President Kagame ntaziyamamariza indi Manda – Tito Rutaremara
Ishyaka rya FPR-Inkotanyi ari naryo ryatanze President Kagame nk’umukandida waryo ngo ayobore u Rwanda, riratangaza ko President Kagame ataziyamamariza indi manda cyangwa ngo ahindure Itegeko shinga kugira ngo abigereho.
Senateri Tito Rutaremara, ushinzwe itangazamakuru mu muryango wa FPR yabwiye ikinyamakuru The Chronicles, ko Itegeko shinga ry’u Rwanda ritapfa guhindurwa kuko ryitorewe n’abaturage.
Rutaremara yavuze ko kugira ngo uhindure iri tegeko bisaba kuba hari impamvu ikomeye cyane kandi abaturage bakagira uruhare rukomeye mu kurihindura.
Mzee Tito yavuze ko abavuga ko ishyaka rye rishaka kwifashisha ishyaka PDI mu gushaka inzira zo guhindura itegeko shinga atari ukuri.
Tito yavuze ko FPR igendera ku mahame bubaha bose, ko icyo ishyaka ryiyemeje kugeraho abanyamuryango baryo bakigeraho, aha yatanze ingero ku guhindura imiyoborere mibi mu Rwanda bagezeho nkuko bari barabyiyemeje ndetse n’ibindi bitandukanye.
Sheikh Mussa Fadhil Harerimana, Minisitiri w’Umutekano akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya PDI, mu mwaka ushize yavuze ko ishyaka rye ryifuza ko President Kagame yazakomeza kuyobora n’indi mandat.
Kuri iki, President Kagame,54 , ubwo yari muri Uganda mu mpera z’umwaka ushize, akaba yaravuze ko ibyo Sheikh Mussa yavuze ari ibitekerezo bye kandi ari uburenganzira bwe, nkuko n’undi wese yavuga ibinyuranyije nicyo Sheikh yavuze.
President Kagame yatorewe mandat ya kabiri mu 2010, izamara imyaka 7. Bamwe bakaba bemeza ko hakiri kare kuvuga ku uzasimbura uyu mugabo igihe mandat ye izaba irangiye, dore ko muri iyi mandat ye yanyuma, nkuko bigenwa n’itegeko shinga, agifite byinshi abanyarwanda bamutegerejeho.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
0 Comment
Mureke gutangira gushyushya imitwe y’abantu!
Twifitiye amahoro, mureke twikorere ibidufitiye inyungu twiheshe agaciro!!!
HE, Oye, Oye, Oye!
Ariko mwebwe murasetsa! Ubu se Mzee arekure ubutegetsi hanyuma ba bazungu birirwa bandika za manda babe baramubonye! Ararara!!!!!muzi koshyana.
OK
Rwose tubanze tureke kwihutira gushusha abaturage imitwe n’amashyaka menshi, ndore ko dufite amahoro menshi.
Niyo yashaka guhindura itegeko nshinga, abanyarwanda babimwemerera kuko baramukunda cyane, kagame n’umuhanga cyane,ariko se ubundi!!!!,wahindura gute umucyinywi utsinda!!,Nibamureke yibere umutware wa banyarwanda(BABA WA TAIFA-papa wigihugu)kuko arabikwiye
ariko wowe wiyise antoxo kuvuga ngo kagame abanyarwanda baramukunda hari ababikubwiye? ko nunva ubavugira barabigutumye? reka amarangamutima man ushobora gusanga nawe uvuga gurya kubera umugati ubona kuri kagame, ntamunyarwanda wagutumye ujye wivugira kugiti cyawe apana kuvuga ngo kagame baramukunda ahubwo babuze uko bagira ? inzara irabishe,,,,, nibindi
None se manu ko ubuza abandi kuvugira abatabatumye, wowe ni bande bagutumye ko babuze uko bagira, ndetse ko bishwe n’inzara?
