona nubu hakiri nabashidikanya ko missile yavuye muri camp kanombe. Mbega Masaka yo yari mubaboko yande ( Inzirabwoba) . None la vérité ngo bouuuuuuuuuuuuu kuri za cameras zose zo kwisi. Kanziga nuhunguye ngo on va vite à la besogne, uranyumvira ibyo bakirimo. Muri prison agahinda ni kenshi, hanze y’igihugu abahungiye nabo nuko. Nyabuneka nimwishime ukuri kwa garagaye.

  • ese detaille y’iriya rapport twayibona dute nk’abakunzi b’umuseke?

  • ahahhahahaha birasekeje,ngo igisasu cyaguzwe iburusiya!!!! so what??? ninde utakigura,ninde utakiga ngo agikoreshe? ubwose ingabo za habyara ntabwo zari kugura ibyo bisasu muburusiya? ahhh mushakishe ahandi kuko ibyanyu byagaragaye,mwaramwiyiciye mwibwirako muzatsinda inkontanyi!!! ubwo byarabapfubanye,ukuri kwagaragaye,ubundi mushaka nubuhe??

  • iyo raporo mwaba mwayisshoboka omye? kuki mutubeshya! bavuze ahantu 6 hashoboka igisusu gishobora kuba cyaraturutse gusa ntawe batunze agatiki.

  • ariko buriya uwarashe indege yaje akabyemera ko yahita aba umuhrwe…….bamukoraho ama film ibitabo…yahita aba superstar

  • Njye ndi mu bufaransa nakwigaya kubona abantu basohora impapuro zo gufata izira karengane hejuru y’ikinyoma.
    Gusa ndigurira agacupa kuko nari imbere mvuga ngo roza wacuuuuuuuuuuuuuuuuuuu!!! none ukuri kuratsinze. Roza Kabuye azabarege ko bamwandagaje bakamutandukanya n’umuryango amezi angana kuriya!!

  • Bravo FPR,kare kose se bigiraga amaki babeshyera ingabo zacu.Im very proud to our president and RDF!

  • ubu ibintu birasobanutse.turishimye cyane.byadutwaye umwanya ariko ntacyo.uwagutsinze azahora agutsinda

  • ariko buriya BOURGUERIE ntacyo yumvamo?ubuse yataye igihe cye agamije iki ko ahakemeye?RWANDA IS THE BEST!gusa CONGRATZ RWANDA!!!!!!!

  • ubundi ukuri guca kuri escalier kugatanga ikinyoma cyaciye muri essenseur.

  • ramba president wacu oyeeeeeeeeeeeeeee.abanyamahanga tuberetseko turi inyangamugayo tuvuga ibyo duhagazeho di.

  • Ahaaa!ukuri kuba mu mutima njye nzajyana naho bigana kandi namwe mwese niko bimeze,gusa nta gihe cyo guta umuntu avuga kubyahise.umuntu atabonye umutsima n’ibishyimbo ugirango yashobora gukurikirana ziriya story.uwagize nabi wese azabibazwa kandi natabazwa nabo kwisi azabazwa n’ijuru.

  • ahaaaaaaaaaaa!vumve nkome.ukuri kuzwi n’I MANA GUSA

    • Ntabwo ari Imana yonyine ikuzi kuko nanyirikubikora arabira nyakubahwa!!!!!!!!!!!!

  • AMAHEREZO Y’INZIRA NI MUNZU.BAZE BASABE IMBABAZI KUBANYARWANDA

  • Intsinzi bana b’URwanda nayibonye kera.
    Dukomeze imihigo ,dusonge mbele hadi 2020

  • sinakubwiye ko nzagura mbe mwa

  • kubera iyi nkuru y’intsinzi uze kunsanga kwa Noheli nkugurire sha EPHRE

  • nonese tuvuge ko urubanza rwarangiye ikindi kandi kanziga yabereye abandi umusaraba nukuvuga ngo uwarashe indege sicyo kibazo habyara yarapfuye kandi ntateze kuzuka nabacu twabuze ntibazagaruka ari benewabo bamwishe harimo baramu be ari abazungu sindamenya neza ukuri nimureke turebe finale aliko ababuze ababo ntaryamira na ba pilotes bakeneye assurance naho hari ikibazo naho iya gata ikwiye kujya muli farge ndumva sonarwa yakwiye kuriha amatiku yandi yabarashe indege akaza nyuma aliko assurance ni droit acquit dushyize mugaciro naho agata ibyo yakoze bizamugaruka bagasora yari yarabwiye kinani ko nasinya azapfa ubwo se uriya mugore arigira ibiki,yaba nawe yabonye intmbi ye nanjye iyo mbona abanjye nkabahamba,nimwicecekere na kabila yarapfuye kadafi aragenda kinani se niki

Comments are closed.

en_USEnglish