Episode 98: Destine ashatse kwica Jane…. Kadogo arahagoboka
Ubwo Chantal wari wambaye urukweto rumwe na Kadogo bamaze kuduha indabo zabo ntakindi cyari bukurikireho twarakomeje abagaragu b’uwo munsi nako James na Sarah baradutwaza dusubira mu byicaro, Gitifu nawe arabirahirira asoje dusohoka bucye tujya gufata amafoto birumvika na selfie ntizabura, dusoje twinjira ama modoka twerecyeza ahari bubere reception.
Mu modoka twicayemo njye na Jane ibyishimo byari byabaye ibyishimo bikadutera guhoberana buri kanya ubwo Jane ahita anyongorera,
Jane-” Chou! birabaye sha!”
Njyewe-” Oooooh humura ma nicyo twavukiye”
Jane-” yambiiiii!!”
Njyewe-” Ooooh yambiiii!”
Twageze aho ikirori cyagombaga kubera twitinza gato mu modoka ba James bajya gutegura hashize akanya baza kudufungurira imiryango y’imodoka turasohoka ari nako imirabyo y’amafoto iba myinshi, dukomeza muri salle nziza yari itatse neza amashyi menshi barayaduha batwereka aho twicara, uturirimo twiza turuhutsa urugendo rukomeye twari tuvuyemo.
Ubwo hashize akanya MC aba afashe umwanya,
MC-” Ndagirango mumfashe twese duhagurutse dushimire Imana ko yaduhuje kubera abavandimwe”
Twarahagurutse MC avuga isengesho rito turongera turicara,
MC-“Uyu munsi ntusanzwe ntashaka ko tumenya neza icyaduhurije hano, nta kindi rero ni Eddy na Jane bashinzi imizi ikomeye igaragariza igihigu ko bakundana, ndabasaba ngo bahaguruke twongere tubishimire”
Twarahagurutse koko baratwishimira turongera turicara ariko kuri njye numvaga birenze ubwiza bubaho.
Tukicara James na Sarah bahise bacaho menya gahunda yari ibajyanye.
MC-” Ikindi rero nacyo giteye ubwuzu, uyu ni umunsi mwiza w’imbonekarimwe ku muntu umwe uturimo nkaba nsaba abanyagikari ko baserukana umucyo ubundi tugahuza ibyishimo”
Ubwo James yasohokanye Gâteau iriho buji nka 40 abantu batangira kwibaza uko bimeze ubwo njye na Jane tuba turahagurutse James aratambuka arayiduhereza natwe dutambuka bucye bucye no kuri Mama Sarah ngo baaa!!ooooh My God!
Mama Sarah byaramurenze mbona najye ibyishimo by’umubyeyi,numvishe ibyishimo byiyongereye cyane kuko ku munsi nari ntegereje wabaye impurirane bigaha Mama Sarah kwishimira ko yateye urukundo rukamukundira ndetse imizi yarwo igafata rugashibuka rukaba igiti cy’inganzamarumbo! woooow!
Twaririmbye ya ndirimbo ihiga izindi kuririmbwa ku isi ariyo Happy Birthday to you, Mama Sarah atuzimiriza buji ubundi akata gato ho gato, abagaragu bacu buwo munsi nako James na Sarah bayijyana mu gikari bajya kuyikata neza, MC ahita afata undi mwanya,
MC-” En bon ,murabona ko ibintu bikomeje kuba byiza cyane ,gusa sinabura gushimira Eddy n’akabavu ke ko mu gihe kirekire bamaze bakundana umunsi nkuyu bazirikanye bakanasubiza amaso inyuma aho intambwe zabo z’urukundo zanyuze, burya imico ya kimuntu ni ugusubiza amaso inyuma ukareba uko ugenda, ukareba aho wakandagiye ukahakomeza kugirango nabandi bazahakandagire, uyu mwanya rero ndasaba abanyagikari nanone ko baserukana umucyo tukabobeza imihogo tukamanura n’akavumbi, batebuke dore inkanka zumye, mu gihe babikora umukirigitananga w’iwacu yaba akoze mu mirya ya ruzungu!”
