Indege ya Habyarimana yararasiwe mu kigo cya gisirikari i Kanombe – Raporo yasohotse
Ibi ni ibiteganyijwe kuza gusohoka muri Raporo y’abacamanza Nathalie Poux na Marc Trévidic, raporo izashyirwa ahagaragara mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu. Iyi raporo ishingiye ku buhamya bubiri bw’abasirikari butari barigeze bagira icyo batangaza.
Mbere y’uko iyi Raporo isohoka, Marc Trévidic, umwe mu bayoboye ubu bushakashatsi, yatangaje ko ibisasu byarashwe ku ndege ya Habyarimana byarasiwe ku musozi wa Kanombe aho kuba kuwa Masaka nkuko byavuzwe muri Raporo ya Jean Louis Bruguiere mu 2006.
Kuri uyu wa kabiri nimugoroba, iyi Raporo ikaba yasomewe abunganizi mu mategeko mu mujyi wa Paris, biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu ishyikirizwa itangazamakuru.
Mu gihe uwari president Habyarimana yahagurukaga muri Tanzania tariki ya 6 Mata 1994, bwari bumaze kwira. Abafaransa batwara indege ye bamusabye ko bagenda bukeye bitewe n’umutekano mucye wari mu gihugu. Ibi ngo ntibyaje kwemerwa na bamwe mu bayobozi bari kumwe na President Habyarimana muri Tanzania, ngo kuko yanagombaga gucyura Cyprien Ntaryamira, nawe wari waje mu nama.
Saa mbiri na 21 z’ijoro, abatwaye indege ya Falcon bamenyesheje abashinzwe ikibuga cy’indege ko indege yegereye ikirere cy’i Kanombe, nyuma gato ikibumbe cy’umuriro cyaciye iruhande rw’iyi ndege, nticyayihamya, ikindi nacyo kirazamuka kirayahuranya. Saa mbiri na 25 z’ijoro indege yisenuye hasi, Habyarimana, Ntaryamira ndetse n’abafaransa Jacky Héraud, Jean-Pierre Minaberry na Jean-Michel Perrine batwaraga iyi ndege bose bahasiga agatwe.
Nyuma y’imyaka hafi 18, uwarashe iyi ndege, aho igisasu cyarashe iyi ndege cyaturutse biracyari urujijo. Raporo iri busohoke mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri, yaba utandukanye n’iy’umucamanza Jean Louis Bruguiere, we utarageze mu Rwanda, nkuko inzobere 7 z’abafaransa zaje kwikorera ubushakashatsi.
Raporo ya Jean Louis Bruguiere yo mu 2006 yemezaga ko indege yarashwe n’ingabo za RPA (RDF ubu) zari zabashije kugera ku musozi wa Masaka, ngo kugirango batangize intambara maze bahirike ubutegetsi.
Inzobere eshatu mu by’indege, ebyiri muri geometrie, umwe muri ‘Balistique’ n’undi muri ‘Acoustique’ ibyavuye mu bushakashatsi bwabo biratangazwa none, bishingiye kandi ku buhamya bwatanzwe ariko bukaba ngo bwari bwaraburiwe irengero, buri mu bigaragaza ko indege yarasiwe hafi cyane y’ikibuga cy’indege cya Kanombe.
Dr Pasuch Massimo, umubiligi akaba umuganga w’umusirikare wari mu butumwa bwa MINUAR, akaba yarabaga mu kigo cy’ingabo z’u Rwanda FAR i Kanombe. Ubuhamya bwe bwumviswe na auditorat militaire y’i Bruxelles amezi make nyuma y’ihanurwa ry’indege, maze burabikwa.
Dr Pasuch Massimo, yavuze ko yumvise ‘urusaku rw’umuhumetso’ maze akabona “urumuri rwa Orange” maze umuriro ukaka ku ndege ya President.