ego cane manu twarabimubwiye nawe turabikubwiye ubimenye kuva uno munsi bitazakuva no mu mutwe kagame wacu turamukunda ijana kwijana wewe umwanga pole sana wihangane mugenzi ariko usenge cane imana mu mabwirizwa yayo iravuga ngo mukundane wewe rero wanga kagame na mahoro yatuzaniye ni terambere sinkunva wihane
turamukunda cyaneeee,bikukureeee!!!!bikuryeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
turamukunda weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Hara cyari kare kabisa, kuzana iyo dossier. 2016 havugwa iki, muramutse mubitangiye ubu?? Mwturetse Kagame ko atuyoboye neza kandi tubishima, ibyo kuziyongeza cyangwa kuvaho mukazabitubwira mumyka ine iri imbere?
ubundi se niba yarateje igihugu imbere, akakigeza kuli byinshi abanyarwanda twifuzaga kuki takongera kwiyamamaza ko iyo umuntu ari mu kibuga kandi atsinda ibitego birimo ubuhanga kuki atavamo yashaje cg yananiwe. twe icyo dushaka n;umuntu uduteza imbere naho itegeko nshinga ryahinduka igihe abanyarwanda basanze ari ngombwa nta gitangaza.
umusaza wacu turamukunda turashaka ko akomeza kutuyobora rwose dore urwanda ntawundi waruyobora uretse we !!!!!!!!!!!!
ivugire ureke kuvugira abandi
tubihanze amaso yewe abanyarwanda jye sinabashuka ibyo buri wese arashaka kurya nabirukanse babisize babireba ahubwo barashaka byinshi.
oya ntaziyongeze kabisa yakoze byiza kandi twizeye ko azarangiza mandat ye atugejeje
kure azah nundi dushobore kureba ko hari n’abandi bashoboye niba nabo twigaye kuko ubwo muri 11000000 harimo umuntu 1 ushobora kuyobora igihugu birababaje pe
Yagize neza afatanyije n’abandi banyarwanda kandi akunda igihugu, ariko twe kumushuka ngo ejo dutangire kujya mumuhanda tumutuka. Ibyo mzee Tito yavuze jye ndabishyigikiye, President Kagame nk’inyangamugayo azarangiza mandat ye asimburwe n’undi, dushobora kuba dufite ba Kagame barenze umwe. Abantu ntibakagushuke Paul, abanyarwanda bagira udukoryo,baca umugani ngo icyicaro cyiza kivanwamo n’umwana uzi ubwenge. Nurangiza mandat yawe ruhuka n’undi ayobore ubone n’umwanya uhagije wa relax dore kuva murugano uruhuka gake kandi nabyo birakenewe, ahubwo natwe tujye tukubaha nk’uko Mandela afashwe.
HE, ntakibazo ateye nitugeza 2017 tugasanga akibikwiriye ndavuga abaturage bu rwanda azakomeze kandi nabona atabishoboye nubushake bwe nje numva hakirikare.
@Antoxo:Uhagarariye bangahe bagutumye kweri??nonese ubwo niwowe umukunda kurusha abandi raa???ahaaaa!!@Manu:Nonese wowe noneho urwaye ibiki??Ubundi ninde ugomba kukugaburira wowe n’abo bashonji bawe??Ubu se twese ninde utugaburira koko???Nonese Kagame niwe wazanye inzara mu isi koko??Ninde se wowe utuzaniye uzatugaburira ,akadutunga,akadukorera iyo nzara yawe igashira??Ubujiji,amatiku.co.rw
@ RWAMUZA,
thank you very much for your contribution. thank you very much indeed….
Muvandimwe mbere na mbere nkwifurije umwaka mwiza, umwaka muhire wa 2012….
Bavandimwe Banyarubuga, mwese ndabashimira kandi mbijeje ko na njye ntazabatenguha mu gucoca kiriya kibazo. Usibye ko igihe kimbanye gito cyane….
NDASHIMIRA KANDI BY’UMWIHARIKO MZEE TITO RUTAREMARA.
Ahubwo ndamusaba ko kiriya kibazo dukwiye kukigarukaho kenshi. Kuko ntabwo nemeranwa na bamwe bavuga ko hakiri kare. OYA * OYA * OYA. Tugomba gutangira hakiri kare tukaganira aho igihugu cyacu kerekeza. Tukaganira UMUYOBOZI MUKURU dukeneye uko agomba kuba ateye….