DJ yamenye icyo gukora maze mbona umwanya wo kongorera Jane akantu nari mbonye kakansetsa nkamubwiye kwihangana biramunanira araturika araseka anyegamoho ndebye nsanga nabandi bose bafite ibinezaneza ndavuga nti kabisa mbarusha umugore utanga umunezero mu maso yabatureba! wooow!
Ubwo tukiri muri ibyo haje abakobwa babiri bari bafite aka vin twari twapanze gusangira, Jane aba aranyongoreye,
Jane-” Chou! ndakanywa noneho ninshaka nsinde banseke nandike amateka y’umugeni wahennye mu bakwe”
Guys noneho twarasimburanye nijye wasetse cyane byabindi bita gukwenkwenuka numva James na Kadogo nabo bari guseka niba barabyumvishe simbizi gusa ibyishimo by’umuntu bitera benshi umuneza.
Ubwo bazanye ako ka Vin baradusukira MC ahita avuga,
MC-” Ndagirango Eddy na Madamu we bahaguruke badusangize muri wa muco waje ubu bita Cheers mbega kwakundi bagira kwakundi nako Eddy nawe anywa ruzungu kandi arasirimutse kubyerekeye ako kantu ngo kitwa cheers! Eddy ntacyo wakwibwira se?”
Nahise menya icyo gukora ndahaguruka mpagurutsa na Jane nterura akarahuri nitonze mufata ahagana ku ijosi ngo kataza kumuniga, musomesha bucye ndamwongera aratuza nongera ubwa gatatu aranyunguta ndabikunda ubwo ni nako amashyi yari yabaye urufaya”
MC-” Akebo kajya iwabo wande??
Bose-” Wa mugarura!”
MC-” Nuko rero Jane nako Madame Eddy nagapfundikire akajyane kwa mugarura ariwe Eddy”
Twasetse mo gacye Jane nawe abikora neza birenze ni ukuri numvaga ibyishimo byinshi muri njye.
Twakoze cheers n’abandi baboneraho murabizi nta mugeni ujya mu bisorori baratwaruriye n’abandi bajya kwirwanaho.
Dusoje kurya MC yasubiranye umwanya,
MC-“Ndabona ibintu ari uburyohe ariko kandi ibyishimo bigira imvano, ndagirango nsabe Eddy mu byubahiro bye ahaguruke atugezeho ibyishimo bye kandi yibuke ko amategeko ahana umuntu uhaguruka wenyine kandi iruhande rwe hari….”
Abantu twese twarasetse maze natwe duhaguruka vuba mfata umwanya nari ngenewe,
Njyewe-” Murakoze, icya mbere kibanze turishimye pe! rwose njye na Jane ibyishimo byadusaze impamvu ya mbere nuko urukundo rwacu rwatsinze ibigeragezo byishi muzabona mu gitabo cy’amateka y’urukundo, burya gukunda ni byiza ariko buriya nta si ya babiri ibaho, niyo mpamvu ngirango mbashimire cyane intambara ikomeye mwarwanye ngo igitego cya mbere tube tugitsinze uno munsi, ni ukuri byari bikomeye ariko niho mwabereye intwari kuri twe, tukaba tuboneyeho rero kubashimira ariko nanone tubasaba gukomeza kutuba hafi mu buryo ubwo aribwo bwose kuko ibi byose ni mwe mwabikoze, nsoza ndagirango imbere yanyu nshimire Cherie wanjye Jane, now you are my wife byemewe n’amategeko, uyu mwana ndamukunda, mukunda bitari kunda, mukunda kuko abikwiye, ntawambaza icyo mukundira ngo ndye indimi ahubwo navuga kugeza Kigali ihindutse icyaro, My Jane, ndagukunda kandi kuva nagukunda nagize amahirwe mu buzima!”
Nabonye Jane atangiye kugaragaza imbamutima zisesa amarira ku maso ndecyera aho ariko byo iyo atabikora sinari busoze kuvuga ibindimo kandi bizangumamo kugeza ku iherezo, ako kanya nahobeye Jane sinatinya kumugumana mu gituza kuko nziko yabikundaga kandi icyo akunda ngihoza hafi nawe disi yisobeka mu gituza amashyi aba urufaya twicara mu byicaro by’abami n’abamikazi Sarah azana agatambaro atangira guhanagura Jane amarira y’ibyishimo.