Undi watanze ubuhamya ni umufaransa Grégoire de Saint-Quentin, wari lieutenant-colonel, nawe wari muri camp Kanombe. Uyu yavuze ko ahagana saa mbiri n’igice yumvise ibisasu bibiri biraswa ndetse akanabibona bizamuka mu kirere. Uyu mugabo wagizwe General, avuga ko yumvaga barasiye nko muri metero 500 cyangwa 1000 uvuye ku nzu ye. Akavuga ko “byarasiwe hafi cyane ku buryo yaketse ko ari ikigo cyatewe”
Ziriya nzobere zirindwi zikaba zaraje kwiga kuri aha hantu hakekwa kuba hararasiwe hombi (mu kigo cya Kanombe cyangwa ku musozi wa Masaka). Zize ku bipimo by’ubushyuhe (temperature) uko ikirere kimeze, ngo barebe uburyo urusaku rw’ibisasu rwabashije gusaakaara muri iryo joro.
Gusa ngo byaba bidashoboka ko bariya basirikare bombi bumvise urusaku bakanabona ibisasu, iyo biba byararasiwe mu birometero hafi bine (3,750km) ku musozi wa Masaka ahandi havuzwe ko byaba byararasiwe.
Cyane ko ngo umuvuduko w’urumuri ari inshuro ijana ku muvuduko w’urusaku cyangwa ijwi. Bityo ngo bariya bagabo babiri bakabaye barabonye indege isandara mu kirere mbere yo kumva urusaku rw’ibisasu bizamuka bijya kuyituraho.
Umwanzuro: Ibisasu byarashe indege yari itwaye uwari president Habyarimana, ababirashe bari bugufi cyane, cyangwa se yemwe imbere mu kigo cya Kanombe, ngo cyari kiganjemo ingabo zitari zishyigikiye amasezerano y’amahoro Habyarimana yari avuye gusinya yavugaga ko habaho guhuza ingabo (FAR na RPA) ndetse no gusangira ubutegetsi.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
0 Comment
Muriganirira sha, bariya bose babitanagaje ni abaciviles gusa! Niba mushaka ukuri kw’ihanurwa ry’ikinani mutegereze mwihanganye Imana izamubashirira ahagaragara, kandi twese tuzi ko ari Intabera
Ariko abanyarwanda barajijisha koko! Ruzibiza yarabivuze byose, Ruyenzi yungamo, n’abandi. Uwarashe Habyarimana turamuzi twese! After all, iyo ndege ni iki cyari kirimo ku buryo bayitaho umwanya ungana gutyo nk’uko his excellency yabivuze the other time?!!
Imana yo mwijuru irareba peeee irabaretse abashyuha imitwe murashyuha muziko bizasibangana, mureke dutegereze duhishiwe byose birajya ahagaragara,niba Research ikozwe ari iyabariya bitwa ko bacungaga umutekano bakaba bavuze ibyo babonye noneho dutegereze ahubwo nibindi bizaza gusa icyangombwa nyuma yo gutanga ino Rapport ahubwo na boite noir iboneke nayo igaragaze ukuri kwayo Muzehe wacu oyeeeeeeeeeeeeee bamugenzeho ariko aranze aberetse igihandure numwana wirwanda wow.
ukuri kugiye ahagaragara,ababara nibabare,abishima n’ibishime,ariko ukuri gucha muziko ntigushye….
Nanjye nti ntyo Ishoborabyose izabishyira ahabona sha
Ahuuuuuuuuuuuuuuu Nyagasani ube hafi yu rwanda kuko ibi sinari mbyiteze ku bafaransa mba nica Bituganyi.
ukurikije carte mwashyizeho iriya ndege yaba yararashwe yahagaze mu kirere ukurikije Kanombe naho indege yaguye cyangwa yari ifite wenda ifite umuvuduko wa 1km/h icyo gihe nabaga I kabuga kandi amasasu n`ibisasu 2 byayirashe narabyumvaga neza neza hafi yacu ariko kuko babitubwiye ntago mbishidikanyaho buriya niko kuri gukwiye kuvugwa hose kandi tubyemeredutuje niko kuri
nukuri rwose twse dusaka ark kurahiswe.
iyi nitsinzi kubanyarwanda twese,amahoro atahe bareke kwirirwa badukorera imizigo tutikoreye.iterambere rikomeze riturange twese amata abe iwacu i rwanda mumahoro,abafaransa bakomeze bashishoze bave murujijo rwabashaka impamvu zabo bwite,,,,,,,,,,uwiteka abibafashemo….
burya koko ukuri guca muziko ntigushye niba koko bashaka ukuri gutomoye nibashyire boite noire ahagaragara maze urwimisozi nibibaya rukomeze rukataze
ntibirarangira mwitonde diiiiiiiii!!!!! mutegereze.
toka tegereza wenyine,ukuri twakumenye kandi twanyuzwe,nawe witonde diiiiiii mukunda byacitse gusa.
