Aba bagabo 8 gusa batunze ibirenze ibyo 1/2 cy’abatuye isi bose bafite
Abagabo umunani bakize kurusha abandi bantu batuye isi bo bonyine batunze ibirenze ubutunzi bwa kimwe cya kabiri cy’abatuye isi twese nk’uko byatangajwe na OXFAM. Ubusumbane mu batuye isi ngo bwariyongereye bikomeye mu mezi 12 ashize.
Bill Gates, Amancio Ortega, Warren Buffett, Carlos Slim Helu, Jeff Bezos, Mark Zuckerberg, Larry Ellison na Michael Bloomberg umwaka ushize bari bafite bose hamwe miliyari 426$ mu gihe abaturage miliyari 3,6 ku isi hamwe bo bari bafite ubutunzi bwa miliyari 409$.
Mu mwaka umwe ushize abantu 62 nibo bari batunze kurusha 1/2 cy’abatuye isi bose hamwe, ariko ubu basigaye ari umunani gusa. Imibare mishya irerekana ko ubusumbane mu bukungu bw’abatuye isi buri ku muvuduko ukabije kubera ahanini iterambere ry’Ubushinwa n’Ubuhinde.
OXFAM iravuga ko abakire cyane n’abatunze za miliyoni nyinshi ari bo bari gukira kurushaho aho kugira ngo ubukungu bukwire muri rubanda.
Aba bakire ngo bakoresha uburyo bunyuranye burimo gukwepa imisoro no gushaka aho bahisha imari yabo bakabaca imisoro iri hasi cyane.
Abakize kandi ngo nibo bari kubona uburyo bwo kongera imari yabo cyane kurusha abadafite bo bisanga inzira zo kugera ku bukire zifunganye cyane.
Kompanyi icumi nini zikomeye cyane ku rwego mpuzamahanga umwaka ushize ubwazo zinjije umutungo uruta uwa Leta z’ibihugu 180 uzishyize hamwe.
OXAFAM inenga cyane imigirire ya kompanyi zikomeye na ba nyirazo yo gukabya gushaka kwikubira ahari inyungu hose.
Ubu busumbane bukabije bwugarije isi ngo ntacyo bufasha mu kurwanya ubukene mu gihe abenshi bagenda batindahara, ibi kandi ngo bizatuma nta demokarasi iba ku isi.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Barangiza bagakora imibare ngo umuturage abayeho
No mu rwand abakire baho ntibarenze umwe cg babiri bafite ibiruta ibya runanda rwose…abenshi burya ngo ni abashumba
Bill Gates, Amancio Ortega, Warren Buffett, Carlos Slim Helu, Jeff Bezos, Mark Zuckerberg, Larry Ellison na Michael Bloomberg umwaka ushize bari bafite bose hamwe miliyari 426$ mu gihe abaturage miliyari 3,6 ku isi bose hamwe bafite ubutunzi bwa miliyari 409$.
Iyi nkuru iraburamo byinshi cyane kbs murebe neza muri iyi paragraph honyine murahita mubona ko mwibeshye cyane mu mibare, munasubire inyuma murebe mu byo Oxfam yavuze si uku yavuze pe. musubire inyuma musuzume.
Oxfam yagize iti hari abaherwe umunani bo ku isi bafite ubutunzi bungana n’ubufitwe na kimwe cya kabiri cy’abatuye isi. None mwe muti mu gihe abaturage miliyari 3,6 ku isi bose hamwe bafite ubutunzi bwa miliyari 409$.”
Haraburamo akantu kbs
iyi nkuru ntacyo igaragaza mo uwayikoze arimo gutuma abantu barangarira ikidahari gusa.
Comments are closed.