Abari aho bose ntawe utarashakaga kugira icyo avuga umwanya niwo wabaye mucye maze MC aba aravuze.
MC-” Murakoze nanone kwemera ko nkomeza kubayobora ngahagarara mwebwe mugakomeza kwicara, kubw’ibyo rero mumpe amashyi”
Twarasetse ndetse amashyi turayamuha arakomeza.
MC-” Murakoze! ndagirango rero dusindagize ibyishimo duheke umwami n’umwamikazi tubageze mu gicumbi! kandi Eddy aranyongoreye ngo nongere mbashimire cyane Imana ibahe abageni eeh! nako ibahe umugisha ariko byose nubundi n’Imana ibitanga!”
Twongeye guseka turahaguruka DJ akora akazi dusohoka tugatamba kugera tugezeyo hanze, dushimira abari baje bose mpereye kuri Papa James, Roro, Mignone, natunguwe no kubona Paul wari wambwiye ko afite urugendo hanze ariko yahise ambwira ko yarusubitse ngo abanze anyishimire bimbera impano yuwo munsi, James nawe akazi ko gutanga invitation kari kamubereye, gahunda yari ikurikiyeho ni kwa Mama Sarah ahagombaga kubera after Party na Annivairsaire nyirizina ya Mama Sarah.
Twahise twinjira mu modoka twerekeza kwa Mama Sarah tukigerayo Jane anyambura agakote ajya mu cyumba kukabika agaruka yambaye agakanzu keza gato mbona ya maguru numvaga nkumbuye kubona, araza anyicara iruhande yisobeka mu kuboko kwanjye anyegama ku rutugu wooooooow!
Aho kwa Mama Sarah hari hari njyewe,Jane,James,Sarah,Ben,Grace, Kadogo,Chantal,Chanelle na Chanisse,..mbega yari new generation ndavuga abo mu kigero cyacu, abasaza n’abakecuru bo bari bagiye kuryamisha agatama, ubwo tukiri aho Jane wandebaga mu maso mbona arayandengeje ari kureba hirya yanjye nibaza icyo arimo areba kiranshanga nanjye mpindukira vuba vuba mba nkubitanye amaso na Destine.
Jane-” Uriya muntu hari aho umuzi ko mbona atureba cyane?”
Njyewe-” My Jane, agomba kutureba byo abageni ntawe utifuza kubareba”
Jane-” Ndabona kuri uriya bidasanzwe ese,si wawundi waguye hasi ku murenge? disi habuze n’umwakira ,reka nze jye kumuha kalibu iwacu”
Ubwo Jane yarahagurutse aragenda nsigara mfunze umwuka mu by’ukuri numvaga Destine niyiziye atari amahoro amugenza kuko kuva ubwo twari duherukanye atuka Roro, numvishe mukuyeho n’ikizere gicye nari nsigaje kuri we, kumubona ku murenge ho byambereye ihurizo kuko sinari namutumiye none dore birangiye aje no kwa Mama Sarah ariko wenda ahabaye ibirori ntihibuririza ntihabuze uwamutungiye agatoki.
Jane yamaze kumwicaza mbona bari kongorerana nkomeza gufunga roho numvaga nahaguruka ngakurura Jane nkamwicaza ariko nanone Jane yari mahoro mu buryo ubwo aribwo bwose, yajyaga ambwira ko mu rugo rwacu abantu bazadusura bazifuza kugaruka kandi koko icyo gihe yarabinyeretse.
Jane yahise yerekeza hirya gato aza afite agakarito ka Vin rouge agatereka ku meza asuka mu karahuri ahereza Destine ubundi aragaruka yicara impande yanjye!
Jane-” Umbabarire sinagutaye mugabo mwiza, nagiraga ngo mbanze nakire uriya mushyitsi ndabona ba Sarah sinzi aho bari”
Njyewe-” Ooooh! humura ma Doña byasaga neza mu maso yanjye”
Jane-” Woooow! humura wahisemo uzatuma ugwiza inshuti, ese chou uriya mukobwa ko numvishe anzi njye nkaba ntamwibuka neza?”
Jane yambajije gutyo numva ibyo aribyo byose ntakamuhishe mba ndamubwiye.