Muri make jyewe Ingabire-Ubazineza ntekereza nka SHEIK HARERIMANA. Ariko ni ngombwa kumbaza igituma ntekereza gutyo. Kuko ntabwo mvugira kuvuga gusa, mbifitiye impamvu zanjye bwite. Kandi ndemeza ndashidikanya ko atari jyewe jyenyine utekereza gutyo….
Ariko*Ariko*Ariko. Nkurikirana amakuru kimwe n’inama ziba. Ejo bundi mu nama y’umushyikirano HE Paulus KAGAME yavuze ko “Adakeneye kuguma kuba perezida kugirango akorere igihugu”.
….He doesn’t need the presidential office in order to serve the country…..
Ibyo rero birumvikana kandi jyewe ndabizirikana…
UMWANZURO. Koko na njye ndemeza ko hari abandi bantu bashoboye kuyobora u RWANDA. Ndetse nsanga tugomba kwihesha AGACIRO tukabyemezanya. Ariko kubera ko kuyobora Igihugu, cyane cyane iyo umuntu agitangira manda birushya. Jyewe nsanga KAGAME yarakwiye guhabwa indi manda. Kabone niyo ikibazo cyagomba kunyuzwa mu nzira ya “Popular Referendum”.
KUBERA IBIKORWA-REMEZO TUGIKENEYE.
Kuko ntabwo umusingi w’iterambere lirambye uratungana sawa sawa. Nyuma ya manda ye ya gatatu, kuko nyine HE KAGAME ari umukozi cyane, ibintu nifuza azaba yarabitunganije. Ubwo rero nta kibazo Abaturage=Abanyarwanda tuzatora undi MUYOBOZI, maze akomereze aho Afande Paulus KAGAME azaba aharuriye ikivi…
Banyarubuga mumbabalire, ntabwo nashatse kugira uwo mvuguruza. Gusa ubu turi muri demokarasi nyakuri. Ntabwo nshaka kuniganywa ijambo. Ibyo na byo President KAGAME muri iyo nama iherutse yabyibajijeho akabazo, mu ruhame….
NDANGIJE NSABA BURI WESE KUGIRA ICYO ABIVUGAHO. CYANE CYANE ABAKIRI BATOYA. ARIKO NYINE ITEKA MUGERAGEZE GUSOBANURA NO KWISBANURA. MU KINYABUPFURA….OKAY!!!
Murakoze muragahorana IMANA.
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
ubazineza ariko rero nawe ngira ngo urabona ko HE aramutse ahamye kubutegetsi/ubuyobozi ataba agaragaje ubutwari cyane! njyewe icyo mwifuriza ni uko iyi mandat ye nirangira azava ku buyobozi hanyuma hakayobora undi kuko AZABA ATANZE INZIRA NZIZA IRUTA KURE IBYO YABA ATUGEJEJEHO mugihe kingana n’indi manda!
Habonetse undi uyobora nkawe byaba ari byiza ariko ntaba ariwe usubira kuyobora iki gihugu dukunda ngewe nawe.
Thanks
ndabona ari hatali
Ikigaragara Nuko Ntawugaragaza Ko Hari Icyo Akora Kirenze Ibyiza Atugezaho Bazamwongere Indi N’izindi Kugeza Igihe Ananiriwe Kuko Aho Gusubira Inyuma Arushaho Kujya Mbere Mu Byiza. Narame Mu Rwanda
yabigaragariza he? ryari?
oya kagame yarakoze yategetse mubihe bigoye yagejeje urwanda ahantu heza ntawamugaya nabariya bamurwanya buriya iyo bigeye hirya babona ko ari umukozi pe ariko muribuka ajya kubutegetsi uku igihugu cyari kimeze ngaho kigereranye nuyumunsi ubwire njye kagame nkurikije uburyo mubona nubutwari bwe ntabwo aziyongeza kandi abantu benshi ntibabyemera muzatungurwa mubonye bibaye maze babandi birirwa bavuga bakwirwe imishwaro dutegereze
Uriya musaza se w’ubwanwa bw’imvi Rutaremera aravuga iki! Kagame ni we wishyizeho ku gitugu cye bwite ko agomba kuba Perezida wa Repubulika. Ibyo avuga ngo ni FPR yamutanzeho umucandidat si byo ; ni we ubwe Kagame witanzeho umukandidat, kandi aho azabishakira muri 2017 azavuga ko ari we mucandidat wo kwisimbura cyangwa se ashake undi azategekeramwo nkuko yategekeraga muri Perezida Bizimungu, ubundi agomane remote-control y’ubutegetsi nka Putin wo muri Russia maze ubundi amagorwa y’u Rwanda n’abanyarwnda akomeze.Ibyo ni ubuhendabana kandi ntituri abana ; ni mukure ibyo aho.Mujye mubeshya abahinde!!!Ubwo rero ngo tugire ngo!!!!
