Digiqole ad

Aba bumva batakomeza kwitwa ‘Abasigajwe inyuma n’amateka’

 Aba bumva batakomeza kwitwa ‘Abasigajwe inyuma n’amateka’

*Bari mu nzu nziza, baroroye, bahinga nk’abandi, abana bariga…
*Bubakiwe ishuri rifite ibyiciro by’incuke, abanza n’ayisumbuye
*Ibibazo abandi bafite nabyo nibyo bagira, ngo nta mpamvu yo kubita ukwabo

Abaturage biswe abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu mudugudu w’ikitegererezo wa Nyamyumba mu murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru bavuga ko bumva batakomeza kwitwa gutyo, ahubwo ari abanyarwanda nk’abandi kuko bahinduye imyumvire n’imibereho. Umuseke wasuye umudugudu wabo…

Batujwe heza bahabwa iby'ibanze ubu ngo nta kundi gusubira inyuma
Batujwe heza bahabwa iby’ibanze ubu ngo nta kundi gusubira inyuma

Abasigajwe inyuma n’amateka aho bari hanyuranye mu Rwanda baracyafite ibibazo by’ubukene bukabije bishingiye ku myumvire y’imibereho yabo ya cyera yo “kubara ubucyeye”.

Nubwo bavanywe mu nzu za nyakatsi, abenshi inzu batujwemo barazangije, abana ntibiga, hari abanze guhinga ngo bazakomeza babumbe, imibereho igakomeza kuba mibi.

Abatuye muri uyu mudugudu wa Nyamyumba bubakiwe n’umushinga MABAWA ufatanyije n’Akarere ka Nyaruguru bo bavuga ko bumva batagikwiriye gukomeza kwitwa kuriya kuko bageze aho abandi bari.

Abana babo bariga, baroroye kandi barahinga nubwo bamwe muri bo bakinabifatanya n’ibumba, bakabumba inkono, umwuga ariko bemera ko uri kurembera kuko nta bumba bafite kuko aho barivanaga mu ibishanga usanga henshi harahinzwe ahandi hafite ba nyiraho bahakomye, bitandukanye na cyera.

Vincent Mugemangango utuye muri uyu mudugudu ati “cyera batwitaga abatwa, iyi Leta ubu yatwise abasigajwe inyuma n’amateka kuko twari tukibayeho nabi cyane, ariko ubu aho tugeze ntabwo twasigaye inyuma kuko twateye intambwe dore tubayeho nk’abandi banyarwanda.”

Aba bubakiwe inzu, zishyirwamo iby’ibanze, amazi meza ari ku ishuri ryubatswe kubera uyu mudugudu riri nko kuri 100m gusa, usibye ko aha amashanyarazi atarahagera.

Kuri iri shuri (rifite incuke, abanza n’ayisumbuye) abana bo mu miryango yasigajwe inyuma n’amateka bigira ubuntu basabwa ubushake gusa, gusa abandi bagasabwa gutanga amafaranga y’ishuri.

Borojwe inka, bahabwa imiringoti iteye amaterasi barahinga. Ubuzima bw’iyi miryango 18 bwarahindutse cyane, bemeza ko babayeho kimwe n’indi miryango igera ku 140 nayo yubakiwe n’uyu mushinga MABAWA ituye muri uyu mudugudu w’ikitegererezo.

Jacqueline Nyabenda ati “aho twari twaratujwe bakituvana muri Nyakatsi byaranze kuko badushyize mu nzu zitandukanye na Nyakatsi kuko zitavaga gusa, ariko twarakomeje turwara amavunja, abana ntibige mbese nta mibereho.

Ariko hano Nyamyumba dufite ubuzima bwiza, twahawe aho guhinga, turahinga ibishyimbo, ibirayi n’ibindi kimwe n’abandi, turoroye inka, ihene, inkoko n’ibindi, abana nabo bariga. Ibibazo abandi bahura nabyo natwe nibyo duhura nabyo tugashaka uko bikemuka, iyo barumbije natwe biba ari uko, basarura natwe tugasarura. Ubu tubona turi abanyarwanda kimwe n’abandi nta mpamvu twitwa ukwacu.”

Leon Gashagaza umuhuzabikorwa w’umushinga MABAWA mu Rwanda avuga ko ku bufatanye na Leta, bita ku guteza imbere abakene ariko cyane cyane abasigajwe inyuma n’amateka kugira ngo batere intambwe.

Nko muri iri shuri abana babo bahabwa buri kimwe ku buntu bagashishikariza ababyeyi kohereza abana ku ishuri, hafi ya bose kuva mu b’incuke bariga ndetse hari abageze mu yisumbuye.

