Karen Bugingo yakize Cancer yo mu maraso, umva inama akugira…
Cancer ni indwara igiteye ubwoba cyane benshi mu banyarwanda kuko bayinganya n’urupfu, Karen Bugingo w’imyaka 24 we arakubwira ibindi kuko yayikize ndetse akaba ubu ari kwandika igitabo cy’urugendo rwe na Cancer yamenye ko arwaye afite imyaka 19 gusa. Ubu yarayikize neza.
Abenshi mu Rwanda ndetse na henshi ku isi bazi neza ko cancer ari indwara yica kandi nabi, ndetse ko kuyivura bihenze cyane. Ibi ni koko, ariko cancer nano ni indwara ivurwa bidahenze kandi itanica na busa iyo ifatiranywe kare.
Karen Bugingo ari kwandika igitabo yise “My Name is Life” kizasohoka mukwa karindwi uyu mwaka, avuga ku bubabare yatewe na Cancer n’uko yaje kuyikira bitoroshye.
Yatangiye kurwaragurika afite imyaka 18, akagira ububare bukomeye cyane mu nda bakibwira ko arwaye umwijima. Mu bitaro binyuranye mu Rwanda yivurijemo nta ndwara babonye icyo gihe, bakamuha imiti yoroshya kubabara gusa.
Yarihebye cyane, yumva ko agiye gupfa ari muto, umuryango we umuba hafi akomereza Nairobi, naho ntibabona indwara bamuha imiti igabanya uburibwe gusa, biba ngombwa ko ajya mu Buhinde.
Mu Buhinde bamusanzemo cancer yafashe intera, abaganga ngo bamubwiye ko bababazwa cyane no kuba cancer yica abantu benshi cyane no muri Africa kubera kuza kuyivuza yararengeranye.
Abaganga ngo bakoze ibishoboka bamushyira ku miti yabugenewe amarayo amezi abiri bamuha indi atahana i Kigali kuva icyo gihe mu Ugushyingo 2012 nyuma y’amezi atandatu baramupimye basanga umubiri we ufashijwe n’imiti wanesheje cancer ishiramo burundu.
Karen Bugingo avuga ko abantu benshi bicwa kandi no kutagira amakuru y’ibanze ku ndwara nk’iyi nk’uko nawe byari bimeze icyo gihe.
Mu gitabo cye avuga ko arema umutima abamenye ko barwaye Cancer kuko bashobora gukira, akagira inama abantu kwipimisha iyi ndwara igihe cyose bibaye ngombwa, byanashoboka nibura buri mwaka.
Karen avuga ko yagize ububabare bukomeye cyane agatakaza ikizere akiheba rwose, ariko abaganga bamaze kumenya indwara afite nibura ngo yabonye gutuzaho maze akaniringira gukira.
Kwivuza kwe ngo byatwaye yose hamwe agera ku mafaranga miliyoni 10, gusa akavuga ko iyo cancer ye iba yarabonetse mbere atari kugera kuri aya yose, bityo akemeza ko n’ab’ubushobozi bucye bashobora kuyivuza.
Aha mu Buhinde yivurije ngo hari abanyarwanda bahaguye bishwe na Cancer nk’iye kuko nabo baje kwivuza yararengeranye.
Uburwayi bwatumye akerererwa mu mashuri, ubu ariko ari kwiga itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza i Kigali. Ari nako abifatanya no kwandika iki gitabo.
Igitabo cye “My name is Life” ngo amaze kubona kimwe cya kabiri cya miliyoni enye akeneye ngo gisohoke mu kwa karindwi ubu akaba ari gukusanya inkunga isigaye ngo akirangize neza.
Amwe mu makuru y’ibanze kuri Cancer
Cancer irangwa no kubyimba inyuma cyangwa imbere mu mubiri, iterwa no gukura cyane kandi vuba muburyo butaribwo cyangwa budakenewe kw’uturemengingo tw’umubiri(cells).
Ubundi umubiri ugira ubwirinzi kuburyo iyo akaremangingo kamaze guhindura imiterere n’umuvuduko by’imikurire yako kagomba guhita gapfa kishwe n’utundi turemangingo dushinzwe kwica utudakenewe (apoptosis).
Iyo ubu bwirinzi rero butagikora utwo turemangingo twakagombye gupfa dukomeza kubaho, tukabyara tukaba twinshi hakavukamo Cancer.
