Yambutsaga urumogi mu mapine y’igare aruvanye i Goma aza Gisenyi
Police y’u Rwanda mu karere ka Rubavu yatangaje ko yataye muri yombi umusore w’imyaka 23 watwaraga urumogi aruvana mu mujyi wa Goma muri Congo Kinshasa akarwinjiza mu mujyi wa Gisenyi yarupfunyitse muri ‘chambres a air’ z’amapine y’igare rye.
Uyu musore witwa Iremberabo yafashwe ahagana saa moya z’ijoro ryo kuwa mbere kuwa 16 Mutarama atwaye udupfunyika (boules) 500 tw’urumogi muri ubu buryo.
Yinjiraga mu gihugu nk’umuturage wa Rubavu acunze igare rye mu buryo busanzwe ariko yaje gukekwa atabwa muri yombi kuri iyi nshuro.
Uyu musore ubu afungiye kuri station ya Police ya Gisenyi.
Urumogi ni kimwe mu biyobyabwenge bikoreshwa cyane n’abanywa ibiyobyabwenge, rugira ingaruka zikomeye ku barufashe harimo no gukora ibikorwa by’urugomo.
Mu byaha bitanu byakozwe kenshi mu 2016 gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge kiri mu byakozwe kenshi hamwe n’ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ahanini bikorwa n’abakoresheje ibiyobyabwenge.
Abacuruza n’abatwara ibiyobyabwenge bahora biga amayeri mashya yo kubyinjiza mu Rwanda nubwo abashinzwe kubikurikirana nabo babishyizemo imbaraga.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Hhhhh amayeri aragwira
Yewe ndamwemeye kbs,gusa nyine nuko bitamuhiriye ariko yari yabahejeje
Abantu bo ku Gisenyi n’abanayamayeri cyane ndebera nka wawundi watwaraga urumogi mu gihaza gusa jyewe ndashimira Police ko ihora iri maso ubwo bahimba ayo mayeri ariko na police ntag ihwema kuyavumbura ibi bigaragaza ubunararibonye ndetse n’ubunyamwuga ikindi sinahwema no gushimira abaturage kuko bamaze kumenya what is community policing kuko nibo batanga amakuru ku nzego z’umutekano kugira turwanye drug trafficking ubu bufatanye ni ingirakamaro kabsa bakomerezaho maze duhashye aba baba bashaka kwangiza imitwe y’urubyiruko rwacu.