Mu mudugudu wa Nyamyumba aho batuye bagerageza kugira isuku
Mu mudugudu wa Nyamyumba aho batuye bagerageza kugira isuku
 Vincent Mugemangango ati "cyera batwitaga Abatwa ariko ubundi abasigajwe inyuma n'amateka kuko twari tubayeho nabi cyane
Vincent Mugemangango ati “cyera batwitaga Abatwa ariko ubundi abasigajwe inyuma n’amateka kuko twari tubayeho nabi cyane
Aho batujwe Akarere kabahaye ubutaka bwo guhinga umushinga ubakorera amaterasi ndinganire, ubu bahamaze imyaka hafi itatu kandi ngo bamerewe neza
Aho batujwe Akarere kabahaye ubutaka bwo guhinga umushinga ubakorera amaterasi ndinganire, ubu bahamaze imyaka hafi itatu kandi ngo bamerewe neza
Barahinze kandi baroroye kimwe n'abandi
Barahinze kandi baroroye kimwe n’abandi
Bakanguriwe guteka mu buryo bwa rondereza kandi ahabugenewe
Bakanguriwe guteka mu buryo bwa rondereza kandi ahabugenewe
Aha mu nzu mu ruganiriro hari agasuku, udutebe ndetse n'udufoto dukurura amatsiko y'umushyitsi
Aha mu nzu mu ruganiriro hari agasuku, udutebe ndetse n’udufoto twiza dukurura amatsiko y’umushyitsi
Mu mbere kandi ntabwo bakirara ku nshinge na Malaria barayirinda
Mu mbere kandi ntabwo bakirara ku nshinge na Malaria barayirinda
Inka bahawe zimeze neza
Inka bahawe zimeze neza kuko zunganirwa nazo zikunganira ubuhinzi bwabo
Uyu musaza ati "bundi buhe se umutwa yatunze inka usibye ubu?"
Uyu musaza ati “bundi buhe se umutwa yatunze inka usibye ubu?”

Photos © C.Nduwayo/UM– USEKE

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • wonderful!ibyi nibyo bita change.Dukomereze aho

  • Nyamara iyi Leta iraryoshye!N’ubwo hari byinshi bigikenewe n’ibyakozwe no byinshi bikwiye gushimirwa buri wese wabigizemo uruhare. Rwanda yacu komeza ujye imbere turagushyigikiye

  • Ahubwo rero. Ntureba ko kubaho neza no kuba heza ntawe bitabera. Ramba Rwanda wowe wita kubawe utarobanura, dufatanije twese dushobora gufasha n’abandi basigaye bakabaho neza kandi heza kuko twese turi abana b’Urwanda, kandi dufite agaciro kangana.

    Gusa ariko kandi abaturanyi babafashe kumenya uko basukura inzu cyane cyane ahategurirwa ibyo kurya, kuko ndabona ku mafoto irangi ridasa hose.

    Bibuke ko rimwe mumabanga yo kubaho neza, harimo “Kubyara abana ushobora kurera”, ndetse no “kumenya gucunga neza bike ufite ukirinda gusesagura” ndetse no gukoresha imbaraga ufite kugirango witunge kandi utunge n’abo wabyaye.

    Ntimuzabe abatesi ngo mugume muri yamyunvire y’ubujiji ngo habyara Imana, harera Imana n’ibindi bituma umuntu yibagirwa ko Iyo Mana imurema yamuhaye ubwenge bwo gushobora kwitunga no gukora ikiza.

    Nimwe mubyara kuko ibituma abantu babyara Imana yarabibaremanye. Mugomba no kurera rero kuko nimwe bambere barebwa n’abo mwabyaye.

  • Mu bashigajwe inyuma n’amateka ntabwo harimo Abatwa gusa. Ushobora gusanag no mu Bahutu harimo abashigajwe inyuma n’amateka. Ndetse no mu Batutsi harimo abashigajwe inyuma n’amateka.

    None se mu gihe hari ihame ko mu mashuri hazajya hakurikizwa iringaniza ry’ututrere n’amaoko, ubwo ntimwumva ko hai abana b’Abahutu batashoboraga kwiga kubera iringaniza ry’uturere bityo abo bana bakaba barasigajwe inyuma n’amateka!! Naho se umwana w’Umututsi we utarashoboraga kwiga kubera iringaniza ry’amoko ubwo ntiyiyumvaga (ntiyiyumva) ko yashigajwe inyuma n’amateka!!!

    Rwose ibyo byo gusigazwa inyuma n’amateka turamutse tubifashe mu murongo mugari, twasanga hari benshi babyisangamo atari Abatwa gusa. Iyo nyito rero “y’Abasigajwe inyuma n’amateka” ntabwo ikwiye kwitirirwa Abatwa gusa. Iyi nyito rero mu by’ukuri yari ikwiye kuvaho.

Comments are closed.

en_USEnglish