Digiqole ad

Pastor Mpyisi yahishuye ubutwari bwa Kigeli V benshi batazi

 Pastor Mpyisi yahishuye ubutwari bwa Kigeli V benshi batazi

Pastor Ezra Mpyisi avuga amateka n’ubutwari bya Kigeli V Ndahindurwa witabye Imana tariki 16 Ukwakira 2016

*Mpyisi ati ‘mbabazwa n’uko Gitera Joseph yakoze byinshi ariko ntabe Perezida,…’
*Lumumba yemereye ikintu gikomeye Kigeli, Mpyisi yanze kukivuga kuko ngo kirakomeye
* Icyo kintu ngo cyari gutuma u Rwanda rwaguka

*Mpyisi yanenze bikomeye abakobwa b’u Rwanda babyina bambaye ubusa

Ubwo yafataga ijambo ngo avuge ku bigwi n’amateka by’Umwami Kigeli V Ndahindurwa washyinguwe i Mwima ya Nyanza kuri iki cyumweru tariki 15 Mutarama 2017, Pastor Ezra Mpyisi yavuze ko nubwo hari benshi batazi ibigwi by’Umwami Kigeli V ngo yakoze byinshi mu mateka kandi byagiriye Abanyarwanda benshi akamaro.

Pastor Ezra Mpyisi avuga amateka n’ubutwari bya Kigeli V Ndahindurwa witabye Imana tariki 16 Ukwakira 2016

Kuri Pastor Ezra Mpyisi ngo Imana yanze ko Kigeli V Ndahindurwa ajugunywa ku gasi, ngo ni ibintu byo kuyishimira.

Yavuze amateka ya Yuhi IV  Musinga mbere yo kuvuga gato ku Mwami Mutara III Rudahigwa no kugaruka kuri Kigali V Ndahindurwa Jean Baptiste batabarizaga none, ngo yatangiye kumumenya ari agasore kugeza amutwaye muri America amuhungishije.

Mpyisi wavugaga ibigwi n’amateka akavangamo gusetsa no kwigisha ijambo ry’Imana, yavuze ko Umwami Musinga ari we se wa Kigeli V ibintu bikomeye yakoze harimo ko yanze gutanga igihugu ngo agihe Abazungu.

Abazungu baramubwiye ngo asinyire ko abahaye u Rwanda, ariko akazakomeza kurutegeka, undi ati “Nimbaha u Rwanda nzaba ntegeka iki?”

Referendumu ya mbere ngo ni Umwami Yuhi IV Musinga wasabye ko iba ubwo yasabaga Abazungu gutegura amatora basaba Abanyarwanda kwemera ko batanze igihugu cyabo. Gusa ibi ntibyabaye kugeza bamumenesheje mu gihugu cye.

Mutara III Rudahigwa (wasimbuye Musinga), Pastor Ezra Mpyisi yavuze ko yakoze ikintu gikomeye cyane cyo kuba yaratuye Imana u Rwanda, ngo ibyo yakoze ni byo bitumye u Rwanda rugituwe n’abantu ngo nta handi yabonye Umwami atura igihugu cye Imana.

Pasitoro Ezra Mpyisi kuri Kigeli V, yavuze ko ‘Ikintu cy’agahazo’ yakoze, ngo bitewe n’urukundo abantu bari bamufitiye, abato n’abakuru bamwibanditseho (kwishushanyaho ku mubiri) ku mubiri wabo, ngo “Urakabaho Urakarama.”

Mpyisi ati “Icyaha cyazanye icyago, asazira mu mahanga, ariko Imana ishimwe ko asezeweho iwabo i Nyanza. Ba Nyenyanza mwatwakiriye, mushime Imana ko Umwami agarutse iwanyu mukajya muza gusura umusezero we.”

Pastor Mpyisi wagaragaje ko yishimye cyane kuba Umugogo wa Kigeli warazanywe mu Rwanda, yashimiye by’umwihariko Musenyeri Anaclet ndetse avuga ko na we ari Umuhindiro (akomoka mu muryango w’ibwami).

Mushiki w’Umwami Kigeli V, Mukabayojo Speciose, Christine, Umwuzukuru w’Umwami Musinga, Angela na we ni umwuzukuru w’Umwami Musinga, Rudahigwa na Junior na bo b’Abuzukuru ba Musinga bari kumwe muri America basaba ko umugogo w’Umwami uzanwa mu Rwanda.