Njyewe-” Eeeh! ntago umwibuka ku kazi iwacu se? Uriya ni secrétaire wa company yacu”
Jane- ” Ese Maama! niyo mpamvu ambajije ngo ninjyewe Jane ,nkamubwira ngo yego, nkamubaza icyo anywa akambwira ngo njyewe ndikunywa iki? nkamubwira ko mukanya ndanywa ka vin rouge yarangiza akambwira ngo nawe abe ariko muha.”
Jane yambwiye ayo magambo yose bari bavuganye mugihe kitageze no ku munota numva sinzi ikinjemo nsheceka gato mbonye Jane atangiye kubona ko ntangiye kujya kure mba ndigaruye amwenyuriye byose bihita bigenda nk’umurabyo.
Ba James binjiranye ubwoko bwose bw’ibinyobwa ubanza ariho bari baburiye, ntibirirwa bajyana muri stock bashyira ku meza aho, James ahita afata icupa n’urufunguzo akomangaho bya bindi byo mubukwe bwa cyera iyo hari uwabaga yatse ijambo bagirango bumvikane, nibaza aho abikuye haranshanga njye na Jane turisekera.
James-“Murakoze, nkuko mubibona ibyishimo byacu by’umunsi bikomereje hano, nta kwifata, uyu munsi ibitego bikomeje kwinjira ikipe turi gukina nazo twazikubise inshuro, enjoy wedding ya Beloved Brother nagatako kamunyuze, enjoy Birthday ya Mama wacu! DJ shaka akaririmbo keza tubikore ruzungu kandi ibyo kunywa kurya mwihereze hano ni murugo, ikitonderwa, nyuma yuko Eddy na Jane badufunguriye kubyina nta muntu wemerewe kwicara nta nuwemerewe gutaha, unanirwa bamusasire aryame! twagiyeee!”
Twasetsemo twese tuzamura ibirahuri dukora cheers turongera turatereka Dj akora akazi, zouk azishyiramo twumva ijyana iva mubikoresho bya muzika, akomeza kuzivanga amavide atonda umurongo aho ari nako mbona mood nahoze nifuza ko yazabaho igihe kimwe nkicyo.
Twakomeje kugorora umubiri ngo ibyishimo bigere no mu misokoro murabyumva uwashakaga kuvuga yongoreraga uwo babaga barikumwe, Jane yahise anyiyegereza ukuntu aba aranyongoreye.
Jane-” Chou! ndishimye weee! ndumva hari ikintu nshaka kukubwira, byashoka ko umfata ukuboko nkakujyana ahantu?”
Njyewe-” Ma Doña urabizi ko ndi umugaragu w’urukundo rwawe ndi n’imbohe y’urukundo aho uzajya hose nzagukurikira”
Jane yandebye kwa kundi aramwenyura twatuntu twiza two ku matama turiyerekana amfata ukuboko turasohoka tugeze hanze ankatana hirya gato mukantu kameze nka bigangaro kabaga kwa Mama Sarah ooohlala! natunguwe no gusanga utu buji tubiri tunini twakaga numva birandenze nibuka ko Sarah yigeze kuza akamurya akara Jane akikanga mpita menya ko byose byari byapanzwe kare.
Guys burya gushimisha umuntu ntibisaba imbaraga ahubwo bisaba gutecyereza kandi ugaha umwanya umutima ukagutegeka icyo ukora kitavuye kubyo wabonye cyangwa wumvushe.
Jane yafashe aka buji kamwe arakampereza arongera afata akandi ajya imbere ndamukurikira tugeze mu ka jardin ahamurikaga utwo tu buji gusa aranyegera maze arambwira.
Jane-” Chou,mpisemo kukuzana hano twenyine ngo nguhe umwanya ukwiye nkuko nawuguhaye mu mutima wanjye kuva cyera! Eddy, wabaye urumuri nifuzaga kumurikirwa narwo mu ntambwe ndende y’ubuzima bwanjye, wabaye akotsi k’intabaza iyo nabaga mbabaye! Eddy, iyo nabonaga urumuri nkuru muntambwe ndende nacaga mu mahwa ntanjombe, ngaca mu mazi sindohame kuko nashakaga wowe! Chérie, warakoze cyane kunkunda kandi uru rumuri ntiruzazima kuko ari icyizere cy’ubuzima nkwifuriza iteka, ndagukunda cyane!”
