Ingabo ziri GUTANGA AMARASO, zahawe urugero n’Umugaba wazo
Ingabo z’u Rwanda ziri mu gikorwa cyo gutanga amaraso yo gutabara imbabare ziyakeneye kwa muganga. Ku mugaragaro byatangijwe kuri uyu wa gatanu mu kigo cya gisirikare i Kanombe aho Umugaba mukuru wazo Gen Patrick Nyamvumba hamwe n’abandi basirikare bakuru batanze amaraso.
Ku bufatanye na MINISANTE iki gikorwa ngo kizakomereza mu bigo bya gisirikare bindi nka Kami, Bigogwe, Mukamira n’ahandi henshi mu gihugu.
Buri mwaka abarwayi 45 000 bakenera kandi bagahabwa amaraso mu bitaro bitandukanye mu Rwanda, gusa kimwe n’ahandi ku isi, mu Rwanda naho amaraso atangwa ntabwo aba angana n’ikigero gikenewe n’abarwayi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi yavuze ko ababyeyi batakaje amaraso menshi mu kwibaruka aribo cyane cyane bakenera amaraso kwa muganga.
Hakiyongeraho n’abandi baba bakoze impanuka n’abarwayi b’indwara zinyuranye batakaza bagakenera amaraso.
Buri wese gutanga amaraso ngo atabare aba bantu biba bimureba. Atabaye inshuti yawe yaba mwene wanyu, atabaye mwene wanyu yaba umunyarwanda nkawe uyakeneye cyane aka kanya. Ndetse hari ubwo nawe byakugeraho ukayakenera.
Ku bufatanye na Ministeri y’ubuzima, ingabo zumvise ko zidakwiye gusa kuturindira umutekano n’inkike z’igihugu, zatabaye n’aha kwa muganga.
Uyu munsi aha mu kigo cya gisirikare i Kanombe honyine biteze ko abasirikare bari hagati ya 350 na 450 bari butange amaraso nk’uko byatangajwe na Lt Col Rene Ngendahimana umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda.
Iki ngo ni igikorwa cy’ubutwari ku ngabo no ku wundi wese wemera kwitanga agaha amaraso abayakeneye kwa muganga nk’uko bivugwa na Dr Patrick Ndimubanzi.
Lt Col Rene Ngendahimana yavuze ko atari ubwa mbere ingabo zikoze igikorwa, ubu nabwo bibaye ngombwa ko ingabo zitanga kuko amaraso agikenewe.
Lt Col Ngendahimana ati “Byatangiye mu cyumweru gishize i Gako, uyu munsi byatangijwe kumugaragaro. Ibi biri mu nshingano z’ingabo kuko ubusugire bw’igihugu ntabwo ari umutekano gusa harimo n’ubuzima bwiza.”
Gutanga amaraso ku ngabo bikorwa ku bushake.
Mu Rwanda, mu 2014 hatanzwe amapaki (blood units) y’amaraso 43 000, mu 2015 haboneka amashashi y’amaraso 53 000 naho mu 2016 haboneka 60 000 nk’uko bivugwa na MINISANTE.
Ipaki (Unit) imwe y’amaraso iba iri hagati ya 233ml na 500ml z’amaraso bitewe n’ikigero (ibiro, imyaka…) ushaka gutanga amaraso arimo.
Gusa amaraso aracyakenewe kwa muganga ngo atabare abayakeneye…
Photos © D S Rubangura/UM– USEKE
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
7 Comments
woooowwww. proud to be Rwandan under RDF security and his Commander in Chief. Vive Rwanda, Vive Intore izirusha intambwe.
dukenyere dukomeze imihigo irakomeye kandi irakomeje. ntituzabatenguha muguteza U Rwanda rwacu imbere
Mana ya Braham, uhe izingabo nabayobozi bazo umugisha, amahoro, ubuhanga, nubukire.
Kuko ibyo bakorera abanyarwanda jye mbona birenze ibyo dutenganya.
Ngaho kumihanda amasaha yose muturindiye umutekano,ngaho mumuganda mutwubakira imihanda n’amateke, amashuli, ngaho kwamuganga mutuvurira ubuntu,amavuriro namazi meza ngaho mumahanga muduhesha ishema, ngaho mubukonje bwo mubirunga, ngaho mubiyaga nimigezi, ngaho mukirere none mutangiye nokuduha amaraso???
MURARENZE PEEE.
Lonf Live RDF.
Turabakunda cyane.
Ibi ntahandi wabisanga nkeretse my Rwanda. thx. imana yo mwijuru izabibahembere
Reba ku ifoto ingendo,ibiganza,numutwe waba ba afande barikumwe na Nyanvumba. Izi position zibiganza, umutwe ningendo byaba batype birandangije.
ibi ni byiza turashima ingabo zacu
igikorwagikomeye cyane kungabo zigihugu nicyo gushimirwa
Na Kabarebe nawe naze atange amaraso.