Mpyisi abonye umwe mu Bahindiro n’uko ashyenga, ati “Ni icyago dore uko areshya, Abahindiro bariho… uvuga ko bashize uwo si uwanjye!”

Mpyisi yasobanuye uburyo Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatangiye gukora iby’ubutwari akiri muto.

Asetsa ati “Gitera yakoze ibintu bikomeye, icyambaje ntiyabaye Perezida ahubwo Perezida ararenga aba utaragize icyo akora.”

Uyu Gitera wavugwaga na Pastor Mpyisi ni umwe w’i Save ‘Gitera Joseph’ washinze ishyaka APROSOMA akanavugwa cyane muri PARIMEHUTU, uyu ngo yirirwaga atuka Umwami Rudahigwa, biramubabaza cyane ndetse umunsi umwe Rudahigwa ava i Nyanza ajya i Huye agambiriye kumukubita.

Ni ko gusanga Kigeli Ndahindurwa kuri Hotel Faucon, amubwira ikimukuye i Nyanza ko ari ugukubita Gitera.

Kigeli V Ndahindurwa ngo ni we wagize ubutwari bwo gutinyuka abaza Umwami Rudahigwa niba koko yabanje gutekereza kuri icyo cyemezo.

Ati “Nyagasani ibyo wabitekerejeho, gukubita icyo kigabo ko na we atari we afite abo akorera wagiye ugakubita abamukoresha.”

Umwami Rudahigwa yumviye umuvandimwe ahita abireka, niho havuye ya mvugo ngo “Aho kwica Gitera wakwica ikibimutera.”

Kuri ubwo butwari bwa Kigeli, Pastor Mpyisi yahise abaza ati “Ni nde muri mwe ubwiza ukuri umutware we, ko mugenda mugahakwa gusaaaaa.”

Yahise yungamo ati “Igitangaza Imana ikoze, aho Kigeli V agiye gutabarizwa ni naho yimiye ingoma. Yari agiye gutabarizwa iswa (mu mahanga), nabwiye abantu nti ‘Kigeli nadatabarizwa iruhande rwa Rudahigwa azahere iyo ngiyo’.”

Kigeli V Ndahindurwa ngo nta kibazo yagiranye n’abantu, haba mu Rwanda no mu mahanga ndetse ngo yahawe imidari myinshi, agahebuzo kaba uwo Perezida wa America Barack Obama yamuhaye amaze gutanga tariki ya 25 Ukuboza 2016, bityo ngo yabaye urugero rwiza rw’umuntu wasize izina ryiza.

Ezra Mpyisi ati “Izina ryiza riruta ubutunzi, riruta intebe apfuye atariki ku ntebe, nta mafaranga afite muri banki ariko ajyanye izina ritazibagirana.”

Kigeli V Ndahindurwa kandi ngo ni we wamanuye ibendera ry’Ababiligi i Kinshasa ubwo yari yatumweho na Ptrice Lumumba waharaniye ubwigenge bwa Kongo Kinshasa, akaba yari yamutumyeho nk’umuntu wari inshuti ya mukuru we Rudahigwa wari waratanze ingoma.

Kigeli V Ndahindurwa ngo yaragiye habuze umanura ibendera ry’Ababiligi, ararimanura aranarikandagira ati ‘undasa andase‘.

Icyo gihe Lumumba ngo yamusezeranyije ikintu gikomeye, Pastor Mpyisi ati “sinakivuga kuko kirakomeye, ….” arongera ati “Icyo kintu cyari gutuma u Rwanda rwaguka…”

Mpyisi kandi yanavuze kuri Benzinge.

Ngo mbere yakoze byiza kuko ari we bafatanyije kujyana Umwami Kigeli muri America bamuvanye muri Kenya nubwo nyuma yo gutanga kwe ari we waburanaga n’abo mu muryango we asaba ko umugogo w’Umwami utabarizwa muri America, ndetse akaba yaranimitse Umwami mushya witwa Bushayisha Emmanuel yise Yuhi VI.

Ubundi butwari bwa Kigeli V Ndahindurwa ngo ni uburyo yanze guhemuka yanga kwiyandarika, yanga gufata ubwenegihugu bwa America kandi ngo nibwo bari bamubwiye ko azabaho neza.

Ati “Umwami Musinga mu 1931 bamuciye (Abazungu) ibwami, none Kigeli V agaruwe ibwami, ni ikintu gikomeye.”

Uyu Mwami Kigeli V ngo hari benshi mu Banyarwanda batabona ubutwari bwe, ariko ngo muri Uganda bitewe n’ubucuti yari afitanye na Milton Obote wayoboye icyo gihugu, ngo byatumye Abanyarwanda bari impunzi borora inka nyinshi barakungahara, abana babo biga ku buntu muri Makerere University nta nkomyi, ndetse ngo ni we wagiye muri UN asaba ko Perezida Habyarimana Juvenal wategetse u Rwanda (1973-1994) yemera imishyikirano impunzi zigataha mu mahoro yanga ko hazapfa abantu benshi, undi arabyanga.

Pastor Mpyisi ati “Icyambabaje ni ukuba Pasiteri imyaka 60 nigisha Imana ariko ntayizi. Ikindi cyambabaje ni urupfu rw’Umwami Kigeli V wapfiriye mu mahanga adatashye mu Rwanda. Gusa Mpyisi nezezwa no kuba naramenye ko nari injiji muri Bibiliya. Ikindi kinenejeje ni uko Umwami Kigeli V atashye mu Rwanda.”

 

Mukabayojo Mushiki wa Kigeli nawe yavuze

Mu ijambo rigufi Mushiki wa Kigeli V Ndahindurwa, Speciose Mukabayojo (umukobwa wa Musinga) yagejeje ku bari aho, yashimiye inshuti z’umuryango harimo Ezra Mpyisi na Leta y’u Rwanda yabafashije muri gahunda zo gutahukana umugogo w’Umwami Kigeli V cyane cyane Perezida Paul Kagame.

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne we yavuze ijambo rigufi cyane ryo kwihanganisha umuryango w’Abahindiro ndetse avuga ko Leta izafasha uwo muryango.

Abandi Bami barimo Mwenda Mutebi Kabaka wa Uganda, J.William Katatumba wo muri Ankole Kingdom na bo bohereje ubutumwa ko bifatanyije n’umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa n’abandi barimo n’abo muri Canada.

Mukabayojo (hagati) n’abana be Chrisitine na Angela
Kabayojo Speciose n’abana ari hagati imbere abandi ni abo mu muryango wa hafi wa Kigeli V

Amafoto/ISHIMWE Innocent/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Hhhhh ngo: “, akabi gasekwa nk’akeza koko!!”
    Kigeli yanze gutahuka ngo ntiyataha nka rubanda kandi ari umwami none dore aje ari akarambo kandi ahambwe nka rubanda nyuma yo kumanurwa mu ndege na ba Karaningufu bo kuri aéroport!!!
    Abure no kwakirwa na Police y’igihugu byibura nka Mugesera na Seyoboka!!!

    Sha, aka ni akabarore ku muntu wese upinga Muzehe wacu nubwo yaba ari inyuma y’ibicu.

    Songa mbere muzehe wacu!!! Amatora aratinze ngo tuguhundagazeho amajwi kuko hano wagaragaje ko utari Perezida w’ubwoko nkuko benshi babyibeshye.

  • hari abajya bavuga ngo Musinga yasize avuze umwami uzibeshya akabatizwa azapfe atabyaye,mwamenyera niba Rudahigwa cg Kigeri hari abana babyaye,ubundi kunywa amata si ukorora inka iwawe,kdi imfizi ibyara uko ibyagiye.Rudahigwa na Kigeri bose barabatijwe,Rudahigwa we akora agashya twakwita amahano yiyamɓura ikamba ryubwami aryambika Bikira Mariya numuhungu we Yezu abegurira urwanda,ikibabaje nuko yaryambitse ibishushanyo nibibumbano abyegurira urwanda kuko byari bihagarariwe nabazungu babapadiri bera ari nabo bakoloni.Ikindi nuko urwanda ruheruka kugira umwami kugihe cya Rwabugiri na Rutarindwa,nibo bami abanyarwanda baheruka,kuva ubwo ubwami bwaracitse,none burazimye burundu kuko ningoma Kalinga nta uzi irengero ryayo,abakoloni nabapadiri barayirigitishije.Byose bifite imvano,bijya gucika byacikiye ku Rucuncu ubwo habaga kudeta,umugore wumwega nabasaza be bagahirika ubwami bagatuma umwami wanyuma wurwanda Rutarindwa yitwikira nunzu,hapfa ingabo nyinshi bafashijwe nabazungu,Musinga yima ingoma itari iye ategekerwa nanyina naba nyirarume,umuco uracika,imihango imigenzo nimiziririzo bibura ijambo,none kuva kuri Musinga kugeza kuri Kigeri bose bapfira ishyanga kubera abazungu,bivugango ntawundi mwami uzongera kubaho kuko bose banabatijwe kdi nuwo umuryango uzishyiriraho azaba umukuru wumuryango wabo sumwami wurwanda nabanyarwanda,niyibeshya akiyita umwami cg hakagira abamwita umwami nawe azakurikiranwa nigihango apfire ishyanga,amateka ariyubaka

    • ibi bintu uvuze ko binkoze kumutima! Amateka koko ariyubaka! ibyo uvuze ni ukuri kuzuye!

    • Ivunimpuruza, uravuga ngo ntawuzi irengero rya Kalinga kandi bizwi yahiriye mu nzu imwe na Rutalindwa bicikira ku Rucunshu! Kabare bamubwiye ko ingoma z’ingabe zahiye, akavuga ngo haguma umwami ingoma irabazwa. Ibyo ni ibintu bizwi mu mateka y’u Rwanda. Ahubwo jye ikibazo mfite: Musinga ingoma z’ingabe yazivanye hehe?

  • Wa mugabowe uvuze ukuri ntakuzira.kandi sinzi ko haruwababazwa nibyo uvuze kuko n,AMATEKA kandi atagoretse Kugezubu reka dushimire IMANA kuko idataye URWANDA mukangaratete burya ngw,itera inzara igetera naho bazahahira Banyarwanda reka dusigasire ibyiza dufite dusigasire ubumwe bwa BANYARWANDA .

  • ikintu nkundira president wacu kagame n,ikimwe. yiyemeje kurandura virus y,amoko mu rwanda, kandi byananiye abamubanjirije bose.ariko we yaje ari intumwa.imana yamuduhaye izi ikibazo kiri mu rwanda, kandi iziko n,ikitarangira kizateza izindi ntambara zidashira, kuko buri bwoko, bwajya bw,isuganya muri 30 ans bukakameza, kuko ubwoko niyo ntandaro y,ibib byose by,abaye mu rwanda, ni naryo pfundo. niyo mpamvu ijwi ryanjye nzarimuha akatuyobora indi manda, ariko nyine imitwe y,abatutsi n,abahutu akayoza umwanda wose w,ingengbitekerezo ukabavamo, utabishaka akajya guhahira hanze. kandi nyakubahwa urabishoboye. kandi uzabigeraho.byose ni discipline. kuko n,iburayi byarashize bitewe na discipline,n,umuco wo guhana buri kantu kwose ,yewe no gutukana umuntu akabihanirwa,umuntu agatinya icyaha gito kimwe n,igikuru, kuko n,ubundi igito kibyara igikuru. icyaha n,icyaha. good lucky Mrs President.

  • Komera cyane Kayinamura! Niba ukurikira nkeka ko na Nyakubahwa amoko atayahangamuye dukurikije ibyo Senateur Mugesera Antoine yanditse mu gitabo cye. Soma (http://www.kigalikonnect.com/article/detail.php?article=ku-gitabo-cye-gishya-sen-mugesera-ati-abahutu-bariho-abatutsi-bariho-ariko-nta-uruta-undi). Ikindi njye sinemeranya ko amoko ari virus. Aba virus iyo tuyakoresheje nabi kuko kuva na kera na kare yahozeho kandi ntibyabujije abanyarwanda guhahirana, gushyingirana, gutabarana, gutaramana n’ibindi.

  • Ubuhamya bwa Mpyisi burantangaje. Ngo Ndahindurwa yabujije Rudahigwa gukubita Gitera, kandi we amaze kwima ingoma ahita ategeka ko bica Secyugu i Nyanza, Mukwiye Polepole i Nzega… Byaje bite ubwo?

Comments are closed.

en_USEnglish