Jane yaranyegereye arampobera cyane baravuga ngo amarira y’abagabo atemba ajya mu nda! nikije umutima ubugira gatatu mfata buji ndayikomeza numva koko mfite imbaraga.
Nibutse byose ntacyo nsimbutse nubura amaso mpuza na malaika murinzi Imana yampaye, byabindi bavuga ngo umugore mwiza umuhabwa n’uwiteka naho umubi we ukamwiha, nahise mbona ko Jane ntigeze mwiha kuko nasenze Imana ngo izampe uzampoza koko iramumpa Padiri abiha umugisha bikiri imirabyo ,ma Soeur amukuramo ivara hakiri kare.
Byaranzonze kandi murabizi émotions zanjye iyo zuzuye mbura icyo mvuga ariko narihanganye ndamubwira.
Njyewe-“Ma Doña ,je t’aime!”
Jane- ” Chou! birahagije rekera aho”
Jane yahise ahuha utubuje turazima anyegera buhoro buhoro amfata mu bitugu aranyiyegereza nanjye mwisobekamo kwakundi iminota itatu ishira tutavuga, ishize dusecyera rimwe yongera kumfata ukuboko dusubira mu nzu tugezeyo dusanga ikirori cyahiye ibi byo gushya ariko,mbega byari umuriro.
Natwe twahise dufatira mukavuyo dutangira kubyina hashize akanya hazamo ka pause gato twegera aho twari twicaye duterura ikirahuri tugiye gushyira ku munwa Kadogo aba aje nkiya gatera aba ashikuje Jane ikirahuri abari bari aho bose barikanga ntangira gutonganya Kadogo ngo yasinze ndetse nabo bose batangira kumufata ngo ajye kuryama ariko aranga aba ibamba.
Kadogo-” Boss , sinasinze nk’uko mubicyeka ahubwo uriya mukobwa wicaye hariya muramuzi?”
Twese twarahindukiye tureba hirya tubona Destine areba adahumbya ubona yabuze amajyo.
James-” None se niwe watumye usinda sha Kado?”
Kadogo-” Kuva kare njye na Chantal ntitwigeze tumukuraho ijisho, ibyo yakoze byose Eddy na Jane basohotse twabibonye, niyakire ikirahuri cya vin yaguraniye Jane akinywe”
Igikuba cyaracitse ibintu biba ibindi twese turikanga imitima ya bamwe ijya mu gihirahiro tubona Destine ahagurutse vuba mu kwiruka agwira James amusubiza inyuma ahagarara hagati yacu ubwo isakoshi yari afite iramucika yikubita hasi ari nako abari aho bose bamuhataga ibibazo.
James yahise yaka cya kirahuri Kadogo arakimuha ngo akinywe ariko Destine akomeza gutakamba ngo baramubeshyera ngo baramushinja uburozi.
James-” Fata ukinywe se nyine niba nta buruzi burimo uratinya iki?”
Destine-” Oya oya rwose ndarengana, Kadogo aranyanga ahubwo mundeke nitahire”
James-” Tukureke utahe se ninde wakuretse ngo uze hano?”
Destine-” Oya oya oya rwose simbinywa”
Sarah yagize umujinya aba aturutse hirya amupyasura urushyi rw’itama umuriro uraka ,Guys sinari nziko burya Sarah intoki ze zakubita umuntu akazungera.
Ako kanya Jane yahise andekura aragenda afata Sarah amwinginga kutongera gukubita Destine, Mama Sarah aba ahagurukije Destine adusaba gutuza.
Mama Sarah-” Bana ba ,ni ukuri ndabinginze mucishe macye, siko muko ubundi hano wari uhazi?”
Destine-” Yego….hoyaaa”
Mama Sarah-” Numbwiza ukuri ndakureka ugende niwiha kumbeshya urahura n’ibyago bikomeye”
Destine-” Oya oya mumbabarire mureke kunkubita wee!”
Sarah-” Nari nagukubita se ahubwo reka…,ubwo Sarah yagiye kongera gukoza amashanyarazi ku matama ya Destine Jane aramufata”
Destine-” Oyaaa weee ! reka mbabwire byose ariko mumbabarire ntimunkubite!”
Mama Sarah-” Ngaho vuga se”
Destine-” Ubundi Eddy ni Boss ,turakorana ariko..”
Sarah-” Wamaze vuga ibyo uvuga cyangwa…”
Mama Sarah-” Sarah mwana wanjye uwo Mutima wawukuyehe koko? niko muko ngaho vuga”
Destine-” Nyine ndashaka….nako mumbabarire isi inguye hejuru”
James-” Ariko uzi n’ikindi! reka mpamagare Police tubahe ibi birozi aruhukire muri gereza”
Destine-“Oya weeee! nabigambiriye ariko mumbabarire ni ukuri nanjye sinjye”
Mama Sarah-” Wa mukobwa we uri umurozi n’ubundi ndabona amaso yawe yuzuye ubugome, reka duhamagare baze bagutware”
Destine yicaye hasi atangira gutakamba ari nako James na Kadogo namuhatiriza kubinywa ariko Destine induru akayiha umunwa
Destine-“Mumbabarire weee! sinzongera ni ukuri nanjye ni urukundo rwabinteye! Eddy namwinginze kuva cyera ngo yemere ko mukunda ariko aranga, namubwiye ko kuva ampakaniye atazagira amahoro we nuwo yandutishije kandi nanjye ntari umukobwa mubi, nakomeje gushaka impamvu yabatanya ariko ndayibura, amahirwe nari nsigaje uyu munsi nayo kwitambika ku murenge nkavuga ko batemerewe gusezerana kuko ndi umugore we twasezeraniye i Burundi akantana n’abana nkaba narumvishe ko agiye gusezerana nkaza mu Rwanda, nibwo nagize ngo ndajya imbere kubivuga nanjye sinzi ibyambayeho,
Umujinya wakomeje kunyahuranya umutima mfata umugambi wo kwica umwana w’abandi ngo nkunde ngere ku mugambi wanjye, ndabasabye nimumbabarire bwa nyuma, Eddy wambabariye koko? ndakwinginze mumbabazi wari usigaranye mpa izanyuma ni ukuri menye neza ko agati kateretwe n’Imana kadahungabanwa n’umuyaga, Mana weeee! ubu koko nkwiye iki ?”
Abari aho bose bifashe ku munwa Jane arekura Sarah aza yiruka musamira hafi aririra mu gituza cyanjye nanjye mera nk’ipoto nitegereza Destine nibuka byose nakoze ngo mwereke ko nta mutima mubi ndetse ko urukundo atari intambara ariko we akaba akomeje kunyereka ubuswa bwo kudaha agaciro ineza yagiriwe numva umujinya ntigeze ngira urazamutse ngizengo ndarekura Jane mpe isomo umuswa Jane arankomeza ampamagara cyane.
Jane-” Eddy nooooo! wibikora, ibuka byose wanyuzemo nanubu ukaba ugihagaze utuze umujinya utakugira igikoresho, Cherie twapanze byinshi njye nawe ariko ntago twari tuziko hari n’abandi bapanga ibyabo, tuza Imana irikumwe natwe kandi babarira uyu mwana w’umukobwa kuko atazi icyo akora, namwe mwese muri hano ndabiginze mwiha agaciro Satani wamwinjiyemo yitwaje urukundo ahubwo muhe agaciro Imana yerekanye Imbaraga zayo ikaducira icyanzu………
Episode 99 mukanya gato….
5 Comments
Murakoze cyane,blessing to umuseke.rw n’abakunzi biyi nkuru,mwatubereye isoko y’amasomo y’ubuzima.Amasomo twakuye muri iyi nkuru azadufashe mu mibanire yacu n’abandi.
Destine ni mubi pe, gusa murakoze nakandi turategereje
WOW WOW JANE AGASOZE NEZA
Ariko Destine azakizwa ryari koko naho Kadogo urintwari pe .ababonanye Na Eddy mwamutu yambiriye?agafoto ke plz
Yewe abantu baragwira ibyo Eddy yamukoreye byose yirengagije ubugome bwe koko nta somo yakuyemo. Destine genda uri umukobwa mubi ntuteze no guhinduka.
Comments are closed.