Digiqole ad

Umugabo wasohokanye abakobwa abahambiriye nk’imbwa yafunzwe

 Umugabo wasohokanye abakobwa abahambiriye nk’imbwa yafunzwe

Uyu mugabo yamaganwe n’abantu bose babonye aya mafoto

Police muri Leta ya Lagos yataye muri yombi umugabo ufite inzu y’urubyiniro muri uyu mujyi witwa Mike Nwogu bakunda kwita Pretty Mike yatawe muri yombi ashinjwa gutesha agaciro abagore.

Pretty Mike asohokana abagore babiri abashoreye ku minyururu nk'imbwa ze
Pretty Mike asohokana abagore babiri abashoreye ku minyururu nk’imbwa ze

Pretty Mike mu minsi ishize kumbuga nkoranyambaga hasakaye ifoto ye yajyanye ahantu mu birori n’abakobwa babiri abashoreye yabahambiranyije nk’imbwa cyangwa abacakara ba cyera.

Abantu benshi bamaganye igikorwa cy’uyu mukire cyo gutesha agaciro ikiremwa muntu, igitutu cya rubanda cyatumye Leta igira icyo ikora.

Pretty Mike yatawe muri yombi nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’iby’imbere mu gihugu muri Leta ya Lagos.

Pretty Mike yafashwe kuri uyu wa gatatu ashinjwa gutesha  agaciro abagore akabahindura igikoresho cye akabazirika iminyururu mu ijosi akabashorera nk’imbwa ze.

Uyu mugabo w’imyaka 30 yari yasohoye itangazo ryo gusaba imbabazi abantu bose babonye iki gikorwa  ndetse avuga ko nabisubira yazabiryozwa n’amategeko.

Gusa umushinjacyaha mukuru wa Leta ya Lagos yavuze ko batakwihanganira igikorwa nka kiriya none bamutaye muri yombi.

Henshi ku isi no mu Rwanda hari abagabo bagikora ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina bakora ibikorwa bibi kandi bitesha agaciro cyane cyane igitsina gore. Nubwo bwose ari ibyaha bihanirwa n’amategeko.

Uyu mugabo yamaganwe n'abantu bose babonye aya mafoto
Uyu mugabo yamaganwe n’abantu bose babonye aya mafoto

UM– USEKE.RW  

11 Comments

  • uyu mugabo arerenga kuko uwigize agatebo ayora ivu abo bakobwa se babafashe ku ngufu sibyabindi byo gukunda ibintu??

  • ntayimurenze kuko umukobwa niwe wamwibarutse

  • Arikose abakobwa babili bemera gusohokana numugabo umwe icyarimwe? Bakemerako abazirika iminyururu? Ahaaa!!!! Aba babakobwa nibo ubwabo bitesheje agaciro.

  • Hhhhh uyu mugabo ndumva arengana kereka niba hari ibindi byaha azira nonese yayibambitse kungufu? Ibyo aribyo byose babyumvikanye kuko ntawakuzirika gutya ngo agushorere utabyemeye cyane ko mbona batari ahihishe, niba yabishyuye akabakoresha ibyo ashaka nta kosa afite.

  • Ihohoterwa?!!!! Igitsinagore muri ibi bihe gikunze amafaranga cyaneee. Isi barayirangiza vuba

  • Bene ubwite bo babivuzeho iki? Ku mafoto urabona ntacyo bibatwaye ndetse babyishimiye.Bamwe babyina bambaye ubusa buri buri ko ntawe ubafunga? Ni byo bihesha umugore agaciro?

  • Uyo Mugabo nibamurekure ararengana Abakobwa bikigihe basigaye bakunda ifeza!!!!!!

  • Ark se wa mugani kuki bo bemeye ko abahambira kuriya ??

  • amafanga ni ishetani abo bakobwa ntiwabarenganya kuricyo gikorwa ahubwo uwo mugabo mbere yo kubaboha nk,imbwa yaba yarabanjije kwibaza ikishira mu mwanya w,ababyeyi babo iyo arabakobwa banje cyangwa bashiki banje n,abyumva gute niba imana yaguhaye ubukire bukoreshe mwinzira zemerewe ntabwo ari mugutesha agacyiro abantu baremwe nk,awe

  • aba bakobwa ni imbwakazi ahubwo abe aribo bafumgwa kuko barashaka kwanduza abandi

  • Rebi izi commenteries zabanyarwanda nabowabafungana n umugabo nahowe yasuzuguye abobahuyebose akwiye gufungwa
    Burundu ntasubire mubantu kuko yasuzuguye ikiremwa muntu stop

Comments are closed.

en_USEnglish