Mukono wa cama ni mulefu sana. Abicanyi bazabeshya amahanga ariko ukuri kuzatinda kumenyekane. Ubu se ikinyamakuru nk’umuvugizi hamwe n’ikigarasha gikuru (Rudasingwa) bazongera kuvugiki? This is a victory for Rwanda as a whole. ALUTA CONTINUA!!
Securite nationale, niko byagombaga gutangazwa. kuko ntabwo dushaka icyasubiza inyuma umubano wacu n’abafaransa kandi wari umaze kugera ku rwego rwiza.Naho ukuri bariya bazungu barakuzi kandi nibo babitse boite noire. ibyo barimo babyita politic naho igihe bazashakira ukuri kuzamenyekana.
Ariko utjye tumenya ndumva benshi bashyushye imitwe,mubanze mumenye icyo boite noire numva mutsimbarayeho icyo iba ibitse!gusa ntabwo yerekana uko igikorwa cyagenze tujye tujijuka
None se ushatse kuvuga ko Black Box ibonetse itagira icyo itumarira ku ihanurwa ry’indege yari itwaye umukuru w’Igihugu Habyarimana?
Mujye mukurikira kandi namwe mukore ubushakashatsi. Iriya ndege nta black box yagiraga. Falcon 50. Ibi byatangajwe n’abayikoze.
Koko se ibi waba ubihagazeho ko Falcoon nta Black Box yagiraga?
Jye muzambarize Rudasingwa icyo avuga kuri rapport ya trevidic. Mbega ubu ibigarasha bizavugira he?
Mureke gushyuha imitwe kuko ntawruziko bizagera aha! niba hari nibindi bizatinda bishyike.
Mu bufaransa,ku bwa Sarckozy ,ni inyungu za politiki mbere y’ubucamanza!
Njye ndi umwe mu bagize ibyago nkabona biriya bisasu uko ari bibili nari kumwe n’uwitwa Furgence kuko twari ba deplaces de guerre.Biraswa twari muri EFOTEC-Kanombe twahasigaye twicaye kuri salle de dessin abahazi.
Igisasu cya mbere cyazamutse tureba Frugence ati ‘reba kibona umwe’ngiye kugira icyo mvuga kiba gikubise indege ku kabuno ,igenda ita ibishashi,nyuma gato hazamuka ikindi kinayimurika neza nibwo nasakuje nti ‘barayirashe we !!!!”indege yaribirinduye nibwo nanabonye ko ari iya Habyara kuko twari tuyizi neza !
Icyo nshaka kuvuga ni iki”Abazungu ,bazi ko abirabura turi ibigoryi kabisa,kuvuga ko ibisasu byaturutse mu kigo cya kanombe ,biratangaje” Abazi EFOTEC-Kanombe,ikigo cya Kanombe n’urugo rwaHabyarimana’niyo yaba atari ahari ntiwamwumvisha ko ibisasu byaturutse mu kigo rwose !!
Kuko aho twari twicaye twabonye bituruka hejuru ya Home y’abanyeshuri ya Major Mugaragu,kand ugereranije ni parallele na champs de tir hafi igenda ikegera igishanga cya Masaka.Iyo ibyo bisasu bituruka mu kigo byari guca hejuru ya EFOTEC-Kanombe,bityo ntitwari kubibona iburyo bwacu bigana ku ndege!Icyo nemera ni uko nyuma yo kurasa iyo ndege habaye kurasa mu Kigo cya kanombe ,abasirikare bari hafi y’ishuri nibo barasaga hejuru nyuma yo kugwa kw’indege !Kuko ndabyibuka twagiye guhunga umuliro wagurumanaga hafiyo kwa Prsident dutinya ko waza ku ishuri ,badusubiza inyuma ni kurasa birahagarara.
Izi ngirwa enquettes rer ni ukuyobya uburari mu rwego rw’Ubufaransa bwishakira Uranium ya Congo n’ubundi bukungu kuko America yo yarangije gukuramo ibyo yari ikeneye hanyuma abafaransa nta kundi bagaruka hariya batagize u Rwanda ikirarao.Ese mwibuke uko Sarckozy yabwiye Kabila ! Sangira ubukungu nbwa Congo n’uRwanda naho ubundi nta mahoro Congo izagira !!! Munyumvire namwe! Pas de la justice avant des interests politiue chez le president francais!Kandi ngo Mzee yaba yaratanze akayabo ko mu kwiyamamaza kwa Sarckozy?Nta mpamvu yo kuvuga ukuri kuko ubu abahutu nta nyungu babafitemo !Kandi na president wacu abimenye nta kuri kurimo,yibuke uko GHADAFI uriya muyahudi yamugenje nyuma y’uko Ghadafi amuhaye akayabo !Nkasaba uwarashe iriya ndege yaba intwari akabivuga,akerekna n’impamvu yayirashe ,ahasigaye hakba amnesti general kuko abanyarwanda twese ntituri shyashya !Naho uundi aba bazungu bzakomeza kuduhindura ibyo ntazi ! Cyakoze Kagame ni umugabokabisa !Abishimye mwitonde kuko ukuri kurzwini uko abakugomba nta nyungu zikibarimo.
None se rapport u Rwanda ruherutse gukora yimwe agaciro? Bitandukaniye he? Badukure mu rujijo imyaka ishize ari 17 sinzi icyaba cyarananiranye ngo ukuri kujye ahagaragara.Murakoze.
mbese ko muguma muvuga ngo ukuri kuje ahabona murashaka ko ,ukuri kundi kuva he nuko nyene birakwiye kandi biratunganye umugani wa padiri , ko habyara yaravuye gusinya umwunvikano na fpr mwunva se bari kumwicira iki murebe neza ko ahubwo mutihekuye kuko yashatse kunvikana na fpr bamwe mubo bakorana batabishaka nonese ukundi kuri musha ka nu kuhe ahubwo mutegereze muzaseba kuko ibyanyu byose bigiye kuja ahabona maze mukorwe ni soni dore ko atanizo mugira mureke muzehe wacu adutware twese abahutu, abatutsi na batwa jewe ndi umurundikazi mba mu rwanda nezerejwe no kuba mu rwanda kubera umutekano uhari namwe muri hanze muze turwubake mureke aba komeza kubabesha vive muzehe ubu mbega atariwe tuba tugeze he mbe ni nde yoba yarageze mu rwanda muri 1994 ubu ja kuraba ingene hameze iyo aza kuba ba bantu bacu ngo na ba president tuba turi mwiterambera rimeze gute kagame komeza urugendo abarundi turi nyuma yawe
Sebatware we, harya ngo urasaba amnistie generale, ariko ntimugashake gupfobye ibyo mwakoze kumanywa. Ibindi wavuze bya champs de tir, icyo nakubwira nuko ufite za “illusions optiques”. Mwana wa mama, nta mu fransa uteze gukunda kagame nawe arabizi. Cyakora Kagame akoze ikintu nta mu president wo muri Africa yari bwakore, ategetse igihugu nk’ubufransa kwivuguruza, ntaho byari bwabe mu mateka y’afrika gutegeka igihugu cy’abazungu kwivuguruza. Ibyo rero uvuga ko abirabure aribigoryi, ahubwo abafransa n’ingirwabwoba za ex-Far n’abazishigikiye bose harimo nawe nimwe muri ibigoryi. ALUTA CONTINUA. ALUTA CONTINUA!!
“UWICISHIJE INKOTA NA WE AZICIHWA INDI”. REKA MBACIRE MURI MAKE MURI AMWE MU MATEKA Y’u RWANDA AKOMOZA KURI IRI HAME: KAYIBANDA N’ABAMBARI BE BICISHIJE ABATUTSI MURI 1959/60 YIBWIRA KO BIZAHERERA AHO. HABYARA ABA ARAMUKEMUYE,NA WE BARAMUKEMURA, IKINTERA UBWOBA NI UKO KUGIRANGO IHAME RIDAHINDUKA N’UWAMUKEMUYE YAKABAYE NA WE AKEMURWA!! NIBA YARAKEMUWE NA BA BAGOSORA BYABA ARI AMAHIRE KUKO BO BARIMO KWISHYURA IBYO BAKOZE, ARIKO BIRAMUTSE ATARI BYO, KUGIRANGO IRI HAME RYUBAHIRIZWE BYABA ARI IBIBAZO BIKOMEYE MBA MBAROGA!!! MUREKE TWESE TUJYE KU MAVI D– USENGERE U RWANDA MAZE IYI RAPORO IBE IVUGA UKURI. IBINDI TURIMO NI AMAGAMBO
ariko,iyo abazungu baca ibintu bibanda kundege,ko bari mu Rda abantu bagapfa bareba ko ntacyo bakoze cg nyuma yaho,icyo bakoze gusa ni uguha ubuhungiro abicanyi,nyamara abandi babahungiragaho bakabirukana.MAna turagushima ko waturinze ugakoresha na Kagame n’ingabo ze bakaza kuturokora Imana ikomeze kubayobora.
