Digiqole ad

Abadepite batunguwe n’inyubako z’ubucuruzi ziri kuzura i Muhanga

 Abadepite batunguwe n’inyubako z’ubucuruzi ziri kuzura i Muhanga

Muhanga hagenda hazamuka amagorofa y’ubucuruzi ahindur aisura y’Umujyi

Mu ruzinduko itsinda ry’abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bari gukorera mu turere tugize igihugu, abari mu karere ka Muhanga batangaje ko batunguwe n’inyubako z’ubucuruzi ziri kuzamuka n’izindi nshya zuzuye muri uyu mujyi. Ngo bizeye ko zizazamura ubukungu n’imibereho y’abahatuye.

Muhanga hagenda hazamuka amagorofa y'ubucuruzi ahindur aisura y'Umujyi
Muhanga hagenda hazamuka amagorofa y’ubucuruzi ahindur aisura y’Umujyi

Mu minsi 10 aba badepite bagiye kumara mu Karere ka Muhanga bagenzura ibikorwa by’ubukungu n’iterambere bifitiye akamaro abaturage, bavuga ko mu byo bamaze gusuzuma birimo uruganda rutunganya ifu y’ibigori, agakiriro, aho abagenzi bategeramo imodoka (Gare routière) ahateganyijwe kubakwa isoko rya kijyambere ndetse n’inzu z’ubucuruzi z’abikorera babona hari impinduka ikomeye muri aka karere.

Hon Annonciata Mukarugwiza uyoboye iri tsinda avuga ko urebye uko umujyi wa Muhanga wari umeze mu myaka ishize hari itandukaniro rigaragarira buri wese ubu.

Hon Mukarugwiza ati “Mu minsi mike tumaze muri aka Karere twasanze ibikorwa by’abikorera birimo gutera imbere, gusa turasaba ko imirimo yo kubaka gare n’agakiriro yihutishwa kuko hari abakeneye kuzikoreramo.»

Kakuze Odette umwe mu bacuruzi bakora intebe za kijyambere, avuga ko kuba ngo agakiriro na gare biri hafi yo kuzura bizafasha abacuruzi gukorera hamwe kuko ngo bari basanzwe bakora nk’abanyamwigendaho, aho buri wese yakoraga ukwe akanagorwa wenyine.

Kakuze ati “ndumva iki kibazo noneho kigiye kurangira.”

Uretse inyubako z’ubucuruzi ziri kubakwa i Muhanga aba badepite basuye ikibuga cy’indege zo mu bwoko bwa Drones kiri mu murenge wa Shyogwe, ikiraro gihuza  Akarere ka Muhanga n’aka Ruhango, inzu y’urubyiruko, imihanda ya kaburimbo yubatswe n’iri kubakwa, icumbi ry’abakobwa rifasha abatishoboye ryatanzwemo inkunga n’Umukuru w’igihugu Paul Kagame ndetse n’urugomero rwa Nyabarongo ruri mu murenge wa Mushishiro ubu rutanga Mw28 z’amashanyarazi ku gihugu.

Gare ya Muhanga izakoreramo imodoka zitwara abagenzi, amabanki, ndetse n'abacuruzi.
Gare ya Muhanga izakoreramo imodoka zitwara abagenzi, amabanki, ndetse n’abacuruzi.
Hon Mukarugwiza Annonciata(hagati) na Hon Mukanyabyenda E. hamwe n'abandi basura inzu z'ubucuruzi
Hon Mukarugwiza Annonciata(hagati) na Hon Mukanyabyenda E. hamwe n’abandi basura inzu z’ubucuruzi
Kakuze Odette umwe mu bacuruzi biteguye gukorera mu gakiriro
Kakuze Odette umwe mu bacuruzi biteguye gukorera mu gakiriro
Basuyeicumbi ry'abakobwa ryatewe inkunga na Perezida Kagame ngo rifashe abanyeshuri batishoboye biga mu mashuri yisumbuye
Basuyeicumbi ry’abakobwa ryatewe inkunga na Perezida Kagame ngo rifashe abanyeshuri batishoboye biga mu mashuri yisumbuye
Isoko rya Kijyambere ririmo kubakwa mu murenge wa Nyamabuye.
Isoko rya Kijyambere ririmo kubakwa mu murenge wa Nyamabuye.

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

6 Comments

  • Ngo batunguwe! Ubusanzwe baba hehe abo badepite batazi ibibera i Muhanga bizwi n’uhanyura bugenzi wese, muri kilometero 45 za Kigali?

  • Hahahahahahahaaa ngo batunguwe? nikimwe n’uko umubyeyi yatungurwa no kubona umwana we yarameze amenyo atar’abizi? nonese mwabaga he? erega muratinyuka mukanabivuga! shame on you

  • Hari aho baguhishe se?

  • @Mbaze: ubivuze neza cyane kandi muri make! Hari ikindi gisobanuro mukeneye? Aba ba nyakubahwa batungurwa n’ibibera i Muhanga uzababaza ibibera i Bweyeye? Cyakora n’ibiro ubona bafite ntibyatuma barenga Kimihurura. U Rwanda ni rwiza kweli.

  • Baransekeje kabisa ngo ntibari bazi ibibera i Muhanga mubirometero 45 KM gusa uvuye muri Kigali. Ubuse ibibera i Rusizi mubirometero 350 KM ubu byo bazabimenya ryari? ndumiwe gusa bavuga bagira bamenyeko ubukungu bw’igihugu bwose bwikubiwe nabanya Kigali cg se na Leta ibikorwa remezo byose yabishyize i Kigali bituma izindi ntara zisigara inyuma shame on you kabsa

  • None se hari ikindi kiza mwari mubatezeho ?ntabwo bitangaje nibirire bagarame muri V8 mu misoro yacu. inzara imereye nabi rubanda ariko ni iminsi mike uwahekwaga akigenza.

Comments are closed.

en_USEnglish