Cacner yangiza umubiri iyo akaremangingo kafashwe n’icyo kibazo gakomeje gukura kakabyara utundi, natwo tukavukana iki kibazo ,tukaba twinshi cyane uko igihe kigenda kiyongera tukagenda twiyegeranya tumwe tugerekerana n’utundi, tugakora ikinyama kinini kimeze nk’ikibyimba (Tumor).
Kugeza ubu hari ubwoko 200 bwa Cancer butandukanwa n’ubwoko bw’akaremangingo kafashwe, kakagira ikibazo cyo gukura bitaringombwa.
Cacner ifata ahariho hose kumubiri haba mu bwonko mu rwungano rw’amaraso n’ahandi.
Cancer yo mu maraso!
Cancer yo mumaraso ifata uturemangingo two mumaraso kandi yo ntabwo ikora ikintu kibyimbye nk’uko ku bindi bice by’umubiri bigenda, ahubwo utwo turemangingo tubaho tudakora neza tunyanyagiye mu maraso kandi tugakomeza tubyara utundi dufite ikibazo.
Ibimenyetso byerekana ko umuntu arwaye Cancer muri rusange
- Kugira ibisebe ku munwa bimara igihe kirenze ibyumweru bitatu bitarakira.
- Kumva ububabare utazi impamvu yabwo ndetse bugoye kubusobanurira undi kandi bukamara iby’umweru bine budakira.
- Kugira ubushyuhe bwinshi nijoro butuma habaho kubira icyuya kinshi kandi kidafite impamvu igitera.
- Kugira ikibyimba kidasanzwe ahariho hose ku mubiri gito cyangwa kinini kibabaza cyangwa kitababaza.
- Guhindura ijwi rikaba uruhogo,bikamara igihe kirenze ibyumweru bitatu.
- Kubabara mu muhogo kubera ibibyimba biba bihari ukabura uko umira ndetse biganafatanya no gukororora ugacira amaraso, guta ibiro kuburyo bukabije hamwe no kuruka kandi bimara igihe.
- Kurwara inkorora ikarenza ibyumweru bitatu itarakira
- Kudashobora guhumeka bimara igihe bidakira.
- Kunyara ukababara ku bagore n’abakobwa akenshi biterwa na mikorobe zinjiye mu gitsina ariko iyo birenze urugero,ni ngombwa kujya kwa muganga.
- Kunyara amaraso
- Igishute cyangwa ikibyimba kimara ibyumweru byinshi kidakira.
- Kuva amaraso mu gitsina ku bagore mugihe ndese na nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina no mugihe icyo ari cyo cyose kubagore batakibyara.
- Guhindura ibara ry’uruhu aho ariho hose ku mubiri.
Cancer iravurwa igakira!
Uko Cancer ivurwa biterwa n’ubwoko bwayo, ikigero igezeho, imyaka y’umurwayi, uko umurwayi yabayeho n’ibindi bintu bimuranga (niba adakunda kurakara,niba atajya ahahamuka,….),kandi irakira.
Mu buvuzi butangwa bashobora kubaga igice kigaragaraho Cancer (kibyimbye), bagakoresha;
Urumuri rusanzwe rwica uturemangingo twose twamaze gufatwa na Cancer (radiotherapy),
Gukoresha imiti yica utwo turemangingo(chemotherapy) iyi ni nayo yavujwe Karen Bugingo,
Kongerera umurwayi ubwirinzi burwanya uturemangingo twamaze gufatwa (immunotherapy),
Kumutera imisemburo irwanya utwo turemangingo kugeza tuvuye mumubiri (hormonetherapy),
Cyangwa bakamuha utundi duceduce tw’intimatima two gusimbura utwatangije impinduka mbi mu turemangingo dufite ikibazo(genetherapy).
Mu Rwanda ubu hari ibitaro bitandatu bivura Cancer
Ubu mu Rwanda hari ubushobozi bwo gupima Cancer ikagaragara mbere y’igihe itaragera ku kigero aho kuyivura biba bitagishoboka.
Hari ibitaro bitandatu bipima bikanavura iyi ndwara ibyo ibitaro ni: Ibitaro bya kaminuza i Kigali(CHUK), Ibitaro bya kaminuza i Butare(CHUB), ibitaro bya Gisirikari by’u Rwanda i Kanombe (KMH), ibitaro by’umwami Fayizari (KFH), ibya Rwinkwavu n’ibitaro bya Butaro byatangiye mu 2012 byo binihariye kuri iyi ndwara.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
9 Comments
Ni imiti cg ni Ukuboko kw’ISUMBA-BYOSE????