wo kabyara we,icyo s’ikinyabupfura nyarwanda
gerageza ugabanye umujinya ubundi utange igitekerezo cyawe utuje,ndumiwe koko
uratinyuka ugatukana bose babireba
ahaaaaaa,nzaba mbarirwa wa mukobwa we cga wa mudamu wee
Ibi ubitangaje ubitumwe na nde? Kuko raporo y’indege ihinduye isura se? Gutangaza ibyo utazi ngo nta yindi manda. 2015 itinze kugera ngo ndebe ko ayo mategeko shinga adahinduka cyangwa yose akanavaho hakandikwa ibindi!
Mwakoze gutanga ibitekerezo byanyu kandi mukinyabupfura icyo nemera nuko IKIPE itsinda koko ntampamvu yo kuyisimbura ariko kandi twibukiranyeko ntamukino ubaho ukinwa numuntu umwe niba mukibuga harakinaga benshi kandi bagatsinda ubwo nyuma yimyaka irindwi 7 hazashakwe kapiteni uzajya aterura igikombe ariko ikigoranye nukumenya umutoza uzamuhitamo mubakinyi benshi kandi beza kuko umutozawe agomba kuba umwe.Umutoza namenyekana numukinyi uhiga abandi azaboneka bitagoranye kuko ntakipe itagira kapiteni.
Manu humura siwowe ufite ibyo bitekerezo wenyine ufite abo mubisangiye. Gusa ngucire umugani mwiza waciwe na’abanyarwada nkawe ” ngo wirukana umugore uhekenya igufwa ukazana urimira bunguri”. Wirirwe
Icyo abanyarwanda bakeneye s’uko ari kanaka uyobora igihugu. Icyifuzo nuko urwanda ruyoborwa n’umugabo ushoboye, ukunda igihugu, udatinya kuvuga ibintu mw’izina ryabo ngo ary’indimi. Uzi kureba kure , kandi akamenya gufata decision. Nibabona har’undi , ushobora gukora ibyo KAGAME akora bazamushyireho. Uretse ko turetse amaranga mutima, ntawe njye mbona.
Ni nde president washobora kw’ambura aba generali umutungo nk’uko Kagame yabikoze mu mutara? Kandi agamije, gusaranganya abakomeye n’aboroheje. Ntacyo mfana na Kagame, ntacyo yamariye by’umwihariko, ariko mukundira ubutwari agaragaza mu Rwanda ndetse no mu mahanga. nashaka azafate n’izindi manda ebyiri. Imana izamuhe umugisha aho azajya n’ibyo azakora byose. ndahamya ko naramuka avuye kubuyobozi mu Rwanda, NATIONS UNIS izahita imufata imuhe akazi, muzabibona. Ikintu gusa tubura mu Rwanda kandi cya ngombwa, n’ukwigaragabya ushaka kwerekana ibitagenda neza, kuko har’igihe ubura uubundi buryo bwo kubigaragaza niba inzego ntoya zitabasha kukunva kandi atariko twese tubona amahirwe yo kwigerera ibukuru.
njyewe mbona president kagame ashoboye kuyobora abanyarwanda neza kandi mubushishozi bukomeye, ariko ntitwakwirengagizako tutazamuhorana iteka ryose nibyiza rero ko yagera ikirenge mucya Nelson mandera , julius nyerere nizindi ntwari zafurika zanze kwikubira ubutegetsi.azaba atwaye igikombe cyananiye abayobozi benshi ba afrika kandi azaba yubatse system ikomeye itazapfa guhindurwa numuntu wese uko yiboneye
kabisa ninabwo yaba agaragaje ubutwari kurenza kure ubwo yerekanye! urakoze cyane kubw’icyo gitekerezo kiza utanze
icyangombwa nuko twabona ukora nkawe cyangwa akamurusha kandi nizera ko rpf ireba kure kuko ari nayo yamutoranyije uzaza wese agomba kwita kumutekano w,abanyarwanda ikindi imibereho myiza yabo ndetse akazamura n’ubukungu bw’Urwanda
jye ndabona hakili kale cyaaane kuvuga ibizaba muli 2017. haracyari imyaka 5 imbere kandi hagati aho hazaba ibintu byinshi byatuma ibyo tuvuga ubu bihinduka. kandi hari examples nyinshi zabapresident bagiye batangaza nkibyo bakaza kwisubiraho navuga nka museven, sirlif, nabandi. duhe umwanya kagame adukorere ibyo yadusezeranije muri iyi mandat ibindi qui vivra verra umugani wabafaransa. ariko ku giti cyanje 2017 yaba iyo impinduka abantu bose nabatavuga rumwe na leta bagahabwa umwanya bakiyamamaza nibwo tuzabona amahoro arambye. thanks
Yego H.E paul Kagame areba kure ntago yahindura constitution kubera inyungu ze.Bariya birirwa basakuza ngo ni barihindure ni inkomamashyi zifuza gukomeza kurya baririye ku musaza. Kuko arakora bakabyitirirwa kandi imbehe zabo zigahora zuzuye!!Nibareke kutuvangira no kuvangira H.E, kuko ntago ahwanye nabo~!!!
Kagame arashoboye rwose, gusa mumirimo ikomeye azageza kubanyarwanda muri iyi mandat ye azite no gutegura uzamusimbura, uwo nawo uzabe umurimo azashyiramo imbaraga.
Ibyo muri byose murivugira IMANA NIYO ISHYIRAHO ikanakuraho ubuyobozi. Mwategereje mwabantu mwe?
ariko mwamuretse ko agifite imyaka 5 imbere ye kuki mumutega iminsi?time will tell mutuze tuzaba tubimenya.long life Mzee Paul Kagame.
Abanyarwanda muri rusange dukunda Perezida wacu gusa niba mushaka ko arangiza mandat ye neza nimukore muve mu magambo hanyuma mumubwire ibyo mwifuza ko yaba atugejejeho mumufashe no kubikora naho ibindi nimutegereze rwose kubwange yagumaho mandat imwe agaca akajagari kari mu burezi, akazamura ibyaro abantu bakareka kwirunda mu mujyi tukagera aho u Rwanda rwihaza ntidukenere inkunga inka zikagera kuri bose naho abavuga ngo ntacyo yakoze mujye mwibuka nibyo byiza igihugu cyuzuye imirambo, abana batiga imfubyi zigunze abapfakazi barira ahaaaa banyarwanda nuko ari umuntu atari Imana ariko ntacyo atakoze ntimukabe indashima Imana yacu Imudukomereze
sha uvuze neza cane ntaco atakoze kabisa jewe iyo mugereranyije nabiwacu mu burundi nunva na muha inka, kweri murebye aho agejeje u rwanda ivyo vyonyene wabi mu kundira, mureke ku mu mena umutwe ahasigaye murabe ivya kora ku bwanje nu kuri imana yo mwijuru izabikore aronke iyindi mandant kuko arayikwiye,genda mu burundi murabe uko bimeze, desorde ihari iteye isoni ivyo nivyo mushaka kagame wirambire, nubwo yavaho ibitekerezobye bizagumaho dukeneye abantu badutwara nkawe ,est ce bazaboneka cankwe urwanda ruzaca rusubira inyuma mwibaze
PEREZIDA ARAKOMEYE PE, URETSE MU RWANDA NO MU MAHANGA NI UMUNTU UKOMEYE WAGARAGAJE IBIKORWA BY’INDASHYIKIRWA. NIZERE KO IBYO TUBYEMERANYAHO TWESE NIYO WABA UTAMUKUNDA IBYO WABIBONA.
HARI IKINDI GIKORWA RERO KINDASHYIKIRWA KURUSHA IBINDI TUTEGEREJE KUZAREBA NIBA AZAKITWARAMO NEZA. ICYO NI UKUVA KUBUTEGETSI NEZA MANDA YE NIRANGIRA. ICYO NICYO GIKORWA GIKUNZE KUNANIRA BENSHI MUBAPEREZIDA BA AFURIKA BABA BARATEJE IMBERE BIKOMEYE IBIHUGU BYABO ARIKO KUVA KUBUTEGETSI BIKABANANIRA NEZA NEZA…BIKARANGIRA BASENYE BYABINDI BUBATSE. URUGERO NI KADHAFI NA M– USEVENI.
@ Sax
muri make ndagushimira kuba unsubije, maze ukambwira ikikuri ku mutima no mu bwonko. Ni cyo ABAVANDIMWE tubereyeho, tugomba kungurana ibitekerezo nta guterana amagambo….
Jyewe nzanwa hano kuri runo rubuga no kwiga ngahozaho. Hano, mu cyayenge, mpigira byinshi, mbese kuri jyewe bene uru rubuga ni “ITORERO” nk’irindi!!!…
Maze rero ndabona ufite ibitekerezo bizima, ndagusabye iteka uzajye unyunganira maze umbwire, muri make, icyo utekereza ku nyandiko zanjye. Kuko nkuko mpora mbivuga ntabwo nandikira kwandika gusa. Ndi icyo i Rwanda twita “Opinion Leader”. Kandi nyine birumvikana ko ndashobora gusobanurira no gushishikariza abandi, IMIGAMBI na njye ubwanjye ndasobanukiwe neza neza……
URUGERO. Haherutse kubera inama muri Hoteli Serena: “Ibiyobyabwenge/Ubusinzi mu rubyiruko i Rwanda”. Nahigiye byinshi, kandi sijyewe jyenyine n’abandi bantu baraho twatunguwe n’uburemere bw’icyo kibazo.
Kubera rero ko hano kuri runo rubuga hazaho ABATOYA benshi, byanshimisha mumbwiye uko kiriya kibazo mubona gikwiye gukemurwa, kuko bene biriya bibazo ari ingorabahizi……
Mbese muravuga iki kuri zino ngero z’umuti wacyo:
*Rehabilitation Centers.
*How to alleviate the STIGMA of those concerned?…
*The specific role of the parents
Murakoze muragahorana Imana. Uwanyu I.-U.
ese koko Ngabire we,ibi bintu uzanye urabona hari aho bihuriye n’iyi nkuru
wagiye ureka kuvanga amasaka n’amasakarameno!!!
Personne n’est irremplaçable narangiza mandat ye azaruhuke n,abandi bayobore sinon yazarangiza nka ba Kadafi,Bagbo……….
Igikenewe ni amahoro kandi arahari,ikindi kandi nta speech nyakubahwa yigeze avuga ko atazongera kuyobora,itegeko nshinga rihinduwe nubundi habaho amatora kandi mu RWANDA hayobora uwatsinze.atowe rero ntakibazo.
FPR IGOMBA KWEREKANA ITANDUKANIRO KOKO,IKINDI KIGOMBA GUSOBANUKA NUKO ITIGEZE ITUMA FAZIRI KUVUGA IBYO YAVUZE,NJYE SIMPAMYAKO BIBAYE NGOMBWA KO INATUMA YATUMA FAZIRI NUBWO NAWE NK’UMUNYARWANDA AFITE UBURENGANZIRA BWO KUVUGA ICYO ATEKEREZA NKUKO YABIKOZE.
njye ndumva yakwiyongeza akandi.
@ Mayita,
bonjour ma chère Antonia. Biranshimishije kubona agakuru kawe. Umwaka mwiza, umwaka muhire wa 2012…..
Nizeye ko no muri uyu mwaka tuzabasha kuganira, kungurana ibitekerezo no gutizanya umurindi. Ndibuka ya comment yawe kuri MAGNIFICAT ANIMA MEA DOMINUM. Bene izo comments ndazikeneye kandi ndazizirikana iteka….
Urakoze gira amahoro. Uwawe I.-U.