Nshuti Banyarwanda mureke Imana yitwe ishobora byose! kuko ibindi nugushinyagurirwa narubanda, ubuse kohari uwabuze se kubera yishwe azira ubwoko none nanyina akaba afunze n`uryango yasigaranye wanyina ukaba utamushira amacenga ngo nu mututsi, mwaretse tukava mu bishuko ko ntacyo umuzungu yatumariye muri rusange.
umwaka mwiza mbere yabyose,icyo nshaka kubambwira nuko iyo uri umukene kandi uri umwirabura jya wicecekera ubundi umuzungu agutegeke exemples ni nyinshi bagabo na kadafi so tugaruke iwaco ako kari agaciyemo ibyiriya ndege ni mvange abarundi babivuga ukwabo abazungu bakabivuga ukundi abanyarwanda nabo kimwe abarundi bavuga ko habyara yatanze order we ubwe ngo barase indege ya mbere iza bari bazi ko ari bikomagu nibyo numvise ntabyo nzi umwana wumurundi yaje bwambere yikomereza bja kuko uwo bari kumwe yari yatse rift president wuburundi wabonye ko ntaninkurikizi yabaye wowe usaba ute rift ufite indege yawe harimo tena ibyahabyara rero yarahagurutse azi ko ari yakabiri bo barashe bazi ko ari iyambere aba ariwe barasa nokubyigaho neza,uwayirashe ntawe nzi icyo nzi gusa ibyo bakeka baribeshya kuko ukuri kuzamenyekana kandi ndumva muzehe yari kumurindi atari ikanombe yaba yararashwe nundi aliko atariwe ikimbabaza nibariya banyarwanda bisebya birababaje biteye nagahinda uwamutwara akabaza aho yarari nukuri hari ikintu bita kwikora munda theo ba umugabo ureke gusebya igihugu kuko nimana izabikigayira ushobora kugira ibibazo numuntu aliko ukibuka nibyiza mwasangiye kuko ibyiwacu birababaje kandi turi kwikoza isini so dutegereze jye mfite 42ans aliko ibya kayibanda ngo yazize umunyu nziko yari umugome gusa aliko yapfuye nabi habyara we yarahiye nawe ibyo yakoreye mwene wabo mwarabibonye kadafi apfa nkimbwa yari umugabo nabasaba gusenga mukaba inyangamugayo ntimuhemuke kuko kuri iyi si turi muli transit.abazungu bazatumara.tks
none se utarize ibyo expert bavuga aravuga iki?
hano hari uwavuze ko ibisasu byarashe inyuma mugihe raporo musinzi ivuga ko byayiturutse imbere
ah ntakuri turabona twe nka banyarwanda
ariko ikibazo si indege ikibazo ni uwayirashe,bizamenyekana by the way.uriya uvuga ngo indege ni iki cyarimo ku buryo abantu bata umwanya,NI UMUNTU WARIMO kuko ntiyari agenewe kwicwa.mujye mugira ikinyabupfura.
Nshuti witonde, kuko uburakari buvugisha bibi nonese wowe umurushije iki kumugaya gutyo,mureke twige kujya inama kuta gusenyana kandi Umuntu wari uyirimo yarangije ake. murakoze.
BYOSE BIRAGENDA BISOBANUKA. UWAHISHE IRIYA BOITE NAWE ASHAKA YAYITANGA MAZE IGASHIMANGIRA UKURI KOSE.
Sha nimuvuge muruhe ariko nta gitungura Imana kandi ibyiza nuko twese twatekereza ibyatwubakira igihugu kurusha ibidafite umumaro kuritwese.
Comments are closed.