Digiqole ad

Imifariso ivuga abaca inyuma abagore/abagabo yaje

 Imifariso ivuga abaca inyuma abagore/abagabo yaje

Umufariso uzajya ushyira hanze abaca inyuma abo babana

Uruganda rwo muri Espagne rwakoze matora z’ikoranabuhanga ribasha kubwira uwayiguze niba umugabo cyangwa umugore we amuca inyuma ku isoko ngo zatangiye kugurwa nk’amasuka mu muhindo. Zakozwe na kompanyi yo muri Espagne.

Umufariso uzajya ushyira hanze abaca inyuma abo babana
Umufariso uzajya ushyira hanze abaca inyuma abo babana

“Smartless” niko kazina zahawe, ariko mu misusire ni nk’izi zisanzwe turyamira, ariko abaziko bashyizemo uburyo (sensors) bwo kumva neza no gutanga amakuru ku kwicundugutura kudasanzwe kuyikorewe.

Mu gihe uku kwinyeganyeza kuri yo kugeza ku gipimo cyakozweho ubushakatsi ku bari “kwiha akabyizi” uyu mufariso udasanzwe uhita uha ubutumwa kuri telephone uwayiguze, ukeka uwo babana, ko ibintu biri gucika aho mu rugo.

Matora za mbere nk’izi zageze ku isoko ngo zaguzwe cyane muri Espagne nk’abagura amasuka ku muhindo mu Rwanda mu gihe cyashize.

Intero y’ubucuruzi kuri izi matora igira iti “Niba uwo mubana aguca inyuma, matora yawe yo ntizabikora”

Hari ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko ngo ku isi yose abantu bo muri Espagne aribo bahemu bakomeye ku bijyanye no guca inyuma abo bashakanye, ari naho igitekerezo nk’iki cyavuye nk’uko bivugwa na  José Antonio Muiño uvugira kompanyi yakoze iyi mifariso.

Abakoze iyi matora bavuga ko bagerageje kenshi ko izaba ikora neza bagasanga nta kwibeshya ifite.

Gusa uyu mufariso urakosha kuko imwe wa ‘double’ ugura arenga 1 000 €

Iyi mifariso nigera ku isoko ryo mu Rwanda yenda yaramanuye ibiciro ntihazabura abigurira maze bakamenya ibyo bakekaga umugore/umugabo akora udahari.

UM– USEKE.RW  

2 Comments

  • Nibahahe ku binshi rwose. Ariko ubanza izi matela zizafata ubusa! Kibaye ubu bushakashatsi bwemezagako kuva uyu munsi nta mibonano mpuza mabuno nako bitsina ishoboka abashyikirana bataryamiye iyo matela byo nabyumva. Ubwo iyo izaharirwa bene urugo naho umucanshuro ntaho atibogeka! Mwavumbuye ntimugasekwe!!!Ahwiiii

  • Bazajya babirangiriza muri douche cg kwi tapis hasi ahubwo baribakwiye gukorera iyo technologie kumu ryango wibyumba byinzu kuva kuri portaille,salon, chambre. Nabo ngo bavumbuye

Comments are closed.

en_USEnglish