KAGAME afite aho yerekeza abanyarwanda heza cyaneeee,turabimushimira ndetse imana izabimuhembere hanyuma twemera turi benshi ko ibyinshi akora abikora kunyungu zacu twe nk’abanyarwanda,ndetse abasheshe akanguhe dusnga ntawe twamugereranya nawe huuuuu!!Ibyo agejeje ku gihugu ntibibarika kandi ntabyinubira nubwo bimuvuna turamusaba ahubwo atitaye ku bivugwa ngo yemere akomeze atuyobore erega abanyarwanda nitwe dutora hanyuma iryo tegeko nshinga nitujya mu muhanda tugasaba ngo rihinduke ni nde uzabitubuza kandi ko tuzabikora!!!!
m.therese nkankindi uravuga amagambo mabi rwose,ndakugaye pe!ndibaza ko utaba mu Rwanda?niba utahaha se nta nabenewanyu uhagira?niba utabona ko Kagame ntacyo yatumariye sinzi icyo nakukwira,ariko nkwibarize muzashima bigenze gute koko,Imana yonyine udufashe iduhe kunezererwa uko tubayeho.
Manu niba ubona ko hariho inzara kubera Kagame ariho uri umwanzi w’amahoro.kandi erega ntawunezeza bose.rero abamukunda n’abatamukunda ibyo nibyabo,njye ndamukunda kandi ni Imana iramukunda kuko akunda abantu bose ntawe avanguye,mbese afata umwana wese nkuwe.
ARIKO SHA MWAGIYE MUREKA!!!UBWO WAFATA IGIHUGU KOKO UKAKIREKURA UKAGIHA ABANDI RA?SHA NTABABESHYE RWOSE,JYEWE NTABWO NABISHOBORA PE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Amategeko yashyizweho FPR ibigizemo uruhare runini,ntabwo yasubira inyuma ngo ihindure itegeko nshinga,muzehe wacu azaba nka mandela,kdi twizerako FPR itazaduteza abagome azasimburwa nudi ushoboye.
hoya sha, kagame sumwanzi wanjye ariko ntukajye ujyereranta ibintu bitagereranjywa!!!!
1)
iyaba Mandela yari nka kagame,ntabwo kagame yaba akunzwe nuruhande rumwe gusa rwabantu bavuye i bugande!!!( ibyamoko byo mu rgda nta kintu bikivuze cyane kuko abautu, abatutsi babaye bari mu rda nabaturutse mu bindi bihugu bose basa nkabari mu gitebo kimwe!!)
2) Muri south africa Mandela akunzwe nabazungu kurenza uko akunzwe babenegihugu.Abenegihugu bifuzaga ko bakwihorera! just like what Kagame did!!
Conclusinon: ibyiwacu tujye tubihamana, ntitukajye tubijyereranya nibyahandi!!
njye mbona dupfa ko dusangira ubusa! uguhaye ukamusingiza, ukwimye ukamuvuma!!kumugani wuwavuze ngo nta ukundwa na bose,nuko nta nuwahaza bose!!ubishoboye bose bagukunda.
kandi rero ntabwo ari kagame uzajya guhaza abantu bose! niba waragize amahirw to kubona akazi keza ku ngoma ye, uzamusingiza, ariko se wowe wakoze iki nyuma yaho??reba abantu bagukikije bambaye ubuza ubare nimyenda ufite mu kabati! reba ababurara, urebe nibiryo umena mu bishingwe buri munsi, amafranda ujyana mu bagore, mu bagabo, mu nzoga abana babahanga bakwiga bakagirira igihugu akamaro barabuze ubatangirira?? mbere yo kwataka kagame, wowe wakoze iki?none ubaye president byagenda gute? aho ntiwaba mubi kurenza kagame!! uruvuga undi ntirugorama kandi ngo utabushya abwita ubumera!!abapredident bo muri africa nabajuro kuko ariko turerwa, nawe ubaye we wakora nkibyo bakora!
if u really need change, go to primary school,wigishe abana urkundo, gukunda igihugu,gukunda abantu be!!kwiyubaha no kubaha abandi!(abagabo birirwa batuka kagame ngo ni umu dictateur ni babandi binjira mungo zabo abana, abagore ntibongere kuvuga!suuu!! papa araje!! nkubwo nkuwo muntu bamugize president ubwo bu dictateur akorera iwe, yabureka??ahaaaaaaaaaaaaa
UMUNYARWANDA YABYAYE UMWANA AMWITA NZABANDORA.
Ariko ingabire ngirango mubenda kumusimburanawe urimo cg so ko ubitsimbarayeho cyane!ngo avuyeho yabakoze byiza kurusha ibyo yakoze kuri manda ye??nubundi ngo bene adam ntibanyurwa ndi muri boston ariko nshimishwa nokumva ko i Rwanda ari amahoro ntantambara!erega zahoragaho,naho ibyo mubona bitagenda neza ntaho bihuriye nokwicwa sha!!kandi bizagenda binakosorwa!mwitonde!!nakomeje nsoma coments zawe ufite utuntu nutundi!
@ Nana,
komera. Maze rero umbabalire wongere unsobanulire neza ibyo unenga kuri comments zanjye wasomye zose. Ntabwo numvise neza icyo ushaka kumbwira…..
…..Utuntu n’utundi….bivuga iki???. Ko numva harimwo iterabwoba!!!
Mu by’ukuri iteka ngerageza kuvuga ndanguruye, ntabwo mvugira mu matamatama cyangwa mu marenga. Kenshi yego nkunda guseka no gusetsa, ariko ntabwo nsesereza abandi Banyarubuga. ICYUBAHIRO KIMWE N’URUKUNDO mbikomeyeho cyane, mu mibereho yanjye ya buri munsi.
GUSIMBURA HE KAGAME. Reka reka wimbeshyera izuba riva!!!
Mu mibereho yanjye nanga kwirata no kwiralira mbere ya byose.
Usibye na Nyakubahwa President wa Republika nta nundi Muyobozi wa politiki nshobora gusimbura. Kuko nsanga ari ubuhanga bundenze, ntabwo ubwo buhanga bundi mu maraso, nta mpano mbufitiye.
Jyewe mbere ya byose nikundira tekiniki, nikundira imibare, nikundira ikoranabuhanga. Aha rero, usibye amakabyo, ni iwanjye mu rugo, niho umutima wanjye urara, niho ubyukira……
Kuyobora abantu ntabwo nabishobora. Ni cyo gituma buri Muyobozi aho ava akagera, jyewe iteka mpita mukurira ingofero, iteka mpora muvugira amasengesho!!!
Murakoze mugire amahoro. Uwanyu I.-U.
Bjr kuri mwese mwatanze ibitekerezo byanyu kuko mubasha kubaka no gusenya.
According to me mbona nawe ari umuntu w’umugabo azi icyo gukora,ibyo nimubyihorere ahubwo tuyoboke inzira y’Imana maze tumuragize Nyagasani maze azarangize neza atabarukanye iyindi nsinzi kdi nziza,ariko njye ndabona hagaragar undi mukozi nkawe maze amagambo akaba ibikorwa gusa,ubuse ko muri kutuvangira mwabaye mwihanganye tukagera hafi byibura yi icyo gihe maze tukareba uko bigenda.gusa icyo nabisabira nuko mwamfasha tugafatanyiriza hamwe gufata iry’iburyo maze tu kamuragiza Gitare we umenya itangiriro niherezo ry’ibiri ku isi byose.murakoze
@Ingabire-Ubazineza,
urakoze cyane nawe nawe Umwaka mushya muhire wuzuye ishya,ihirwe n,imigisha biva ku Uwiteka bizaguherekeze muri uyu mwaka.naho ubundi Nyagasani niba akidutije ubuzima tuzabonana.
Imana ikunda U Rwanda nkuko yatubaye hafi muri byishyi ndemeza neza ko n’ibindi izabikora, so uwo kumusimbura Imana iriho iramutegura, kandi tuzi neza ko Kagame atazatatira ijambo we wenyinye yivugiye ko mandant ye yanyuma n’irangira azegukana ishema maze atange urubuga maze hagire undi utuyoborana ishema nkiryo yatuyoborane, njye nizera Kagame n’inyangamugayo muri byose.
Mzee wacu turagukunda cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeni wowe dukeneye
Comments are closed.