Sha Imana ihabwe icyubahiro kabisa kuwbo gukiza uyu mwari peee. Kandi Imana iguhe umugisha cyane, kuba utanga ubwo buhamya bwawe nkeka burimo gufasha benshi bari bamaze kwiheba ko cancer idakira, ikindi nogushishikariza abantu kwipimisha mbere. Nubutwari cyane kuvuga kundwara yazahaje umuntu kuko bifasha benshi.
Sha Imana ishimwe cyane pe, uyu mwana ndamuzi, nanjye nari nzi ko arwaye umwijima. Wabonaga umwana ukiri muto urwaye indwara ifatwa nkaho idakira ukumva birakubabaje. Ndashimira Imana kubwawe Karen.
mu Rwanda nta hantu bavura cancer!!! hehe ko abaganga bacu nayobewe icyo bakora, wowe abaganga baraba batabasha kumenya kuyipima bayivure, nibabanze babashe gusoma ibyo ibyuma byasohoye nko muri scanner, MRI n’ibindi bazabone kuvura.
Birababaje kubona uca mu byuma inaha, byarangira muganga akakubeshya(niko nabyita) ko ntacyo urwaye cg se ko urwaye indwara runaka ati TUGOMBA KUKUBAGA VUBA VUBA, wagera i Nairobi bagasanga basanze indwara yawe ikeneye GUSA IBININI, bati genda uzagaruke nyuma ya six mois kandi ugakira. NTA BAGANGA DUFITE NARUMIWE NJYEWE
IMANA ISHIMWE KUBWUWO MWANA
Nibyo koko cancer irahangayikishije kandi si uwovariwe wese xabona 10 millions Ngo ajye mu Buhinde ariko kwirinda birura kwivuza Hari undi muri ufasha abantu kwirinda cancer ndetse waba waramaze gugatwa nayo ukayibuza gukomeza kwiyongera. Uwakenera kumenya iby’uwo muti n’aho uboneka yahamagara 0788449901 cyangwa 0728449902
Mugisha ibyo uvuga bifite ireme, na Kellen yaragiye gupfa kubera abaganga bacu badafite ubushobozi bwokumenya gusuzuma undwara arwaye, IBITARO muvuze byose abenshi bajya mubuhinde baba babinyuzemo kandi babuze indwara cg bakazabimenya impita gihe kandi umrwayi amaze igihe yivuriza kuri ibyo Bitaro, jyewe ndagirango nsabe LETA yacu ishake abashoramari babahinde bafungure ibitaro bigezweho bivura CANCERmu Rwanda cyane ubundi LETA ishake uburyo abarwaye iyo ndwara bazajya bavuzwa bidahenze kandi uyirwaye agashobora kuvurwa bitarakomera, jyewe nzi umuntu warwaye cancer yivuriza mubitaro muvuze ndetse bikomeye igihe kinini nyuma baza kumenya ko ari cancer impita gihe, icyo bari baracyetse indi ndwara ndetse arabagwa kandi atariyo arwaye bituma cancer isakara hose, ageze Kenya ahita apfa, suko bari bagambiriye kumugirira nabi, nuko ntabushobozi bafite buhagije, rwose urwanda turimo gutera imbere ariko ubuvuzi bwondwara zikomeye buracyari inyuma. MINISANTE mudutabare, izo ndwara zimaze kuba nyinshi kandi biraterwa ni ingaruka ry’interambere dudafiteho controle…. Ufite amakuru atanga ikizera cyuko leta irimo gushakira umuti icyo kibazo yayadusangiza.
Imana ishimwe ku bwa Karen, twayirwariye igihe kimwe njyewe narwaye iya colon ariko ndashima Imana ko nanjye nayikize. cancer irababaza cyane kandi ibabaza umubiri, umutima ndetse no mu mutwe kuko uko iminsi ishira umurwayi wayo niko arushaho kumva yegera urupfu. njyewe maze kumenya ko nyirwaye mu cumweru kimwe umusatsi wanjye wahise uhinduka imvi gusa gusa kandi nari ntaragera igihe cyazo.
Imana ishimwe cyane ko mwese mwakize.Ariko koko irahangayikishije,Leta nishake igisubizo bashake abaganga binzobere bazane ibitaro bivura iyo ndwara maze nkuko iterambera ryiyongera munyubako,ryiyongere no mubuvuzi.Nonese nibande babasha kugera mubuhinde?Nugize amahirwe akabona ubufasha bw’amafaranga amuvuza nkuko reta ijya ibigenza kubagize ayo mahirwe,ntabasha kubona transport ndetse nibizamutunga mubuhinde.
Comments are closed.