Digiqole ad

Ruhango: Abagabo bumvaga nta mugore wo kubakora mu bwanwa yogosha

 Ruhango: Abagabo bumvaga nta mugore wo kubakora mu bwanwa yogosha

*Yabitangiye abyigiye kuri basaza be
*Amaze gushaka umugabo abagore baramusetse cyane kuko yogosha
*Yabiretse imyaka ibiri ariko muri icyo gihe ubukene bubamerera nabi
*Abagabo baravugaga ngo “Nta mugore wo gukora umugabo mu bwanwa”

Ruhango – Benshi barakibwira ko hari imirimo yagenewe aba indi bariya, ariko uko imibereho bugenda buhinduka iyi myumvire ikwiye guhinduka nayo ndetse byihuse kurusha uko bimeze. Jacqueline Nyirahabimana w’imyaka 32 yahinduye imyumvire. We n’abana be babiri ubuzima bwabo bwifashe neza kubw’umwuga wo kogosha ukorwa na Jacqueline. Abagore benshi baracyibwira ko ari iby’abagabo.

Muri Salon ye harimo na ka Televiziyo
Muri Salon ye harimo na ka Televiziyo

Jacqueline akorera mu murenge wa Kinihira mu kagari ka Gitinda mu karere ka Ruhango. Ngo akirangiza amashuri yabonye atava mubyo gusaba akazi maze ajya kwiga kogosha.

Ubu bimaze kumugeza kuri byinshi, abasha kwizigamira mu bigo by’imari biciriritse, akigurira imyambaro ye n’abana kandi bakihaza muri buri kimwe bakeneye ku mafaranga avana muri Salon de coiffure ye.

Yaguze ikibanza ashora mu bworozi bw’amatungo magufi, ubu arateganya ko aho azubakamo Salon de coiffure nini.

Jacqueline yabwiye Umuseke ati “Nakuze mbona basaza banjye babiri bogosha bikadutunga mu rugo,  nanjye mbitangira ndi muto niga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, ariko nkabifatanya n’amasomo.”

Nyuma yasigaranye na musaza we umwe, undi yagiye gushakisha muri Uganda, maze ngo atangira gufasha uyu wundi aka kazi.

Ati “Ngeze mu rugo rwanjye nasabye umugabo wanjye ko nakomeza nkogosha, ariko abantu nkabona baranseka cyane cyane abagore bagenzi banjye bituma mara imyaka ibiri narabiretse, ariko nkibireka byaduteye ubukene mu rugo.”

Nyuma yumvikanye n’umugabo we ko asubira mu kogosha maze umugabo nawe agakora indi mirimo bagahuriza hamwe, buhoro buhoro yigishije n’umugabo we kogosha maze bombi bashinga Salon de Coiffure.

Gusa Jacqueline yagize amahirwe macye mu rugo atandukana n’umugabo we ariko akomeza Salon yashinze ubu niyo imutunze n’abana be.

Ati “Ubu iyo mba ntarize uyu mwuga, mba narakozwe n’isoni, mbayeho nabi.”

Ubu uyu mugore ari kumwe n’abandi mu matsinda yo kugurizanya no kwizigama, ndetse ngo nta kibazo gikomeye ajya ahura nacyo mu bijyanye n’ubukungu.

Aho atuye, ngo benshi yatangiye bamuseka batemera ko azi no kogosha ariko ubu ahubwo usanga ariwe bose bashaka ko abogosha. Ndetse hari abagore batangiye kumusaba ko abigisha uyu mwuga.

Kuko aturiye ibigo by’amashuri, intego afite ubu ni ugushinga Salon de coiffure yagutse, agatanga akazi ku rundi rubyiruko kuko hari abo yigishije.

Aho atuye mbere ye bakoraga urugendo rw’amasaha atatu n’amaguru bajya kuri centre ya Buhanda kwiyogoshesha kuri Salon zikoresha imashini nk’izo afite ubu. Iki ubu yarakibakemuriye nawe yiteza imbere.

Umugabo Umuseke wasanze ari kogoshwa na Jacqueline yabwiye Umuseke ko kera bumvaga atabogosha ngo bakavuga ngo “Nta mugore wo gukora mu bwanwa bw’umugabo ngo aramwogosha” ariko ngo benshi nkawe bahinduye imyumvire ubu niwe bose bagana.

Jacqueline Nyiransabimana asaba abagore n’abakobwa bagifite imyumvire ko hari imirimo itari iyabo kubicikaho kuko ngo nabo bashoboye. Agasaba n’abanyarwanda batarahindura imyumvire ku bushobozi bw’umugore guhinduka.

Mu karere ka Ruhango
Mu karere ka Ruhango, Jacqueline atuye akanakorera mu murenge wa Kinihira 
Jacqueline yatumye abatuye aho akorera i Gitinda batagikora urugendo bajya kwiyogoshesha neza ku Buhanda
Jacqueline yatumye abatuye aho akorera i Gitinda batagikora urugendo bajya kwiyogoshesha neza ku Buhanda
Ubu ngo ntawundi bazi wogosha neza kumurusha
Ubu ngo ntawundi bazi wogosha neza kumurusha

Christine NDACYAYISENGA 
UM– USEKE.RW/Ruhango

1 Comment

  • Uyu mudamu arasobanutse kabisa! Burya umurimo ugutunze kandi ukorana umurava niwo wonyine uguhesha ishema; ibindi ni amashyengo!

Comments are closed.

en_USEnglish