Digiqole ad

Ngoma: i Karembo hari ababyarira mu nzira kubera umuhanda mubi

 Ngoma: i Karembo hari ababyarira mu nzira kubera umuhanda mubi

Abaturage bo m’Umusebeya bavuga ko umuhanda mubi ubambura ubuzima

Abaturage b’ahitwa k’Umusebeya mu kagari k’Akaziba umurenge wa Karembo mu karere ka Ngoma bahangayikishijwe n’umuhanda mubi uva iwabo werekeza mu bindi bice kuko ari mubi cyane, ngo hari ababyeyi barinda kubyarira mu nzira kubera ububi bwawo. Akarere ariko kizeza ko uri muri gahunda zo gukorwa ariko abaturage baba bakoze ibishoboka mu muganda.

Abaturage bo m'Umusebeya bavuga ko umuhanda mubi ubambura ubuzima
Abaturage bo m’Umusebeya bavuga ko umuhanda mubi ubabangamiye cyane

Ni umuhanda ushamikiye ku wundi munini ugera no kuri centre ya Zaza n’ahitwa Umusebeya hahingwa umuceri cyane. Ni umuhanda mubi urimo ibibuye binini, ucamo moto gusa ntabwo imodoka ziwubasha.

Umwe mu batuye aha mu Akaziba witwa Bizimana Aimable ati “Ku mubyeyi uri kun da ni ikibazo, nubwitabaza moto nayo ikagenda imucundugutura ikamugeza i Zaza ari intere.”

Mariya Uwingabire yemeza ko hari ababyeyi bagenzi be babyariye ku nzira kubera uyu muhanda mubi, ndetse nawe ubwe ngo moto yigeze kuhamutura hasi atwite. Ati “Nari nziko mpfuye birangiye Imana ikinga akaboko.”

Rwiririza JMV umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushizwe ubukungu n’iterambere ry’akarere yavuze ko uyu muhanda uri muri gahunda z’izakorwa n’Akarere, gusa ngo mugihe utarakorwa abaturage baba bawutunganyije  mubikorwa by’umuganda rusange.

Ati “ushobora kutazakorwa muri uyu mwaka (2017) ariko tuwufite muri gahunda ni umwe mu mihanda tuzakora gahoro gahoro”.

Iki kibazo abaturage bavuga ko bamaze igihe kinini bakigeza kuri komite nyobozi z’Akarere ariko hashize igihe kinini batagikoraho.

Uretse icy’ubuzima bwabo, aba baturage bavuga ko utuma bagira n’ikibazo cyo kugurisha umusaruro wabo w’umuceri kuko batabona uko batwara umusaruro wabo.

Kugeza imyaka kumasoko nabyo biragorana
Kugeza imyaka kumasoko nabyo biragorana
Umuhanda urimo amabuye manini kuburyo Imbangukiragutabara itabasha kuhanyura
Umuhanda urimo amabuye manini kuburyo Imbangukiragutabara itabasha kuhanyura

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish